logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 EP14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Ubwo namaraga kumva isasu rituritse nahise niruka nsanga Cassien na wa musore aho barimo kurwanira ariko bombi ntawari arimo anyeganyega Nahise nca bugufi ubundi nubura umubiri wa Cassien,
  Amanda : Cassien,?"
Cassien : hum ?"
 Amanda : wakomeretse ?"
Cassien : ndakeka ntacyo nabaye." Amanda : none se yapfuye?"
 Cassien : oya gusa yahwereye kuko ni we wirashe agiye kundasa riba ari we rifata."
 Yahise yeguka nuko ndahaguruka ndamuhagurutsa ndeba uwo musore wundi ahantu aryamye mu kizenga cy’amaraso nuko ako kanya tuba twumvise amahoni ya za modoka za polisi.'
  Cassien: Mana yanjye abapolisi." Amanda : ndababwira ko ibyabaye byari ukwitabara."
Cassien : kuri iyi nshuro kandi byari ukwitabara koko. None se wowe urumva umeze neza."
 Amanda : yego meze neza gusa ndumva mu mutwe ntatekanye."
Cassien : ngwino dusohoke hano."

Cassien yamfashe ukuboko nuko dusohoka mu iduka maze tukigera hanze abapolisi baradusanganira.


Polisi : nagatangaye atari Cassien rwose. Ni wowe ubikoze ? "
Amanda : nta kintu yakoze ariko byari ukwitabara."
 Undi mupolisi wari winjiye mu iduka yahise asohoka yihuta ,
Polisi : muhamagaze ambulance nako muganga byihuse kuko nidutinda aradupfana."
Umwe twari kumwe arakaye yahise ambwira Polisi: wowe turajyana kuri station utubwire uko byagenze naho wowe Cassien jya kwivuza dore wakomeretse."
Cassien: oya nta kibazo mfite kandi ndagumana na we."
 Amanda: oya jya kwivuza ndi bumere neza humura."
 Cassien : urabizi neza ? "
Amanda : yego humura ."
Cassien : ntacyo noneho nimva kwivuza ndi buze kukureba ubwo."
 Polisi : ntabwo uri bwemererwe kujyana na we uretse nihaza umuntu bafitanye isano ubwo haraza se." Cassien : sawa , ni aho mu kanya  Amanda."

 Sinashubije nakoresheje umutwe gusa ubundi ahita agana mu modoka ya ambulance ngo bamwiteho kuko na yo yari imaze kuhagera naho jye njya mu modoka ya polisi ubundi twerekeza kuri station ya polisi Ubwo twageragayo twagiye mu biro nuko bansaba kwicara ubundi ngasubiza ibibazo bagiye kumbaza.

 Polisi : tuguhe icyo kunywa se ?"
Amanda : oya murakoze nta kintu nshaka."
Polisi : sawa noneho reka dutangire. Byagenze bite muri make ?"
Amanda : nari mvuye gutembera ndi kumwe na Cassien nuko tugeze hariya ashaka kujya kunywa essence nanjye nashakaga gusoba nuko  njya mu bwiherero bw’iduka riri kuri station." Polisi : none se ubwo winjiragamo nta kintu waba wabonye kidasanzwe ?" Amanda : oya ntabwo nigeze nita ku kureba kuko nari nakubwe cyane nahise nerekeza ku bwiherero nihuse. Hashize akanya gato nsohotse rero nibwo nabonye umuntu arimo kwiba ndetse ameze nk’uwagize abandi imfungwa nuko akimbona ahita amfatiraho imbunda abandi barahunga biruka. Yambwiye ngo ngomba guceceka sinzamuvuge nabyanga agahita anturitsa ubwonko. Ubwo abantu bose bamaraga gusohoka nibwo hashize hafi iminota ibiri Cassien yinjiye aje kundeba."
  Polisi : OK. Yari afite imbunda na we se?"
 Amanda : yego yari ayifite ."
Polisi : ngaho komeza umbwire." Amanda : babanje gutongana nuko umugabo akomeza gushaka kundasa ariko uko bakomeje kuvugana nibwo uwo mugabo yahindukiye yumvise urusaku inyuma ye. Ako kanya ni bw Cassien yasimbutse aza umunkuraho ariko uwo mugabo yasaga n’ufite umuvuduko kuturenza nibwo rero ubwo yajyaga kundasa Cassien yahise ansunikira ku ruhande ubundi ahita agundagurana na we numva habayeho kurasa maze uwo mugabo aba yirashe ku rutugu. Cassien yahise aza kundeba ngo dusohoke hanze ariko ako kanya wa musore ahita yongera amwinagaho maze njya kure yabo nuko hongera kuba kurasa nabwo wa musore ni we wari urashwe nuko duhita dusohoka ni bwo mwari muhageze namwe."
Polisi : ko bitangaje uburyo Salvator ari we warashwe inshuro ebyiri zose ra ?' Amanda : njyewe nari mpibereye nabarebaga barwana. Uwo Salvator muvuga rwose yari yatunze imbunda ku mutwe wa Cassien nuko ubwo bibaranguraga ararasa ariko isasu nyine risa n’irihushije kuko ni jye yarasagaho ntiryangeraho. Iyo Cassien ataza ubu nari kuba napfuye cyangwa se nashimuswe burundu rero ibyabaye byose byari ukwirwanaho."
 Polisi : sawa byose nabyanditse. Birumvikana urimo gushaka kurengera Cassien, ariko niba utanze ubuhamya butari bwo umenye neza ko ushobora kuzabizira."
 Amanda: ndabizi rwose nyakubahwa ariko ibyo mbabwiye ni ko kuri."
Polisi: waba ubizi neza ko uriya mugabo Cassie ari mubi ?"
 Amanda: ntabwo nzi ubuzima bwe bwite kandi ntabwo binandeba rwose."

