logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 EP16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

 Nahise ndeba iruhande rwanjye ubundi mba mbona Axel umusore utari mubi na gato rwose, gusa ikintu cya mbere azwiho ni uko ari umuhehesi byahebuje Mbese niba muzi umuntu bita mucutse umumpe cyangwa se babandi bitwa ba bapfa umwenge muhite mushyiramo na Axel kuko rwose niyo wagishushanya ku rukuta ahari ubanza yahita ashyiramo Ubu rero niba Cassien ashaka kundisha umutima nahame hamwe nanjye nywumurishe yumve uko bigenda. Icyo ndi bukore jyewe ni uko nzateretana na Axel atazi icyo ngamije kugeraho  Gusa harimo ingaruka ariko nanone kugirango nanjye nihimure neza ni uko hakenewe umuntu uhangana neza na Cassien kandi ndabona Axel ari we wabijyamo neza cyane. Nahise mpaguruka ngenda ngana aho Axel ari ariko Marie amfata ukuboko arampagarika .
.
Marie : ese ugiye hehe noneho kandi?" Amanda : ngiye gukora ibyo Cassien arimo gukora niba ari ugukina nanjye ndabizi burya."
Marie : ngo iki ? none bwo wakina koko wakina kuri Axel we?'
Amanda: ariko ni we bizwi ko ahanganye na Cassien mu kigo cyose." Marie : yego birashoboka ariko ntabwo azi niba ari agakino uri bube urimo.' Amanda : nyine ntabwo ndi bubimubwire."
 Marie : nibyo bibi rero kuko ashobora kugutahura ubundi akakwihimuraho." Amanda : humura yewe ibyo bindekere ndabyitaho jyewe. Icyo nshaka nta kindi ni ugutera ishyari Cassien.'
 Marie : sha uwo mukino uteye ubwoba nyamara Amanda."

Naramwihoreye nubwo mbizi ko ari mu kuri ariko reka nanjye ngerageze ndebe uko natera ishyari n’umushiha Cassien. Negereye Axel aho yari ari kumwe na bagenzi be. Nitegereje aho Cassie nari mbona arimo kundeba ubwo nyine ni cyo gihe ngo nanjye mwereke ko mbishoboye. Ashaka ko mfuha ariko we ari bufuhe hafi kwiyahura.

Amanda: umva Axel."
 Axel : eeeh, bite ? "
Amanda : nshaka kukuvugisha gato." Axel : yego nta kibazo Amanda."

Nahise mufata ukuboko nuko twitarura gato bagenzi be,
 Axel: washakaga kumbwira iki se poupette?'
Amanda : ese hari ikibazo dukoranye siporo ? "
Axel : uravuga kugendana muri course nyine tugana ahantu hatari kure cyane ?"

 Yabivugaga ankurura anyiyegereza amfashe mu mayunguyungu,
 Amanda : yego nta kibazo si siporo se. Nabivugaga nanjye mukora mu gituza buhoro nuko ahita yunama buhoro aranyongorera ,

Axel : eh wana ahubwo ndumva ari show ya danger iri bukorwe."

Kuvuga gutyo byanteye urumeza kuko nahise numva we icyo ahise atekereza. Nahindukije amaso mbona Marie arimo kundeba ikijisho nk’ushaka kuza agasimbukira Axel nuko ndongera ndahindukira ndebe Cassien ari kundeba afite telefoni mu ntoki

 Amanda : none se duhure mu minota icumi dutangire siporo ? "
Axel : yego cherie"
 Yabivuze ankorakora ku itama ubundi mpita mva iruhande rwe nsubira aho Marie ari antegereje

 Marie : sha Amanda nyamara uri nyirakazihamagarira!"
 Amanda : erega humura nshuti nzi uko mbigenza jyewe rwose."
 Marie : ahaaa sawa ubwo nyine uzi uko ubigenza mugani wawe."
 Amanda : ahubwo mbwira. Cassien yaturebaga?"
 Marie : atabareba se ?"
Amanda : ndumva noneho gahunda zanjye zirimo gukora neza."
Marie : ubanza biri gukora ariko umenye ko Axel navumbura ko ari agakino atazabikunda na gato."
 Amanda : biramureba wana. Kandi naramuka abivumbuye bindekere nzi uburyo nzabigenza agacururuka neza.' Marie : umenye ko ngucungira hafi gusa."
 Amanda : yego mubyeyi. Ahubwo nyine ngiye kugenda kuko mvuganye na Axel ko nshaka ko dukorana siporo mu kanya. "
Marie : urakomeje se koko cyangwa ahubwo urimo gushaka akamvamo ? wa mukobwa we nyamara uri intashoboka, icyo nzi cyo."


