Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
NewtalentsG
.
Twagarukirije hamwe nari nangiye guhinduka nyuma ya ho umuhungu twigana yaranturutse inyuma akankubita mugeri wimbaraga hanyuma agatangira guseka. .
.
Jya mu mashakiro ya we ushake inkuru yitwa INZITANE uyisome nyuma yiki give:
.
Dukomeze …
.
uwo muhungu yakomeje kunsanga cyane
"Wowe urakantu kimbwa gusa Ikintu kingana gutyo kidashobora guhangana n’umuntu nkange ungana gutyo"
Niko uwo muhungu yabwiye ankwena cyane niko yarasazwe, yakundaga kwiyenza no kubandi banyeshuri yitwaje ko ababyeyi be bakomeye. yarakubwiraga
ati"reka nkukubite nukomereka mu rugo barakuvuza"
Yariyemeraga cyane Kandi ibyo narabyangaga yansabye ko naza mugatsiko kabo ndabyanga ibyo rero byatumye tuba abanzi we nabagenzi be bakomeje kunseka ngewe narabaretse nkomeza kunamiriza hafi ngerageza kubahisha ko ntameze kimwe nkabo. gusa muri uko gukomeza kunamiriza hasi, abandi bagize Ako gatsiko uwo muhungu yarayoboye,
Bakomezaga ku mubwira
bati"... Kubita imbwa man, gakubite ugahe isomo kumve ingaruka zokuba kataraje ngo twifatanye "
Niko bakomezaga kumwoshya bamubwira yabanje kubyanga akomeza kumbwira amagambo antesha agaciro gusa buse ubwo bakomezaga kumubwira
Bati"...Joe ur’imbwa ..ur’imbwa ntuzongere kutwiyemeraho"
yumvishe ko bagenzi be barimo ku mufeka kandi Bazi ko arimuhatari yatangiye gutera intabwe anyegera gacye, gacye.
.
Ngewe ntagahunda yo guhangana nawe naripfite ahubwo narimpangayitse ndetse mfite ubwoba murako kanya Joel ari mo kunyegera naratekereje
Nti"namara kugera iruhande rwange agasanga meze gutya biragenda bite?"
nurunamirije cyane habura gato ngo ryame hasi nigiraga nkubabajwe cyane nu mugeri amaze kunkubita. ariko nsengera mumutima, nsaba ko atangeraho.
.
Kubwamahirwe Joel atarangeraho twese tumvishe inyuma yababahungu bakoze Group Joel abereye umuyobozi ijwi rivuga ridukanga
riti"aho habaye Iki ko mwese mwirundanyirije ntabwo mwumvise..soneri yo kwinjira?"
nubwo nari nunamirije ariko nabashije kumenya nyiraryo yari mwarimu wigisha mu mwaka wa mbere Joel nabo bahungu bose bamaze kumva ibyo uwo mwarimu avuze bahise birukira mw'ishuri...uwo munsi mba ndarokotse...ariko uwo mwarimu nange yahise ambaza
ati"wowe bite?"
Niko yambajije atera intambwe anyegera numvishe ko arimo anyegera, narahagurutse gusa nkomeza kunamiriza narirutse nange mpaka ngeze mu 'ishuri .
nkomeza no mu ntebe yange maze kwicara mpishahisha mu maso.. nahise nunamisha umutwe mu ntebe...kugirango hatagira nuwandabukwa nakomeje kunamirizamo paaka,
.
Nuwo munsi wabaye uwamahirwe kuberako nyuma yo kuruhuka saa yine umwarimu utwigisha mathematics yarafite amasaha abiri ariko ngo uwo munsi yari yapfushije umugabo,.
ntabwo rero yigeze aza nta nundi mwarimu wo kumusimbura waje
bitewe nuko icyo kigo nta barimu bahagije bari bahari, gusa ayo niyo yari amahirwe kuringe.
.
Uko guhinduka nkamera nka ya wolf yandumye nk'amera inzara ndende kandi zisongoye, nkamera namenyo abiri manini byamaze aho akanya kanini birumvikana ko namaze akanya nunamurije muntebe...
abanyeshuri bagize ngo nasinziriye ariko ntabwo nari narinsiriye narindimo gutekereza
nibaza impamvu mpinduka nkamera nkimbwa nibaza bizamara igihe kingana gite niba bizamporaho ubuzima bwange bwose. nibazaga kandi niba...nabibwira Mama ndetse nu mugabo we.
.
Amagambo ya Joel no kwiyemera kwe no kwiyenza kwe
byakomeza kungaruka mu mutwe
"Wowe ntanicyo uzimarira ntabwo uzigera umera nkange nubwo uzi ubwenge"
Niko amagambo Joel yabwiye cyagihe yakomezaga kungaruka mu mutwe umujinya ukongara ukagaruka kandi warumaze gukendera gusa uko wagarukaga Niko numvaga ninzara zongera gukura nahise menya impamvu,
.
Namenye ko iyondakaye cyane aribwo mpinduka nkamera nka Wolf gusa akandi kabazo nagize
nuko cyagihe nahindutse kandi ntari ndakaye cyangwa ngo ngire mujinya gusa ibyo ntabwo nabitinzeho.. ahubwo anatangiye
kugerageza gu control umujinya wange ngerageza gutuza niyibagiza amagambo ya Joel na agatsiko ke maze kubishobora
natangiye kumva amenyo arimo gusubirayo ndetse naza nzara,
.