 Polisi: ndabona na so ahageze ubwo wataha noneho."


 Narahindukiye nuko mpita mbona papa aza agana aho ndi ariko yakambije agahanga. Ubanza noneho uyu munsi mfite byinshi byo gusobanura tu.

 Polisi: mwiriwe papa Amanda?"
 Papa : mwiriwe neza. Ese ubu ntimwari kwihangana mukazamubaza ejo ra ? ko mubona ibimaze kumubaho."
Polisi : twashakaga amakuru yihuse nicyo cyabiteye."
Papa : naho ubuzima bw’umwana wanjye ntacyo  bubabwiye rero? Iri joro habuze gato ngo apfe niba ibyo mugenzi wawe yambwiye nabyumvise neza kuri telefoni, amahirwe ni uko nyakubahwa Cassien yabaye hafi agatabara."
Amanda : papa meze neza ariko gusa ndumva naniwe. Twataha? "
Polisi: yego mushaka ubu mwagenda noneho ningira ibindi bibazo nkeneye kubaza nzagutumaho mbikubaze."
Papa: ngaho ngwino dutahe."




Nahise nsinya ku rupapuro bamaze kwandikaho ubuhamya bwanjye  Twagiye papa atamvugisha ubanza yandakariye cyane kandi birumvikana kuko ubu ni saa cyenda za mu gitondo bivuze ko ataye akazi akaza kundeba kuko ubusanzwe yari kukavaho saa kumi n’ebyiri Ubwo twageraga ku modoka ya papa nahise numva umuntu amvuze mu izina 

 …: Amanda?"

Narahindukiye mbona ni Cassien Yaraje angera iruhande ,

Cassien : byagenze neza se kuri polisi?" Amanda : yego byagenze neza ariko nawe uzatumizwa uko byamera kose." Cassien : ibyo ndabizi ndanabyiteguye rwose."
 Amanda : akira runo rupapuro rw’ubuhamya natanze ni kopi bampaye."

 Nahise mwicira akajisho kugirango asobanukirwe ibijya mbere, nshaka ko atazanyuranya nanjye ku buhamya kuko hari aho navuze ibitari ukuri ubwo navugaga ku byabereye hariya twari turi  Cassien : sawa noneho ubwo ejo mu gitondo nza… 

Papa yahise amuca mu ijambo ,

Papa : bite se Cassien?"
 Cassien : ni byiza papa."
 Papa : nanone watabaye umukobwa wanjye wagize neza ariko ndumva nshaka kugusaba ko utakongera kumwegera ukundi."
Amanda : ariko papa… "
Papa : injira mu modoka wowe kandi vuba."

 Narebye Cassien mbona na we biramuyobeye nuko ninjira mu modoka. Nahise mbona asigaye arimo avugana na papa ubanza adashaka ko numva ibyo barimo kuvugana ahari. Papa na we rero…
.
  CASSIEN  
.
Amanda yinjiye mu modoka ya se nuko numva sinzi uko merewe muri jye ndetse numva mbuze amahoro neza neza. 
Papa Amanda : namaze kumenya uwo uri we Cassien. Uri umukuru w’agatsiko k’intakoreka rero sinshaka ko wongera guhura n’umukobwa wanjye."
Cassien : ndabyumva."
 Papa Amanda : urabizi uriya ni we mwana rukumbi mfite nyina yansigiye rero sinifuza kumubura kubera wamushyira mu byago kubw’amakosa yawe. Ndabizi na we bizamubabaza ndetse azabangamirwa ariko basi aho kuzabona banzaniye umurambo we, yababara bizashira byo ."
Cassien : mpa amahirwe papa. Ni ukuri Amanda nzamurinda kandi ntawe uzamukoraho."
 Papa Amanda : niba umukunda koko ndabyumva ndanabyemera ko ku bwe wakora buri kimwe cyose ariko se uribuka ko utazahorana na we isaha ku yindi ? tekereza ku mutekano we niba umukunda koko ahubwo umujye kure ibindi nanjye nzabyimenyera."

Numvise koko ari mu kuri gusa numvaga ntabishaka na gato pee

 Cassien : birumvikana, ngiye kumugendera kure."
 Papa Amanda : sawa noneho ubwo twumvikanye. Ugire ibihe byiza."

 Yahise ajya mu modoka ubundi arayatsa baragenda. Narabitegereje bagenda numva umutima urandiye. Ubu uretse kubonana na we ku ishuri nta kindi gishoboka. Ko numva binkomereye koko ?  Nkore iki ?  
.
IRAKOMEZA 
.
Ari wowe wabigenza ute ? 
Ese koko azamwikuraho bikunde?
Agace ka 15 ntuzagacikwe
.

Comments