logo

NEW TALENTS

Stories Group

MU MBONI EP5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG 
.
Twagarukiriye... hamwe  nari ryamye kuburiri hamaze kuba Saa sita zijoro nkarota nahindutse imbwa hanyuma ngahita byuka ngasohoka nagera hanze nkunama nkimbwa nyine amaherezo nkagera ahantu hari inzu hagasohokamo umuntu ngahita musimbukira.....
 .
Ubaye ufite impano yo kwandika igihangano runaka, ikaze dukorane.
.
Dukomeze.... 
.
Ubwo nahise mpagarara nkumuntu ndeka gukomeza nunamirije nkimbwa namufashe mu ijosi ndamukanda ariko murako kanya ndimo mukanda ijosi cyane yashatse gutabaza kubwa mahirwe ye nabonye umuryango ukingutse mpita murekura..nsubira inyuma gato gusa ntabwo nahise niruka ahubwo nasubiye inyuma mba Ndekereje kugirango ndebe koko niba arumuntu uje gutabara.
.
Ariko ntabwo yariwe mbonye ahubwo yari urugi gusa narongeye ndagaruka uwo muntu yarikurubanze hasi agerageza kumpunga ariko ntabwo yigeze abansha kuncika...yageragezaga 
gutera ijwi hejuru atabaza ariko kuzamuka kwijwi bikanga wasanga byaraterwaga Nuko nari  maze kumuniga cyane...
..
Yasubiye Inyuma agenda akurura ikibúno ariko ibyo byose byari ukuruhira, ubusa ntabwo yari kubasha kurokaka umujinya nari mufitiye murako kanya narongeye ndamusimbukira nubundi mu teruza ukuboko kumwe mugihe ukundi kwarikurimo kumushwanyaguza umubiri  nkoresheje ukundi kuboko, bitewe nuko nari mufashe mu 'ijosi Kandi mukomeje, gutabaza byaranze nakomeje kumutatamuza inzara kugeza ashizemo umwuka arapfa  hanyuma ndekura umurambo,
.
Gusa ndebye uwo maze kwica nasanze ari  Joel wa muhungu umwe wankubise umugeri turi kw'ishuri yarangiza akanseka cyane ambwira ko ndakantu kimbwa katagize icyo gashoboye 
byarantangaje kubona ko uwo ari Joel natangiye kwibaza impamvu nkoze urugendo rungana gutyo nje kwihorera kandi numvaga namubabariye,
.
Gusa nkirimo kubitekereza ho aho nariryamye nashidukiye hajuru  ndimo guhumeka insigane nkumuntu umaze kwiruka ibirometelo byinshi yari umujinya. ntabwo nahise ncana itara, nabanje gutekereza kubyo maze kurota nabyiringiye amaso nu mvaga akirimo ibitotsi ndangije kubyiringira nagiye nacana itara itara ryaho mu cyumba cyange maze kuricana  rikaka nirebyeho ndikanga.
.
Mu gihe ubona ko hari icyo ubona twahindura Cyangwa twakongera mu bihangano no kurubuga rwacu, ubisige muri comments, uraba uduteye inkunga.
.
Nasanze nuzuye amaraso cyane kumaboko yange umutima warakubise ngira ubwoba natekereje ko wenda narindimo kurota nongera kubyiringira amaso ndeba no kwisaha nsanga Ari saa yine zijoro.
 Nibajije ibyaribyo biranyobera  natekereje 
Nti"ubuse ibyo narotaga nabikoze gute se Kandi narotaga?" 
Nongeye gutekereza  nti"wasanga wenda abañtu bameze nkange nabo barumwe  na worf harigihe kigera bakazana amaraso kuruhu."
.
Byose , niko nibwiraga ntagisubizo cyukuri nari kubona narabyutse mva kuburiri ndasohoka ngeze mucyumba kibikwamo ibintu mfata indobo yamazi hanyuma nsukamo amazi ndasohoka jya hanze kugira ngo nikureho ya maraso 
yarandiho gusa Ikintu cyanyemeje ko mukanya gashize ntari murugo nuko ubwo namaraga kugera mumuryango .
w'injira munzu nasanze hato nyangiye amaraso nateretse iyo ndobo yamazi ndunama kugirango nitegereze,
.
Ariko murako kanya numvishe hari ikinsimbukiye kimfata kuguru kirankurura ndimo kugerageza kukiyambura ukuguru, narahindukiye ndakireba bitewe nuko cyari giturutse inyuma yange nasanze ari imbwa yabaturanyi maze kubona iyo mbwa nabonye ko itandukanye nazimwe twabanaga mw'i shyamba ubwo nyine natangiye kwibaza,
Nti"nonese imbwa abantu batunga itandukanye nimbwa z'ishyamba?"
Icyo kibazo ntabwo nakiboneye igisubizo ,nafashe umwanzuro wuko nibucya nkajya kw'ishuri nzakibaza umunyeshuri twicarana
gusa ndimo gutekereza gutyo,
yambwa yarimo inkurura, yashakaga kumfata  kuguru. narayikwepye negera hirya yashatse kongera kugaruka gusa nari nayibonye ndayikwepa ndiruka.
