logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 EP24

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
AMANDA
.
  Ubwo nakangukaga nabonye ndi mu buriri bwa Cassien nibuka neza uko ijoro ryaraye rigenze ryose kuva ubwo nakangukaga nkisanga muri cya kizu mboheye ku ntebe Uko basekaga, bankorakora uko bashaka bansoma ku ngufu, nubwo nagize amahirwe ngatabarwa bitararenga aho ariko rwose byari kuhagera iyo ndeba nabi Cassien ubanza yarumvise ko amarira yongeye gushoka kuko yahise ampfumbata nanone aranyiyegereza ansaba gutuza 
Cassien : bebe humura ndahari kandi ntibizongera kuba ukundi ndagusezeranyije."
 Amanda : urakoze kuntabara pee." Cassien : ndishinja kuba ntahabaye ngo nkurinde byose."
Amanda : ntabwo erega wabera hose icyarimwe kandi nanjye iyo ntigira umufungamutwe ngo ndemereze ibintu byose ntabwo biba byagenze kuriya." Cassien : ubu rero birasaba kwitonda kurenza mbere kandi umubano wacu ubu noneho uri officila Nahise nubura umutwe ndamureba."
Amanda : official ushaka kuvuga iki?" Cassien :ku mugaragaro uri copine wanjye."
 Amanda : imbere ya bose ?"
Cassien : cyane rwose. None se ko twabihishe ngo hatagira ikikubaho babuze kugushimuta ? erega umutima ukunda ntabwo wihishira birazwi. Rero rwose ndabona nta mpamvu yo gukomeza kubihishahisha boshye abahisha uburozi. Ikindi kandi nshaka kukumara impungenge ngo nkwereke ko ari wowe ntawundi nshaka cyangwa se nkeneye."
 Amanda : gusa ndabizi ko ari jye gusa ahubwo nyine kukwizera ni byo byari byangoye gusa sinzongera."
 Cassien : erega si wowe gusa nanjye meze nk’aho ndi mushya mu rukundo ubu nubwo atari ubwa mbere nkunze ariko ni ubwa mbere nkunze kuri uru rwego.'
  Nahise musoma ku munwa kuko numvaga nishimiye ko byibuze ashaka kwerura."
 Cassien : gusa ugomba kumenya ko ubwo tugiye kwerura hari ibizahinduka."
 Amanda : gute rero."
 Cassien : ubundi kuri jye ndi mbara ubukeye, umutekano wanjye uba ari muke. Mfite abanzi benshi bampiga ubwo nawe uzaba uri mu bahigwa kuko umpiga ntiyagusiga."

Nubwo numva biteye ubwoba ariko narikirije kuko ndamukunda kandi namukunze mbizi ko ari icyihebe." Cassien : gusa nanone ibyerekeye business sinshaka kubigushyiramo ntabwo nanifuza ko ubimenya. Rero ningusaba kuba usohotse kubera ibigiye kuvugwa cyangwa gukorwa ujye wemera utazuyaje cyangwa se niba tukuretse ukahaguma nta kubaza ibibazo cyangwa kuvuga uko ubyumva kandi ibyo ubonye cyangwa wumvise ni ukubigumisha mu mutima."
 Amanda : yego ndabizi kandi nyizera pee ."
Narongeye ndamusoma nuko numva agatotsi karagarutse muryamaho ndongera ndasinzira.
.
 MARIE
.
  Ejo nibwo nabonye SMS ya Alex insaba kuza kuzana imyenda ya Amanda ndetse ambwira ko bamubonye.  Ubu ni saa cyenda ndabona uko byamera kose Amanda ari maso naho ngezeyo ngasanga asinziriye byambera ibibazo bikomeye muri bariya bahungu cyane cyane imbere ya Alex mba numva ntazi uko bimeze kuri we Ahubwo reka mubwire aze kundeba Nahise mfata telefoni mwoherereza SMS mubwira yuko niteguye ndetse imyenda ya Amanda nyifite Mu kanya gato na we yahise ansubiza ambwira yuko agiye kuza kundeba.

