logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISUGI Y'ISHYAMBA S01 EPISODE 14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse mu gice cy’iburasirazuba hazitiwe basa n’abashize mu kato ndetse ikirere cyabo cyahise gisa n’amaraso.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Abaturage bamwe na bamwe bamaze kubibona bahagaze hanze barimo kureba mu kirere bahiye ubwoba.
 Gusa hari n’abandi batari babimenya nkabari mu tubari bari muri ambience. 
Razari n’abagenzi bose nabo bahagaze hanze barimo kureba mu kirere byabacanze.
.
Emo ati” Mu mbabarire mu mbwize ukuri n’ibiki bigiye kuba??
Mujode ati” Bakubwize ukuri kwibigiye kuba ninde ubizi.
Lania ati” Ese ni cya cyorezo bavugaga gikoze ibi??
.
Kurundi ruhande Isugi nay ihagaze hanze irimo kureba mu kirere. Maze icika integer igwa hasi ipfukamye arabaroga. We asa nkazi azi ibigiye kuba.
Arira atabaza ati” Igihe kirageze bigiye kuba.
Arakomeza ati”Mana kubera iki koko ugiye kubyemera??
.
Amara akanyaapfukamye hasi. Hashize nka 30 mini arahaguruka aza mu nzu azaimbere y’ifoto ya Mama we arayureba cyane arira.
Ati” Mama ibyo wambwiye ko bizaba ndatekereza igihe ari iki bigiye kuba. 
.
Akomeza kureba ifoto ya Mama we.
Ati” None ndibaza ndakora iki?? Nakora iki koko! Ntanubwo nsobanikiwe neza uko bigiye kugenda n’inzira biranyuramo byose.
.
Arangije arambika ifoto hasi.
.
Tuze muri Predence.
President ahagaze mu idirisha arimo kureba hanze asa n’urumi gutekereza cyane. Umugore Sheba yicaye inyuma ye ariko we asa n’utishimye arababaye cyane.
Arahagurutse yegera President amufata amuturutse inyuma.
Sheba ati” My husband haracyari amahirwe ko ibyo ugiye gukora wabihagarika.
.
General arinjiye asanga bafatanye.President areba General
General ati” Biri mu nzira birimo kugenda. Hasigaye itegeko ryawe gusa.
President ati” Sawa.
General ahise agenda.
.
Sheba afashe President amureba mu maso ati” Honey please. Koko urumva ukwiye kubikora? Amaraso ya bariya bantu agiye kumirwa n’Ubutaka bahoze ari abaturage bawe.
President ati” Ni abaturage batagize na kimwe bavuze ku Gihugu. Uretse kuba ari umutwaro gusa.
Sheba ati” Ariko nyine wari waratorowe kubakorera.
President ati” Umva ngabanyaho amagambo ndimo gukora igikwiye.
Sheba ati” Ibyo ugiye gukora ntabwo aribyo bikwiye. Ese bwarimwe wanyumva nkumugore wawe.
President ararakara ati” Sasa rero amajwi yawe atangiye kurya mu matwi. Urongera kuvuga ijambo rimwe umbwira ubusa urambona.
Sheba araceceka.
.
Hakuno iburasirazuba.
Isugi arimo kugenda yihuta cyane hari aho arimo kwerekeza.
.
Kurundi ruhande Jean arikumwe na Kenedy na Topher . ba bana babonye mbere urukuta rugabanyijemo kabiri ibice byombi.
Jean ati” None mwabonye ari urukuta rumeze gute?/
Abana baramusobanurira neza uko rumeze. Jean arabyumva.
Jean ati” mbere hose nabaonaga ko hari ikirikuba kandi kitari cyiza habe na gato.
Kenedy ati” None Jean kubera iki bubatse ruruya rukuta??
.
Kurundi ruhande. Isugi ije muri ka kabari Faruma na Kanazi bakunda kuba barimo banyweramo. Akinjira arababona.
Nabo baramubona kandi bari bamaze igihe bamushaka. Agenda abasanga. Faruma na Kanazi batngazwa no kubona Isugi ije ibagana.
Kanazi ati” Tumaze iminsi n’ibyumweru tugushaka. None biratangaje kubona ari wowe uje hano imbere yacu.
Isugi ati” Ntabwo njye kukuzaza ibyifuzo byanyu. Ahubwo turi mu byago twese.
Abagabo baraseka bati” Turi mu bihe byago ra.
Isugi ati” Ntakintu mwabonye.
Farua ati”Uretse icyorezobavuze se ko kigiye kuza hari ibindi bibazo??
Isugi ati” Abagabo bashoboye amacupa gusa. Muze hanze hano murebe.
.
Abagabo abazanye hanze barebye mu kirere nabo bagwa mu kantu.
Faruma ati” Iyi niyihe mperuka ra!
Isugi ati” Nkeneye ubufash bwanyu kugira ngotubwire abantu barinde. Nkeneye ahantu nkura imodoka nay a mikoro irangurura cyane bakoresha batangaza amanama.
.
Faruma ati” Ahantu ibyo twabikura aka kanya ni kwa Jean.
Isugi ati” Tugende vuba kwa Jean.
Kanazi ati” Mana nyagasani ibi n’ibiki bigiye kuba??
.
Bagenda bihuta bajya kwa Jean. Bakigerayo basaga nawe yarasohotse agiye. Jean akubise amaso Isugi agwa mu kantu. Nawe yaramuzi mu nkuru gusa.
Isugi ati” Jean, nawe wabibonye ko twageze mu byago. Dukeneye ubufasha .
Jeana ati” Njiye nagiye mbibona mbere hose kpo turi mu byago nuko abantu bagiye banyita umusazi.
.
Kurundi ruhande mu muhanda mugari cyane hari amakamyo ya gisirikare arimo kugenda. Arimo ba bantu bari barashizwe mu bimashini maze bagaterwa ibishinge. 
Bagera kuri rwa ruzitiro rugabanyamo Uburengerazuba n’Uburasirazuba kabari. 
.
Baty ahita afata telephone ahamagara President.
Preside aritaba.
Sheba amugore we araho arimo kumva.
Baty ati” Nyakubahwa duhe itegeko ryawe.
President abanza kubitekerezaho akanya gato arebana n’Umugore we. Sheba amuzunguriza umutwe asa n’umuhakanira ngo ntabikore. Presidentarongera yita kuri telephone cyane.
President ati” Mubikore.
Baty ati” Urakoze nyakubahwa.
.
Baty ahita areba kuri ya makamyo maze areba abasirikare bari barikumwe nawe.
Baty ati”Mubifungure.
Abagabo barafungura , maze havamo ba bantu bari barashizwe mu bamashini. Abo bantu bava muri ayo makamyo bahirita nk’ibinyamanswa.
.
Udacikwa na Episode ya 15

Comments