logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 EP22

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
CASSIEN
.
 Imodoka yatsimbuye nyireba numva nayikurikira n’amaguru niruka ngakuramo Amanda ariko ntabwo byari gushoboka kuko yarihutaga Nahise mbona Marie aza ansanga mpita mbwira Cynthia kumva iruhande akagenda ariko na we nabonaga adashaka kumva iruhande ubundi mba muteye urushyi rwiza ahita agenda yibyiringira ku itama arimo no kurira Marie na we yandebaga mbona yarakaye ariko ntabwo numva ikimuteye kurakara.

 Marie : ntumbwire ko ibyo ndi gukeka ari byo ariko?"
Cassien : oya sibyo. "
Marie : sawa reka mbyizere. Hanyuma se uriya ujyanye na Amanda ni nde?" Cassien : nanjye ntabwo muzi rwose pee."
 Marie : ubwo wasanga baziranye kuko ubusanzwe ntabwo ajya ajyana n’umuntu atazi."
 Cassien : ntabwo baziranye rero."
Marie : ese ubundi umuntu utamuha agahenge ngo amenyane n’abandi anakore icyo ashaka wowe uzafatwa he?"
 Cassien : ariko mfite impamvu kandi zirumvikana."
Marie : ubwo ni byo. Gusa ni uko uba ushaka kumwima uburenganzira bwe ariko rwose humura ntawundi muntu aba ashaka kugusimbuza cyangwa kukubangikanya na we ndabizi neza. Uko ateye ndamuzi neza si umukobwa ushidukira abasore."
Cassien : sha nanjye sinzi rwose. Gusa jya mu modoka tugende kuko ndi gukeka ko ashobora kuba ari mu bibazo, tujye kumushaka."
Marie : ibihe bibazo se kandi?"
Cassien : jya mu modoka ugabanye ibibazo se nyine ."


Yahise yurira ubundi turagenda

 Cassien : ese dutongana watwumvaga ?"
 Marie : abantu bose ahubwo babumvise."
 Cassien : Mana yanjye ubanza nkabije rwose nkwiye kwikosora."
Marie : nizere ko ameze neza gusa. Yanyandikiye SMS ariko kuva ubwo telefoni ye nticamo kandi ntiyanansobanuriye uwo bari kumwe."

 Nahise nihuta gusa numvaga mu mutwe wanjye ntatuje na gato pee

 Cassien : bwira papa we ko Amanda ari iwanyu hanyuma ubwire boss we ko yarwaye."

 Ako kanya telefoni yanjye yarasonnye nsaba Marie kundebera kubera nari ntwaye nuko akiyifata numva arasakuje cyane mpita mfata feri ako kanya mwaka telefoni ngo ndebe ibimukanze Yayimpereje ariko arimo kurira yikoreye amaboko Yari ifoto banyoherereje iriho Amanda aboheye ku ntebe nuko nireba ya foto mbona haje ubutumwa buvuga ngo:  Cassien None se ubu uri bumutabare ntaramukorera ibyo nshaka ra ? "

 Ngo iki ?  Uyu muntu ntazi arambona ariko uko byamera kose rwose pee. Gushimuta Amanda bakanamuzirika ku ntebe ? Barambona icyo nzi cyo Nahise ngera mu rugo mparika imodoka nsohoka meze nk’uwataye umutwe neza neza Ikintu cyose nabonaga narahirikaga numvaga ntazi icyo navuga cyangwa nakora bagenzi banjye bahise bamfata 

Marc: Man wabaye iki ko mbona wataye umutwe?"

  Kuvuga byarananiye Marie ni we wahise yinjira ababwira ko bashimuse Amanda 
Rudy : ngo iki ? dusobanurire neza man uko byagenze."

 Nabanje gutuza nuko mbahereza telefoni yanjye ngo birebere 

Marc: Mana yanjye. Ko aba bantu batagira ubwoba we?"

