Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
IJAMBO RY'IMANA
" 1 Petero 4:3
Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z'isoni nke, n'izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n'imigenzo izira cyane y'abasenga ibishushanyo."
.
AMANDA
.
Nahise mva mu gikoni nuko njya mu cyumba cya Cassien nihuse cyane ubundi mfata ibyanjye nshyira mu gikapu ubundi ndasohoka Iminota icumi papa aduhaye rwose ngomba kuyubahiriza ariko ndumva mfite ubwoba pee. Ndumva ntazi uburyo ndi bumusobanurire ariko nanone ndi bugerageze Nahise nkubitana na Cassien nsohoka ahita amfata ukuboko
Cassien : bigenze bite ko mbona utarwiyambitse se kandi?"
Amanda : papa ambwiye kuba ngeze kwa Marie mu minota icumi kandi ambwiye ko akeka ko nsigaye nza kukureba rwihishwa."
Cassien : ntabwo nakwemerera gutega imodoka rusange mu gutaha rero kubera mfite ubwoba ko bakongera kugushimuta. Rudy araje abaherekeze. Gusa ntugire ubwoba biragenda neza."
Amanda : sha sinzi niba ndi bumubwize ukuri cyangwa ndi bumubeshye pee. Gusa ndabona kuzongera kubonana bishobora kuba ikibazo rwose."
Cassien : icyo nifuza ni uko ugira amahoro kandi ukabaho wishimye. Nakubuza kubonana nanjye nanone tuzajya duhurira ku ishuri wigira ikibazo kandi ni wowe nkunda wenyine ujye ubizirikana Ako kanya Marie yaraje ari kumwe na Alex,
Alex : bite se habaye iki ?"
Amanda : nyine ihangane ariko Marie naze dutahe tugomba kuba turi iwabo mu minota icumi ni ho papa adutegerereje."
Marie : ngo iki ? Kubera iki se?"
Namusobanuriye mu ncamake uko byagenze mbona ahise yikorera amabok
Marie : aratwica noneho umusaza." Cassien : Rudy baherekeze ubageze hafi y’iwabo ariko ukore uko ushoboye ntakubone uwo musaza."
Rudy : niyo yambona nta ribi. Jyewe se hari ubwo anzi?"
Twahise dusohoka nuko tujya mu modoka nuko Rudy atujyana yihuse cyane ku buryo na ya minota icumi papa yaduhaye itagezemo Twasezeye Rudy turamushimira nuko twerekeza mu rugo kwa Marie aho twasanze papa ahagaze yarakaye biboneka rwose.
.
ALEX
.
Ubwo bamaraga kugenda twagiye mu nzu ndicara na Cassien.
Alex : ikiboneka cyo Amanda aragufite rwose."
Cassien : ndabibona nanjye gusa mfte ubwoba."
Alex : ndabizi ko utinya ibiri kukubaho ariko humura ntabwo Amanda ameze nka ya macuho ngo ni Catheline." Cassien : biraboneka gusa nyine bizantwara igihe. None se wowe na Marie bimeze bite?"
Alex : urabizi ko jyewe ibyanjye ari pafupafu ijoro rimwe bikarangira."
Cassien : ariko man wagerageza ukiyibagiza ibyahise. Simvuze ngo wibagirwe umugore wawe ariko basi shaka undi mwishimana. Ntabwo Loulou rwose yakishimira kuba ubayeho uryamana n’indaya ahubwo yakishima ufite umwe uhoraho."
Alex: umva mwana ntabwo ibyo nshaka kubivugaho ndeka rwose."
Nahise mpaguruka mfata imfunguzo ubundi nambara ikoti ry’imbeho Nahise nsohoka nurira moto nerekeza ahantu najugunye ivu rya Loulou kuko yari yarasabye ko napfa umurambo we tuzawutwika Narahageze nicara mu byatsi ndebe amazi uko atembaaa Nuko nibuka iminsi ye ya nyuma Uko byagenze.
Alex : uri mwiza cherie wanjye."
Loulou : sha wivuga ibyo kandi ubizi ko ngiye gupfa."
Alex : nubwo urwaye uri mwiza kandi ntabwo ugiye gupfa kuko abaganga bazakuvura ukire nez."
Loulou : umva abaganga barabivuze rero wimbeshya kuko iherezo ryanjye riri bugufi."
Alex : ntabwo nabyemeye kuko ntabwo wapfa. Gute wapfa koko ukansiga jyenyine."
Loulou: cheri ndebe mu maso."
Namurebye mu maso nuko amarira atangira gutemba.
Loulou: kanseri iri gukora cyane kandi ntabwo mfite ubwoba bwo gupfa, namaze kwiyakira. Bagenzi bawe ndabizi nubwo batansimbura ariko bazagufasha kwiyakira . ndagukunda urabizi ariko nimpfa ntuzabeho nabi ahubwo uzashake undi mukundana, nshaka ko uzakomeza kubaho wishimye."
