Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ntabwo nzagwa, kuko sinuriye. ahubwo nzahagarara kuko nicaye. ntampamvu yatuma ndira, kuko siniremye. ahubwo nzaseka kuko mfite uwandemye. niki cyanera guhogora, ibyo camo byose ari kubwo uwandimye? ni uruganda acishamo ngo nkunde mbe intungane. kubera urukundo ankunda, nibyo bizangira umugabo."
.
Duheruka Filipo akomeje kumbwira mama Egide ko umugabo we Jamari ashobora kuba akiriho. Grace we ngo yikundiye James, Egide aramushyira he?"
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
@pray only God@
.
Dutangiriye n'ubundi muri college Ikirezi, muri uwo mugoroba Del yahise abateranyiriza muri Libground. abanyeshuri ubwabo ahubwo batangiye kumurusha amajwi, bamubaza impamvu batagiye gukina RQA, kandi uwo munsi bagombaga kujyayo."
Del yafashe micro ati:" birababaje. ibyo mwibaza nanjye nahereye kare mbibaza, ariko ukuri ni uko igikombe cyatanzwe."
Bose barikanze bagwa mu kantu, we arakomeza ati:" uyu munsi twari gukina imikino ibiri yanyuma, kuko murabize ejo hazatangira ikizamini cya leta. ariko saa 09h30 am, nabonye ubutuma kuva kuri Del mukuru, ambwira ko twakuwe mu irushanwa kubera amakuru yakiriye agasuzumwa akaza gusanga ari ukuri, kuko ayo makuru yatanzwe n'umukinnyi wacu."
bose barikanze bati ngo??"
Del ati:" ntiyigize ambwira amakuru ayo ariyo, ahubwo ntano gusobanuza akeneye, nituramuka tujuriye ntacyo biri butange, ahubwo ngo duzakurwa mu irushanwa burundi. igikombe cyahawe College Menya, kuberako amanota yose twari bukinire 40 bahise bayahabwa. rero ntabwo nzi amakuru y'uwatuvuyemo akagenda agatanga ibyo bidafite ishingiro akatubuza kwegukana igikombe twari dufite amahirwe. gusa ariko uwo munyeshuri aramenyekana, arahita yirukanwa burundu."
James aho yari yicaye, yishimye mo, araseka arahimbarwa, Jack wari umuri iruhande aramwitegereza cyane. arangije ati:" Del wampa umwanya?"
Del ati:" ntakibazo rwose tambuka uze aha imbere."
Jack yaratambutse arangije ati:" ndumva ntampamvu yatuma dukurikirana uwo muntu. ukwari kose niwe wihemukiye, yego twari dukeneye icyo gikombe, ariko kumuhana sibyo byamuhindura. ubundi se ni uko tutamuzi? oya turamuzi ariko ikigikombe duhombye nticyari ubuzima bwacu, ahubwo byari icyubahiro. nonese aka kanya ari twe nuwo wagiye gutanga amakuru ninde ufite ikimwaru n'umutima umushinja? tumureke rwose we ubwe azicuza."
Abanyeshuri bose bamukomeye amashyi, ubundi yisubirira kwiyicarira, Del nawe afata ijambo ati:" Jack avuze amagambo meza cyane anyibutsa ayandi, ntabwo wahana umusazi ngo ni uko akosheje, ahubwo uramureka iminsi ikazamuhana. amahirwe masa rata mujye kwitegura ikizamini kejo."
James yahinduye isura ahita asohoka ndetse asohoka mbere yabandi, agaze hanze mu mutima ati:" ibyo ntakoze ntacyo bibabwiye? ntacyo ejo ntakizami muzankorana."
yahise asohoka ikigo aritahira, Egide we yegera Jack batangira kuganira.
Egide ati:" ariko buriyo ko mbonye James asohoka mbere nka yuda agambanira yesu kandi agasohoka isura yakunje, buriya siwe watugambaniye?"
Jack ati:" uririrwa ubaza se? James n'ibwa yindezi gusa uwanyereka ahazaza he. uriya azigora. kuko gukora akantu gato nkibi ngo ukunde ubabaze abasaga igihumbi, ibyo ni ubugoryi burenze uko abitekereza. tumureke ngwino twigira muri etide tumwihorere, ejo umunsi twavugaga tutarabona uzagera."
.
@visit_rwanda
.
kurundi ruhande, Chris warumaze igihe atagaragara, yafashe telephone ahamagara mama we, batangira kuganira.
Mma chris ati:" amakuru chris?"
Chris ati:" ndaho mama. meze neza ntakibazo ikindi ndashima Imana."
Mma chris ati:" aho mu buhinde hameze hate?"
Chris ati:" mama aha rwose ni amahoro. ikindi hanguye neza, nkubwiye ko nabyibushye ntiwabyizera."
Mma we yaratangaye ati:" yee!"
Chris we arakomeza ati:" ubu akazi ntabwo kamvuna ahubwo usanga mpora mu butembere. ubu, ndikwitegura urugendo mfite rwo kujya Dubai muri Arabia soudi, kandi mama ubyumve ninkaho nzabagiye kuryoshya."
Mm chris ati:" ndumva isi ikumereye neza."
