Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse ku ma radio na za television harimo gutambuka amakuru yuko hari icyorezo gikaze cyatatse igihugu.
.
Created by chris nandi ishimwe.
.
Amakuru yageze hose. Abaturage barikanga batangira kumva ko bagiye kujya mu bihe bikomeye nyamara disi ntabwo bazi ko ari plan ya leta.
.
Razari, Mujide . Emo na Lania nabo amakuru bayamenyeyeye hamwe.
Razari araba Lania ati” Lania nicyo gihe ngo utahe udasanga badushyize muri quarantine zone ukisanga uheze inaha.
Lania araseka ati” Njyewe niyo naguma inaha ndikumwe na Cher wanjye ntaribi.
Razari ati” Ariko ababyeyi bawe barahangayitse.
Lania ati” Nkubwiye ko nabitayeho?
Mujide ati” ubwo rero ababyeyi bawe bashobora kuza kugushaka inaha ugusanga uduteje ibibazo.
Lania ati” Sawa ngomba kugenda. Ariko mbere yuko ngenda ndashaka ko mumfasha nkabanza nanjye nkabona isugi imbonankubone.
Razari ati” Igihe cyaba cyagiye.
Lania ati” cher igihe kigenwa n’abande??
.
Tuze mu mujyi mu rugo kwa Lanai umuryango we ukomeje kumushakisha bibaza aho yaba ari. Mama Lanai na Malani bataye umutwe.
General arinjiye maze batekereza ko yaba abazaniye amakuru meza maze bamubariza rimwe niba yabonye Umukobwa wabo.
General ati” Nanubu ntawe turabona.
.
Malani na Mama Lania bumva bikomeye kuba ikibazo.
Mama Lania aratekereza ati” Ese abaye yagiye muri kariya gace kureba Razari.
Malani ati” Kandi azi ko yapfuye yaba ajyayo kureba iki?
Mama Lania ati” Wenda akaba yaratekereje ko atapfuye??
Malani abitekerezaho maze areba General ati” General wategura ikipe ikajya muri gace kureba ko ariho yaba ari.
General ati” Kiriya gice ko ari kigari baramenya bashakira he? Cyereka ahari niba muzi neza address ya kariya gahungu bakundanaga.
Mama Lania ati” Natwe ntabwo tuhazi ariko reka mbaze bashuti be..
.
Kurundi ruhande ba Razari barimo kugenda mu ishyamba basubiye kureba Isugi banajyanye na Lania.
Bagerayo basanga Isugi iri hanze mu myitozo. Lania yarebye umukobwa arumirwa. Umukobwa yahoze asoma mu bitabo. Umukobwa yabwiwe na Musaza we Gabo ko yamubonye.
.
Isugi irababona.
Razari ati” Isugi ntabwo tuje kukubangamira ariko twumvaga bishishikaje kuba twagaruka kuza hano.
Isugi ati”Sawa.
.
Ubwo batera intambwe baramwegera nawe arabakira. Azamuka hejuru mu kazu ajya kubazanira icyo kunywa.
Jules ati” Uyu munsi ngomba gufata inkuru.
Razariati”Ntabwo aza kubyemera urabizi neza.
Lanai ati” Noneho yanze kuguha interview.
Jules ati”Yego.
Lania ati” Banza akunda ibanga.
Razari ati” Ubuzima bwe ni ibanga rye.
Lania ati”Ubwo nta nagafoto umuntu yafatana nawe?/
Emo ati” Wapi kbsa.
Lania ati”? Ni umukobwa ucanganye.
.
Isugi ibazaniye icyo kunywa irabahereza baranywa. Maze isubira kwitoza.
Razari anyway vuba maze arangije kunwa arahaguruka yeggera isugi.
Isugi iramureba.
Razari ati” Njye ndashaka kongera kwiga kurasa n’imyambi.
Isugi irabyumva maze imuhereza umuheto n’umwambi. Abandi barimo kureba Jules na Emo nabo baba barahagurutse.
.
Lania asigara wenyine yicaye arimo kunywa.. aba afashe telephone maze ashaka uko arya Isugi agafato mwibanga itabimenye.
Amaze gufata udufoto dutandukanye. Ako kanya telephone ye irasona abona ni Daria uhamagaye aritaba.
Daria ati” Muko bite?/
Lania ati” Ni sawa hano ubuzima ni sawa cyane.
Daria ati” Ndabyumva ubwo wasanze Razari ari muzima.
Lania ati”Yego.
Daria ati” Bivuze ngo ntabwo bamwishe.
Lania ati” Bashatse kumwica ariko aratabarwa.
Daria ati” Yatabawe na bande se ??
Lania araseka ati” Isugi.
Daria araseka ati” Ngwiki??
Lania ati” Nubwo ubisetse ariko niko kuri. Nubu tuvugana ndikumwe nayo ahi iba mu mashyamba, ngiye amafoto urebe.
