logo

NEW TALENTS

Stories Group

MU MBONI EP8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Ufite inkuru ugurisha twandikire Kuri Whatsapp ukanze aha
.
Dukomeze...
 .
natangiye kwibaza Ikintu nakora mukiza, iyo mpyisi yaritangiye kumwirukaho. Birumvikana ko ibyogusoroma nabaye mberetse hanyuma nkomeza kureba ndeba uburyo Sophia
arimo kwirukanka cyane naratangaye nubwambere nari mbonye umukobwa wiruka gutyo kuruwo muvuduko yariho, gusa nibyo iyo urimo gukiza amagara Niko bigenda.
nabuze icyo nakora uratse gusimbukira hasi nkimara gusimbukira hasi Sophia yarahindukiye, kugirango arabe ko ikirimo kumukurikira gusa ntabwo yaraziko akoze amakosa
.
Kubera ko akimara guhindukira yaratsikiye yikubita hasi nkimara kubona uko kungwa kwe nabaye nkuvuza induru kuberako iyo Wolf  yaritangiye  kumwegera gahoro gahoro..navugije iyo nduru ntekereza ko niramuka inyumvishe Iri bumureke ahubwo akimukira kuringe Kandi nibyo byarakoze rwose iyo nduru maze kuyivuza yarahindukiye irandeba Sophia iramureka.
.
Mbonye ko aringewe ihindukiriye naratekereje ati"byibuze" ubwo nyine murako kanya nahise  nihutira kwirukira aho Sophia aguye maze kugera iruhande rwe nasanze yatakaje ubwenge  natekereje ko bishobora kuba bitewe nuko yirukankanaga iguhunga.
 Ariko gutakaza ubwenge kwe byaranejeje bitewe nuko iyaba ameze neza ntako narikubasha kurwana niyo wolf 
nkumuntu usanzwe Kandi Nta kintu nakimwe cyintwaro mfite. 
.
Rwose ntabwo nari kubikora ntabwo nifuzaga ko abantu bamenya ko jya mpinduka nkamera nk'impyisi, ngihagazaho  numvishe ya wolf yamaze kungeraho ndetse inashwaratuza inzara zayo kukuboko ububabare numvishe bwatumye ntangira guhinduka gusa ntabwo byirukaga kumuvuduko nabishakagaho byatumye nange nishywaratuza. inzara nari ntangiye kumera kugira ngo ndusheho kumva ububabare.
.
ububabare bwarikubye maze amenyo aba maremere ninzara zirushaho kuba ndende neza ndahindukira mvamo wolf muntu
ndetse ntangira no guhuma gusa murako kanya hari ntarahinduka hari izindi wolf abyiri zari zaje gufatanya niyo , ariko zimaze kubona mpindutse zasubiye inyuma gusa hari imwe, itigeze agenda ahubwo yahise iza kumuvuduko  kugirango insimbukire gusa maso yange yarakangutse cyane  narayibonye 
hanyuma mpita nyifata mu ijosi 
.
nyireba mumaso nayo irandeba hanyuma ndabanza ndayizunguza nyijugunya aho izindi ziri   imaze kungwa hagati yazo nabonye zimera nkaho zigize ubwoba zakuyemo ikazo, ziratibika zarirutse nange sinatangwa mpita nzijya inyuma turiruka nsiga  Sophia akiryamye hasi  ataragarura ubwenge ntanubwo namutekerejeho nagato ,
.
Izo worf zarirutse nange nkomeza kozoma inyuma twese twari kumuvuduko udasazwe twirutse,...nkumunota nibwo  twageraga ahantu wagirango harinzu ariko ntabwo yariyo ahubwo yari igihuru gisakaye. wagirango ninzu yarenzwe ni byatsi kumwinjiro w'icyo gihuru hari hahagaze umugabo wambaye
ikote rirerire rigera kubirenge Kandi ryacuye nkirimaze igihe kirekire ubwo nyine nabonye za mpyisi narindimo nirukankana nazo ziciye iruhande rwuwo mugabo zirakomeza zirinjira mu imbere mur'icyo gihuru kimeze nki nzu,
.
Maze kubona uwo mugabo naratangaye cyane ntabwo natekerezaga ko hari   muntu waba ubana na worf.. ntabwo nakomeje ngo nkurikire za mpyisi ahubwo nahagaze aho nari ngeze nkomeza kureba uwo mugabo ntangaye cyane nkirimo kwibaza uko umuntu usazwe nkawe yaba abana ni mpyisi. murako kanya ntabwo natekerezaga ko nange ariyo yandeze imyaka icumi yose.
.
nkirimo gutekereza ibyo numvishe uwo mugabo ambwiye 
Ati"ntabwo narinziko watinyuka kwirukankana bagenzi bawe ukarwana nabo bakaguhunga ugakomeza kubakurikira wumva ukeneye kubagiraga nabi!!"
naratangaye maze kumva abwiye gutyo ariko ntabwo nabiheye agaciro bikwiye nabitesheje agaciro kera na vuba nahise musimbukira aho , hanyuma muharuza inzara zange , 
mushwaratura ku nda,
.
