logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 Ep15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
  AMANDA 
.
 Navuye mu modoka ya papa ubwo twageraga mu rugo ndakaye cyane ubundi ngana mu nzu nihuta cyane Papa : Amanda?"
 Amanda : ni iki se wowe.?"
Papa : eheee. Umva sha cisha make cyangwa nkwereke ko ndi so."
 Amanda: ngo iki? Ese ndazira iki ubwo?'
 Papa : urazira kumbeshya ubugira kabiri. Rero umenye ko utazongera guhura n’uriya musore."
Amanda : ariko se kubera iki papa ? jye ndamukunda rwose."
 Papa : uramukunda ariko ukunda umusore mubi uzagushyira mu kaga."

 Amanda : ariko ndumva nta kaga azanshyiramo papa."
 Papa : ushaka kungira umusazi ariko ? uriya musore afite ibibazo afite n’abanzi benshi bashaka kumuhitana kandi mu gihe bazamenya ko mukunda bakamubura ni wowe bazanyuramo ngo bamubone. Rero mwana wanjye si ukukwanga ariko sinshaka ko hagira ikintu kikubaho urabizi ni wowe gusa mfite "
 Amanda : ndabizi papa ndabizi ko ari jye gusa ufite ariko ndamukunda ,?"
Papa : ndabizi ndanabibona ariko burya igihe ni cyo gisobanura ibintu uzamwibagirwa.'
 Amanda : ese kuki udashaka kunyumva koko. Kumwibagirwa sinabibasha rwose ."


 Papa yahise agaragaza uburakari numva ubwoba noneho burazamutse Papa : ese kuki utanyumva ? umwanzuro ni wo rero kandi ugomba kuwumva."
Amanda : ndanakwanga."

Ndamwanga, ndamwanga rwose pee. Ntabwo nshobora kwibagirwa Cassien rwose pee. Namwibagirwa gute se koko kandi mukunda ? namwibagirwa gute n’ibyo yankoreye byose koko. Gusa mu masaha atanu ndaba ndi ku ishuri kandi ndi bumubone ibyo papa yigira byose. Nahise njya mu cyumba nambara imyenda y’ijoro ubundi uburiri burambona.
.
  CASSIEN  
.
Nageze aho mbana na bagenzi bajye ari saa cyenda n’igice. Ejo nako mu kanya ni amasomo ubwo nyine nzahura na Amanda uko byamera kose. Narafunguye nuko ngeze muri salon nsanga abasore ntabwo bararyama Alex : dore wa muswa aratahutse." Cassien : byagenze bite se kandi ?"
Alex : tubwire neza uko byagenze kuri station ya esence ahubwo."
Cassien : mwabimenye mute se ahubwo?'
 Alex : ubwo se ayo makuru ni gute TV itari guhita iyatangaza koko?'
Cassien : sha muri make ni uko natabaye Amanda."
Ruby : ngo wamutabaye ute se kandi noneho ?"
 Cassien : yari mubyara wa Marcus yari yashimuse Amanda ubwo narimo nywa essence. Ubwo rero nagerageje kumushukashuka birakora ubundi turarwna maze agiye kundasa mu mutwe mba mpindukije imbunda ye aba ari we wirasa."
Marc : noneho yapfuye?"
 Cassien : sha ntacyo mbiziho kuko abapolisi bahise bahagera nuko batwara Amanda kumubaza uko byagenze nanjye njya kwivuza."
Alex : none yavuze ngo iki ? "

Nahise muhereza rwa rupapuro yampaye nuko arasoma 

Alex: none se koko ni gutya byagenze ?" Cassien : wapi ubwa mbere ni jye namurashe urumva nyine ko Amanda yahimbye bimwe."
Alex : sha uyu mukobwa arakwemera burya. Ejo nzajya gushaka amakuru ko uwo musore akiriho cyangwa se yamaze kubunaga."
  Casien : sawa man.'
Marc : ariko uko byamera kose nawe uzahamagazwa."
Cassien : birumvikana nyine nzatumizwa ni na yo mpamvu Amanda yampaye uru rupapuro kugirango nyine nibambaza ntazanyuranya na we ubuhamya. Gusa umusaza yabizanye ngo sinzongeree kwegera umukobwa we men."
 Rudy: ngo iki? "
Cassien : namusanze kuri polisi bataragenda na se nuko tubanza kuganiraho kugera ubwo se yaje ansaba kutazongera kwegera umukobwa we. Gusa ndamwumva pee. Nibwo azaba ari mu mutekano nyawo."
Alex: ubwo ni icyo cyamubujije kukwegera rero ngo ni umutekano we?' Cassien: yego ni icyo gusa kandi pee, ari mu kuri rwose. Ni we mwana rukumbi agira urumva rero aramutse ahuye n’ibyago ntiyabyihanganira nanjye ndumva ntabyakira. Ndumva nkwiye nanjye kumwikuramo."

