logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S02 EP02

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
AMANDA
.
  Nitegereje uwo mukobwa mbona ameze nk’aho aziranye na Cassien kuko uburyo yamurebagamo nabonaga ari indoro y’umuntu uzi undi Mu gihe nari nkiri kwibaza byinshi nibwo batangiye guterana amagambo, ariko nkurikije uko nabyumvise uyu ni ex wa Cassien mu gihe nari nabanje gutekereza ko ari umwe mu ndaya ze None se kuki Cassien atigeze ambwira ko yari afite ex koko ? mbega umusore utangaje. Gusa ntabwo namurenganya buriya afite impamvu gusa ndumva bimbabaje binantangaje.


Cassien : wamenye ute aho ndi ?" Catheline : wumvaga noneho kwanga kunsubiza ari byo byatuma ntakubona ? Ese chou sinakubwiye ko nzakubona aho waba uri hose ?"

 Amwise ngo nde ? numvise neza cyangwa ni ibyo nitekerereje gusa ?  Niba yanze kumusubiza bivuze ubwo yuko rero basanzwe bavugana ? Kuva ryari ubwo ? Mbega ngo ndakubitwa n’inkuba. Abasore Mana yanjye koko babaye bate ? Iyi ni yo gift ya BD nari ntegereje nta kindi rwose pee.

Cassien : Catheline kuki ushaka ko ngusubiriramo ibyo wankoze ? Warabinsobanuriye bihagije. Mbere yuko ujya mu bwato na Luc umaze no kundasa. Urabyibuka neza ? Rero mva imbere kuko naguhanaguye mu mutwe wanjye dore imyaka itatu irashize kandi nabonye uwo nongorera utubanga, uhaza ibyishimo byanjye kandi akankunda bizira uburyarya nta kindi ankurikiyeho. Ayo mazina urimo kunyita ushaka wajya kuyita inka za Gogos. Mva imbere ugende kandi sinshaka kuzongera kukubona mu maso yanjye ukundi."

 Niba ubwo numvise neza uyu mukobwa ni we wataye Cassien. Kugirango Cassien abashe kumwibagirwa no kumwikuramo na we afata umwanzuro wo kujya aryamana n’abakobwa abonye bose. Mbega ubuzima busharira yanyuzemo. Nabitekerejeho numva umujinya uranyishe Cassien yafunguye imodoka ngo twigendere nuko mbaye ntaricara mbona wa mukobwa yifashe mu mayunguyungu.
 Catheline : ubwo rero urabona iyo ndaya induta? "

Nahise mpaguruka mu modoka ubundi ngana aho ari muhagarara imbere

 Amanda: irebe nanjye undebe ntaho mpuriye nawe. Imyaka itatu irashize none ugarutse kumwirukanka inyuma, ubwo indaya ni nde harya ko numvise ko ari wowe wamutaye? Umva rero wa nshinzi we niba naragusimbuye mu mutima we kubera imyitwarire yawe idashamaje ntugirengo ndi indaya nk’uko ubikeka. Ndi umukobwa we, wiyubaha kandi wabashije kumusubiza mu buzima bwiza aratuza ava mu buzima bubi wari waramusizemo. Rero inama naguha izina rye na ryo ushaka waryibagirwa kuko ubu Cassien ni uwanjye. Tugiye kugurana n'amazina."

Yandebye atangaye anatunguwe cyane nuko mbona abanguye ikiganza ngo antere urushyi ariko ako kanya mbona Cassien atwitambitse hagati.
 Cassien: utibeshya ngo unamukozeho urutoki cyangwa ngukuremo iyo kotsa."

 Catheline: ariko koko chou…"

  Sinzi aho imbaraga nazitiye kuko akivuga gutyo nahise ndekura urushyi rwiza rwiza ndumucanira mu misaya.

 Cassien: Amanda? "

Amanda: oya kudakubita imbwa byorora imisega. Urambonera ngo arigira intumva ." 

Yifashe ku munwa kuko Cassien ubanza ari ubwa mbere ambonye narakaye bidasanzwe

 Catheline: sha ibi ukoze uzabyicuza ndabikubwiye."

  Yahise agenda mu modoka ye yari iparitse hirya nuko natwe tujya mu yacu Cassien : si ugutaha se ? "
Amanda : yego dutahe."
 Cassien : Amanda umbabarire kuko sinifuzaga ko ibi bibaho."
 Amanda : kuki utari warabimbwiyeho se ?"

Cassien : biriya ni ibyahise kandi numvaga ntashaka kubitindaho niyo mpamvu ntayindi."
Amanda :ariko ubona hari ikintu njya nguhisha jyewe ? ariko wowe ibyawe nzi ni bike cyane rwose pee. Nako ni nk’aho ntabyo nkuziho rwose wowe."

 Cassien : Amanda nabikoreye kukurinda."
Amanda : ariko iyo mpamvu uhora umbwira uba wumva nzakomeza kuyiha agaciro no ku bidahuye na yo. Ubu se, nako sinzi."
 Cassien : basi ndaza kubikubwira byose uko byagenze nitugera iwanyu."

 Amanda : sawa noneho."

