Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Mu ishyamba. Isugi yicaye hanze iritekeye, ireba ko bihiye maze izamuka hejuru mu nzu ijya kuzana agasahani.
Igeze mu nzu ifata agasahani ihindukiye ibona agafoto ka mama we maze iragafata irakarebaaa. Maze igaruka hasi ifite iyo sahani n’ako gafoto.
.
Kumbe aho mu ishyamba. Razari, Emo na Jules baje kumushaka.
Jules ati” Ese koko kuriya yanditwe mu bitabo niko ameze??
Razari ati”Yego.
Emo ati” Ahubwo tubwire uriya mwanditsi wanditse inkuru ze yarasanzwe amuzi??
Jukes ati”Ntamuntu warubizi ko yaba amuzi. Kuko abantu benshi bazi ko ari inkuru gusa yanditse yahambwe.
Emo ati” Koko nio abantu bose babyizera, natwe niko twabyizeraga kugeza umunsi twamubonye.
.
Jules ati” Njye ni ubwa mbere ngiye kumubona. Kandi ndashaka kwandika gutangaza amakuru bwa mbere ko ahari ari uwanyawe.
Razari ati” Ni nkuru ishyushye uzabona amafaranga menshi.
Jules ati” Cyane.
Razari ati” Ubu wamaze gutegura urutonde rw’ibibazo ijana ushaka kumubaza??
Jules ati” Birenge ibihumbi ahubwo.
Emo na Razari baraseka.
Jules ati” Ko museka.
Emo ati” Nibyo buri wese aba afite kumubaza iyo atekereje ko yagira amahirwe yo kumubona.
Razari ati” Uretse ko urabaza gusa ugacyura ibibazo wabajije ntabisubizo bifite.
Jules ati” Ubwo ushaka kuvuga ra.
Razari ati”Ntabwo ajya avuga.
Jules ati” Ni kiragi se ntabwo avuga.??
Razari ati” Namaranye nawe amasaha 18 ariko yambwiye ijambo rimwe gusa.
.
Jules ati”Nonese nuko yarezwe n’ishyamba akab ariyo mpamvu atazi kuvuga wenda.
Razari ati” Nakubwiye se ko atazi kuvuga?? Ahubwo nuko adakunda kuvuga n’ijambo narimwe.
Jules ati”Kuri njye araza kuvuga.
.
Tuze mu mujyi.
Lania arimo gupanaga gucika akava mu rugo akaza kwishakira Razari akamenya ko yapfuye cyangwa ahari akiri muzima.
.
Ahamagara Daria na Ketia nibo yapanze nabo ko baza kumufasha akaba yacika. Bafata telephone.
Lania ati” None murihe??
Daria ati” Turimo kuza tugiye kugera iwanyu.
Lania ati” Sawa.
.
Tuze muri Presidence., President arikumwe na Malani muri office.
Malani ati” President, ndabona muri uyu mushinga tugiye gutakaza abaturage benshi.
President ati” Ibarura rigaragaza bangahe??
Malani ati” Ni milioni 12. Hazasigara gusa abaturage mullion 4.
President ati” ba bakire. Abo million 4 barhagije Igihugu kizahita kiba Edeni.
Malani ati” Ariko nibyo wa mugani.
President ati” Kuva nemeye gukora ibi. Bariya bakire nzaba mbashoboye bazampa agahenge.
Malani ati” N’ubundi kuramba n’ugukorana n’abakomeye.
.
Sheba umugore wa Presindet aba arinjiye asanga President asoje kuvuga gutyo.
Sheba aramureba ati” Ese wumva bitaguteye isoni kuba igikoresho cy’abandi??
President ati” Igihe cyawe cyose uba uje hano kumbwira ubusa. Ubundi wagiye wicara mu rugo ugatuza ube uje hano gukora iki??
Sheba aricara ati” Uriya mugore mwishe yavugaga ukuri.
President ati” Ukuhe kuri. Ko umuntu avuga nibyo aba azazira. Ariko urwana n’iki uvugira bariya bantu barwana no kubaho.
Sheba ati” Buriya buzima babayemo ndabuzi nanjye nabubayemo.
President atio’ Ishime rero nagukuye mu bukene nkugira umuntu. Uracyareba iyo hasi wavuye ushakayo iki??
.
Twigarukire kwa Lania Daria na Letia bahageze.
Lania arimo kuvugana na Mama we ati”Mama njyanye rero nab a Daria tugiye kureba Show yateguwe na Joe.
Mama Lania ati” Genda. Kandio ahubwo ushake uko waza kuvugana nawe umwitwareho neza urebe ko hari icyazavamo.
Lania ati” Mma nicyo wifuza ko nazashyingirwana n’Umuhungu wa President.
Mama araseka ati”Byaba birenze kandi nibyo bikwiye umukobwa wanjye.
Lania ati”Sawa mama.
.
Lania ava kuvgana na Mama we maze nab a Daria baza hanze mu modoka baragenda. Lania abona avuye iwabo barahacitse.
.
Bageze mu nzira.
Lania ati” None mwapanze ko ngenda gute?
Daria ati”Ugiye kubanza wihinduranye uvanemo imyenda y’igiciro. Ni tugera imbere hari aga tax voiture twaguteguriye n’umushoferi arahita akujyana.
Lania ati” Sha nukuri mwakoze cyane.
Ketia ati”Nyine hindura imyenda.
Lania atangira guhindura imyenda.
.
Kurundi ruhande mu ishyamba ba Razari bakomeje kugenda.
Emo ati” Ariko igihe twagendeye.
Razari ati” Nababwiye ko ntahibuka neza handi no mwishyamba.
Emo ati” Ese mwana ahantu wagiye uhibagirwa gute??
.
Bakiraho hari umwambi wabaciyeho ukubta mu giti barikanga maze bose bagwa hasi. Bahindukiye babona Isugi hirya yabo.
Razari ati” Tubabrire ntabwo tuje kuguteza ibyago.
Isugi irabareba gusa.
Emo ati” Uyu turikumwe ni Umunyamakuru arashaka kuvugana nawe.
.
Kurundi ruhande Lania nawe ageze muri karitsiye z’abakene aje kureba uwahoze ari urukundo rwe Razari.
.
Next episode 12
Comments