Sinashakaga ko nagira ikintu nkora cyakwerekana uwo ndiwe. Ibyo Rero byatumye genda ndahunga ngo itandakaza ugasanga ndayishe.
.
Gusa nari nkoze amakosa kuberako ubwo namaraga kwiruka nayo yanyirutse inyuma,
maze ikibi cyayo niba yarirwaye niba yariifite ikihe kibazo nange ntabwo mbizi kuberako ubwo ya nyirukagaho ntabwo yamokaga.
Twarirutse dusohoka mu rugo turakomeza , narirutse nayo inyiruka Inyuma  ariko amaherezo byagezeho ndaruha
nikubita hasi nkimara kwikubita hasi iyo mbwa yaratsimbukiye nayo itangira kumparatuza inzara zayo cyane  kunda.
.
Murako kanya numvishe ububababare budasazwe narinzi ikigiye gukurikira gusa ntabwo nashaka kugirira nabi iyo mbwa cyane ko nyirayo yayikundaga cyane gusa ubwo bubabare numvishe imaze kushwaratura ntabwo bugira uko bungana  ubwo bubabare bwatumye ntangira guhinduka mo worf gusa kurino nshuro ho  nt'amatwi yarakwedutse aba maremare 
.
Ubwo namaraga guhinduka iyo mbwa ntambwo nayihaye amahoro ntanubwo nigeze nibuka ko iriyumuturanyi cyangwa ko nyirayo Ari nshuti ya Mama cyane ntanubwo nitaye ko nyirayo ayikunda nahise nyitera inzara ndende nari namaze Kumera, mu ijosi ryayo aho, yamotse rimwe gusa , hanyuma irangwa.
.
bitewe nuko yari yanyirutseho tukagera iruhande rwumugezi maze kuyica nahise nyiterura nyijugunya muruwo mugezi amazi arayitembana maze kubona ko itembanywe namazi nasubiye inyuma nsubira murugo. nagiye kugera murugo umujinya wamaze gushira ndetse  nububabare bwa zanzara bumaze kugabanuka.
birumvikana ko nongeye kuba umuntu usanzwe
.
Maze kugera murugo nasanze yandobo ikiri hanze ariko  amazi  yamenetse narayifashe ninjira  munzu Nasanze ibintu aramaharo ntakibazo ababyeyi bange bagisinziriye ntabwo bigeze ba menya ucyabaye na sutse amazi hanyuma ndongera ndasohoka ariko nsohokanye nisuka  ngeze hanze naharuye byabitonyanga byamaraso hanyuma ibitaka birimo ndabijugunya. Ibyo, mbirangije nahinze ikindi shyiraho,
.
Ibyo mbirangije narakarabye hanyuma nsubira muburiri ndaryama. mpita nsinzira.
.
Ushaka ko tukwamamariza Cyangwa hari itangazo ushaka ko tugutangira, kalibu.
.
Nakanguwe na Mama mu gitondo nari nakererewe nabyutse vuba vuba ndasohoka kugirango nkarabe nerekeze kw'ishuri ariko maze kugera muri Salon Mama yabwiye Papa...
Ati"...mukanya gashize, mama Vava yararimo kwitonganya yibaza aho imbwa ye yagiye ngo yayibuze"
uwo mfata nka Papa aramusubuza..ati"ahubwo we nijoro hagati nigeze kumva bintu bibyinagira hanze nibírenge byamuntu bisa nkibyiruka ngiye gusohoka numva biragiye"
.
Mama ati"..wasanga wenda byari ibisambo.  cyangwa abo wumvishe akaba aribo bashimuse iyo mbwa gusa mama Vava aramutse abamenye 
ntabwo bamukira ngo iyo mbwa arayikunda  ajya mbwira ko ngo yayitahanye kumugabo..ngo yayihawemo impano na musaza we uba muri America"
.
Ikiganiro cya Papa na Mama  cyarakomeje ariko ngewe nibyo nabashishe kumva mutima wange warakubise gahoro ndatekereza
 Nti"bizagenda bite nibaramuka bamenye ko aringe wishe iyo mbwa "
gusa narihumurije nibutse ko nayijugunye mumugezi amazi akayitembana ndeba. 
.
"ntabwo bazigera babimenya"
Niko nivugishije nsuka amazi mundobo nerekeza muri Dushe 
niteragura mazi vuba ninjira mucyumba cyange ndambara vuba vuba no kunywa icyayi ntacyo nigeze nywa..bitewe nuko nari nakererewe cyane nafashe igikapu nerekaza kw'ishuri niruka amasigamana nageze kwishuri nsanga aribwo bagisona kujya kuririmbira ibibendara  turi kumurongo nahuje amaso na  Sofia ariko nyagarura vuba turangije kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu twinjiye mu mashuri yacu ubwo narimo ngenda naguye mukantu mbonye wamuhungu naraye nishe nawe arikumwe naka Grp abereye umuyobozi nabo bari kwerekeza  mw'ishuri bigamo ...
.
Irakomeza ...
.
Si ngaho ?? Niba se akiri ho , amaraso yabyukanye yavuye he? Bundi se ubwo kuba yamwiciye mu nzozi bivuze ko yapfuye koko?  Inkuru Irakomeza ntiranatangira. Siga igitekerezo cyawe nze dukomeze.
.
Udacikwa na Episode 6
.
NewtalentsG 

Comments

: Komeza igeze aho umwanaarira nyina ntiyumve p