 Nahise njya mu cyumba mbanza koga ubundi njya mu buriri ariko agatotsi wapi  Nabonye Rudy ansanze mu cyumba,
 Rudy: wabuze ibitotsi ariko man?" Cassien : ntubibona se?'
 Rudy : uri gutekereza kuri uwo mukobwa se ? "
Cassien : sha mwana ndumva nashobewe nabuze ayo ncira n’ayo mira."
 Rudy : ndabyumva mwana kandi ndabibona ko umwemera ariko nyine byakuyobeye."
Cassien : none na se ntiyifuza ko nongera kwegera umukobwa we man Rudy: ariko uramukunda bro. ntuzatume agucika ngo hagire undi muswa umwiyongoza man."
 Cassien: ariko nibwo azishima nintandukana na we."
Rudy: ubizi ute se? Yarabikubwiye se ? niba atari ibanga se ibyo ukora ntabizi byose ?"
 Cassien : nabimubwiyeho mbivangavanga sinamweruriye ariko yambwiye ko ibyo bitanamureba ari ubuzima bwite bwanjye atabwivangamo tu."
Rudy : rero bivuze ko agukunda na we tu niyo mpamvu yirengagiza ibyo ukora. Kuba rero mwari mukiri kumwe ni uko ibyo ukora bitamuteye ikibazo we." Cassien : ariko uko byamera kose ntabwo dukwiye gukomeza gukundana kuko umusaza ntashaka ko umwana we ahura n’ibibazo kandi urebye ibyacu nawe urabizi ko ibibazo byakiyongera rwose."

Rudy : ariko turahari man tuzagufasha kumurinda no kumucungira umutekano."
 Cassien : simbihakana pee ariko wibukeko tutazahorana na we isaha ku yindi keretse ubwo tubana ahari ni bwo byashoboka gusa."
Rudy : byose ndabyumva musaza ariko se we ni injiji ubwo? Kuba yaremeye mugakundana man ni uko na we yiteguye ko hanagize ikimubaho yabyakira man. Ubundi se hari aho ibibazo bitaba bro? urupfu turarugendana shumi."
Cassien : rero ni yo mpamvu ntashaka kumushyira mu bibazo. Ndamukunda akankunda ariko kumukunda ntabwo binyemerera kumushyira mu bibazo. Ahubwo ndaza gushaka uburyo namwereka yuko byari imikino ubundi wenda abivemo na we."
 Rudy : uzamubabaza man."
Cassien : aho kumushyingura basi namubona ababara."
 Rudy : ibyo biragoye kandi birababaje man."
 Cassien: ni uko bimeze rero ahubwo reka nduhukeho man ni aha tondo.

 Yarasohotse nuko ndongera ndagarama nibaza ku bigiye gukurikiraho ariko icya ngombwa ni umutekano we.
.
  AMANDA  
.
Nari ndi ku ishuri ndi kumwe na Marie ndimo kumutekerereza ibyaraye bimbayeho byose. Yambwiye ko yumva bimubabaje ndetse ambwira ko imyitwarire ya papa ayishima kuko agamije umutekano wanjye nta rundi rwango cyangwa ikindi kibazo kirimo. Gusa byibuze bose barabizi ndetse barabibona ko nkunda Cassien Gusa Marie yambwiye ko niba nshaka ko azajya ankingira ikibaba ngahura na Cassien azabinkorera rwose niba numva gutandukana na we ntabishobora. Aka gatekerezo numvise ari keza cyane kandi rwose ni ko bigomba kugenda Uyu munsi ni uwa siporo nimugoroba amasomo yandi arangiye kuko ari burangire kare kandi nkunda gukora siporo yo kwiruka Nari nambaye traininga imisatsi nayiziritse neza ngo itaza kugenda ihuhwa n’umuyaga gusa numvaga ntafite imbaraga zihagije kubera yuko nijoro sinasinziriye neza.  Nahise nshaka uburyo nashyiramo ecouteurs ariko mba ndetse gucuranga kuko nari nkiri kumwe na Marie Twagiye twerekeza ku kibuga cya foot ni ho twese twagombaga guhurira. Uyu mugoroba kandi mfite gukora, papa yemeye ko azajya antwara akaza no kuncyura nubwo bigoye ariko yemeye kubikora aho kugirango nkomeze guhura na Cassien.
Twicaye ku kibuga dutegereje ko abandi bahagera nuko numva Marie ankomanze ku rutugu 
Marie : hindukira  buhoro urebe iburyo bwawe."
Amanda: ngo ngire nte?"
 Marie: hindukira yewe urebe iburyo bwawe."
Narahindukiye nuko mbona Cassien. Yari yambaye jogging yirabura, yambaye souplesse za Nike zitukura ubundi yambaye ingofero mu mutwe, yari aberewe rwose pee Twahuje amaso nuko niruma umunwa wo hasi kuko numvaga bishobora kugera kure kurebana kwacu ariko ako kanya mbona umukobwa w’inzobe mwiza amwegereye nuko amufata mu mayunguyungu. Mana yanjye mumfate ntica umuntu. Nahindukije umutwe nuko ndongera ndabareba bwa kabiri mbona wa mukobwa amwegamye mu gituza undi na we yamufashe mu nda bimeze nk’aho bari mu rukundo rudasanzwe. Uburakari bwaranzamutse ako kanya numva nibatamfata ndakora akantu  Ngaho da. 
.
IRAKOMEZA 
.
Ubu se ni uku Cassien agiye kubigenza ? Amanda se agiye gukora iki ? Agace ka 16 ntuzagacikwe

Comments

Anonymous: Hy