 Na we koko imvugo ni yo ngiro kuko mu kanya gato yari ahageze nuko ninjira mu modoka turagenda ariko nyine nabanje kumusuhuza.   Twageze yo nuko ndabasuhuza ariko Amanda ntabwo yari kumwe na bo nuko tuba tuganira bisanzwe kugera ubwo Amanda yazaga ndamusuhuza na we maze ansaba ko tujyana mu cyumba cya Cassien kuko nabonaga yambaye peignoir ubanza yabuze umwenda yakambara wundi nubwo hejuru imbere yari yambaye umupira ubanza ari uwa Cassien.
.
  AMANDA  
.
Ubwo nabonaga Marie numvise ndushijeho kwishima kuko ni inshuti imfata nk’umuvandimwe neza neza. Mwise mukuru wanjye sinaba mbeshye kuko nta na rimwe ndamukenera ngo mubure cyangwa se ngo nimutabaza abure kuntabara 

Amanda : niba ushaka iyicarire ku ntebe ariko no ku buriri wahicara nta kibazo.
Marie : urakoze cherie gusa nari nguhangayikiye pee.
Amanda : reka wihangayika nta kinini nabaye uretse udukomere two mu ntambara nyine tu.
 Marie : umva wibigira urwenya ariko se nyine."
Amanda : ihangane mwana ariko nyine sinzi kuko ejo byari bikomeye. Umbabarire kuba iyi minsi ndi kuguhangayikisha nkanagutera kubeshya no gukora andi makosa rwose nanjye sinjye."

 Amarira yatangiye gutemba kuko numvaga mbabaye mu mutima kubera uburyo ndi gutuma ahangayika akanababara 

Marie : umva cherie urabizi nzakuba hafi igihe cyose nubwo rimwe na rimwe ufata imyanzuro idakwiye. Ngaho jya kwambara ujye kurya."
 Amanda : urakoze Marie ndagukunda cyane."

 Nahise mfata imyenda nuko ndambara. Ntabwo yari yigoye ajya kuzana iyanjye iwacu ahubwo yazanye iye mba ari yo nambara kuko muri taille turangana. Ni umunyabwenge kuko kujya iwacu kuzana iyanjye papa yari kumubaza icyo nabaye cyangwa igituma ari we ujya kuyireba Icyakora sutiye n’ikariso byo ni ibyanjye kuko njya mbisigayo nkiyo nahinduriyeyo tugiye ahantu cyangwa se iyo namusuye ndi burare hari igihe iyo nari nambaye nyisigayo nyine. Erega yanazanye makeup. Ubu se arabona ndi mu bihe byo kwisiga makeup ra ? Namaze kwiyitaho nuko nsohoka mu bwogero aho nari ndi kwambarira nje nsanga Marie ameze nk’urimo gutekereza cyane.

 Amanda : Marie garuka ku isi mwana ndabona ugeze kure ugenda."
Marie : uri kubibona se?"
Amanda : cyane rwose pee. Ahubwo se we, papa, boss, ku ishuri Marie: so namubwiye ko uraye iwacu naho ku ishuri no ku kazi nababwiye ko urwaye."
 Amanda: ariko se ubu koko ni iki nazabasha gukora udahari. Ngaho mbwira ibyo warimo utekereza."
 Marie : ubanza ndi mu rukundo." Amanda : Alex se ?"
 Marie : yego pe."
Amanda : uzamuganirize."
Marie : twaganiriye bisanzwe gusa uko tuvuganye numva ndi mu yindi si rwose pee. Sinzi uko bizagenda rwose."  Amanda : wowe uzamuganiriza unamubwire ibyiyumviro byawe. Erega kuvuga ko wakunze umuntu nta cyaha kirimo."
 Marie : ibaze anteye indobo we urumva ntaseba koko? Noneho ari umuhungu."