Daria ati” Ngize amatsiko nukuri.
Lania ati”Reka nze kwereke amafoto.
Daria ati” Ariko gira vuba utahe mukanya mama wawe amaze kumpamagara ambaza address zo kwa Razari bashaka kumenya niba ariho wagiye.
Lania arikanga ati”None wababwiye ngwiki??
Daria ati” Urumva nagutanga koko nababeshye ko uri mu nzira ujya Kenya.
Lania ati”Aho wakoze cyane. Mbonye ko mara agahe inaha ndumva nahakunze.
Daria ati” Ariko barahita bakorana na ambassade kugira ngo barebe ko bahita bakugarura. Icyo gihe barahita bamenya ko nababeshye.
Lania ati”Kugira ngo ambassade zikorane bitwara agahe. Noneho bazanafata n’agahe ko nshakisha muri Kenya kuko batazi agace mperereyemo.
.
Daria ati” Sawa ngaho nyoherereza ayo mafoto.
Basoje kuvugana Lania amwoherereza amafoto arangije nawe ahita aza iruhande rw’Isugi. Ba Razari bo barimo kurasa.
Lania ati” Najyaga nkusoma mu nkuru. Twumvaga rwose ari inkuru y’amakabyankuru yanditswe n’Umwanditsi.
Isugi ati” Inkuru iba ishobora kuvuga ubuzima bwabayeho cyangwa bishobora kubaho.
Lania ati” Kuri wowe twumvaga bitandukanye. Kumva ngo Isugi Y’ishyamba. Buri wese yumvaga ari Umugabi rwose. Maze njyewe ntanubwo narinizera ko turikuwe hano.
.
Isugi iramureba ati” Kwizera no kutizera byose ni amahitamo yawe.
Lania ati”Musaza wanjye yambwiye ko yakubonye. Ndetse yaranagushushanyije. Ese waba warigeze ugera mu rugo??
Isugi yibuka koko yajyaga ijya mu rugo kwa Gabo kujya kwibayo ibyo kurya maze akabishyira abakene.
Lania ati” Ndacyeka ubwo warahageze. Kuko ntankuntu yarikukubona utarahageze ndetse ntekereza ko ari wowe wazaga mu rugo ukiba ibyo kurya. Ariko ubutaha nugaruka mu rugo ntibizagusabe kwiba. Ahubwo tuzaguha byose ushaka.
Isugi isekamo ukuntu ati” Wowe ushobora kuba ufite uwo mutima ariko ababyeyi bawe siko bameze. Abakire bose n’ababyeyi bawe barimo bumva ko aribo bafite uburenganzira bwo kubaho gusa. Bumva ko aribo bantu gusa. Bafata abakene nkatwe nk’umwanda uraho gusa kandi ugomba gutabwa kure. Abakire n’ababyeyi banyu barimo bafiite inda nini n’ubwikunde bukabije.
Lania ati” Ko ntarimo gusobanukirwa ra ibyo urimo kuvuga.
Isugi ati” uzasobanukirwa.
Lania ati” Nonese ikibazo cy’amatsiko. Iri ishyamba urimazemo igihe kingana iki??
Isugi iramureba gusa ntiyamusubiza,
.
Igihe kirisunika.
Lania amara akande gahe aho muri ako gace kwa Razari.
.
Kurundi ruhande hari abana babiri bo muri ako gace ba bahungu Kenedy na Topher bafite amagare barimo kuryaho iminyenga
Kenedy ati” Topher tunyonge tujya mu mujyi.
Topfer at” Icyo n’igitekerezo kibi.
Kenedy ati” Kibi gute? Reka tugereyo dukate turahita tugaruka.
.
Abana baba bafashe icyemezo maze baranyonga. Banyonga bava muri ako gace bageze imbere basanga hari uruzitiro ruhari rw’ibyuma n’insinga bikomeye. Nta nzira ihari yarafunzwe.
Kenedy ati”Uru rukuta ko rutabagaho ?/
Topher ati” Buriya rwubatswe vuba.
Kenedy ati” Uko mbibona bisobanuye ko ntamuntu ugomba kuva mu gace kiwacu ajya mu mujyi cyangwa se uwava mu mujyi aza inaha mu gace kiwacu.
Topher ati”Nanjye ndabona ariko bimeze.
.
N’abandi baturage bose batuye mu gace kiburasirazuba bamenye ko hubatwe uruzitiro rubatandukanye n’igice Cy’iburengerazuba gituwe n’abakire gusa. Tayali bahita babona ko bashizwe mu kato kabo.
.
Sasa bigeze mu masaha y’umugoroba mu gice cy’iburasirazuba abaturage bagiye babona ikirere cyaho cyose gihindutse nk’amaraso.
.
Next Episode 14
Comments