Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twagarukiriye... Ndi kw'ishuri tumaze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu tukinjira mu mashuri yacu gusa ndimo kugenda nkabona Joel wa muhungu naraye ndota ndimo kwica...
.
Soma inkuru y'urukundo yitwa INZITANE
.
Dukomeze...
.
Naratekereje ndibaza nti"niba atariwe nagiriye nabi
amaraso nakangutse andiho nayakuyehe?"
Ariko ntabwo nabyibajijeho umwanya nakomeje gutera intambwe nkabandi ninjira mu 'ishuri gusa ubwo namaraga gushyika mu 'imbere y'umuryango ntarinjira mu ishuri numviye ikiganza Kimfashe kurutugu narahindukiye nsanga Ari Sofia yahise ambaza
Ati"Niko Jose, ko warusanzwe uzinduka uyu munsi byakugendekeye gute? waruwasazwe uzinduka ,none wakererewe cyane. hari ikibazo waba wahuye nacyo munzira?"
.
"Oya ntakibazo nahuriye mo nacyo, ahubwo nuko naryamiriye cyane nkanguka nsaga nakererewe"
Niko namushubije numva arimo kumbangambira nubwo yakundaga kumvugisha ariko ngewe ho ntabwo nabikundaga narabyangaga maze kumubwira ko natindijwe no kuryamira yarabwiye
ati"..nizere ko wakoze umukoro wejo, mwarimu yavuze ko abatawukoze bari bukubitwe hamwe n'abatabonye amanota muri etude"
.
Sofia amaze kubwira gutyo amutima warabyinnye nari na byibagiwe ko utakoze umukoro akubitwa inkoni zingana numunsi turiho nubwo byitwaga ko twiga muwa gatandatu ariko iyo tutakoraga amukoro twarakubitwaga. nanone Kandi ababonaga amanota macye barakubwitwaga nabo icyatumye cika imbaraga nuko yambwiye ko naba bantu batakoze neza etude ko babanditse.
nirinze gutekereza uko biri buze kugenda iyo na tekerezaga cyane numvaga ndimo guhinduka mumutwe. Ubwo nyine twahise twinjira mw'ishuri.
.
Ubwo nyine nahise nicara mu ntebe bisazwe nicaramo yabaga imbere...narebye inyuma yange mbona Joel wamuhungu wankubise umugeri ariho yicaye yicaranye nundi muhungu mushya...ntawo nabashije kumenya izina ryuwo muhungu ni ubwambere nari mubonye muricyo kigo nyuma yakanya gato nicaye numvishe Joel arimo kubwira uwo muhungu,
Ati"umva Man mu ijoro nka sayine murugo hateye ikintu tutabashije gusobanukirwa neza
twumvishe inka zirimo kubyinagira indi imeze nkirimo gusamba tukibyumva twa tekereje ko ari bisazwe kwakundi inka zibyinira mu kiraro ariko twakomeje kubyumva nibwo ngewe na Papa twafataga
itoroshi ndetse n'umupanga hanyuma turasohoka.. kugirango turebe ibyaribyo tumaze kugera aho ziba kubiraro nyine tumaze kuhagera twasanze inka imwe yishwe rubi nigikoko kidasazwe
Kandi kidasobanutse urumva ntabwo yari imbwa muntu ntabwo yari umuntu wanyawe , sha ngewe byari ubwambere nyibona. ariko tukigitangariye icyo gikoko, cyaducitse kiriruka "
Maze kumva ibyo Joel avuze nahise manya ko cyagihe nijoro njya iwabo ntigeze nica umuntu nkuko nabirotaga ahubwo ko arinka yabo nishe gusa. Ariko bimbera ihurizo na none, Kuko nibyo narose,nibajije uko byaba byabaye birancanga. "
.
Murakanya kanya Isaha yambere yamwarimu yarageze ubwo nyine yahise yinjira , yinjiye arikumwe nundi munyeshuri mushyashya arangije aramubwira ngo nahitemo umunyeshuri bazajya bicarana uwo munyeshuri mushyashya yahisemo ngewe hanyuma araza turicarana murako kanya uwo mwarimu yakoze mumufuka w'itaburiye yakazi akuramo agapapuro. Arangije aratubwira
Ati"... munyeshuri wese uziko atakoze umukoro nabahaye Ejo cyangwa ejo akaba atarabonye amanota ahagije niyibwirize ajye imbere ntaramusoma kururu rutonde nimara kumusoma ho yanze guhaguruka kare izo nari bumukubute ndazikuba"
.
Tungane tukwamamarize mu Nkuru zitandukanye
.
Twari twiyizi tumaze kumva iryo tera bwoba rya mwarimu twese twarahagurutse umutima ukubita twese tumaze gushyika imbere yabwiye abanyeshuri
ati"...ntawundi usigaye ?"
Abivuga agenda abanyuramo kugira ngo arebemo abafite ubwoba amaze kubona ko abahari Bose bibwirije bagahaguruka bakajya imbere.
yatumye umunyeshuri umwe kujya kuzana inkoni nziza.
.
