Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Bosco, Marita na Zayino bose batatswe bariwe na wa muntu wahinduwe nk’inyamanswa na leta.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye mu rugo kwa President. President arimo kwambara neza, Umugore we Sheba ariryamiye arimo kumureba gusa.
President ati” Bite wowe ko utabyuka ngo wa mbare tugende.
Sheba a ati” Njye ntaho ndi bujye.
President ati”Ariko ibyo si wowe ubihakana.
Sheba ati” Ariko ntawe ntabwo wampatiriza. Ibyo birori byanyu ntabwo binshishikaje.
President ararakara ati” Ariko usigaye umfata ute??
Sheba arabyuka ava mu buriri agiye kwisohokera mu cyumba Presient uramufata ati” Buretse gato.
Sheba amureba mu maso.
President ati” Kubera iki usigaye umvygisha uko wiboneye.
Sheba ati” Wowe niko ubifata nyine.
Presidentati”Igihu cyose cyubaha itegeko ryanjye. Wowe urinde rero wo kutumvira gahunda zanjye??
Sheba ati” Ndi umugre wawe ntabwo ndi Igihugu cyawe.
.
Sheba aramwiyaka arigendera. President abona ko umugore we asigaye amuca amazi biramurya.
.
Twiyizire karitsiye yacu,.
Hari abavandimwe babiri umuhungu n’’Umukobwa barimo kuzenguruka imihanda yose bashakisha umubyeyi wabo wabuze.
Fille ati” Ubu mama arihe koko niki cyamubayeho?/
Jimmy ati” Humura turaza kumubona\
Fille ati”Reba amasaha yose tumaze dushakisha ahantu hose.
.
Barimo bagenda bahura nab a Razaro nabo barimo bagenda.
Jimmy ahita avaugana nabo ababaza niba ntaho baba babonye mama wabo.
Jules ati”Mama wanyu se namwe yabuze??
Jimmy ati” Yego. Ko mutubaza se ngo na Mama wacu bisobanuye iki??
Jules ati”Nuko hari n’abandi bantu twahuye bavuga ko hari abantu babuze.
Fille ati” Nonese haba habaye ishimutwa cyangwa icyorezo cyatangiye kwuca abantu??
Razari ati”Mukomeze mushakishe mqa bana mwe. Twese ntabwo tuzi ngo harimo kuba iki.
Liana ati”Mamawanyu se yitwa nde natwe tuze gukomeza tugiye tubabariza nta bantu baba bamubponye.
Fille ati” Yitwa Marita.
.
Kumbe numwe warirwe hamwe na Zayino hamwe na Bosco.
.
Tugaruke kwa President.
Asohotse mu cyumba ahura na Sheba yaragarutse.President aramufata.
President ati” Umva uba ukwiye kuba uri iruhande rwanjye aho ndi hose . ibyo urabizi neza.
Sheba ati” Naguhakaniye mbere hose. Ntabwo nza kwifatanya namwe muri ibyo birori by’amafuti byo kwishimira imenwa ry’amaraso ryatangiye.
President ati”Ntabwo ndimo kumena amaraso ndimo guskura Igihugu.
Sheba ati” Oyaaaa. Wowe urimo kuzuza inda z’imirurumba za bariya bakire.
President kumva uburyo umugore arimo kumuvuguruza bimutera umujinya maze ahoyamufashe ku kaboko aramukanda.
Sheba arataka ati”Urimo kumbabaza.
President ati” Genda wambere vuba se wikomeza gushogoranye nanjye.
Sheba ati” Icyo wakora cyose naho ndibujye.
President ati”Ndagutegetse wa kigore we.
Sheba ati”Birakureba.
.
President aba agize umujinya maze amutera ingumi y’ijisho umugore arabandagara gwa hasi. Joe na Rema barimo baza barabibona. Bose bihutira kujya kwita kuri mama wabop.
Joe kamere irazamuka ati” Papa uratekereza ukoze ibiki??
President ati”Mwa bana mwe ibi mwibyivangamo.
Joe ati”Uyu ni mama wacu ni gute tutabyivangamo.
President ati” Bireba njye na nyoko gusa.
Rema ati” Papa niki kuguteye kubahua mama.ubundi ko mu maze iminsi muri muntonganya mufite ikihe kibazo??
.
Twigarukire karitsiye. Isugi, Faruma, Kanazi na Jean nabo barimo gukata karitsiye bareba uko ibintu bimeze. Gusa ako gace kari mu bihe biteye ubwoba.
Kanazi areba Isugi cyane ati” Wa mukobwa we nubu uracyari agatangaza.
Isugi ati”Ibyo uvuga hao n’ibiki?
Kanazi ati” Kuki bakwise isugi y’ishyamba. Ubundi ntazina ugira??
Faruma arubyumva nawe
Isugi irabareba ati”Igikwye kwitabwaho aka kanya si izina naba mfite cyangwa ibijyanye n’inkuru anjye. Twageze mu bihe bigoye. Ibirikuba ni umushinga wari warateguwe na leta kugira ngo urimbure abakene bose. Igihugu gisigare gitewe n’abakire gusa.
.
Bagwa mu kantu. Sasa ayoni amakuru mashya bamenye batari bazi.
Jean areba Isugi ati” Isugi amakuru amaze gutyo wayakuye he?
Isugi ati” Ni amakuru nabwiwe na mama atarapfa.
Kanazi ati” Burya se ugira mama wawe wakubyaye??
Jean ati” Kanazi wareka ibiazo by’ubugoryi??
.
Kanazi ati”Ibihe bibazo by’ubugoryi se wa mujyinga we??
Jean ati”Rata tubwire . ni gute mama wawe we yamenya uwo mushinga w’ubwiru bukomeye nkubwo??
Isugi ati”Mama mbere yuko yicwa yakoraga muri government. Yishwe kubera ko yarwanyije uwo mushinga.
Faruma ati”Ngwiki! Bivuze ngo abakene twamaze gushyirwa ku cyokezo??
.
Bakiraho hari aho bumvise urusaku umuntu ataka maze biruka baganayo. Bahagaze bakubitwa n’inkuba.
Babona ni babantu bahinduwe nk’ibinyamanswa bariye umuntu. Bose baguye mukantubarikanga ni ubwa mbere babonye ibintu bimwze gutyo.
.
Ako kanya bakiri aho bya bintu biba birababonye maze barabahindukana biza baibataka , maze nabo bafatiraho bariruka.
.
Next Episode 17
Comments