logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 EP26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


.
IJAMBO RY'IMANA

"Malaki 3:5

“Kandi nzabegera nce urubanza, nzabanguka gushinja abarozi n'abasambanyi n'abarahira ibinyoma, n'abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n'impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga."

.
AMANDA
.
Ubwo twamaraga gusuhuza papa Marie yarafunguye nuko tujya mu nzu Papa yahise ambwira kumubwira ukuri nuko mbanza gutekereza uburyo mubeshyamo cyangwa se mubwiza ukuri. Nahisemo kumubwiza ukuri ariko nanone kutari kose kuko mubwiye ukuri kose byarushaho kuba ikibazo gikomeye cyane kandi ntabwo nshaka ibibazo bindi rwose pee. Amahirwe ni uko aho mfite ibikomere hataboneka naho ubundi iyo biba biboneka bwo sinari kubasha kubona icyo mubeshya pee.

Amanda : papa ni ukuri umbabarire urabizi ko ngukunda nkanakubaha ariko urukundo ruri kundusha imbaraga."
Papa : Amanda…  "
Amanda : papa rwose ndabizi wambujije kongera guhura na we ariko ndamukunda pee. Uyu munsi rero najyanye na Marie mu mugi gusa nari nabwiye Cassien ko aza tugahura tukaganira. Ndabizi urandakarira ariko nkubwije ukuri kumwikuramo byarananiye."

Yahise anyiyegereza anshyira mu gituza cye kuko nabivugaga amarira ari gutemba.

Papa : ndabyumva mwana wanjye. Ntabwo nakubuza gukura kandi gukura bifite ikibyerekana."
Amanda : papa… "
Papa : mwana wanjye nibyo ndakurakariye kuko wagiye kumureba rwihishwa kandi wari ubizi yuko nakubujije kongera guhura na we." Amanda : papa ndabizi ariko.. "
Papa : ndabizi uramukunda."
Amanda : yego ndamukunda."
Papa : sawa rero ."
Amanda : sawa iki papa?"
Papa : ndakwemereye mujye muhura."
Amanda : koko se papa ? "
Papa : yego. Ntabwo nshaka kukubuza uwo ukunda kuko sinshaka ko ibyambayeho na nyoko nabigukora. Twakundanye imiryango itabishaka, urabizi ko kuva wanavuka utarabona n’umwe udusura. Kubera batashakaga ko tubana. Rero agahinda byanteye sinshaka ko wakagira mwana wanjye."

Numvise bindenze ndasimbuka ndamuhobera numva ibyishimo birandenze neza neza.

Amanda : papa iyi ni gift ya noheli umpaye rwose ntayindi nkeneye."
Papa : ariko nubwo nkwemereye guhura na we ntibivuze kunsuzugura no gusiba amasomo ugiye kumureba. Ndabizi urukundo hari igihe ruturusha ingufu ariko uzitwararike dore ibizami bya nyuma biri bugufi. Gusa uzitonde mwana wanjye urabizi ibimuvugwaho na bagenzi be."
Amanda : yego pa. gusa bariya bagenzi be ni nk’umuryango we kuko bose barabana kandi ni ukuri ni umuntu mwiza, uzi gukunda, wubaha kandi ufite ubupfura pee."
Papa : nubwo nkwemereye guhura na we nimujya muba muri buhure ujye umenyesha. Sibyo?"

Amanda: yego n ibyo papa."
  Marie yaraje avuye mu cyumba nuko mwongorera ibyo papa amaze kunyemerera ahita anshinga urwara byo kwishima.
Papa: ngaho dutahe rero. Marie iwanyu nibaza ubansuhurize kandi wihangane Amanda ndamutahanye ."

Nahise mfata agakapu nuko ndasohoka njya mu modoka na papa turataha. Gusa iyo nkuru numvaga ntashobora kuyihererana nahise nandikira Cassien mubwira ko noneho uburenganzira twabuhawe.

Nahise njya mu cyumba ubwo nageraga mu rugo nuko ubwo nari mu cyumba numva papa ari gukorora kandi abimaranye igihe Nahise njya kumusukira amazi ndamuha.

Amanda : ese papa ko usigaye ukorora buri gihe wazivuje koko!"
Papa : reka ni ka gripe ntabwo bikomeye."
Amanda : ubwo ni ukugirango ntakubwira kureka akazi ukaruhuka?" Papa : urabizi akazi ko sinagahagarika rwose kuko ntabwo ndembye .
.
*Ubu icyumweru kirashize* 
.
Muri iki cyumweru habayemo noheri, kandi byagenze neza  Cassien twabonanye gake kubera ibizami nari mfite kandi na we yari afite akazi kenshi Gusa twabashije kuganira byinshi nubwo we ahahise he adakunda kuhavugaho ariko mba numva nifuza kumenya byinshi kuri we Papa na we yahuye na Cassien ntahari baganira ukwabo ariko Cassien yambwiye ko byagenze neza ndetse papa na we yambwiye ko burya koko wa musore ashobora kuba ari imfura, ibintu byanejeje cyane Inkorora ya papa ntirakira ariko yanze kwivuza, akomeje kujya mu kazi ariko birampangayikishije jyewe gusa ntacyo nabikoraho Bagenzi ba Cassien na bo twaganiriyeho gusa Rudy ni we duhuza cyane kuko amfata nka mushiki we Marc we akenshi tuba tuganira ku bakobwa arimo kubaserereza uretse Marie kuko Alex yamumena. Alex ubu mwubaha nka papa cyangwa mukuru wanjye kuko angira inama nziza kandi arakuze biboneka rwose. Ni umwana mwiza na we kandi aratuje. Muri kwibaza Cyndi ? uriya we ni isadunda ryujuje ibisabwa aba iteka ashaka kunyereka ko ari uwa Cassien ariko ni ibyahise simbyitaho gusa nyine ba basore bambwiye kujya mwima amagambo bizagera aho bigashira  Uyu munsi buri bucye haba umwaka mushya nako ubwo mu kanya mu gicuku umwaka uraba utangiye Cassien yansabiye uruhushya papa nuko anyemerera ko tujyana ndetse yaje kumfata mu rugo Bafite akabyiniro kabo bwite mu mugi ni  ho twagiye. Nari nambaye agakanzu kagufi ariko imbere nambariyemo bas kuko hari hakonje, inkweto zitari ndende cyane Ubwo nasohokaga mu nzu nasanze papa arimo aganira na Cassien.

