logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISUGI Y'ISHYAMBA S01 EPISODE 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ISUGI Y’ISHYAMBA
.
Episode 12
.
Twaherutse Lania ageze mu gace  kwa Razari aje kumureba. Kurundi ruhande ba Razari nabo bari bamaze guhura n’Isugi.
.
Created bya Chris nandi Ishimwe.
.
Lania yageze mu gace gusa ntabwo azi neza ngo aragana he aramenya kwa Razari gute. Areba muri telephone arebamo agafato ka Razari.
Arivugisha ati” Reka nizere ko amafoto ye aza kumfasha.
.
Atangira kugenda yerekana ifoto ya Razari abaza abo ahuye nabo bose niba baba bazi Razari.
.
Kurundi ruhande ba Razari nabo Isugi  yabafashe maze ibajyana  aho iba ku kavumo. Bose bicaye hanze ku giti  yabahaye ibyo kurya barimo kurya.
Jules ati” Ibi rwose n’agatangaza!
Razari ati” Nanjye nyibona hano narumiwe. Naratangaye cyane.
Jules ati”Rwose hano ndahavana inkuru y’amateka.
Razari aramureba ati” Aho nakubwie ko uza gutaha uko waje.
Emo ati” Wa mugani koko kuva twagera hano ntajambo  aravuga
.
Twiyizire mu rugo kwa President. Umuhungu Joe yibereye mu rugo arimo kwikinira game kuri television
Mushiki we Rema aratashye amusanga arimo gukina game.
Joe ati” Sister!!
Rema ati” Ariko wowe ibyawe uzahora ukina ama game gusa ntacyo uzakora.
Joe ati”Nkora  iki??
Rema ati” Ngo ukore iki?? Ubu  nuko uzahoa ukina ibyo bikino by’abana??
Mama wabo aza muri Saro.
Joe ati” Mama, buriya Rema aba ambaza iki??
Rema ati” Ngo mba nkubaza iki?? Urabona ukwiye kubaho gutyo upfusha igihe cyawe  ubusa ukina ibikino by’abana
Joe ati” None naba nirshya njya gukora iki kindi?? Dufite burikimwe cyose hano. 
Rema ati” Ariko nanjye ndakora kandi hano dufite  burikimwe.
Joe ati” kuba ukora nyine ni amahitao yawe.
.
Rema ati”Reka nkureke sha ndumva naniruhiye niriwe nataye umutwe.
Joe ati” Si wowe emeye kujya muri Government ukaba minister w’ubuzima. Muri minisiteri y’ubuzima habamo akazi kenshi.
Rema ati” Noneho ibyo baje  kumbwira ngo nkore byacanze.
.
Sheba ati” Bakubwiye ngo ukore iki??
Rema ati” Ubu ni gute ndatangaza ko Igihugu cyatatswe n’icyorezo kandi ntagihari.
Sheba arabyumva kandi we arabizi, azi neza umushinga we President n’agatsiko ka bakire bagamije. Nubwo Rema ari minister ariko ntakintu aba azi akora ibyo abwiwe gusa.
.
Twigarukire kuri Lania akomeje  kuzenguruka amakaritsiye abaza buri wese abonye Razari. Kubwo amahirwe hari uwo bahuye amubwira ko Razari amuzi azi n’iwabo Lania amusaba ko yajya kumwereka kwa Razari.
Uwo muntu aremera ajya kuhamwereka.
.
Twigarukire mwishyamba.
Ba Razari basoje kurya .
Emo ati” None tumaze kurya ibiryo bye none tugiye gukora iki??
Razari ati” Uretse gutaha ntakindi kuko ntajambo  yavugana natwe.
Emo ati” Ariko ntabwo twari twaje kurya gusa.
Razari araseka ati” Utambwira ko wigizemo umutima wo kuza gutereta.
Emo araseka.
Jules ati” Reka njye mukoreshe interview hanyuma tugende.
.
Babona aramanutse  aje hasi afite  imyembi ye n’imiheto maze aza imbere yabo. Jules ahita ahaguruka.
Jules ati” Mukobwa rero nkuko nabikubwiye njye nitwa Jules ndi umunyamakuru nshaka kuguha interview naje hano ariyo inzanye.
Isugi iramureba gusa.
Razari ati” Jules reka dutahe ntitumubangamire.
