Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
CASSIEN
.
Nari ndimo gushaka imyenda ari bwambare avuye koga nibwo numvaga asakuza cyane nuko ntekereza ko ashobora kuba akubitanye na Cyndi kandi uriya na we ndamuzi ntabwo yoroshye na gato Nibwo nahise nsohoka mu cyumba cyanjye nihuse ngiye nsanga aho kujya mu bwogero ahubwo ari mu biro bya Alex aho nasanze harunze amafoto ya Amanda na se Amanda arakaye yambajije iby’ayo mafoto ariko kumubwira ko ntazi ibyayo byaranze naramusobanuriye yanga kumva ubusobanuro namuhaga
Amanda : urashaka kumbwira ko aya mafoto noneho yizanye hano ?"
Cassien : nanjye birantunguye pee gusa.. "
Amanda : oya wishaka kumbeshya ahubwo ndabibonye icyo washatse ukigezeho ni ukuryamana nanjye. Nanjye erega ndi agashwi nkumva ngo warankunze wa."
Yewe ga Yahise asohoka arakaye nuko akigera hanze numva aratatse ndasohoka nsanga ari hasi imbere ye hahagaze Cyndi. Ariko se ibi ni ibiki koko mwa bantu mwe ? Namuhereje ukuboko ngo muhagurutse ariko ahita ancira mu maso.
Amanda : utankoraho."
Cyndi : iyi ndaya se kandi yo ni iya hehe ?"
Cassien : urongera kuvuga ijambo indaya ndakumiza ishokoro."
Amanda : uranyita indaya se urabona nsa nawe ra ?"
Nahise mpagarara hagati yabo kuko yashakaga kongera kumukubita,
Cyndi : uri kurengera iyi ndaya se?"
Cassien : nakubujije kumwita indaya kuko indaya ni wowe."
Cyndi : eeeh unyise indaya ? ko utabinyita iyo urimo kundongora se?" Amanda : ngo ? na we muraryamana mbese? Nakabikenze rata. Muri make akunda uturaya twa make nk’aka ndeba."
Cassien: Amanda watuje koko."
Cyndi: umva bebe ngwino mu cyumba ahubwo nguhe ibyo iyo ndaya itabashije kuguha sha. Ntubizi se ko ku mazi niyizera chou ?"
Cassien : umva Cyndi niba twararyamanye byari ukugirango nsohore gusa ntakindi. Mbifata nko kwikinisha. Imbere yanjye nta na kimwe uvuze rero. Mva imbere cyangwa nkwereke uko mbigenza." Cyndi : ushaka kuntera ubwoba se ? ngaho bikore niba uri umugabo."
Nahise mugoronzora ukuboko mushyira ku gikuta akiryamyeho
Cassien : impamvu ntakwishe ni uko wari umfitiye akamaro nazaga ugatega nkakora ibyo nshaka kandi nawe urabizi ko nta musore utahaga apfa kuba abishaka gusa ni na yo mpamvu ntakugiyeho ntambaye agakingirizo kandi ntigeze mbikora naguteguye. Rero kannyemo nonaha cyangwa ubwonko bwawe mbuturitse buhwane n’igikuta kuko ubu bwo noneho nta mikino mfite."
Cyndi : ndekura se nyine wa macuho we."
Cassien : ubwo ubimenye ni amahoro noneho."
Cyndi : sha ibi unkoze uzabyishyura." Cassien : sawa sha n’undi munsi."
Yahise agenda agana mu cyumba cye nuko mpindukiye mbona Amanda yamaze kwambara ya myenda afite iye muri envelope.
Amanda : umva ndagiye kandi ibyo nabonye birahagije."
Cassien : Amanda basi nyumva…"
Yari yageze hanze kare nuko ngiye kumureba mukurikiye nsanga amaze kurira moto yagiye
.
AMANDA
.
Nahise ngana kwa Marie ngo mubwire ibimaze kumbaho byose kuko numvaga birenze ubwenge bwanjye Namutekerereje byose uko byagenze nta na kimwe nciye ku ruhande
Marie : ku mafoto buriya hari impamvu uko byamera kose. Naho Cyndi kuba bararyamanye nta wabihakana ariko se wowe mumenyanye ukiri isugi ?" Amanda : ese ko numva ushaka kumurengera?"
Marie: si ukumurengera ahubwo ni uko ifuha ryawe rikabije wagirango ni ubwa mbere ugiye mu rukundo nako ndakurenganya ni ubwa mbere ukunzwe bidasanzwe none byakurenze. None niba uri mu kuri kuki utamuhaye umwanya ngo agusobanurire basi ubone gupinga ariko wumvise? Umva nshuti mu rukundo ntabwo bihora ari byiza uko ushaka kandi ntabwo ukwiye kurebera umuntu mu hahise he. Bamwe bagira ahahise habi ariko burya ahahise ni amateka ugomba kureba ahazaza."
Amanda : cyakora nahubutse koko ubanza ndi agashwi. Gusa ni ukuri mfite ubwoba ko yaba ari gushaka kundya amaturu gusa kandi pee simbikunda urabizi."
Marie : ndabizi cherie ariko ubwo bwoba ugomba kubutsinda kuko ntiwatinya utarungurutse kandi se ko utareba mu mutima nyine wowe reba ibyo akwereka wumve ibyo akubwira urebe uko akwitwaraho."
Amanda : uri inshuti nziza ni ukuri pee. Ngiye gushaka icyo nakora ngo ambabarire basi."
