logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 EP17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
CASSIEN  
.
Nakomeje kugenda ndeba ko nabona Amanda na wa muhehesi ndababura. Numvise mpangayitse muri jye nubwo nirinze kubyerekana. Rudy ni we twari kumwe arimo kugerageza kumfasha gushaka ko twababona hafi aho ariko wapi twakomeje kubareba tubona ntabo tubona hafi yacu.

  Rudy : ndakeka twasubira inyuma kuko bashobora kuba bo batakomeje kugenda bahagaze."
 Cassien : ese kuki Amanda ari akajiji bigeze aha koko?"
 Rudy : erega yashakaga kukwigana niko nabibonye."
 Cassien: ndabizi nanjye gusa we ashobora kubihomberamo."
Rudy: umva man tuza upfushe ubundi dushake umuntu."
 Cassien: sawa man."


Twavuye mu bandi nuko ndusubira inyuma. Gutekereza byonyine ko ashobora kuba yakoze kuri Amanda byatumye numva ubwoba n’umujinya binyishe nicuza icyatumye nemera ko ya ndaya inyegera ngo aha ndi gushaka kumurisha umutima Twagenze iminota igera ku icumi yose tumushaka nuko turamubura ngerageza guhamagara telefoni ye ariko uko mpamagaye nkitabwa na wa muntu wa numero compose. Nibwo twahuye na wa mugenzi we na we mbona yataye umutwe.
 Marie : umva Cassien ndi gushaka Amanda yabuze."
 Cassien : natwe turimo kumushaka. Waba uzi agace yanyuzemo se ?"
 Marie : oya nari niyemeje kumucungira hafi ariko sinzi ukuntu narangaye gato ndebye mba ndamubuze. Ubanza ndi akajiji bikabije rwose nanjye."
 Rudy : ntabwo ari ikosa ryawe wikirenganya ariko."
Marie : ukuntu nari namubwiye kwitondera Axel none ndebera." Cassien :ndizera turi bumubone kuko dusanze yagize ikibazo nakica umuntu neza neza."
  Marie : erega ntabwo amwemera ahubwo yabikoze ashaka kugutera gufuha gusa nta kindi."
 Cassien : umva ahubwo dukomeze dushakishe vuba butaratwiriraho. Umva Rudy uyu yitwa Marie ni inshuti magara ya Amanda."
 Rudy : nari nabyibwiye. Bite Marie ?" Marie : ni byiza. "
Cassien : umva sha ibyo kwibwirana bizaza nyuma tugende ahubwo  Twakomeje kugenda nuko tugera ku gashyamba ubwo twajyaga kukinjiramo mba mbonye agakufi hasi nkigafata Marie aba arakanyambuye."
Marie : ni aka Amanda Twahise twinjira rya shyamba tumushaka ariko twamaze amasaha abiri yose nta muntu turabona."
 Cassien : ariko se ubu koko ari hehe uyu we ?"
Marie : ndizera ameze neza rwose. Ariko se ubu ari hehe Mana yanjye!"
 Rudy : rero dore bwije ngiye kuba ntashye na Marie wowe ube ukomeje gushakisha."
 Cassien : yego nta kibazo mube mutashye mwebwe."
 Marie : ndaje mpamagare se ngo adahangayika mubeshye ko twatashye arwaye akaba atagiye mu kazi ahubwo yaraye iwacu."
Cassien : yego bikore gutyo. Ngaho mugende nanjye ndakomeza nshakishe sinataha ntaramubona."

 Bahise bagenda ubundi nanjye nsigara ndi gushakisha kuko iri shyamba ryo ndizi mu mutwe.
.
AMANDA 
.
 Sinzi ahantu ndi neza neza dore hashize amasaha agera muri abiri ngenda. Ubu abanyeshuri bose batashye kuko butangiye kwira. Uriya muswa nakabaye namutinye nanjye kuko uburyo yashatse kumfata ku ngufu iyo mba ntitabaye ngo mutere umugeri wo mu ma***ya biba byabaye ibindi bindi. Ese ubu basi Cassien yaba arimo kunshaka byibuze cyangwa Marie ? ubu se iri shyamba ntiririmo ibisimba koko bishobora kundya ? Mana yanjye undokore irya none pee!
Narebye impande zose ikintu nabonaga ni ibiti gusa nta kindi, ubundi ntangira kumva urusaku rw’inyamaswa.  Reka ariko nkomeze ngende wenda ndi bugere ahantu heza ndi bube niryamiye ntegereze amaherezo yanjye kuko sinzi iyo njya cyangwa iyo ngana.
.
  MARIE 
.
 Ubu ndi mu rugo rw’ibyihebe kubera Amanda. Icyo nzi cyo nitumubona arambona. Nabonye abasore babiri barimo kuganira na Rudy byonyine kubareba nabonaga na byo biteye ubwoba pee. Gusa umwe muri bo ni mwiza bidasanzwe pee. Ni muremure kandi yubatse umubiri. Numvise mwikundiye ariko nibutse ko ari umwe na Cassien numva ashwii. Umuntu se udaseka koko ubu mwaganira ? 