 Marie wabonaga ubwoba bwamwishe nuko Alex aramufata aramwiyegereza amukorakora mu mutwe no mu mugongo ngo atuze, nahise ninjira mu cyumba cyanjye ubundi mfata imbunda ya kabiri ngo njye gushaka Amanda ariko nintapfa harapfa benshi tu.

Marc : umva Cassien ba uretse man." Alex : none se byibuze uzi aho ugiye gushakira ko mbona wataye umutwe ? watwaye ibintu neza utaza kubyangiza ahubwo kubera guhubuka."
 Cassien: none se dukore iki man?"
 Marc : kwanza tubwire uko byagenze duhuze amakuru turebe ko hari icyo twakora."
Cassien : ese wabonye ko azirikiye ku ntebe none ngo byagenze gute?"
Rudy : tuza buhoro man. Twabibonye twese ni mu ifoto ariko se yafatiwe hehe? Ubu se kugenda utazi iyo ugiye n ibyo bizima? Tubwire ibyo ubasha kwibuka turabihuza.'

 Ariko ubanza koko ari byo. Nahise mbabwira uko byatangiye nuko byagenze 

Alex : imodoka yari ifite irihe bara ?" Cassien : yari gris ."
Rudy : wabonye ari ubwa mbere se uyibonye?"

 Nahise ntekereza neza ngerageza gukurura mpita nibuka imodoka y’ubwo bwoko nabonye. Ariko se ko iyo nabonye ari imodoka y’aba type bo muri Neils kandi bo tubanye neza baba bamushimutiye iki koko ?  Bivuze ko uwamushimuse yahawe ikiraka na ba Skils rero.

 Cassien : umva yashimuswe na Neils ariko bashobora kuba babikoreye Skils ni bo tutabanye neza ."
Alex : urabizi neza?"
 Cassien : yego ndabyibutse ko umwe mu batype bo muri Neil sari we ufite imodoka imeze gutyo kuko nigeze kumubona mvuye mu gace ka ba Skils."

 Nahise nkokinga imbunda 

Marc : ndumva nanjye mbyibutse ibyo bintu rwose pee."

 Marie : none se kuki bashimuse Amanda koko?"

Cassien : buriya bagirango bangereho byoroshye nako bashaka kwihorera ntakindi."
 Marie : ndumva ngize ubwoba."
Alex : ndaje ngucyure iwanyu rero kandi humura Amanda turi bumugarure ari muzima twe aho tugiye byose bigenda neza nta mikino tuba dufite."
Marie : yego ariko rwose mumuzane ari muzima."
Cassien : ndabikwijeje humura."
 Marc : ibyo wumvise nibyo wabonye byose ufunge umunwa ntugire na kimwe uvuga."
 Marie : yego simbivuga kandi ntukavuge unkanga ibintu birimo inshuti yanjye biba bindeba nanjye." Alex : ndabasaba rero mube mushaka amakuru ashoboka yose ngaruke duhita tugenda reka mbe njyanye Marie."

 Telefoni yanjye yarongeye irasona nuko ndebye mbona ni indi SMS bohereje igira iti:"  Cassien Isaha nishira utaragera hano araba abaye uwanjye kandi usenge uze kumusanga akiri muzima."

  Nahise mbona ifoto iherekeje ayo magambo. Amanda bari batanyuye umupira we aryamishijwe ku gitanda amaboko n’amaguru bihambiriye ku gitanda, apfutse umunwa na scothc Cassien : iyi mbwa ndayica neza neza." Rudy : zana ndebe."

 Namuhereje telefoni  

Cassien : Alex ihute mwana utebuke." Alex : muhamagare Gaetan wo muri Lost murabazi bazi gushaka amakuru bashobora kudufasha kumenya neza ahantu baherereye."

Yahise asohokana na Marie ubundi mfata telefoni ngo nanjye nsubize uwo muntu urimo kunyandikira  Umva ukibeshya ukamukoraho uri umupfu ubimenye neza  Cassien.

Marc : mpereza phone man ndebe ko nabasha kuvumbura ahantu umuntu uri kukwandikira aherereye.'