Marie: ibyo se bisaba gutekereza cyane ugirango?"
Mu gihe tukivugana nahise mbona SMS ya Cassien ansaba kuza guhura akansobanurira nuko musubiza ko nta kibazo ndetse duhana isaha Kugirango papa ataza kutubonana nasabye Marie kuba hafi akancungira sinshaka ko papa andakarira nanone.
Nahise nsaba Marie tujyana mu rugo ngo tube tujijisha papa kuko Cassien yari ansabye ko aza kundeba hafi y’iwacu.
.
CASSIEN
.
Ubwo yamaraga kugenda natumije abasore bose mbabaza iby’amafoto nuko bansobanurira icyabibateye ariko nari narakaye kuko sinashakaga ko hari uwajya kumwigaho Gusa numvise ko babikoreye gushaka kundinda nyine ndabyakira
Alex : uriya mwana nyina yapfuye arimo kumubyara. Se yamureze wenyine rero, gusa yigeze gushaka undi muntu ariko gukundana biranga kuko umutima we n’igihe cye byari ku mukobwa we akunda nk’inka imwe. Ni umugabo udafite icyo atwaye kandi rwose kunda umwana nta noma. Ahubwo se ari hehe ?"
Nabasobanuriye ko akibona amafoto yahise arakara akagenda ariko mbizeza ko ndi bubashe kumugarura muri mood uko byamera kose. Nibwo nahise mwoherereza ubutumwa musaba ko twahura na we abyemera atantindiye numva ndishimye ndetse numva amasaha atinze kugera rwose pee.
.
AMANDA
.
Marie yageze aho aragenda kuko iwabo bari bamuhamagaye nuko nsigarana na papa Twari ku meza ariko papa abona ko ntarimo kurya.
Papa : ko utarya bite?"
Amanda : ndumva ntashaka kurya papa."
Papa : umva niba ari Cassien ndabizi ko umukunda ariko mfite ubwoba mwana wanjye."
Amanda : ndabizi papa gusa kumwikuramo biragoye."
Papa : ndabibona ariko ihangane ntawundi muti pee."
Amanda : papa uko byamera kose ndagukunda kurenza abandi bose, uko byamera kose Nahise mpaguruka ndamuhobera.
Papa : ndagukunda nanjye mwana wanjye.".
Amanda : papa reka njye kuryama ndumva kurya byanze."
Nahise njya mu cyumba ndebye isaha mbona zirabura iminota icumi ubundi nkajya kureba Cassien wanjye Nahise nkinga icyumba cyanjye ubundi nyura mu idirishya. Nagize amahirwe kuba idirishya nta grillage zirimo naho ubundi sinari kubona aho nyura. Andi mahirwe ni uko idirishya riri ahagana hasi ku buryo bitansabye gusimbuka, ni ukurenza ukuguru gusa ubundi nkaba ngeze hanze Nageze hanze mpita mbona Cassien nuko ngenda musanga kandi icyajyaga mbere nta kindi ni ukumenya ukuri .
Twahise tujya mu modoka ye ubundi turagenda ntumbaze ngo ngiye hehe. Mu modoka yahise ashyiramo akaziki gatuje ubundi tugera ahantu berekana filimi muri cine Yaguze injugu na coca turinjira turebana iya Fast and Furious 5 ubundi irangiye turasohoka dusubira mu modoka twerekeza muri ya nzu twagiyemo ubushize itabamo abantu Yahise ambwira ko agiye kumpfuka amaso ndemera ubundi amaze kumpfuka amfata ukuboko turagenda ageze aho arahagarara ubundi arampfukura.
Twari ku rubaraza hari itapi izengurutswe na bougies zaka hari n’indabo zitukura zinyanyagiye hasi, mbega byiza weee!!!
Amanda : waouu. Mbega byiza weeee!!"
Cassien : wabikunze se ? '
Amanda : cyane ni byiza. Gusa urabizi nkeneye ubusobanuro nubwo ntashaka kukwicira umunsi ariko ndahangayitse."
Yansobanuriye byose uko bimeze n’icyabiteye byose ibyerekeye amafoto Yageze kuri Cyndi abanza kundeba mu maso.
Cassien : Cyndi twaryamanaga kugirango anyibagize ibibazo byanjye. Mfite amateka menshi ahahise hanjye uzagenda uyamenya. Gusa kuva nakumenya naryamanye na we rimwe gusa ni wa munsi ngutabara nkuvana aho twari twaturikije, nabwo sinari nzi ko bizagera aha ibyacu simba narabikoze pee. Uko ni ko kuri. Kuba aba hariya ni uko ari umwe muri twe, ariko ibyanjye na we byihariye byararangiye."
Amanda : gusa sinshaka ko azibeshya akagukoraho nako agakobwa kose kazibeshya nzakaniga rwose pee." Cassien : nanjye nta gasore nshaka ko kazakwibeshyaho bebe. "
Yahise amfata ibiganza ubundi aranyiyegereza cyane
Cassien : ndagukunda cyane Amanda." Amanda : nanjye ndagukunda Cassien." Cassien : gusa nyine bebe,,"
Amanda : karame."
Nkunda iyo anyise bebe rwose pee.
Cassien: hari ikintu kimwe gikomeye nshaka kugusaba nako ni byinshi gusa ntibyoroshye .
.
IRAKOMEZA
.
Ni igiki se kandi ashaka kumusaba? Urukundo bambe! Umh Agace ka 20 ntuzagacikwe.
Comments