logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S02 EP01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


.
AMANDA 
.
Nafunguye amaso naniwe nuko ndebye ku isaha mbona ni saa saba. Aka kanya se ubu saa saba zirageze ra ? narahindukiye mbona Cassien ntawe uhari ahubwo hari agapapuro yasize yanditse nuko ndagafata ndasoma yari yanditse agira ati:

' *Bebe Mbabarira kuba ngusize numvaga nifuza ko twagumana kugera ukangutse ariko akazi ntikabinyemereye Ndi buguhamagare cyangwa nkwandikire. Kandi nanone happy birthday and happy new year.*

Naramwenyuye nuko ndasohoka nsanga papa yicaye ari kureba TV ndebye mu gikoni nsanga harimo ibyokurya. Papa na we azangira akagoryi igihe cyose nsanga yatetse ubu abona jye guteka ntabibasha ra? Nahise mfata ibyokurya nuko ndaza nicara iruhande rwe.

Amanda: papa uyu munsi nshaka kujya gusura igituro cya mama. Turajyana?"

Papa: oya ni byiza ko wakijyana kuko jye nazindukiyeyo. Wijyane n ibyo byiza."

Amanda: yego nta kibazo papa."

Papa: none se nuva kumureba nta kindi ufite gukora ?"

Amanda : ndumva nshaka kuza gukora aga siporo gato."

Papa : nta gahunda yo kureba se Cassien ufite?"
Amanda : ndumva ntayo ariko nshobora kumureba na we buriya. Ko atari kure se."

Papa : ubwo yavaga hano twahuye nabonye ameze nk’udatuje cyangwa ufite ibibazo."

  Namaze kurya ndandurura ubundi nambara imyenda ya siporo ngo mbanze nkore ka siporo mbone kujya ku irimbi ubundi nanone ntahe na siporo.

Gusa ndi mu nzira ngenda nakubitanye na Alex ndamusuhuza ikintu cya mbere yambwiye ni uko Cassien yampamagaye inshuro nka 50 zose akambura none akaba yihebye Nahise nkura telefoni mu mufuka nsanga koko yambuze numva ndahangayitse bikomeye.

Alex : ngwino rero tujyane ubanze umurebe?"
Amanda : yego nta kibazo tugende."

Twahise tujya mu modoka ye aho yari yayiparitse ubundi turagenda  Twagiye tuganira na we ambwira ko Cassien adatuje ariko ambwira ko ibisigaye ndi bubyibarize nyirubwite Twanaganiriye ku bya Marie musaba kutazamubabariza umutima kuko amukunda cyane undi aranyemerera Ubwo twageraga iwabo twasanze bicaye muri salon

Amanda : cheri byagenze bite?"
Cassien : wari uri hehe wowe?"
Amanda : nari ndi kunanura amaguru. Kuki ubimbajije?"
Cassien : naguhamagaye kenshi ndakubura. Urabizi ibigenda bikubaho bituma iyo utitabye ngira ubwoba."
Amanda : none se hari umuntu waba ashaka kungirira nabi ukaba ari bwo bwoba wari ufite wenda ?"
  Cassien : oya ntawe.."
Amanda : urimo kumbeshya kuko papa yambwiye ko wavuye mu rugo udatuje. Rero ushaka wambwira impamvu ukareka kumbeshya."

Cassien : ni akazi cherie."

Uyu ari kumbeshya ndabibona cyangwa se arimo kugira ibyo ampisha gusa amaherezo nzamenya ukuri.

Amanda : sawa rero ubwo ubonye ko ndi amahoro reka ngende nari ngiye gusura imva ya mama."
Cassien : reka nguherekeze"
Amanda : nta kibazo. Ariko ndabanza nyure mu rugo mpindure imyenda." Cassien : nta kibazo tugende ."

Twageze mu rugo nuko mbanza kujya muri douche nsiga Cassien arimo kureba TV antegereje.
.
CASSIEN
.
Ubwo nabonaga SMS nakomeje kuyisoma inshuro nyinshi nibwo nafataga umwanzuro ko ntawundi wanyandikira uretse Catheline. Ariko se ubu nyuma y’ibyabaye byose koko ashaka kugaruka kuntesha umutwe ? Narahindukiye mbona Amanda asinziriye, nibuka uburyo ankundamo none iyi sadunda ngo ni Catheline ishaka byose kubyangiza ? Haragwa umuntu ahubwo. Nahise musubiza 

*Catheline Nubwo utivuze ni wowe nakumenye. Rero nyumva neza ibyawe nanjye byarangiriye hariya urya munsi sinirirwa mbisubiramo uko byagenze. Namaze kuguhanagura mu buzima bwanjye ntuzabugarukemo kandi ntuzibeshye unkorera ku mukunzi kuko aho ho no gupfa byazazamo.*

  Namaze kuyimwoherereza nshaka uko nabona ibitotsi ariko biranga neza neza. Nahise numva nanone anyandikiye, uyu mukino se koko urarangira ute?