Amanda : urazi se Alex rwose nkurikije iminsi maze kumubona ntabwo ari umwana mubi ahubwo kuko ari we usa n’aho akuriye bariya bose bituma adakunze kujya mu bakobwa. Gusa nta bindi byinshi muziho nanjye rwose."

 Marie: uzi ko uvuga ukuri we. Ahubwo se ubu njye kumuganiriza ra ?"
 Amanda : yego genda umurebe, icyumba cye kiri imbere ibumoso."
Marie: koko se ngende?"
 Amanda : sinzi ariko se nutavugana na we uzamenya ute ukuri?"

 Marie : reka ngende ariko nindya indobo nzakuniga."

 Nahise nsohoka njya muri salon kurya aho nasanze Cassien ari kuvugira kuri phone nirinda kumutesha umutwe naho Rudy na Marc barimo bakina dame.

 Amanda : Rudy jya kwambara umupira cyangwa isengeri."
Rudy : kubera iki se ubwo?"
 Amanda : ubwo se urabona udashaka kunteza ibibazo ndeba amatuza yawe."

 Rudy : nawe urabizi ko nteye ubusambo mbese ."
Amanda: sinabihakana ko udateye neza ariko nyine kuri jye uteye ubusambo kubarenza ni.."
 Cassien: jyewe."
Nahise mpaguruka ndagenda musanga

 Amanda : yego ni wowe rukumbi cheri."
 Cassien : ko utagiye kwarura se kandi byahiye."
 Amanda : nasanze uri kuri phone nanga kukuderangea mba nirebera bano uko bari gukina."
Cassien : nari ndi mu kazi. Marie ari hehe se ?"
Amanda : urumva yaba ari kumwe na nde wundi utari hano se ? "
Cassien : yewe bizamusaba kwihangana gusa bizakunda wenda."
 Amanda : na we arabizi ariko. Ibiryo biraryoshye ariko. Ni wowe wabitetse?" Cassien: yego.  Telefoni yahise ivibura ndebye mbona ni papa."
 Amanda : umva ni papa uhamagaye ubwo uceceke rero."

Ubwo nabimubwiraga turi mu gikoni twenyine kuko igikoni ni na ho hari ameza yo kuriraho ni igikoni gisobanutse nyine .

Amanda : uraho papa."
 Papa : Amanda kuva mu gitondo nakubuze. Umeze neza?"
 Amanda : yego meze neza ahubwo telefoni yari muri vibreur kandi uranzi akenshi sinyumva."
 Papa : ntacyo. None se ubu uri hehe nkumi yanjye ?"
  Amanda : ndi kwa Marie. Kuki umbajije se?"
 Papa : urabizi neza ko ari ho uri?"
 Amanda : yego pee."
Papa: none ni gute mutaza gukingura n’umwanya wose namaze nkomanga ra?"
 Amanda: eee ni uko twari dusimbukiye mu mugi."
 Papa : mu mugi mu masaha yo kwiga?" Amanda : papa ariko iyi minsi nta masomo akaze ahari."
Papa : ndagutegereje mu minota icumi." Amanda : sawa turaje pa ."
Ako kanya Rudy yinjiye mu gikoni  Rudy : Amanda??"

 Mana yanjye!

Papa : uwo ni nde Amanda?"
Amanda :ni umuhungu twigana."
Papa : muri kumwe mu mugi rero?" Amanda : nyine twahuriyeyo agumana natwe."
Papa: Amanda ubwo nturimo kumbeshya koko?"
Amanda: ubwo se naba nkubeshyera iki koko?"
 Papa : ndumva ushobora kuba uri kwa Cassien."
.
IRAKOMEZA
 .
Umusaza se yamenye ukuri cyangwa arakeka gusa? Agace ka 25 ntuzagacikwe.

Comments