logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 EP20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
AMANDA 
.
 Ubwo yambwiraga ngo hari ibyo ashaka kumbwira cyangwa kunsaba kandi bikomeye nahise numva ngize ubwoba ariko butari bwinshi cyane kuko ndabizi arankunda nta kibi yanyifuriza cyangwa se yankorera ariko nanone burya ikintu umuntu abanje kuguteguza ntabwo ubwoba bwabura.

.
 Amanda : yego honey mbwira nguteze amatwi."
Cassien : sinifuza ko wakivanga mu byanjye na team yanjye ndavuga ubwo ibyerekeye akazi nkora."
Amanda : humura rwose ntabwo nzivangamo ntabwo nanifuza kubimenyaho byinshi."
Cassien : gusa icyo utabura kumenya ni uko ubuzima bwanjye butoroshye. Mfite abanzi benshi harimo abanziza ibyo nakoze cyangwa se abo duhanganiye isoko rero bivuze ko gukundana nanjye nawe uba wishyize mu bibazo."
 Amanda : na byo ndabizi kandi narabyakiriye."
Cassien : gusa humura nzakurinda ndetse na bagenzi banjye tuzafatanya kukurinda ku buryo nta kibi kizakubaho ariko mu kukurinda hari ikindi nifuza ko twakora."
Amanda : ubwo se kandi ni ikihe ?" Cassien : iyo abanzi bacu bamenye umuntu dukunda cyane bashobora kumudutwara cyangwa kumunyuramo kugirango batugereho. Ubwo rero nshaka ko ibyacu biguma hagati yacu gusa, bikamenywa na bagenzi banjye na Marie gusa."
Amanda : ntabwo ndi kubyumva neza. Ushaka ko ntawe uzatubonana se ?" Cassien : wabyumvise neza rwose. Muri make uretse kuba mu mutima tubiziranyeho ariko mu bantu nzaba umuntu usanzwe nawe ube usanzwe. Bizatuma ntawe ukwibazaho cyangwa ngo abe yakugirira nabi."
Amanda : ariko Ben na Axel barabizi." Cassien : bariya bihorere nibabona tutagendana cyangwa tudakururana bazabona ko byari iby’ijoro rimwe gusa."
 Amanda : ku ishuri nabwo uzakomeza witware nk’aho tutanaziranye ? ubwo koko ntuzakomeza gutereta abandi bakobwa ?"
Cassien : humura sinzabikora niyo nabikora bizaba ari ukujijisha ngo hatagira udukeka gusa ntakindi nzaba ngamije. Nyizera pee."


  Narikirije nkoresheje umutwe,

Cassien : noneho dutahe ? "
Amanda : yego nta kibazo kandi urakoze kubera iri joro."
Cassien : ndagukunda bebe."
 Amanda : nanjye ndagukunda mon tresor."


 Twazimije za bougies ubundi azinga tapis ayishyira mu modoka maze tugana iwacu  Tugezeyo naramurebye numva sinshaka gutandukana na we ako kanya maze musaba kuza mu cyumba cyanjye aremera twembi turinjira tunyuze mu idirishya nanone Yahise arambarara ku buriri akuyemo umupira maze ndamureba mbona ateye ubusambo nanone pee. Uyu musore ubanza azansaza neza neza.


 Cassien : uri bureke kundeba ryari ?" Amanda : ntabwo nahaga kukureba darling. Gusa umenye ko papa aryamye uyu munsi atakoze ubwo rero ugabanye ijwi cyangwa se adufate."

 Nahise nshaka imyenda yo kurarana nuko nkuramo iyo nagiye nambaye,

 Cassien : bebe ko mbona kwihangana biri bube ikibazo?"

Naramwihoreye ndambara.
.

.
  CASSIEN
.
  Kuba nsubiranye na Amanda ndumva binejeje cyane rwose pee. Sinzi uburyo abigenza ariko iyo ndi kumwe na we numva nabaye undi muntu, nkumva ndishimye, nkumva mfite amahoro muri jye rwose pee Uburyo yemeye gusimbuka idirishya ngo aze kundeba byonyine ni igihamya kinyemeza ko ankunda nanjye ngomba kumukunda kandi nkamurinda ko hari ikibi cyamubaho rwose pee Ndabizi biragoye guhisha abandi ko ukunda umuntu ariko nzagerageza dore ko na se adashaka kutubonana None ndebera ndaye mu nzu ye pee. Ubanza ndi icyihebe gikabije.  Naramupfumbase nuko andyamishaho umutwe mu gituza ahita asinzira nanjye numva ibitotsi biraje sinamenye igihe nasinziririye 
.
 AMANDA  
.
Nakanguwe no kumva umuntu akomanga ku rugi, yari papa.

