Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
AMANDA
.
Hashize amezi abiri menyanye na Cassien. Ni igihe kitarambiranye cyane,
ariko kandi ntwavuga ko ari gito ngo utekereze ko ibintu byose biri mu murongo mwiza. Ahubwo buri munsi ibintu bigenda bifata indi ntera, bigahindura isura ku buryo rimwe na rimwe nibaza impamvu nemeye ko dukundana.
Arankunda, yewe birigaragaza. Ariko ibyo ankorera rimwe na rimwe bintera kwibaza niba koko urukundo rwe rufite aho rushingiye. Umunsi umwe yaje kunsura ku kazi asanga ndi kuganira n’umukiriya — byari ibisanzwe, ariko uwo mukiriya yari umwe mu bahungu twigana. Kuva uwo munsi, uretse papa n’inshuti ze za hafi, ntundi musore nemerewe kuvugisha. Mumbwire namwe, urwo rukundo ruri he koko?
Narabyakiriye, nubwo rimwe na rimwe bintera umujinya. Ariko ngo mu rukundo si uko bihora, haza n’ibihe bibi. Uyu munsi twari dufite imyitozo yo kubyina. Mwibuka nababwiye ko kubyina ari kimwe mu bintu nkunda cyane.
Nageze ku ishuri nsanga Cassien ahagaze n’umukobwa — ubwo amaso yanjye n’aye ahuraga, yahise yihunza amaso nk’aho nta cyabaye. Numvise amaraso ashyushye, umujinya no gufuha birandenga. Ese koko ni uko ashaka guhisha urukundo rwacu ngo batamenya ko dukundana? Yibagiwe ibyo namubwiye umunsi ava iwacu koko?
Ndibuka neza ko ubwo yavaga iwacu, ari na bwo papa yari hafi kudufata, ari bwo Cassien yansabye ko urukundo rwacu ruguma rwihishe. Namwandikiye nti:
"Cassien, nubwo icyo cyifuzo cyawe gifite ishingiro, umukobwa w’ishuri nzamubona azaba afite ibibazo. Guhisha urukundo rwacu ntibiguha uburenganzira bwo kwivangira mu ngutiya z’abandi."
Yarasetse cyane ambwira ko ubwo yabibonaga yari yibwiye ko ngiye kuba icyihebe. Namusubije nti: “Ndakomeye kuri wowe, ariko sinzakina n’umutima wanjye.”
Niyemeje kwirengagiza ibyo nabonye ndinjira mu ishuri. Nari nicaye Clement, wa musore twigana.
Amanda: Bite se Clement?
Clement: Ni byiza Amanda. Ariko se ko unaniwe?
Amanda: Umva mwana, ntugire ngo nava hano nkajya gukora, uzambeshyera.
Ako kanya numvise umuntu akoroye — ndebye mu idirishya mbona Cassien ari kutureba, ariko ijisho rye rimwe riteye ubwoba.
Clement: Uriya ni copain wawe? Ari kukugirira ishyari ndabona.
Amanda: Wapi! N’iyo yaba ari we... sinzi!
Clement: Biragaragara mwana.
Amahirwe nagize, mwarimu yahise yinjira. Clement yatangiye kumenya byinshi ku buzima bwanjye, birangira ndushijeho gukomereka ku mutima.
Nyuma y’amasomo twagiye kurya, Marie ambaza ibyabaye. Namusobanuriye byose, arahinda araseka.
Marie: Uriya mwana yitwara nk’utamenya iby’urukundo. Arashaka kugufata nk’umwana kandi si ko bigomba kugenda.
Amanda: None se wowe ubu uri kumwe na nde?
Marie: Ubu ntawe. Ariko mu nshuti za Cassien harimo umwe witwa Alex... uriya musore aramutse avuze, sinamutera umugongo.
Amanda: Alex? Ubanza ari we mukuru muri bose. Ni we wenyine wize ararangiza. Gusa mwana reka njye guhindura imyenda ya siporo, amasaha ari kwiruka.
Nagiye guhindura, nambara imyenda yegereye umubiri. Agapira gake gato kari ku nda, wenda n’umuntu yavuga ko ari nka bistri. Narabikoze kuko kubyina bimbamo rwose.
Ubwo twinjiraga mu myitozo, mwarimu yatangiye atubwira:
Mwarimu: Uyu munsi tugiye kubyina rumba. Ni injyana isaba kubyinana babiri: umuhungu n’umukobwa. Twatumyeho abanyeshuri bo ku kigo cyegereye hano kugira ngo twisanzure. Umuhungu hano azabyinana n’umukobwa wa hariya, n’umukobwa hano na we abyinane n’umuhungu wa hariya.
Mana yanjye! Naratuje ariko umutima uri gucika. Ese koko Cassien nabona mbyinana n’undi...?
