logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 EP13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
 CASSIEN  
.
Nitegereje Amanda mbona afite ubwoba bwinshi cyane nuko ndongera nitegereza umuhungu wari umufatiyeho imbunda. Ubu se uyu muswa arabona yafatira imbunda kuri Amanda wanjye koko nkamuha amahoro cyangwa yibeshye ku wo yafatiyeho imbunda kweri ? 

Cassien : murekure."
 … : ngo iki ? ubwo wowe ubimbwiye nka nde ra ?"
 Cassien : wa nyana y’imbwa we niba utanzi umenye ko nitwa Cassien bose baranzi."
Yahise ahindura isura mbona arebye ukundi kuntu ubanza yamenye uwo ndi we noneho ahari
 … : ni wowe wishe mubyara wanjye wa kinyendaro we?"
Cassien: ngo? Jyewe nta bantu njya nica man."
…: Wishe Marcus man."
 Cassien: eeeeh. Umva mwana iyo ushaka kunyereka ko urenze jyewe nkwereka ko ndenze inshuro nyinshi ahubwo noneho. Ubundi niba dukoranye deal uba ufite amahitamo abiri. Kuba inyangamugayo cyangwa gupfa. Uwo muswa yumvaga ashobora kumpeza miliyoni enye koko nkamureka akagenda amahoro se ? ibyo nakoze byari bikwiriye rwose pee."
… : yari kuzakwishyura ariko man. Umenye ko yari afite umuryango."
 Ubwo yabivugaga arimo gukanda Amanda undi na we ahita ataka.


 ..: ceceka aho se wa ndaya we nawe winyabiraho."
Cassien : umva murekure cyangwa se ubwonko bwawe mpite mbuturitsa nonaha nkuko nagenje uwo mubyara wawe."
 …: yego yeee. Ubwo se urabigenza ute ra? Umenye ko nanjye ubu mfite uwawe ukora ikosa gato nanjye murangiza ahubwo."
Cassien : sawa. Urumva noneho wifuza iki sasa ?"
 … : nta kindi uretse kukubona nawe ubabara nkuko umuryango wa Marcus wababaye umenye ko yapfuye kandi yishwe nawe ."

 Ubu rero nta yandi mahitamo mfite uko  byamera kose. Ndakora ikosa rito cyane arahita amurangiza kuko ikiboneka cyo yamaramaje. Igisigaye gishoboka ni ugukina agakino kandi nubwo Amanda ashobora kubabara ariko ntayandi mahitamo mfite uretse kumutabara, ibindi bikaza nyuma.

  Cassien : ukeka yuko se umwishe ibyo jyewe byambabaza ? icyo wacyishe rwose pee."
… : umva kwiyemera mbese kandi mbibona ko umwitayeho cyane."
 Cassien: aho wibeshye cyane rwose pee. Uwo ni uwo kwifashisha rwose kuko nta cyo naba mpomba kuri iyo ndaya."
… : asyi weee."
 Cassien : murebe neza uwo ni indaya nk’izindi zose ntacyo mfite naba mpomba rwose umwishe. Niba ushaka rwose murase ntacyo ibyo jyewe bimbwiye. Nabivuze ndeba Amanda mu maso ngo abone yuko ibyo ndimo kuvuga ntakomeje ariko murebye mbona igitonyanga cy’amarira kiramanutse. Ubanza ashobora kuba yemeye ko ibyo ndimo kuvuga nkomeje kandi byari uburyo bwo kujijisha iki cyihebe. Ndabizi rwose ko mubeshyera kuko we si indaya atandukanye n’abandi benshi pee Nahindukije amaso ndebe kuri wa musore mbona nshobora kuba muvanze mu ntekerezo kuko nabonaga arimo gutekereza nk’ufite gushidikanya muri we. Yahise ahindukiza amaso mbona arebye mu gikari cy’iduka. Nibwo nahise mbyungukiramo ubundi kuko nyine yari ankuyeho amaso mba murashe isasu ku rutugu ubundi yikubita hasi nanjye niruka ngana kuri Amanda maze ako kanya wa musore mbona aho ari ahise atunga imbunda kuri Amanda yiteguye kurasa rwose pee.
 Cassien: oyaaaaa..."

  Nahise nsimbuka mugwa hejuru ubundi ndamukurura tujya kwihisha inyuma ya etagere nuko uko nagafashe Amanda numva arimo gutengurwa kubera ubwoba.
 Cassien: humura  biri bugende neza ntacyo uri bube wowe nyizera gusa ."