 Papa : Amanda kingura."
Amanda : reka nze papa Narahindukiye mbona Cassien aracyasinziriye." Ndabigira nte koko ko papa noneho anyishe birangiye."

 Amanda : Cassien kanguka vuba mwana."

Nabonye adakangutse ndamusunika munyeganyeza aba aguye hasi Cassien :umpi.. "
Nahise mupfuka ku munwa."

Amanda : ihishe munsi y’igitanda vuba vuba."
Cassien : bigenze bite se kandi?"
Amanda : kora ibyo nkubwiye yewe.' Papa: Amanda ko udafungura? Ese ubundi uwo muri kuvugana ni nde ?" Amanda : ndaje papa ."

Nahise nambara ikanzu y’ijoro ubundi njya gufungurira papa. Imana imfashe ndangize gufungura Cassien yamaze kwihisha naho ubundi turapfuye pee  Namaze gufungura mpagarara mu muryango.

Amanda : papa uzi ko unteye ubwoba."

 Yahise anyuraho yinjira mu cyumba nk’ufite ikintu aje gushaka. Umutima wahise utangira guterera mu kibuno ako kanya.
 Papa : kuki wifungiranye mu cyumba utari usanzwe ukingaho byagenze bite?"
 Amanda : mbabarira papa. Nyine nubwo nzi ko winjira ubanje gukomanga ariko ndi kwa Marie nabonye musaza we atuguyeho kubera tutafunze mpita nibaza bibayeho ukambona nambaye ubusa byaba ari bibi nuko mpitamo kujya mfunga igihe ndyamye."

Narimo rero mvugana na Marie kuri telefoni niyo mpamvu nari ntinze gufungura narimo musezera. Ni we wumvaga ndimo kuvugisha."

 Papa : nta kibazo. Rero nari nje kukubwira ko ngiye gusura imva ya mama ariko sintindayo."
 Amanda : tuba tujyanye ariko nagutinza kuko nabanza koga no kwambara."
 Papa : nta kibazo mwana wa. Ariko ubanza ufite ibitotsi byinshi uzi ko ariko saa saba zarenze."
 Amanda : ahubwo ndaje nongere ndyame."
  Papa : sawa rero ndagiye, urebe ibyokurya namaze kubitegura."
 Amanda : urakoze papa urugendo rwiza."

  Yamaze kugenda nuko Cassien asosoroka aho yari yihishe nuko amfata ku kananwa ahita ansoma bitunguranye .

 Cassien : Imana ishimwe twari dufashwe. Rero reka ngende uyu munsi mfite byinshi byo gukora kandi natinze dore saa saba zarenze. "
Amanda : uragiye utanariye koko honey ? "
Cassien : nta kibazo baby. Ahubwo reka ngende ubwo ndi bukuvugishe. Ahubwo se we ubu so ntiyabonye imodoka yanjye ?"
 Amanda : oya hariya wayiparitse ntakunda kuhagera kandi buriya iyo aba yayibonye yari kubimbaza ntajya arenzaho. Urabizi ko ayizi."
 Cassien : sawa noneho."

.
  CASSIEN  
.
Nageze iwacu ndaparika ubundi ninjira mu nzu nsanga bose baricaye ndabasuhuza ubundi Rudy dore ko ari we shumi yanjye kurenza abandi aba anzaniye ikawa.
 Marc : hanyuma se?"
Cassien : hanyuma iki ? "
Rudy : ibya Amanda uko byagenze man."
 Cassien: musigaye mukunda inkuru shahu. Twiyunze nanaraye iwabo nyine ariko habuze gato se yari adufashe ubu mumbona mvuye munsi y’igitanda."

 Bahise basekera rimwe bose nuko mbabwira ibya gahunda napanze yo guhisha umubano wanjye na we barabishima bose rwose."
Cassien : hanyuma se gahunda uyu munsi ipanze gute ko nsigaye ndi mu mandazi."
 Alex : wavuze uti nsigaye ndi mu maguru ya Amanda turagutwara iki ra. Ubu se wararanye na we gusaaaa." Cassien : sha ni ukuri sinabibahisha nahise nsinzira nakanguwe na we se arimo gukomanga."
 Alex : uyu munsi gahunda ni ukureba Josh na Gustave tukareba ko imari yahageze."
  Cassien : reka noneho mpindure imyenda nze tugende."


 Nahise njya guhindura imyenda nuko mfata pistolet yanjye ubundi ndasohoka turagenda  Gusa ntaragera hanze nahise numva telefoni isonnye ndebye mbona ni SMS ya Amanda, nkiyifungura umutima wahise usimbuka wenda kumvamo neza neza.
.
IRAKOMEZA 
.
Abaye iki se noneho ? Agace ka 21 ntuzagacikwe karaje. Usabwe kugura nes point zukwezi gukurikira Kugira ngo iyi nkuru itazagucika kandi igeze aho iryoshye.

Comments