 Marc kuri ibi turamwemera arabibashije rwose. Gusa uyu muntu shahu nsanze yakoze kuri Amanda ni umupfu neza neza rwose byo abe abizi abyiteguye.
Cassien : gira vuba mwana."
Marc : uyu muswa ndabona na we azi guhisha amakuru ariko biri bukunde nubwo bintwara igihe."
 Cassien : ndumva ntazi ibyo ndi bubakorere ariko pe. Haragwa umuntu."
 Rudy : umva Gaetan ampaye amakuru ko bari muri cya kizu cyahoze ari depot ku nkombe."
Cassien : urabizi neza.'
Marc : nari maze kubibona ko ari ho baherereye nanjye. Murabizi guhackinga ni utuntu twanjye  Alex na we yahise ahagera."
 Alex : mwamaze kumenya aho baherereye se ?"
 Rudy: yego bari muri ya depot ishaje iri ku nkombe."
Cassien: twagiye ahubwo."

 Buri wese yahise afata imbunda ubundi dufata n’ibisasu  biryani mu maso maze Alex aba ari we utwara. Intekerezo zanjye zari zibereye ariko kuri Amanda kuko ni ubwa mbere ngiye gutabara umuntu nkunda bidasanzwe, nako si ubwa mbere ariko kuri we ndumva byihariye.
Alex : dore sasa uko turi bubigenze. Ikitujyanye ni ukurokora Amanda nibiba na ngombwa kwica turica ariko tumurokore. Wowe Cassien tukigerayo urahita ushaka aho yashyizwe mu gihe abandi tuba tugucungiye umutekano. Birumvikana ? Twese twarikirije ariko jye numvaga mpari ntahari. Kuki koko?

 Alex : humura turi bumubone mwana." Cassien : ndabyizeye naho bitabaye ibyo ndasiga mbishe bose."

Alex : nitugerayo mbere yo kwinjira turabanza tumenye neza abahari. Rudy na Marc muragota inzu naho jye na Cassien twinjire."

 Twageze hafi yaho duparika imodoka ubundi dusohoka bucece Rudy na Marc bajya inyuma y’inzu kureba ko nta bantu bahari naho jye na Alex tureba imbere maze turebera mu rugi tubona hicaye abasore batatu bari kunywa itabi bareba TV twasubiye inyuma bucece turongera duhura na Rudy na Marc Marc : tubonye abantu babiri inyuma y’inzu. Mwe mubonye bangahe?"
Alex : batatu mu nzu."

 Rudy : ndakeka Amanda ari hejuru kuko iyi nzu irageretse."
 Cassien : twinjire rero kandi mwicunge sinshaka ko hagira uhagwa."

 Twahise twinjira nuko nzamuka muri etage abandi basigara bancungiye ko ntacyo mba Nageze kuri wa muryango maze Marc aba anyuzeho awutera umugeri ugwamo imbere babandi barebaga TV baba batangiye kurasa ubwo jye mba mbanyuzeho niruka ndeba ahari escaliers zijya muri etage hejuru ubundi nsiga rwambikanye hasi  Nageze hejuru mba mbonye hari ibyumba byinshi mfungura icya mbere mbona wapi mfungura ikindi wapi nuko sinzi uko nateze amatwi nitonze numva ijwi rya Amanda maze ngenda ngana aho ndyumvise Nahise nkubita urugi rurafunguka maze mbona Amanda aryamye hasi undi amuri hejuru arimo gushaka gufungura ipantalo ye
 … : we musubire hanze mwa baswa mwe nababwiye ko nindangiza mbabwira namwe buri wese akaza akajya aryaho ake umwe ku wundi.
.
IRAKOMEZA 
.
Aha icyo nzi cyo haragwa umuntu. Bigiye kugenda bite ubu ? Agace ka 23 ntuzagacikwe.

Comments

Manishimwe clementine: Manawe ba cassien Bose imana ibarinde nukuri ntihagire uhaburira mubuzima grp yabo ndayikunda