 Yikirije akoresheje umutwe
 … : ndakwica wowe wa nyana y’imbwa we Nubuye umutwe nuko mbona ikirahure nako ubanza ari indorerwamo yatumye mbasha kubona neza aho wa musore ari inyuma ya etagere. Narahagurutse nuko ntera umugongo etagere nuko nereka Amanda ko agomba guca bugufi akihisha neza Wa muhungu yaje mureba kubera ya ndorerwamo ubundi mba muteye ka rugondihene keza keza maze mpita mujya hejuru ngo ataninyeganyeza.
.
 AMANDA 
.
 Nahise mbona Cassien arimo kurwana na wa musore wari wanshimuse. Ntabwo numvaga ko bishobora kugera hano rwose pee. Birihuse ni ko navuga pee. Ubundi uko byagenze ubwo nasohokaga muri toilette nahise mbona umusore wari umeze nk’uwashimuse abakozi bose ariko akimbona aramwenyura maze ngira ubwoba ubundi ahita aza aramfata anshyiraho imbunda abandi basohoka birukanka, aba angize imfungwa ye niba ari ko nabyita ahari Nahise numva imbunda ku mutwe wanjye imaze kungeraho nibwo nahise mbona Cassien ahageze mu mutima ndavuga nti ndatabawe noneho Twahuje amaso maze mbona mu ndoro ye harimo umujinya ariko arebye uwo musore wari umfashe mbona si umujinya gusa ahubwo harimo n’urwango. Gusa byo yabibonye ko  nari nifitiye ubwoba ubwo yandebaga Mu gihe bavuganaga nibwo namenye ko Cassien yishe umuntu kandi uwo yishe yari mubyara w’uwanshimuse ubwo nyine bivuzeko kumwe ajya ambwira ngo ntiyica inzirakarengane, uwo yamwishe kubera ibyo bapfaga  Gusa nanone kumva ko uwo muntu yari afite umuryango numvise ndakariye Cassien kuko ideni yari amufitiye wenda koko yari kuzamwishyura. Yego miiyoni enye ni nyinshi ariko nanone ntabwo nakivanga muri deal zabo ubwo bafite uko bagira ibyo bagenderaho njya numva hari n’abicana kubera batishyuhe ibiraha cyangwa ubunyobwa. Gusa nanone kuba uyu ashaka kunyica byanteye ubwoba budasanzwe Gusa ubwo numvaga Cassiena atangiye kuvuga nahise mera nk’uguye mu ngunguru yuzuye urubura. Ngo ndi indaya nk’izindi zose koko ? Yabaye akibivuga numva amarira atangiye gutonyanga, igitonyanga kimwe bibiri bitatu biratakara.  Ngo nashaka anyice koko ntacyo bimubwiye Gusa ubwo wa muhungu umfashe yahindukiraga nibwo Cassien yahise arasa numva umuntu agwa hasi maze ngihindukiza amaso mbona yantunze imbunda ashaka kundasa Nta mwanya waciyeho numva Cassien ashakuje maze ahita angwaho ubundi aribirindura tuba tuguye inyuma ya etagere, ubwoba bwaranyishe ntangira gutengurwa bidasanzwe kuko nabonaga urupfu mu maso yanjye neza neza 

Cassien : humura biragenda neza turi buhave amahoro."
 Nikirije n’umutwe gusa numvaga ntabyizeye ko tuhava amahoro. Ese ubundi niba ambonamo indaya nk’abandi kuki antabaye ? Nibwo wa muhungu nanone yongeye aravuga ubwoba burushaho kunyica Cassien ni bwo yahagurutse ubundi atera umugongo etagere twihisheho anyicira isiri ancira amarenga ngo nigire hirya maze mbona na we arimo kugenda agendesha amano bwombo bwombo  Nibwo nahise mbona wa wundi wari wanshimuse ageze hafi ya Cassien na we kubera yari yamwiteguye yahise amutera umutego mwiza cyane wa rugondihene ubundi wa musore aba yageze hasi maze batangira kugundagurana hasi hejuru. Aho nari nihishe ubwoba bwakomeje kwiyongera muri jye nuko uko bakagundaguranye nahise numva isasu rivuze ubundi mbona amaraso.

 Amanda : Oyaaaa,,,,,Cassien ntabwo wapfaaa...  "
.
IRAKOMEZA 
.
Ngo iki ?
 ni we barashe se, cyangwa ni we urashe? Agace ka 14 ntuzagacikwe

Comments