Ariko icyantangaje maze kumuharura inda ntabwo higeze hakoboka nagato narashwarase nkajya mbona wagirango ndimo kumukirigita ariko ntabwo nacitse imbaraga aho kunda naraharetse nimukira ahandi ariko kuriyo nshuro ho nari mfite umugambi wo kumushwaratura mumaso gusa ntaramugezaho n'ikiganza yamfatiye hejuru nukuboko kumwe nkomeza kuzungurira hejuru yaramfanshe mu'ijosi hanyuma aravuga ati"..vuba ha ndategenya kuza kwihorera kubantu bose batuye muri rw'inkombe kubera ko ibyo badukoreye ngewe n'umugore wange ndetse n'umwana wange ntabwo nzigera byibagirwa"
.
Ibyo byose uwo mugabo yabivugaga amfatiye hejuru nukuboko kumwe amfashe mw'ijosi arankanda cyane ngewe nkomeza kurwana no kugeza amaguru hasi kuberako yari amfatiye mukirere.
.
Yakomeje kumfata nu mujinya mw'inshi akomeza kunkanda mw'ijosi ariko murako kanya arimo kunkorera ibyo nabonye amaso ye atangiye guhinduka. amaso ye yarahindutse neza areka kuba umweru ahubwo ahinduka umutuku amenyo ye aba maremare, cyane kurenza ayange yarandenzeho ngewe amaso yange yarahindukaga  akajya gusa nk'umuhondo.
.
Gusa icyantangaje cyane Kandi kikantera n'ubwoba , ni uko we ahindutse ,yatangiye kumera nubwoya bumeze neza nkubwimbwa y'inzungu bukamera 
umubiri wose kandi yabashaga kuvuga Ari muriyo kamere mugihe ngewe iyo nabaga nyirimo ntabashakaga kugira nakantu nakamwe mvuga kereka gusa amanyo ninzara bisubiyeyo
.
Uwo mugabo amaze guhinduka akamera nka worf yarabwiye 
.
ati"ntabwo byari ngombwa ko nkwica kanswe ko uri mwene wacu ariko kuberako wahemukiye umuryango wawe ukawuta ujya kuwugambanira ukifatanya nabariya banyakibi.
kugirango mufatanye kurwanya muryango wawe...uyu munsi ugomba kwicwa hanyuma bariya nabo wasanze nzabashakira umunsi wabo maze kwitegura neza"
Amaze kubwira gutyo habuze gato ngo amutima umvemo kandi habura gato cyane ngo inkari zitangire kumanuka natangiye kwicuza icyatumye nsiga Sophia nkirukankana za wolf.
kuberako amaze kubibwira nabonye ko ntambabazi amfitiye 
kandi uko umwanya wagendaga 
ushira niko imbaraga ziyo ngeraga akarushaho kunkanda.
.
Bitewe nuko inzara ze zari zamaze kuba ndende zatangiye kunyinjiramo mw'ijosi natangiye gusamba uwanyuma mbona urupfu imbere yange byagezeho imbaraga zose ziranshirana nayakamere yange yo guhinduka nkamera nk'impyisi nyivamo, mpinduka muntu usanzwe neza nari natangiye guhumurirwa nurupfu. Ariko murako kanya ndimo gutera akanyuma numvishe  ikivuga ngo: "paaah!!!" hanyuma uwo mugabo ahita andekura.
.
Naguye nkivoka ihurudutse mugiti ariko icyindi cyantangaje nuko amaze kundekura nawe ntakanya kanini yamaze ahagaze 
Kuberako nawe yahise yikubita hasi atakaza ubwenge ngewe aho nari naguye nakomeje gufata kw'ijosi ari nako nkorora cyane bitewe nuko numvaga wagirango mu muhogo
hafatanye..igihe namaraga kubona uwo mugabo aguye hasi natangiye kwibaza igitumye,
andekure akikubita hasi ariko ntarasobanukirwa neza... Numvishe, umbaza, ati:
.
"Urumva umeze neza?"
Kumbe yari Sophia 
"Eeh meze neza ntakibazo rwose"
Niko namusubije mwereka ko ntakibazo arinako mpaguruka ubwo namaraga guhagarara nabonye Sophia ajugunye igiti yarafite mu ntoki nahise menya ko aricyo amaze gukubitisha uwo mugabo yarambajije.
.
Ati"uyu muntu uramuzi"
Ariko aho kumusubiza ahubwo nahise mufata ukuboko mubwira 
Nti"ahubwo ngwino twiruke atarakanguka ngo adusange hano "
nabimubwiye arinako mukurubana twahise twiruka dusubira kuri cyagiti cyamapera 
twagombaga kuhanyura kuberako twari twahasize igikapu kirimo amakayi ndetse ninkweto zange dushyitseyo nambaye inkweto vuba vuba 
Buri wese aterura igikapu cye cyamakayi hanyuma twongera kwiruka yamapera nari narimaze guca tuyasiga aho twirutse umwanya muto numvishe Sophia arimo guhumeka ya samye yakomeje guhanyanyaza,
ariko bigezeho mbona aryamye hasi  arambwira ati "wowe genda ntakibazo ngewe ndapfira hano..."..
.

Irakomeza 
.
Ariko se Byagenze bite?
Aha Ariko urujijo ruramfashe. Gute Sofia yageze hariya? Yamenye gute Aho zaciye doreko Ari wolf? Yaba se byose yabibonaga? Nanjye mfite ikibazo, Amaso muri episode ikurikira.
.
Udacikwa na Episode 9
.
NewtalentsG 

Comments

: Komeza udushyize murujio p