logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 EP23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
  CASSIEN 
.
 Nakomeje negera inyana y’imbwa yanshimutiye umukunzi na we arimo arira ashyizwe ibitambaro mu munwa ndetse azirikiye ku gitanda, ameze nk’uwambaye ubusa hejuru. Nahise nshyira imbunda ku gikanu cya Chris kuko nari namaze kubibona yuko ari we

 Chris : ese muri mu biki mwana?" Cassien : muveho wihuse ahubwo Chris."
 Chris :eeeh Cassien wahageze se ? ariko watinze mwana."
Cassien : manuka vuba ahubwo Yahise amuvaho ubundi mwambura imbunda ye yari iri mu mufuka ubundi negera Amanda ariko nari ngitunze imbunda Chris nuko Amanda mukuramo ibyo bari bamushyize mu kanwa 
Cassien : Amanda ? Ntiyansubije nuko igitima gikomeza kudiha ntangira gutengurwa amaboko. Namukoze ku mutima numva ukirimo gutera neza noneho numva ndatuje buhoro ariko muri ako kanya nahise numva ingumi nziza cyane ingezeho mba ndambaraye hasi 
Chris : ngiye kukwica Cassien."
 Cassien : ahubwo ndabona ari wowe karambo."
Nahise mva hasi ndamusimbukira ubundi mutera ingumi nziza mu nda indi mu misaya mpita mwegeka ku gikuta,

Cassien : umenye ko iminsi yawe yo kuba kuri iyi si yarangiye. Wayobeye ku muntu utayoberwaho kandi iyo uba wanashimuse umwe muri bagenzi banjye ariko aha ho wakoze ikosa rikomeye cyane."
Chris : watinze kuza rero kuko namaze kumwumva uburyohe. Icyakora uzi guhitamo neza mwana aryoshye ukwe."  Amagambo yavuze yanteye uburakari budasanzwe kuko nahise mumanura mukubita ivi mu mutwe ubundi muhirikira hasi ntangira kumutera imigeri yo mu nda mvangamo no kumuribata kuko natekerezaga koko ko ashobora kuba yanabikoze maze kubitekereza ubwabyo bigatuma umujinya urushaho kuba mwinshi Nari ngiye kumubarura umutwe ngo byose birangirire rimwe numva Amanda ahamagaye
 Amanda : Cassien."
 Narahindukiye mbona Amanda arakangutse kuko igicucu cyari kigiye kumufata ku ngufu agisinziriye  Yari afite amaraso ku munwa, ku nda no ku kuboko mbega ibigoryi uburyo byamwangije. Nagiye kumukoraho ahita asubira inyuma
 Cassien : Amanda humura ni jyewe ni Cassien."
 Amanda : Cassien ?"
Cassien : yego Amanda ni jyewe Naramwegereye mufata mu biganza noneho ntiyansunika nuko muhereza ikoti ryanjye ngo aryifubike
 Amanda : inyuma yawe Nagiye guhindukira nsanga ingumi yangezeho ariko nirinda kugwa ndikomeza kugirango Amanda atavaho agwa na we kuko ntabwo yari akomeye 

Chris : umva mwana ujye ubanza urangize akazi mbere ya byose ntugatume hari ikiguhuza."
 Cassien : nibyo Chris ariko jyewe mba ndi kurinda abo nkunda. Ubu se wowe abarinzi bawe bari hehe ra?"
Chris : none se ubu imbunda nagutunze shahu ko igiye gutuma mwembi mupfa urabigenza ute? Ngo uratabara umukunzi harya? ubanza warasaze." Cassien : harya wowe umwaka ushize kuri Jade wabigenje ute ra ? nawe wari wasaze ubwo rero."
Chris : ceceka aho Cassien.'
Cassien : rero icyo nakubwira ni uko mu mwanya muto umusanga aho ari."

Nahise mutera umutego mwiza cyane aba yikubise hasi imbunda yindi yari afite iba iguye iruhande rwe.

 Chris : ubu uratinyuka undase imbere ya Amanda se?"

Numvise koko naba nkabije kuko nubwo abizi ko mu kazi kacu no kwica bibamo ariko nta mpamvu yo kubikorera imbere ye.

Ako kanya bagenzi banjye bahise binjira
 Alex: jyana Amanda ibisigaye turabyitaho."
 Mbere yo gusohoka nabanje kurasa Chris mu ivi 
Cassien : aho nguhoye ko washatse kunkorera ku mukunzi wa nyana y’imbwa we .

