logo

NEW TALENTS

Stories Group

MU MBONI EP7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG 
.
Twagarukirije... hamwe mwarimu marie  yabwiye 
ati"Joseph niba wumva utemeze neza ube utashye ujye kuruhuka
uzagaruka Ejo wamaze gukira"...
.
Soma inkuru y'urukundo yitwa INZITANE 
.
Dukomeze...
.
 madam marie amaze kubwira gutyo nashatse kubyanga..mama ndetse nuwo mfata nka Papa narabyangaga bahoraga babwirako, ngomba kuziga nkavamo umuntu ukomeye nkaba icyamamare  nkabateza imbere. ubwo rero kubona ngarutse ntabwo byari kubashimisha cyane cyane mama .
Gusa murako kanya ndimo gutekereza ibyo kwanga kuba baza mama abonya ngarutse 
Mwarimu yarongeye arambwira 
ati"nujye mu rugo nubundi ukomeje kuguma hano kw'ishuri natanga isomo ntubashe kubyumva..Kandi no kuruhuka nturuhuke"
mubyukuri Madam Marie yari umuntu mwiza Uzi kwishyira mumwanya wabandi rwose yaratandukanye nabandi barimu batwigishaga bagiraga amahane 
wagira agakosa gato akagukubita nkuwica inzoka. ariko Marie we yarakwigishaga
ukakumva akajya yagukubita.
..
Amaze kubwira gutyo nahise jya muntebe yange ndebamo igikapu cyange cyamakayi  hanyuma ndahindukira ntera intambwe kugira ngo nsoheke nahe , ariko ndihafi kugera kumuryango madam marie yarabwiye 
Ati"reba umunyeshuri hano mushobora kuba muturanye, cyangwa mutaha mu gace kamwe aguherekeze."
.
Amaze kubwira gutyo narahindukiye mbararanganya amaso ntangira kubitegereza nabo bakandeba ubona ko abeshi bifuza ko nabeshya ko duturanye 
nabo bagataha..
.
gusa ngewe ntabwo nari kubikora kandi tudaturanye. nakomeje kubitegereza bose  kugirango ndebemo  uwo twaba tujya guturana..ariko ntawe nabonye,
narebye hirya nohino ngarura maso kugira ngo mvuge ko ntawurimo duturanye, gusa mbere yuko mbivuga nabanje kongera kurebamo nongeye nahuje amaso na Sofia.
.
Maze guhuza maso nawe nibutse ko yigeze kumbwira ko 
aba mugace ka rw'inkombe kandi ko nange ariho naha nahise mureba ndeba na mwarimu gusa mfite akoba gacye.
Ubusazwe ntinya abakobwa 
.
""sofia!!!!" 
Niko navuze maze kuvuga ko ariwe dutuye mugace kamwe nabonye Sofia abaye nkukangutse hanyuma mbona atangiye gushyira imitwe yintoki mukanwa ahekenya inzara wagirango afite isoni madamu Marie yaravuze 
ati"ntakibazo aguherekeze .. "sofia ubone  kwerekeza   wanyu, Kandi Ejo uzanyure iwabo urebe uko umeze nusanga ameze neza muzazane nazaba yakomeje kumererwa nabi uzabwira."
..
Sofia nawe yarahagutse hanyuma afata igikapu cye turagenda  twasohotse ntanumwe uvugisha undi twasohotse ikigo gusa kumaso ye hagaragara ho akanyamuneza yari yishimiye kuba turikumwe. kuringe ntabirenze icyo gihe abakobwa ntabwo banshituraga gusa nakundaga kuntu iyo yabaga arimo kugenda inyuma yatitiraga , sinzi impamvu gusa wabonaga aribyiza Kandi bibereye amaso kubireba biryoshye.
.
Tumaze kugera inyuma y'ikigo nibwo ikiganiro, cyagiye cyatangiye ariko gitangijwe na Sofia  ati"... koko umbwije ukuri warurwaye by'ukuri cyangwa wabeshyaga washakaga gutaha?"
.
Nacecetse akanya gato , nyuma nti"ntabwo nabeshyaga numvaga ntameze neza"
ibyo nabivuganaga ubwoba bwinshi ndimo kwinjiza umwuka mw'inshi kuberako ntabwo narimenyereye  kugirana ikiganiro nabakobwa , turi twentine.. murabizi nababwiye ko ntinya abakobwa .
twakomeje urugendo tumaze kugenda umwanya utari muto 
tugenda tuganira ibintu bitandukanye natangiye gukunda intambuko ye ndetse nudushyi yankubitaga.
.
sophia yarabwiye
 ati"harya ryashyamba nahoze numva bavugako ribamo impyisi nubu ntabwo ziravamo? "
Niko yambajije umutima warankubise ntangira kwibaza iryo Shyamba iryariryo bitewe nuko iryo narinzi ryabagamo imbwa z'ishyamba..Niko kumusubiza ko ntarizi ubwiyeko iryo shyamba ntarizi yaratangaye
.
Bituma ambaza ati"wariyoberwa gute Kandi hariya iwanyu hari inzira yabugufi ihagera? ni ryashyamba rimwe ujya ubona iyo duhagaze kumashuri"
Sophia amaze kubwira gutyo nahise menya ishyamba arikuvuga iryariryo, ni ryarindi nakuriyemo ariko murako kanya 
