Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse ba bantu bahinduye nk’ibinyamanswa binjiye u gace ki burasirazuba.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Sasa Doctor Baty n’abasirikare bari batwaye abo bantu bahinduye bamaze kubinjiza aho muri ako gace barakase basubirayo.
Abo bantu nabob amaze kwinjira muri ako gace. Muri bo barahiduwe ntabwo bagifite imyitwarire ya kimuntu. Guhumeka kwabo barahirita nk’inyamanswa.
.
Kurundi ruhande muri ao gace gatuwe n’abakene gusa. Abaturage baracyumwe cyane ntabwo basobanukiwe ikijya mbere, barabona agace kabo ikirere cyako cvahindutse amaraso.
.
Tuze muri Presidence Sheba umugore wa President ari mu bwiherero arimo kurira nyuma y’itegeko Umugabo we yaramaze gutanga.
President we hari abagabo babiri yakiriye bakora mu bijyanye n’ubushakashatsi. Umwe yitwa Leo undi yitwa Frick.
President abakira abakomera amashyi ati” Mwakoze cyane.
Leo ati” Twe turi ingabo zawe Nyakubahwa.
President ati” Ubwenge bwanyu butabaye igihigu.
Leo na Frick baraseka.
Fric ati” Nicyo twaremewe.
.
President afata champanye arayifungura kugira ngo bayisangire baserebura.
Umugore we Sheba ava muri toilet aza aho bari.Leo na Frick baramusuhuza.
Leo ati” Nyakubahwa madamu President ni ibya gaciro kuba nawe tugusanze hano.
Sheba arabareba gusa ntiyabasubiza.
Leo ati” Hari ikibazo cyba gihari ra ko Mbona umugore wa mbere mu gihugu atavuga.
President ati” Ararwaye.
.
Ako kanya telephone ya President irasona maze ajya kuruhande kuyitaba. Sheba asigara arebana na ba Leo.
Sheba ati” Ese mbabaze.??
Frick ati” Ubuse wadusaba uburengenzira bwo kutubaza?
Sheba ati” Iyaba arimwe mwavukiye muri kariya gace mwarikwakira gute biriya bintu mwakoze byo kujya kwangiza kiriya kirere. Cyangwa se namwe mukavuka muri abakene.
Leo ati” Ariko ikiza gihari nuko tutari abakene. Kandi nitube twaranahavukiye.
Sheba ati” Koko imitima yanyu irabahamiriza ko biriya mwakoze bikwiye??
Leo ati” Madamu ese wowe urabishidikanya??
President aba aragarutse.
.
Twigarukire muri kano gace kamaze kwangizwa.
Isugi, Jean na ba Faruma barimo kuzenguruka mu gace kose bavugira muri mikoro basaba abaturage kwifungiranya mu mazu bakirinda.
Ariko sasa iibazo gihari nuko abaturage batarasobanukirwa neza ngo ibiri kuba n’ibiki> bo barabona ibintu bidasanzwe.
Isugi nabo babagafata akanya ko kugenda basobanurira abaturage.
.
Kurundi ruhande ba Razari nabobari mu rugokwa Razari nabo bashobewe.
Razari areba Liana ati” Cher birakwiye ko wataha.
Emo ati” Arataa se araca he?/
Razari ati” Ngo araca he?
Emo ati: Nyine ko ushaka kumwohereza aragera iwabo anyuze he??
Razariati” arafata Umuhanda usanzwe.
Mujide ati” Ariko wagira ngo ntabyo wumvise.
Razari ati” Numva ibiki??
Mujide ati” Ntabwo wumvise bavuga ko aka gace kacu bamaze kugashyira muri lockdown kazitiwe hose naho guca hahari kuburyo wajya muri kariya gace ka bakire.
Razari agwa mu kantu ati”Ngwiki??
Emo ati”Byamaze kuba mwana. Liana agiye kuba umutarage w’inaha mu gahe runaka.
Razari aratekereza ati” Ariko hari ikintu kirimo kuba tutazi.
Emo ati”Yego.
.
Kurundi ruhande Isugi na ba Faruma bakomeje kuzenguruka mu gace kose baburira abaturage.
Jeana ati” Twamaze gushyirwa muri lock down. Kandi ntabwi bibaye nonaha njyewe ndacyeka hari ikintu cyatewe kuva kera tutazi.
Furamu ati” Cyaba ari igiki??
Jean ati” Sha mwa bagabo mwe niba ari amayoga yayabanyemo menshi mubaho mu meze nk’abadatekereza.
Kanazi ati” Ugiye kudutaka se?
Isubi arabareba ati” Mwisubirnamo se mushwana sicyo gihe. Jean aravuga ukuri.
Faruma ati” Aravuga ukuhe kuri.
.
Kurundi ruhande ni mwijoro hari aba mama babiri n’Umugabo umwe barimo bataha bavuye kwihigira imibireho.
Nabo barimo gutaha baganira ku cyorezo cyaba cyateye kigahindura ikirere.
Bageze imbere bahura n’umuntu muri babandi leta yahinduye ahagaze mu muhanda hagati asa n’uwabitambitse.
Bamubonye baramwikanga.
Umu mama umwe yitwa Zayino ati” Kubera iki uriya muntu ahagaze mu muhanda kuriya??
Umugabo Bosco ati” Cyangwa ni ya mabandi ashikuza abantu telephone.
Marita ati” Bosco ni wowe ugiye kuturinda uriya Muntu.
Bosco ati” Dukomeze uko biri kose twizera ko ntakibi agambiriye.
.
Barakomeza, bagenda batuje batavuga ariko imitima yabo imwitayeho cyane. Bosco arimo kugenda asa n’uwiteguye kuza guhanga , uwo muntu naramuka ashtase kubasagararira. Baratambuka bamugezeho bamutambukaho.
Bamaze kumurenga nawe aba arahindukiye abakurikiza amaso. Marita arabibona.
Marita ati” Uriya muntu yagamiriye twe.
Bosco ati”Mwe mukomeze nsigare inyuma gato menye neza icyo ashaka.
Marita na Zayino basa n’abakomeje imbere ariko ntabagenda bihhuta cyane kugira ngo badasiga bosco.
.
Wa muntu sasa aba atangiye kubakurikira Bosco arabibona
Bosco ati”Urashaka iki ??
Umuntu akomeza kuza asatira bosco.
Marita na Zayino bahagaze hakurya barimo kureba.
Marita ati”Uziko uriya muntu agambiriye kutugirira nabi.
.
Uwo muntu aba ageze kuri Bosco.
Bosco ati” Umva wa musore sinzi icyo ushaka. Ariko niba udashaka inabi wakwikomereza ntunyobereho.
.
Uwo muntu aba yamugezeho. Bosco aramureba nuwo muntu aramureba maze ako kanya uwo muntu aba arahindutse aba nk’ikinyamanswa afata Bosco aramuruma akuraho inyama maze afata agatwe agakuraho.
Marita na Zayino bariruka kibirukaho nabo kirabafata kirabashwanyanguza mu kanya gato cyane.
.
Next Episode 16
Comments