.
Jules akomeza kwiginga ati” rwose unyemereye umfashije byaba ari ibyagaciro kuganira nawe.
Isugi irbareba ati” Muhaguruke.
.
Barahaguruka. Bamaze guhaguruka bose abahereza imyambi. Birabacanga. Asubira mu nzu azana n’indi miheto ibiri.
Emo ati” Ibi n’ibiki ra!
Isugi ati” Mugiye kwiga kurasa.
Kumva auze bose  barikanga ariko nanone birabacanga kuba agiye kubigisha kurasa.
.
Emo aramureba ati” Nonese kubera iki ugiye kudutoza kurasisha imyambi??
Isugi ati” Mubanze mukore ibyo mbabwiye.
Emo ati” Njye rwose ibi sinabishobora ntabwo ari ibyanjye.
Isugi ati” Ni byawe, mwese ni ibyanyu.
.
Abasore birabacanga.
Emo ati” Ngo n’ibyacu?? Kurasisha imyambi se twe ko ntaho tuzabikenera.
Isugi ati” Mugiye kuzabikenera.
Bagwa mu kantu.
Jules ati” Nonese uravuga ko tugiye kuzabikenera gute??
Isugi ati” Mutegure igihe kigiye kuza kitoroshye.  N’igihe kizasaba umutima  w’Abagabo ukomeye. Ahubwo mureke twe guta umwanya.
.
Isugi itangira kubatoza gutyo. Gusa ariko ntabwo basobanukinwe neza amagambo yababiwye nuko bazakenera iyo myambi ye.
Baritoje burinda bwira. Maze arabasezerera barataha.
.
Bataha bibaza inzira yose amagambo yababwiye.
Jules ati” Njyewe birambabaje  kua atemeye kumpa interview.
Emo ati” Ariko wazagaruka kuva yatwikundiye akemera kuvugana natwe akanadutoza. Nitwe bantu ba  mbere bagatangaza natwe tuzajya mu bitabo by’inkuru.
Razari ati” Ibitabo se uzabijyamo gute??
Emoati” Natwe bazatwandika nk’abantu ba bambere bahuye nawe.
.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Gabo barimo kwibaza impamvu Lani Atari yataha. Mama we  yahamagaye ba Dari ababaza impamvu Lania adataha bamubwira ko ba batashye  bnatandukananye nawe avuga ko atashye.
Mama ati” Nonese umwana wanjye arihe yaba yagize ikie kibazo??
.
Razari ageze mu rugo iwabo asanga Lania aratungurwa agwa mu kantu!
Ntibyatnze  baje kuganirira hanze.
Lania ati” Narahangayitse.
Razari ati” Umbabarire sinarimfite nuko nakubwira ko nabashije gukira ariko habuze gato narimfuye.
Lania ati” Nonese watabawe niki??
Razari ati” Natabwe n’Isugi??
Lania ati” Isugi??
Razari ati”Yego. Wa mukobwa w’Ishyamba wanditswe mu nkuru.
Lania nawe arabyibuka iyi nkuru arayizi ndetse azi neza ko uwo mukobwa yanabonekeye Gusaza ke Gabo kamubonye.
Lania ati” Nukuri ahubwo ndushijeho kugira amatsiko. Uwo mukobwa  Gasaza kanejye kigeze kumubona
Razari ati” Iwanyu se ??
Lania ati” Yego.
Razari ati” None ko waje inaha ubu ntibiraba bibi  kurushaho?/
Lania ati”Naje mu buryi ababyei banjye batazi.
Razari ati” Nones ubu urataha gute??
Lania ati” Niba bitabangamye se namara hano iwanyu agahe??
.
Bidatinze Razari yahise amuzana kwa Emo  kugira ngo ararene na Mushiki wa Emo Mujide.
Razari ashimira Mujide kuba abyemeye.
Mujide ati” Ntakibazo rwose kubera ko ni Umukobwa mugenzi wanjye.
.
Amasah yaricumye.
Bidatinze mu gitondo cya kare  inkuru ku ma television n’amaradiyo    iravuga ko hateye icyorezo kidasanzwe. Igihugu kigiye mu bihe by’akaga. Abayobozi basaba abaturage bose  kuba maso no kwigengesera cyane kandi buri wese akaguma aho ari.
.
Next Episode 13

Comments