Umutima warankubise igihe numvaga amubwiye
ati"uce inkoni ibyiri nziza nurangiza zombi uzibohekanye"
ubwoba bwarandenze butuma ntangira guhinda umushyitsi ndatitira cyane ntabwo natinyaga inkoni ahubwo natinyaga ko nibamara kunkubita iyo nkoni ibohekanye ndibwumve ubu bababare budasazwe hanyuma nkahinduka mo wolf imbere ya banyeshuri.
nyuma yakanya gato wa mukobwa batumwe inkoni nziza yarayizanye abahungu bamwe batinyaga inkoni bamaze kuyibona habuze gato ngo binyareho batanaranayikubitwa.
.
Mwarimu amaze guherezwa inkoni yavuze ko agiye guhera kuringewe wakererewe cyane
nahuje amaso na Sofia mbona arimo kundebana impuhwe mwarimu yahise ambwira ngo ninifate neza nkurure ikabutura negereze ikibúno kugirango abone uko ankubita neza, maze kumva gutyo ubwoba bwari kubye butuma numva ibintu kururimi kandi Ntakintu mfite mukanwa. Nibabajije kuntu nabikira..nagize agatekerezo ko
gutibika ngasohoka nkiruka/'
.
ariko nkimara kubitekereza numvishe ubuhuha bwinkoni no mumugongo wange ndigoronzora nshinyika amanyo
.
Mwarimu ati"..wowe ntasoni ndakubwirango wifate neza ntunyumve ahubwo ukitekerereza ibindi?"
Iyo nkoni yambere yo mu mugongo yarambabaje cyane ariko ububabare bwayo butaragabanuka nagato nongejwe indi yakabiri bivuze ko hari hasigaye ebyiri ntabwo yampaye akanya ko ruhuka, yarongeye akubita indi ya gatatu
ariko atarankubita iyakane twumvishe umuntu uvugira kumuryango,
.
Ati"ntabwo wabonye ko Isaha yange yageze?"
yari umudamu utwigisha English
yitwaga maria..yaraje ku isaha ye
uwo mwarimu yahise yunamuka arandeka hanyuma aravuga
Ati",nubwo ngiye ariko ndagaruka ntimugirango ndabyibagiwe mwese ndabazi neza ntawucika"
arandeba ati"nawe inkoni yawe imwe irakuzigamiwe"
arangije kwibaraguza gutyo arasohoka umutima wange wasubiye Munda ndatekereza
Nti"...,Imana ishimwe byibuze iyo imwe ndaza kuyihanganira"
.
gusa numva ndimo mpinduka ukundi bitewe nububabare ntewe nizo nkoni ashatu numvishe ntangiye gukura inzara ubwo nyine murwego rwo kugerageza kubihisha nahise mfata kwipantaro imbere ahagana kuri risani nabikoze kugirango abanyeshuri bagirengo haburaga
gato nkinyaraho. ndimo nsohoka,
Abanyeshuri bose barasetsé bavugako ntinya inkoni bikabije
nyamara ntibamenye ko uko kugenda mfashe kugitsina urukugirango mpishahishe inzara aho zari zitangiye kuba ndende kandi zisongoye. ninjiye muri toilete namaze guhinduka, neza nka wolf amaso yari yatukuye amenyo yimbere yabaye maremare n'inzara ndende.
kandi nakomezaga guhuma mu ijwi rito ibyo byose byarikoraga ntabwo nabashaga kubihindura cyereka gusa, mbajije kugabanya umujinya nu bubabare bugashira.
.
Nkiri muri toilete, numviye ijwi ryumuntu rivugira kumuryango riti" madamu aravuze ngo nyaruka ngo agiye gutangira gutanga isomo ningewe david umwe mwicarana"
Amaze kubwira gutyo nahise mbimenya ko Ari wamunyeshuri
Mushya uje mukanya agahitamo kwicarana nange ntabwo namusubije bitewe nuko nako mezaga guhuma gahoro gahoro,
yarambajije
....ati" nonese mubwire ko uje?"
guhuma byari bishize Kuko nahise mfunga umuka, ndamubwira
Nti"genda umubwire ko narwaye Munda ko nje mukanya gato.
.
Maze kumbwira gutyo numvishe ibirenge bye bikubita kubita hasi bigenda nakomeje kwikingirana, aho muri toilete nyuma yakanya gato ububabare bwarashize neza hanyuma nongera kuba umuntu usanzwe hanyuma ndakingura ndasohoka maze gutera intambwe nkeya..nahuye na David yaragarutse..mugezeho.
Ati" madam yaravuze ngo niba urwaye Munda ngwino aguhe uruhushya utahe/"
Ntabwo nigeze musubiza namutambutseho nkomeza no mu 'ishuri nawe araza maze kwinjira Madam Marie akimbona
arambwira
ati"Joseph niba wumva utameze neza ube utashye ujye kuruhuka
uzagaruka Ejo wamaze gukira"......
.
Irakomeza.
.
Ariko se Bizagenda bite ? Aho nazahinduka ugasanga yishe umwarimu uzamukubita? Arataha se agendeye ku kinyoma ahibye? Ntaramenya gucontorora umujinya we no guhinduka kwe. Naha dusubikiye, dusubire ibutaha.
.
Udacikwa na Episode 7
.
NewtalentsG
Comments