Chris ati:" ahubwo se mama abo bana ntibarakora ikizamini ngo baze mbinjize mu kazi barye amadorari?"
Mm chris ati:" ejo nibwo bazagitangira, ndetse bazagisoza icyumweru gitaha, urumva rero ko, bazahita baza."
Chris ati:" nibagire baze kuko kuba inaha ntamuvandimwe mabona birya ahantu."
.
.
nibimurye. reka twiyizire kurundi ruhande, n'imukigo n'ubunda cya College Menya, ni kumarembo yaho, niho James yaje, akihagera arakomanga, uwaje kumukingurira ni Del waho byasaga nkaho bafitanye gahunda. ntibyatinze yaramushuhuje, ati:" bite se ko uje aha? twe turi mu byishimo ubu twegukanye igikombe cya miliyoni eshantu. nawe urabyumva urusaku ni rwose."
James ati:" ndaje nyine ngo umpe ayanjye n'igendere."
Del yahise yikanga, James we ati:" urabizi kuba wigukanye igikombe ntiwakiruhiye, ahubwo ninjye watumye mugihabwa. kandi gahunda urayizi singobwa ngo nkusobanurire. mpereza 50 yanjye nigire muri etide."
Del yarasetse nyuma ati:" 50 rwose? wiga hano se, ukora iki aha? umva amafaranga abanyeshuri, abarimu, abakwikwi(abatetsi), abakora amasuku, ndetse yewe nabashinzwe umutekano. byumwihariko kandi abakinnyi. twayagabagabanye, kugeza ubwo yose ashize. none ndakurahe ayo nkuha?"
James yahise ahindura isura, atangira kuzenga amarira, avuga nkugiye kurira ati:" oya se kandi Del, urabizi gahunda iba ari gahunda, rero mpereza ayanjye. njye we se ntarinyobewe kureka kuguha amakuru hanyuma natwe tukegukana icyo gikombe? kandi rwose mbizi neza ko mutari kudutsinda?"
Del yarahigimye nyuma ati:" ntanyungu ziba mu kagambane James. ubwo urumva ndamutse nyaguhaye, naba nkureze bajeye? Yuda yagambaniye Yesu kubwo amafaranga ariko nawe ntiyayariye, ahubwo yiguriye urupfu uwo yagambaniye we arazuka, ubwo ntakintu wumvamo? ndabize nawe wari umukinnyi, yo ureka kujyana amakuru atari ayanyayo ubeshyera ikigo cyawe, wari buhabwe ibihumbi 60 iyo mutwara igikombe, none urashaka 50? nanjye ntayo nguha, ahubwo va aha utahe ugende witegure ikizamini, naho kuyaguha byo ibyibagirwe ntabwo nahemba imbwa nkawe, ihemukira bagenzi be."
yavuze ko yinjira mukigo, ahita akinga, James we asigara ahamagara Del, undi aramwihorera arigendera.
.
@visit_rwanda@
.
Erega ntanyungu zo guhemuka! ahubwo reka twiyizire kurundi ruhande, ni mu munjye wa Manera, umurwa mukuru yigihugu cya Filipine, Vicky na Akanji bagejeje babana ahari ibikotineri, bidatinze batangira kubapangura, badepa mu bikotineri boshye imizigo, barabafungirana, ubundi baratambuka begera aho Jeipher yarari, batangira kuganira.
Jeipher ati:" we kombona centre afrique yabaguye neza?"
Vicky ati:" byihorere sha, ubwo uzi uburyo twafunzwe iminsi ine yose?"
Jeipher ati:" nonese barabafunze mubona abana gute?"
Vicky ati:" iryo ni ihurizo buri wese ya kwibaza."
Jeipher ati:" ubwo nanjye ndumva bicanze."
Vicky ati:" abadufunze, nibo batuzaniye abana."
Jeipher ati:" ngo iki? none nkaba mbona leta yaho iri gutaka mu itagaza makuru ngo abana 16 bashimuswe n'abantu batazi? ndetse ngo bishemo umwe."
Vicky ati:" shyira ho amakuru turebe."
Jeipher yakije mashine ajya youtube arangije akina video imwe, Vicky kureba neza uwo mugabo bavuga ko bishe, asanga ni wa musore umwe bageze ho bwambere, bakamwemerera amafaranga ngo abazanire abana ahubwo bikarangira abazaniye police. bahise bagwa mu kantu, barikanga, arangije ati:" uyu nagizengo nawe ahubwo ni umupolice, kuko niwe wazanye abadufunze."
Jeipher ati:" ubwo bamugeretseho icyaha ngo bakunde berekane ko baba bari maso."
.
.
kurundi ruhande, James nyuma yo gukurirwa agahu kunuza, yahise ataha, ataha ariko yarakaye. ntibyatinze mu nzira arimo ataha, yatangiriwe n'abasore bane baramugota arangije nawe abahagarara hagati yabo, abura aho ace..............
................
............................................
..............Loading episode...55
.
Ese aba ntibamugirira nabi?
gusa ariko ahari abonye isomo. ejo n'ikizami cya leta, njye numvishe ahiga ko batazakimukorana, bande? gute azabikora? ntuzacikwe n'ikurikira, ndabakunda cyane."
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|
Comments