… : ese muko uri kundeba iki ubwo?" Rudy : mureke nawe"
 … : umva Alex buriya ari kubona uri sexy yagukunze Nubitse umutwe kubera isoni nuko ndebe kuri telefoni yanjye ndebe ko Amanda yaba yahamagaye ariko wapi. Ndumva nanjye ntangiye guhangayika bidasanzwe.

 Alex : ariko rero Cassien na we. Ubu agiye kurara amajoro ahiga agakobwa kishyize mu bibazo ku bushake koko?" Numvise avuze atyo umujinya uranyica mba ndahagurutse muhagarara imbere Marie : umva wa muhungu we wivuga utyo. Niba utishimiye ko ari kumushaka muhamagare umubwire abireke reka njye kumwishakira nibinanira ndahamagara polisi imfashe kumushakisha ubwo ubabajwe n’uko mutarimo gucuruza ibiyobyabwenge?"
.

 Nahise mfata agakapu kanjye nshaka gusohoka ariko nageze hanze Rudy yangezeho amfata ukuboko .

Rudy: umva Marie wimurakarira ni kuriya ateye erega. Ntabwo ari uko yanga Cassien cyangwa se Amanda. Hano ntabwo tubana nk’inshuti gusa ahubwo tubayeho nk’umuryango kandi icyambaho cyangwa kuri Cassien na Marc, Alex yaba hafi akadutabara. Imvugo yacu ntigutungure rwose nta rwango rurimo."
 Marie : sawa ariko ntakomeze kumwita indaya rwose simbijunda."
Rudy : yego ntiyongera kandi humura." Marie : sawa noneho Nasubiye mu nzu nuko nicara ku ntebe ndebye mbona Alex ari kundeba nabi nanjye ndamureba ubundi rubura gica Nibwo urugi rwafungutse maze mbona hinjiye umukobwa arandebaaa

 … : iki se kandi ni igiki noneho ? "
Marie : umva wa nshege we sindi ikintu nitwa Marie."
Mu masogonda make nisanze hasi uyu mukobwa ntasanzwe 

Rudy : ese Cyndi wowe ntabwo uzi kwakira abashyitsi?
Cyndi : ngo iki ? noneho ni cherie wawe?"
 Rudy : oya ni inshuti magara ya Amanda."
 Cyndi : Amanda se we ni nde kandi ?" Rudy : tegereza uzamumenya igihe nikigera."
 Cyndi : sawa rero nigiriye mu cyumba. Umva wa gakobwa we ntuzongere kunyita indaya kandi. Imbwakazi gusa."

 Rudy yamfashije kweguka,
Rudy: umeze neza?"
 Marie: yego meze neza. Uriya se we ni nde ?"
Rudy : ni Cyndi na we ni umwe muri twe, ubwo rero umwubahe Nakomeje kureba kuri telefoni mpamagara Amanda ariko mbura telefoni ye."
 Rudy: rero bwije reka nguherekeze nkugeze mu rugo."
Marie: oya nshaka kubanza kumenya amakuru ya Amanda."
 Rudy: nituyamenya turakubwira ntugire ikibazo."
Marie: sawa noneho."
 Alex: nijye ndi bumuherekeze."
Marie: oya nshaka Rudy."
 Alex: OK. Niba udashaka ko nguherekeza utahe n’amaguru rero." Marie : eheee. Sawa da Nahise nsohoka nkurikira Alex tugera ku modoka ye ubundi turagenda.'
 Alex : ni wowe nshuti ya Amanda?'
 Marie : yego ni jyewe ."
Alex : nizere ko inshuti yawe ariko idashaka gukinisha Cassien."
Marie: ibyo se ubikuye hehe? Wowe ntabwo Amanda umuzi ubwo nyine." Alex : nyine simuzi ahubwo mfasha kumumenya."
Marie : mu magambo make akunda Cassien."