 Twageze iwacu bigeze mu ma saa moya, uko byamera kose ubu papa yagiye mu kazi. Nabwiye Cassien ko yaza mu cyumba cyanjye nuko tugeze mu cyumba aricara ubundi yubika umutwe abanza kwitsa umutima 

 Cassien : ibyacu byatangiye imyaka itanu ishize. Nari umunyeshuri udashobotse ku buryo hari umwaka nize ku bigo bitatu bitandukanye kubera kwirukanwa. Gusa abakobwa bankundaga kubi ku buryo abasore bangiriraga ishyari. Mu nyuma ubwo namenyanaga na Catheline numvise nshubijwe kuko naramukundaga pee. Nubwo yandushaga imyaka ibiri numvaga ntacyo bitwaye. Yabaga mu muryango wamureraga kuko yambwiraga ko atazi se, bagerageje kudutandukanya ariko birabananira. Nyuma nibwo nasabye Alex ko twamushyira mu muryango wacu, na we akimubona aramushima ndetse aramwakira. Nyuma Marc na Rudy batwiyunzeho na bo babona ko rwose uwo mukobwa nta kibazo cye maze nishimira ko mbonye umuntu unyakira uko ndi ndetse bagenzi banjye bakamukunda. Nubwo atari azi byinshi ku kazi kacu nageze ubwo mwerurira mubwira byose byerekeye akazi kacu nuko akibyumva byose mbona nta bwoba bimuteye ahubwo arabyishimira ndetse afatanya natwe. Tumaranye imyaka ibiri dukundana nibwo twakoze ibirori byo kubyishimira gusa sinari nzi ko mukunda we atankunda. Rimwe naje kubona amafoto ye ari kumwe na Luc, umwanzi wacu ukomeye. Amafoto sinigeze menya uwayohereje ariko ubwo namubazaga ibyayo yambwiye ko uwo munsi babafotora yarimo amwiyama kuko yari akomeje kumusaba urukundo. Ubwo erega urukundo rurampuma nanjye ndemera. Naramukundaga hamwe nageze hafi yo kwicwa ndi kumurinda.
.
.
 Yabaye yikije gato ubanza kwibuka ibi bintu birimo kumubabaza gusa nanone kutabivuga ni byo bibi uko nkeka.

 Cassien : Amanda ? "

Amanda : karame mukunzi."

 Cassien : nizere ko utamfata ukundi kuko byandenze ibyo ndi kuvuga." Amanda : oya kubabara, kurira, kwibuka, byose ni kamere muntu kandi nanjye byambaho rwose."

 Cassien : reka nkomeze noneho." Amanda : ndakumva nanjye."

Cassien : nyuma yo kunsobanurira ya mafoto narayatwitse nuko ubuzima burakomeza. nyuma y'amezi mak’ dutangira kujya tubonana gake, namubaza akambwira ko ababyeyi bamurera basigaye bamukanira cyane. Muri iyo minsi kandi twari tumaze igihe kinini dutegura gahunda ikomeye kandi iyo gahunda na we yari ayizi. Yari gahunda yo kwiba umukire wiyemeraga akirata ku bakene kandi icyo gihe natwe twari twifitiye crise turavuga tuti uwamucucura na we akaba nka bariya ajya aseka. Gusa ntitwari tuzi yuko muri iyo gahunda dushobora kubangamirwa na Catheline na Luc. Ubwo umunsi wateguwe wageraga rero twagezeyo byose bigenda uko twabishakaga ariko ubwo twajyaga gufungura coffre twasanze yera nta kintu na kimwe kirimo.


 Twari twahaye gahunda Catheline ko ari buze kudutwara ariko ubwo nahamagaraga nimero ye yanze kwitaha nuko twiyambaza undi muntu aba ari we uza kutureba tuva aho ngaho amahoro. Marc yahackinze telefoni ye tumenya aho aherereye nuko ubwo twahageraga, hari ku mwaro, yari kumwe na Luc bafite ibikapu bibiri birimo cash. Nkibabona nabaye nk’umusazi nuko niruka mbasanga ansaba gusubira inyuma ko ninibeshya nkamwegera ari bundase. Nabanje kugira arimo kunkinisha kuko numvaga ko dukundana atabinkora ariko ubwo najyaga kugera ku bwato barimo yahise andasa, ubwato buba buragiye ."



 Ubwo yambwiraga ibyo byose sinamenye aho amarira aturutse kuko nahise mwegekaho umusaya ubundi ntangira kurira nk’aho byabaye mpari cyangwa se ari ibintu birimo kuba ako kanya. Mbega ubuzima ngo buraba bubi rimwe na rimwe. Ubu byose koko byabaye bikozwe n’uwo yizeraga ko amukunda."

  Cassien : namaze ukwezi kose muri koma kuko andasa yahushije umutima ahubwo isasu ryafashe igihaha kimwe. Nta muryango wundi nari mfite uretse bariya uzi, mushiki wanjye na we yifitiye ubumuga… "

 Burya anafite mushiki we ? mbega ngo ndarushaho kumenya ibyo ntari muziho. gusa ndabona ndi kumusubiza mu bihe byashize bibi kuri we ubanza ndimo gutuma ashavura ariko ntakundi byibuze arabohoka umutima.

 Cassien : ubwo navaga muri koma rero natangiye guhangana no gushaka uburyo bwo kubaho. Abasore banjye bambaye hafi muri byose rwose nta na kimwe nababuranye nuko kuva uwo munsi muri jye niyemeza kutazongera gukunda ukundi ahubwo nzajya mbarya ijoro rimwe bugacya njugunya. Kugera ubwo waje… "
.
IRAKOMEZA 
.
Yoo. Disi wa muhungu yarakubititse. Aya magambo se ubu nta kiyakurikira ? agace ka 3 ntuzagacikwe

Comments

Manishimwe clementine: Catheline ubu arajyahe koko