ibyo... byatumye  nibaza kino kibazo  
Nti" ko habamo imbwa izo mpyisi
zavuyehe?"
ibyo byatumye musubiza ko  habamo imbwa ,  arimo kwibeshya  hatabamo impyisi.
.
Ibyo byaramusekeje araseka mbona afite mukanwa hameze ukuntu , mbese aribyiza kubireba.
nyuma yokubwanuka aseka arambwira ati"nukuri urasekeje
ziriya rero ntabwo arimbwa ahubwo n'impyisi abantu benshi bameze nkawe ntabwo nakurenganya batekereza ko arimbwa ariko ntabwo arizo."
.
Ndabyumva gusa kuba narindikumwe na Sophia natangiye kubikunda yarazi kuganira rwose nubwo ngewe nabaga ndi serious ntuje mfite amagambo macye ariko we yaranganirizaga agaseka nubwo ngewe ntasekaga numvaga arimo gusetswa nubusa, ibyo yarabwiye maze kubyumva, nagiye nĂ sobonukirwa impamvu yambwa yumuturanyi yanteye nijoro itarimeze  nkimwe twabanaga mw'ishyamba naratekereje
,
Nti"kumbe burya mpora mpinduka impyisi?"
nagiye nasobanukirwa ko nayanka nishe nijoro ntari kubasha kuyica iyaba mpinduka nkaba imbwa Sofia amaze kubona ko natwawe n'ibitekerezo yarambajije 
Ati"nonese ko utigeze insubiza izo mpyisi zaragiye?"
ndamusubiza
 nti" Ahm eeh , izo mpyisi se?!! zaragiye"
Sophia ati"..ooh nibyiza nigeze kumva ngo hameze mo imbuto  nyinshi kandi  nkunda amapera cyane  urabyumva gute duciyeyo tukajya kuyashakisha?"
.
Amaze kubwira gutyo amutima warakubise maze  kwibuka ko iryo shyamba Ari ribi cyane Kandi ko hagati yaryo hateye ubwoba kandi ko ntamuntu usanzwe warijyamo ngo atahe amahoro nagerageje kumwinginga musaba ko twa bireka ariko aranyangira ahubwo akomeza unyongoza , ampendahenda.. antera imbabazi hafi gushaka gusuka amarira mbonye hari kubura gato agata amarira namwemereye  ko turi bugende .
.
Woow ntiwumva rero musore mwiza  mwaa mwaa mwaaa!!!
.
Maze kwemerako tujya muriryo shyamba yararyohewe cyane kuburyo yampobeye arangundira arandekura ashaka kunterura. Ahari , yahoze yifuza kurijyamo. Niko natekereje,
hanyuma ampa udu kiss dutatu ku itama ampa akandi kakane kumunwa numva ashatse gufata iminwa yange gusa sinzi icyo yikanze ahita abireka numva ibintu ntazi birimo kunyirukamo,
kuberako byari ubwambere mpawe Kiss kumunwa habuze gato ngo niruke nahise jya imbere nawe ajya inyuma turagenda . Mu by'ukuri twari tukiri Abana, ariko nyine murabyumva, iyo ugeze mu w'agatandatu w'amashuri Abanza, adolescent iba ikoshya.
.
Gusa yabwiye ko hari indi nzira yahafi nari ntaramenye ihagera vuba tumaze kugenda nkisaha imwe nigice twageze ahantu hari ishyamba rito bisobanuyeko tutari twagera mu ishyamba ryanyaryo nyuma yumwanya muto tugikomeje kugenda twageze ku ishyamba ryanyaryo  hagati yaryo niho nakuriye.
iryo ryari rigizwe nibiti birebire 
bibohekanye kandi amashami yabyo asobekanye kuburyo n'imirasire y'izuba yahageraga bigoranye twakomeje kwinjira imbere mu riryo hari umutuzo udasazwe humvikanaga ibirenge byacu gusa.
.
tumaze kuryinjiramo neza twabonye igiti cyamapera gusa ikibazo cyabaye nuko cyari kirekire kuburyo uturiye cyangwa ngo utere amabuye ntabwo washobora kurya nipere rimwe,
Sophia yahise ambwira ngo ninurire nahise nkuramo igikapu ndambika hasi hanyuma nambura n'inkweto ndangije ndurira nafashe ipera ryambere nditerera hasi nuko Sophia ahita arisama atangira kurirya.
.
nkomeje guterera Andi mapera menshi Sophia , nawe akayatora ayashyira mugikapu ariko nkirimo gusoroma numvishe Ikintu gitontompeye mugihuru , ndebye hasi mbona Sophia yarangije kurya rya pera arimo kureba aho icyo kintu kirimo guhumira,   vuba cyane muricyo gihuru  havuyemo impyisi nkuko sophia yari yambwiye ko ariko zitwa imaze kuvayo yatangiye guhuma iza isatira sophia... sophia yatangiye kuvuza induru 
ariruka antabaza
 ati"..yewe Joseph ntabara ndapfuyeee!!"
ngewe nari ndi hejuru nibajije uko ndi bubashe kumukiza iyo yise mpyisi nyamara Ari ibwebwe (wolf) yarimo kumukurikira.....
.
Bizagenda bite?
.
.
Aho aramukiza?
Naramuka se ahindutse Nkaho, nahita yikagira rimwe?🎉
.
Ntuzacikwe.
.
Udacikwa na Episode 8
.
NewtalentsG 

Comments