Alex: wivuga utyo ariko nawe."
Yahise anshyira urutoki ku munwa,
Loulou: ahubwo nsezeranya ikintu kimwe."
Alex: ntacyo wansaba ngo nkikwime."
Loulou: nyemerera ko nimara kwitahira uzashaka undi mukundana kandi ko uzabaho wishimye."
Alex: aho naba nkubeshye sinzi ko nzabishobora."
Loulou: niba ushaka ko ngenda mu mahoro banza ubinyemerere kuko kugusiga ubabaye nanjye sinagera mu mva amahoro rwose."
Alex: Cherie ni wowe nakunze ni wowe nkunda ndumva ntawundi nifuza rwose pee."
Loulou : hano ku isi byarangiye ariko nunsanga mu ijuru nzaba ngutegereje kandi uwo na we naza ntabwo nzamufuhira tuzakomeza tukubere inkoramutima."
Alex: nzagerageza ariko sinzi ko nzabibasha."
Loulou: urakoze, ndagukunda kandi."
Ngayo amagambo ya nyuma twaganiriye kuko bukeye bwaho yashizemo umwuka nuko nkora ibyo yansabye dutwika umurambo we maze ivu ndizana hano twahuriye bwa mbere ndarihajugunya mu mazi Nguko uko byagenze. Aho nari ndyamye mu byatsi nibuka byose nahise nigaya ko isezerano rindi ntabashije kurikomeza. Nuko telefoni yanjye numva irimo kuvibra maze ndebye mbona ni SMS ya Marie:
* Alex, Byari byiza kuganira nawe mu kanya kashize. Twagezeyo amahoro kandi mwakoze cyane, ni ah’ubutaha.*
Nayisomye mwenyura nibaza niba iki atari igisubizo cyo ku isezerano nemereye Loulou. Ubanza koko Cassien ari mu kuri nshaka namenya bikomeye uyu mukobwa ubundi nkareba niba koko urukundo rwabasha kuza kuko mu mwanya twamaze tuganira ibintu byambayeho nabiherukaga nkiri kumwe na Loulou wanjye.
Muti mu kanya byagenze bite rero? Nari nibereye mu cyumba numva umuntu akomanga mbaza uwo ari we abwiye ngo ni Marie ndatangara ariko muha karibu arinjira. Yaje mbona afite amasoni ariko nanone nkibaza ikimuzanye kundeba kiranyobera.
Twatangiye tuganira ambwira ibitandukanye mbese ambwira ko yumvaga ashaka kuba twiganirira kuko yari afite irungu Gusa uko tuganira nkumva muri jye hari kugenda hacya ukuntu kugera ubwo ibiganiro byakomeje bikaba byinshi na byiza turirekura turaganira rwose.
Alex: ese wowe na Amanda ko wagira muri impanga?"
Marie: yewe ibyacu ni birebire kuko tuziranye kuva twiga maternelle kuva ubwo ntidutandukana. Nabwiye iwacu rero ko abana na se gusa kubera ko nyine yapfuye arimo amubyara kandi ko atigeze ashaka undi mugore nuko bituma na bo batangira ubushuti kugera ubu imiryango yacu ibanye neza cyane. Gusa ikibazo kijya kimbabaza ni uko Amanda atajya yizihiza isabukuru ye kuko ngo bihita bimwibutsa ko yavutse nyine apfa. Kandi biri hafi kugera ni kuri bonane aniversaire ye iba. Ngayo nguko."
Alex : none se ubwo ibyo byamubuza koko kwizihiza isabukuru ? "
Marie : ngo ntaba ashaka kubabaza se." Alex : none se se we abibona ate?'
Marie : we aba ashaka ko yakora ikirori ariko nanone yubahiriza icyifuzo cye. Gusa amugenera impano buri mwaka, ariko nta za cake cyangwa ibirori."
Uko twakomezaga kuganira ni bwo nabonye arebye kuri phone ye,
Alex: cheri araguhamagaye se?"
Marie: oya nta cheri ngira."
Alex : Ok."
Marie : wowe se uramufite ? "
Alex : nanjye ntawe mfite."
Yahagurutse ashaka gusohoka nuko mufata ukuboko ndamuhindukiza turarebana ariko igihe nari ngiye kumusoma nibwo Amanda yahise amuhamagara amubwira ko se abashaka. Marie ni mwiza nanjye ndabibona rwose gusa ndumva kongera kujya mu rukundo bingoye. Gusa ndaje ngerageze amahirwe yanjye wenda kibe igisubizo cyiza ngeneye Loulou wanjye.
.
IRAKOMEZA
.
Disi Alex na we ubanza agiye mu rukundo. Agace ka 26 ntuzagacikwe
Comments