*Cassien Basi mpa amahirwe nze kugusobanurira byose. Tuze guhura saa yine hahandi ku musozi ? *

Ubu nyine ngo abaye umwana mwiza noneho ? nahise telefoni nyishyira muri silencieux ubundi nshaka uko nanjye nasinziraho ngira amahirwe biremera. Nakangutse saa mbili zigeze numva uko biri noneho nduhutsemo Nafashe telefoni nsanga abasore na bo bambuze nsangamo na SMS ya Catheline nanone

*Cassien Ndabona wanze kunsubiza ubwo wabihakanye. Wabishaka wabyanga tuzahura nako turahura uko byamera kose. Nkumbuye no kugusoma erega !*

Nibwo nahise mbyuka ndambara nuko nsohoka mu cyumba nkubitana na papa Amanda tuvuganaho bisanzwe mushimira na we anshimira nuko birangiye musaba ikaramu n’urupapuro nsiga nandikiye agapapuro Amanda ubundi ndataha.  Ubwo nageraga mu rugo nasanze abasore bose bicaye

Cassien : nabonye mwambuze men." Alex : wihangane twakuvangiye ariko hari umukiriya ushaka ko muvugana. Pedro aragushaka."

Cassien : ndabizi wowe ntimujya muhuza."
Alex : ariko niba ari bimwe bye byo gukatuza ntumwemerere."
Cassien : ariko sinijyana turajyana twese ubwo ? ahubwo se ikibazo ko Catheline yatejemo ndamurinda nte Amanda koko ?"
Rudy : none se yaba amushakaho iki?" Cassien: kumutesha umutwe cyangwa kuduteranya kandi Amanda ndamuzi afite mu mutwe horoshye."
Rudy: none se wamenye ute ko yagarutse?"
Cassien: yanyandikiye ahubwo sinzi uburyo yabonye number yanjye. Amahirwe ni uko Amanda yari asinziriye naho ubundi hari gushya."

Twabiganiriyeho byose bambwira kwirinda guhura na Catheline kuko nshobora kubigenderamo cyangwa se nkagwa mu mutego we. Twavuye aho twerekeza kwa Pedro nuko tumaze kumusuhuza adusaba kwicara  Yatujyanye mu biro bye nuko turicara

Cassien: Pedro ngo uranshaka?'
Pedro: yego hari akantu nifuza ko unkorera?"
Cassien : kameze gute?"
Pedro : ubu hashize imyaka itatu umukobwa wanjye ansahuye agurisha bolo zose cash azikoma umufuka arigendera ndetse anatwara izari zibitse muri coffre.'
Cassien: burya ufite umukobwa. Sinari mbizi?"
Pedro : nanjye sinari nzi ko ari umukobwa wanjye nabimenye mu minsi yanyibaga. Bimwe byacu dutera inda tukigendera ntumenye ibyakurikiyeho. Ikibazo yaranyibye asanga uwari umwanzi wanjye."

Cassien : none ushaka ngufashe iki rero?"

Pedro: namenye amakuru ko yagarutse mu gihugu. Ndabizi neza ashaka buriya kongera kuncakaza kuko ntazi ko byose nabimenye. Nashyizeho maneko icyo gihe baramucika nyuma nshyiraho undi ni we wanyeretse amafoto ndebye mbona ni we neza rwose."

Cassien: urabizi neza ko ari wowe aje ashaka se ?"
Pedro : yego kuko ntabwo azi yuko mbizi ko ari we wanyibye. Rero icyo ngushakaho ni ukumungarurira ukamunshyikiriza ari mutaraga ariko.."

Twakomeje kubiganiraho kugera ubwo namubazaga uwo mukobwa uko yitwa

Pedro : yitwa Catheline."

Nahise ndekura itasi narimo nyweramo ikawa bampaye igwa hasi

Pedro : bigenze bite ? uramuzi? "

Nahise mutekerereza amateka yanjye na we yose .
Cassien : rero akazi kawe ndumva ntagakora kuko nigeze gukundana na we nubwo we yandyaryaga ariko ubu mfite undi dukundana kandi sinshaka kongera guhura na Catheline rwose pee."

Yambwiye igihembo uko kingana numva nanone sinacyitesha maze twumvikana ko ampa icyumweru nkamuha umwanzuro maze arabyemera .

Nibwo twatahaga abasore banyizeza kuzarinda Amanda ko yahura na Catheline. Mu gutaha rero nibwo nageze mu rugo mpamagara Amanda wapi mbajije se ambwira ko yagiye muri siporo.  Nkiri mu rugo ni bwo nabonye Alex amunzaniye none dore nicaye hano mutegereje ngo tujyane ku gituro cya nyina Namutegereje umwanya utari munini kuko ntabwo akunda ibintu bya makeup ngo biramutinza.

Amanda : cheri rata wowe ubona papa adafite ukuntu atangaje iyi minsi ?"

Cassien : gute se kandi ? "
Amanda : akorora buri munsi kandi ahora ananiwe."

Cassien : iyo ni grippe ariko ibaho ku bantu bose.  "

Twarasohotse nuko tugana ku irimbi ndaparika arasohoka.

Amanda : ngwino tujyane."

Twaragiye nuko ahagarara iruhande rw’igituro

Amanda : mama wari uzi ko noneho nujuje imyaka y’ubukure. Ndumva nishimye ni na yo mpamvu nazanye na Cassien inshuti yanjye, ndabizi aho uri urabyishimiye ."

Nararindiriye akomeza kuvuga byinshi kugera ubwo asezeye nuko dusohoka mu irimbi twerekeza ku modoka aho iparitse ariko uko twayisangaga nabonye hari umuntu uyiri ruhande ameze nk’udutegereje .
.
IRAKOMEZA
.
Uyu ni nde se kandi noneho ? Agace ka 2 ntuzagacikwe

Comments

Manishimwe clementine: Ngayo nguko Mana yanjye imana ibarinde