 Twakomeje tugana mu rugo, gusa nsaba Imana mu mutima ngo Amanda abe akiri muzima.

.
  CASSIEN  
.
 Narebye ku isaha mbona maze amasaha agera kuri ane yose ndi gushakisha ntaramubona. ahamagaye Rudy mubaza niba nta makuru yandi bafite ambwira ko ntayo nuko nibaza ahantu nerekeza handi nibuka ko imbere gato hari ibirindiro by’akandi gatsiko. Ninkomeza ndaba ngeze mu matware yabo kandi ntabwo byaba ari byiza. Nkomeje kugenda nabonye umuntu nuko niruka musanga nkeka ko yaba ari Amanda kuko bwari bwije Cassien : Amanda ?"
Namugezeho nuko ahindukiye mbona ni Axel.

 Axel : iriya ndaya irambona."
 Cassien : nuko ye. Ahubwo Amanda ari hehe ?"
Axel : sinzi aho ari man. Nashatse kumurya agaturu aba anteye umugeri mu mabya ariruka."
 Cassien: ngo iki? Ntabwo waryamanye na we?"

 Nabimubazaga ubwo namaze kumufata mu ijosi kandi.
Axel: wapi man ntabwo nari kubibasha."
 Cassien: umva uzibeshya umukoreho nzakubarura umutwe."
 Axel : sawa man ahubwo ndekura." Cassien : ntabwo nkina mwana. Ahubwo nyereka aho yanyuze ."
Axel : yanyuze iburyo."
 Nahise mutera ingumi mu nda ubundi nkata ngana iburyo  Bwari bwahumanye ntareba neza ariko kuko ishyamba ndizi neza nakomeje kugenda nshakisha. Nageze noneho mu yandi matware, amatware y’agatsiko kiyita SKILS. Aba bo ni abanzi bacu bikomeye, nibaramuka bambonye mu gace kabo ni intambara iri bube itangiye.  Gusa ngomba gushaka Amanda ubundi ngakora uko nshoboye ntihagire umuntu umbona mu gace kabo Nahise noherereza SMS Rudy mumenyesha aho ndi ngo nibambura baze kuba ari ho baza kunshakira ubundi nkomeza gushakisha Ngeze imbere nibwo nabonye umuntu munsi y’igiti maze negereye mbona ni Amanda wicaye aho ku giti Namugeze iruhande ubundi ndamukomanga buhoro Cassien : Amanda kanguka."
.
  AMANDA  
.
Numvise ijwi rimbwira gukanguka ariko sinzi niba ari ijwi cyangwa ndimo kurota. Gusa nkibitekerezaho numvise umuntu anyeganyeza nuko mfunguye amaso mbona umuntu imbere yanjye. Mana yanjye bagiye kunshimuta Amanda : ntunkoreho Nabivuze nsakuza cyane.'
 Cassien : Amanda ni Cassien."
Amanda : Cassien ?"
 Cassien : yego ni jyewe, ngwino hano."

 Yahise amfata mu biganza ubundi negama mu gituza cye maze ndirekura amarira yose ndayasuka koko!
Amanda : umva mbabarira ku byabaye byose sinifuzaga ko bigenda gutya. Nashakaga gusa kugutera ishyari nk’uko nawe washakaga kubigenza kumwe na wa mukobwa ubanza mukundana kandi rwose ndafuha pee. Umva Cassien ndagukunda kandi nshaka kukwiharira nubwo ubuzima bwawe buteye ubwoba ."

 Nahise numva undi muntu akomye mu mashyi inyuma yacu 

… : eeeh eeeh mbega umukobwa uzi kugaragaza akamuri ku mutima!"

 Nahise numva Cassien amfashe aranyiyegereza cyane ubundi ahita anjya imbere anshyira inyuma ye

 Cassien : ntugire ijambo na rimwe uvuga kandi ugume inyuma yanjye."

 Yabimbwiraga anyongorera. Nahise numva ubwoba aho gushira kubera ko mubonye, buhise bwiyongera kubera uwo muntu uri hafi yacu aho. 
.
IRAKOMEZA.
.
Ese uyu musore kandi we ni uwa he  Arabonetse none haje umuntu utunguranye. Ni nde se kandi noneho ? Aragenzwa n’iki ? Agace ka 18 ntuzagacikwe

Comments

NewtalentsG: Siga comment