Nahise manukana na Amanda ngenda mupfutse ku maso ngo atabona imirambo ya bagenzi ba Chris nuko tugeze hanze nsanga inzu yose bamaze kuyimenaho essence ubu ni ugutwika nyine tukimanukira mu kanya tu Nahise njya mu modoka njyana Amanda ngo atabona ibyo byose nuko bagenzi banjye na bo bambwira ko bagiye kubanza gutanga isomo ku waba yatumye aba bantu gushimuta Amanda kuko twari tubizi ko atari bo babyibwirije Nagejeje Amanda mu nzu mujyana mu cyumba cyanjye nuko mufasha gukuramo imyenda maze mujyana muri douche mushyiriramo intebe yicaraho maze mfungura amazi ngo abashe koga Nabonye abanje kwireba mu ndorerwamo amarira ashoka ku matama 

Cassien : humura uracyari mwiza nubwo ubona bakwangije.'
 Amanda : koko se ni ko ubibona ?" Cassien : yego kandi wikomeza kurira." Amanda : sinabibasha Cassien. Bagerageje ku…"
 Cassien : oya humura kandi tuza byarangiye ubu ndetse ntabwo bizongera Namufashe mu biganza ngo abashe guhora. Numvaga ariko nanamubwira nabi kubera ibyo yakoze atanyizera akivumbura ariko nkurikije uko amerewe ubanza na byo ubwabyo ari isomo rindi yafashe nta mpamvu yo kumubwira nabi burya amasomo ava henshi

 Amanda : Cassien nakabaye narakwizeye ariko umbabarire ni wowe muntu wa mbere nkundanye na we rero ntabwo ndamenya uko mu rukundo bitwara na cyane ko uri muri aka gatsiko gateye ubwoba bituma kenshi nkora amakosa.'
Cassien : oya nta kibazo rwose ngaho oga hanyuma uze ngushyirire umuti ku bisebe."
Amanda : uragumana nanjye ?"
Cassien : nzakuba hafi iminsi yose. Ariko ngiye kugushakira ibyo uri bwambare umaze koga hanyuma nkugume iruhande uryame usinzire." Amanda : urakoze cyane."
.
 Cassien
.
 Nasohotse mu bwogero musigamo nuko njya kumutegurira ibyo ari bwambare. Gusa muri jye nakomeje kwibaza ibiri kumbaho ibyo ari byo nkumva sindi kwisobanukirwa no kubisobanukirwa kuko rwose ibi bintu ntabwo byari byakambayeho na Catheline ntabwo byari byarageze aha pee Nabonye atinze kuva mu bwogero njya kumureba nsanga arimo kurira nanone.

 Amanda : banyangije."
 Cassien : humura uzakira bebe."
 Nahise mufata mu kwaha ubundi mujyana mu cyumba maze musiga umuti nuko ndangije mubwira kwambara umupira wanjye kuko wari kumubaho muremure uko biri Namusabye kuryama nanjye nkaba ngiye koga nuko ubwo navaga koga naraje nsanga yamaze gusinzira  Nahise nzimya amatara ubundi njya kureba ko abasore bamaze kuhagera.
Rudy : we uratinyuka ukava iruhande rwa Amanda ?"
 Cassien : humura ndasubirayo ahubwo nari nje kureba ko mwagarutse amahoro mwese."
 Alex : erega twe ntawapfa kudukoraho urabizi neza. Twabasobanuriye byose ndetse tubabwira ko ikindi gihe nibibeshya ari bo noneho tuzarimbura burundu."
 Cassien: ibi ariko biradusaba kwitonda natwe."
Marc : yego tuzitonda ariko cyane cyane wowe kuko waba upfakaje umuntu Naramurebye numva namutera ikintu ariko ndamwihorera aba abivugiye gutera urwenya nta kindi.

 Rudy : ngaho rero sanga undi mwana dore dore."

Cassien: sawa mwana ni ah’ejo. Hanyuma Alex uhamagare Marie umubwire ko Amanda yabonetse ahubwo ejo azamuzanire imyenda."

 Alex : nta kibazo ariko nta nimero ye mfite."
 Cassien : ndayikoherereza kuri SMS. Ijoro ryiza rero abasa Nahise njya mu cyumba nuko mbanza koherereza Alex nimero ya Marie. Muribaza impamvu ntabimwibwiriye se ? mba mbona hagati yabo harimo akantu buriya nyine muhaye passe naba umwana ntazavuge ngo sinamukoreye umuti. Gusa sinzi niba Alex bizamukundira kugira undi muntu akunda bikwiye kuko hashize imyaka itatu umugore we apfuye kuva yapfa rero biragoye ko yagira undi mukobwa akunda rwose pee. Sinzi niba hari igihe bizagera bikemera ariko mba nifuza kumubona yakunze rwose bundi bushya Napfumbase Amanda ariko mukozeho mbona arikanze 

Cassien: humura ntawe uzongera kugukoraho, nzakurinda nk’uko ndinda imboni y’ijisho ryanjye. Nahise ndyama noneho nuko nanjye agatotsi karaza.
.
IRAKOMEZA 
.
 Ese koko Alex na Marie byavamo buriya? Ese amaherezo umusaza ntazamenya ibiba ku mukobwa we nubwo abihishwa? Agace ka 24 ntuzagacikwe

Comments

Manishimwe clementine: Amatsiko arushikeho kuba menshi pe