Niba ushaka ko tukwamamariza mu Nkuru zacu, twandikire ukanze AHA .
nyuma yakanya gato cyane menye kuganzura umujinya wange byose yaba inzara na menyo byasubiyeyo nka nyomberi .nongera kuba Joseph usanzwe udateye ubwoba nagiye nakunamuka mpuza amaso n’umukobwa warurimo kunyitegereza cyane ariko ntabwo namwitayeho abakobwa ntabwo banshishikazaga nagato.
nafashe amakayi yange ntangira gukora isubiramo.
.
***
Amaherezo I saaha zo gutaha zarageze abanyeshuri bose basohoka ikivunge ubusanzwe ngewe ibyange byose byabaga byitonze iyo Isaha zo gutaha zabaga zigeze hari ibyo ntararangiza gusubiramo nabaga ndetse gutaha nkuko bisazwe rimwe narimwe..natashye ndingenyine
nabonaga abanyeshuri bose bashize munzira aringe ngenyine
nari mpangayikishijwe nuko burya byabintu bishobora kuba bitigeze bimvaho.
.
nibazaga uko nzabaho niryo hinduka ngira nagendaga gahoro ndi kure m’ubitekerezo murako kanya ndimo kugenda numvishe ibiganza byoroshye ukuntu binkoze kurutugu narahagaze ndahindika gahoro gahoro kugirango ndebe uwariwe gusa ntarabikora numvishe ijwi ryiza ryu mukobwa rimbwira.
.
Riti" ko murimo kugenda
mwenyine kandi buhoro mufite ikihe kibazo?"
yabimbajije mu ijwi ryoroshye ukuntu yagiye kurangiza kubaza nange namaze guhindukira nasanze Ari mukobwa ukiri muto ariko bitari cyane wimibiri yombi ijisho ryaracitse ndeba mu gituza nabonye afite amabere manini..
gusa ntaramusubiza icyo kibazo
yarongeye arambaza
ati"kandi banza muri bashya muri kino kigo? nubwambere mbabonye wowe se subwambere?"
ntabwo nasubije ahubwo nazunguje umutwe mwereka ko ibyo avuze aribyo..
"Witwa nde?"
Niko yambajije mwijwi ryokwigira umwana mwiza.
Ngewe nti" Joseph"
yaracecetse hanyuma nange nahise ndimubaza
Nti"witwa nde"
we ati"nitwa Sofia murugo ni rwinkombe"
Sofia amaze kubwira ko murugo iwabo ari rwinkombe naratangaye ,kubera ko nange niho mama na wamugabo we bari batuye bivuzeko twari dutuye muri Caritsie imwe gusa bwarubwambere, mubonye.
.
Namubwiye ko nange ariho ntaha twagiye tuganira ibintu bitandukanye nabonaga yanyishimiye cyane agenda ankubita udushyi mu mugongo
gusa ngewe ntabwo nigeze niyumvamo ibindi byiyumvo. kutagira ibyumvo by'urukundo byatangiye igihe natangiye igihe menya ko jya mpinduka nkamera nkimbwa..ariko nari ntangiye kuba umuhungu wishimye kandi ubasha kumenya umukobwa mwiza uteye neza n’umukobwa mubi kandi numva nakunda ariko kuva aho nongeye
kumenya ko guhinduka ntaho byagiye nongeye gutakaza umunezero nari maze kugeraho,
.
.
twakomeje gufatanya urugendo agenda ansekera cyane nange nkageregeza kumusekera kugirango atambona mo umurakare amaherezo twageze aho tugomba gutandukanira natunguwe nuko yanyegereye akampa akabizu ku itama twahanye bayi aragenda nange ndagenda gusa numvaga nta meze neza nyuma yo guhabwa aga kiss ku itama.
.
Uwo munsi uko watangiye ni uko warinze irangira ntameze neza gusa nakomeje kubihishahisha ababyeyi kugeza ubwo nagiye kuryama batamenye ko ntameze neza mu mubiri. nararyame mpita mbona ibitotsi muma saa sita zijoro natangiye kurota nahindutse ibwebwe... wolf nyine
ibyo nabirotaga ryamye aho mucyumba cyange kugitanda.
.
Nkimara kubirota, nahise mbyuka
mva kugitanda hanyuma nkingura icyumba ndasohoka ubwo namaraga kugera hanze narunamye nk'imbwa hanyuma ntangira kwiruka cyane kumuvuduko ntazi ahantu ndimo kujya narirutse cyane bitabaho ndiruka koko ndongera ndiruka
Amaherezo nisanze ngeze ahantu hari inzu ntabashije ku
bona neza uko isa bitewe nuko yari nijoro nubwo hari ukwezi, kutamurika cyane.
maze kugera aho kuriyo nzu
nahagaze gato nkurura umwuka nkimbwa irimo guhunahuna ariko nkabikora gahoro. hashize akanya gato cyane nabonye umuntu ukinguye umuryango arasohoka nkimara kubona uwo muntu nahise musimbukira......
.
Turakomeza
Udacikwa na Episode 5
Comments