Naramwihoreye ariko ubwo nari ntaratangira kugenda nahise numva telefoni mu mufuka irimo kuvibra ubundi nkuyemo mbona ni SMS ivuye kuri nimero ntafite  

*Uramenye utegera uriya musore Amanda Ni Cassien*

Narayisomye ndongera ndayireba ubundi ndaseka koko. Ubu se arumva afite uburenganzira bwo gufata indaya zose ashaka igihe cyose ashaka akambabariza umutima ariko jyewe simbe nemerewe kugira umuntu negera n’umwe ra ? ese ubundi nimero yanjye yayikuye hehe ko nzi ko ntayo namuhaye ? Marie yabonye ndeba message na we araza anagaho akajisho Marie: nyamara ari mu kuri pee." Amanda : ese kuki umushyigikiye wowe. Hagati aho ahubwo yakuye hehe nimero yanjye?"
 Marie: nshaka kuvuga ko Axel ari nk’umusazi Amanda. Niba ushaka imikino washaka undi mukina utari Axel. Naho nimero ni jye nayimuhaye umunsi utaza kwiga ari bwo yakozaga isoni ba bakobwa bari bagukubise."

 Amanda: yewe watinze ntabwo nahindura gahunda zanjye naho ku bya nimero ntukongere gutanga nimero yanjye utambajije. Urambonera."
 Marie: ihangane byararangiye. Gusa ushaka wahindura iyo migambi urimo kuko uri buyihomberemo nyamara." Amanda : erega ashobora kutanagira ikibazo agira ahubwo reka ngende ni aho mu kanya."
Marie : Amanda…  "

Naramwihoreye ubundi nikomereza urugendo kuko iyo niyemeje ikintu mba ngomba no kugikora rwose Nageze aho abandi bari bategereje gutangira kwiruka nuko numva umuntu amfashe mu mayunguyungu ndahindukira mbona ni Axel.

 Axel : ariko urumva ushaka kunsiga kandi twahanye gahunda,?"
Amanda : oya ahubwo nari ngutegereje."
 Axel : uri sexy ariko hagati aho wa,," Amanda : urakoze cyane nawe ntabwo uri mubi ariko burya rero."

 Nahise mbona na Marie aje hafi yacu na Cassien araza ari kumwe na ya ndaya bahoranye, kuko abanyeshuri twese ni course tugiye gukora ariko nyine buri muntu ashobora kwiruka mu kigare cyangwa se akirukanka ari kumwe n’umuntu bagenda baniganirira Ubwo course yaratangiye maze bamwe bahita bafumyamo biruka cyane ariko jye na Axel twigendera buhoro turi bube twirukanka. Icyo nshaka jye ni ukuba ndi kumwe na we kandi nkarisha umubu Cassien nta kindi Nyuma y’iminota nka makumyabiri abantu  bose bari bamaze kugera kure ndetse narebye Marie sinamubona ndebe Cassien na we mbona ntahari ubanza yagiye kuryama na ka karaya bari bari kumwe. Gusa nanone kwibona muri aka gashyamba ndi kumwe na Axel twenyine ntawundi muntu uhari numvise binteyemo akoba gake.

Axel: ngwino tunyure hano."
Ubwo yabimbwiraga amfata ukuboko ariko mpita mwiyaka.

  Axel : ubaye iki se kandi ra?"

 Yabimbwiraga ubwo ansunikira ku giti asa n’untsindagiraho
 Amanda : oya ntacyo ahubwo ndumva naniwe dusubire inyuma."
Axel : ngo iki ? ubwo se twagenda gutyo gusa nta kintu dukoze koko ? "

Yahise amfata ukuboko ankurubana anganisha mu ishyamba hagati ankura mu kayira. Nahise mbona ko nshobora kuba ngiye kugwa mu mutego nateze ari jye kandi nshobora kubigenderamo .
.
IRAKOMEZA 
.
Ngaho Axel ashaka kurya ivandu se ?
Umunyarwanda ati igisiga cyurwara rurerire kipfumuye inda. Kandi ngo umutego ujya ushibukana nyirawo.
 Agace ka 17 ntuzagacikwe

Comments

NewtalentsG: mutange ibitekerezo