Cassien : Amanda urakeye bidasanzwe."
Papa : neza neza uri gukura usa na mama wawe pee"
Amanda : papa urashaka ko ntagenda ?" Papa : oya mwana wanjye. Imyaka ufite irabikwemerera genda wishimane n’urungano."
Amanda : sawa papa. Ariko niwumva utameze neza umpamagare."
Papa : yego ndaguhamagara mwana wanjye."

Twahise tugana ku modoka ya Cassien Papa : Cassien ndakwizeye uncungire umwana neza."
Cassien : humura nta kibazo agira papa ."

  Twaricaye turasangira twese ubwo twageragayo kandi na Marie yari ahari, na ba basore bose bari bahari Ubwo saa sita z’ijoro zageraga twese twahise dukoma amashyi twifurizanya umwaka mushya maze Marie ansaba kuza tukajyana kubyina ndamwemerera tugana hagati aho abandi barimo babyinira  Turi kubyina bahinduye injyana maze Cassien na Alex baraza buri umwe afata uwe Cassien yamfashe mu mugongo ukundi kuboko ku kibuno ubundi dusobeka amaguru nanjye mufata ku bikanu maze dutangira kubyina ingwatira imbere y’abantu nta bwoba n’isoni mfite kuko ndamukunda rwose si ibanga.

Abantu bageze aho barahagarara baratureba twenyine murabizi kubyina mbyize imyaka myinshi ni ibintu byanjye kandi Cassien na we si umwiga arabizi twarawukase numva ndanyuzwe rwose pee.

  Cassien : rero ndabona isaha zigeze reka tuve hano tugende."
Amanda : dutahe ?"
Cassien : wowe ngwino."

Twahise dusohoka tujya mu modoka ariko sinzi aho twerekeje nanabajije Marie ambwira ko nta kintu abiziho na gito rwose.

Ubwo twageraga mu nzira Cassien yansabye kwemera akampfuka mu maso kuko ashaka kunkorera surprise ndemera. Imodoka iparitse yamfashe ukuboko turasohoka tugenda buhoro nuko tugeze ahantu ambwira gukuraho icyo bari bampfutse  Nkigikuraho bahise bakoma amashyi bose bandirimbira Happy birthday. Hari iwacu turi, inzu yose bari bayidekoye neza mbega ngo ndatungurwa weee Ibyishimo byarandenze amarira aratemba.

Papa: wirira mwana wanjye."
Amanda: papa birandenze ni byiza cyane."
Papa : byose ni ukubera aba bose ureba, cyane cyane inshuti yawe Cassien ariko n’iwabo wa Marie babigizemo uruhare."

Twakase cake nishimye bitavugwa, mbega ngo ndakora BD nziza nubwo numvaga ntifuza kuyikora    Ahagana saa kumi n’imwe ni bwo abantu batashye maze nsaba papa ko yakemerera Cassien akarara, ibintu yemeye nta kibazo ndetse anemera ko aza mu cyumba cyanjye.

Byarantunguye ariko biranshimisha kuko papa ari guhinduka bikandenga Ubundi se ni ukuryama ko ari ukwirambika, burakeye urebye rwose Twagiye ku buriri nuko arampfumbata Amanda : wakoze cyane Cassien."

Cassien : ni ibisanzwe gusa ndifuza ko wakumvira umusaza rwose ."
Amanda : gute se ? "
Cassien : nyine ujye ufeta BD yawe buri mwaka, kuko ibyabaye ntabwo wabihindura."
Amanda : mwakoze nanjye nishimye kubwanyu kandi bizakomeza neza ndabyizeye."
  Cassien : ngaho sinzira dore urananiwe ."
.
CASSIEN 
.
Aho ndyamye iruhande rwe namurebye asinziriye nkabona biranejeje. Iyo asinziriye aba ateye impuhwe kandi ashimishije rwose pee Ese ubundi ubu kera kose nari ndi hehe ko ntamubonaga ra ? imyaka yose nize hano koko ? Nako burya ngo inkono ihira igihe Uko namupfumbase nahise numva telefoni yanjye yakiriya ubutumwa. Abahungu se ko batajya bohereza SMS, Amanda tukaba turi kumwe ubu kandi ni nde unyandikiye? Nafashe telefoni ndareba:

*Cassien, Uraho chou wanjye. Fora ndi nde… umenye ko nagarutse kandi iyo ndaya ishaka kukuntwara umenye yuko igiye kuva mu gakino byihuse Reka nkubwire ngo ni aho mu kanya, ariko ubu naje nje noneho darling.*
.
IZAKOMEZA
.

Ngo ? Uyu ateye aturuka hehe se kandi ko byari bigeze heza ahari ubuki? Bundi se ninde?
Season 2 ntuzayicikwe.
.

Comments

Manishimwe clementine: Ba kidobya ntibyabura rwose uwo ateye aturuka he