Ako kanya haje umusore, aransanga.
?: Uraho. Hari ikibazo se tubyinane?
Amanda: Oya nta kibazo kirimo.
Jordan: Nitwa Jordan.
Amanda: Jyewe nitwa Amanda.
Jordan: Watangiye kubyina ryari?
Amanda: Mfite imyaka 7 naratangiye. Wowe se?
Jordan: Uyu ni umwaka wanjye wa kabiri.
Twahise dutangira kwitozanya. Jordan azi kubyina cyane! Yarankoze ku mutima.
Ubwo twari dutangiye, nibwo nabonye Cassien yinjiye ari kumwe na Cynthia — uwo mukobwa wigeze kunyita indaya akanankubita. Bafashanye ku rutugu! Umujinya, gufuha, umubabaro... byose byanuzuye.
Twageze ku rubyiniro, Jordan ambwira ngo niba numva ntisanzuye, ntekereze ko ndi kumwe na boyfriend wanjye. Nahise nshyiramo Cassien mu mutwe — bituma mbyina neza. Twari nk’ababyinnyi b’umwuga. Abandi banyeshuri baratwomeka amashyi, na mwarimu arashima.
Cassien na Cynthia bo batsinzwe kare, babakura mu kibuga vuba. Cassien wabonaga atari mu mutwe.
Nyuma yo kubyina, narashimiye Jordan. Ariko sinari nakava aho, kuko Cassien yahise anyitambika.
Cassien: Ibi ni ibiki Amanda?
Amanda: Nari ndi kubyina, ntibigaragara?
Cassien: Kuki wamwiciragaho?
Amanda: None se wowe na Cynthia? N'ibyo yankoreye koko? Umva Cassien, mfite uburenganzira bwo gukora ibyo nshaka igihe cyose ntarimo gukora ibibi. Ntuzigere ungereranya n’izo ndaya wirirwa uvugana na zo.
Nahise mwihisha ndamwihunza, njya guhindura imyenda. Marie sinamubonye, nashatse kumushaka, nongera guhura na Cassien.
Cassien: Ugiye he?
Amanda: Ngiyeyo gushaka Marie, birakureba?
Cassien: Yego birandeba niba uri uwanjye.
Amanda: Ese ubona ndi indaya? Warabyishe Cassien.
Cassien: Amanda...
Amanda: Kuki ushaka kunfata nk’indaya se?
Cassien yari atararangiza kuvuga, Cynthia yahise aza.
Cynthia: Bebe tugende se...
Amanda: Dore indaya yawe iraje!
Cassien: Cynthia, ntumbangamire.
Cynthia: Aka gakobwa ko wakemeye!
Ndababaye. Narigendeye, numva imodoka inyuma. Ni Jordan wari uri gutwara.
Jordan: Bite Amanda?
Amanda: Ni sawa, ariko sinumva ko biri ku murongo.
Jordan: Mu kanya nabonye ibibaye. Cassien ntabwo agukwiye. Ushaka lift se?
Narebye inyuma mbona Cassien aje arakaye. Nicaramo...
Cassien: Amanda, wavuye muri ya modoka!
Nahise mbwira Jordan ko dushobora kugenda. Ako kanya yahise yatsa imodoka, turagenda nsiga Cassien ahagaze, yikoreye amaboko.
Jordan: Ugiye he se Amanda?
Amanda: Mu mujyi. Ndakwereka aho unsiga.
Jordan: Ugiye gukora iki mu mujyi? Cyangwa ni ibanga?
Amanda: Mfite akazi saa kumi n’ebyiri.
Jordan: Sawa noneho, twihute tugende.
Mu nzira, Marie yambajije aho ngiye. Namusubije ko ngiye mu kazi, ariko nanamubwira ko telefoni igiye kuzima, mpita nyizimya.
Reba imbere mbona turimo kunyura ahatari mu nzira igana mu mujyi.
Amanda: Ubanza wayobye Jordan…
Jordan: Oya, sinayobye. Hari ahantu ngiye gufata akantu mu rugo.
Amanda: Sawa, ariko twihute. Mu isaha ngomba kuba nageze ku kazi.
Twageze ahantu hari inzu ituje, araparika.
Jordan: Hano niho. None se winjira mu nzu usuhuze mama?
Amanda: Nta kibazo, reka ninjire.
Ninjiye mu nzu nsanga hijimye cyane. Ngize ngo nsohoke, numva umuntu anshyize igitambaro ku munwa. Icyo gihe nahise numva ubwenge buragiye.
---
Tegereza agace ka 22...
Ese Amanda noneho nibaba bamushimuse?
Ese Jordan ni muntu ki koko?
Gusa Amanda nawe ntiyumva.
Ibyo byose biragaragara mu gace gakurikiyeho...
Comments