logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISUGI Y'ISHYAMBA S01 EPISODE 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse  Isugi na ba Faruma nabo batatswe n’ibintu byari bamaze kwica Umuntu.
.
Created by Chris  nandi Ishimwe.
.
Isugi n’abagabo barimo kwiruka amasigamana, ibyo bintu  bibariho. Bariruka cyane  bishoboka. Kanazi aba atangiye kunanirwa ibihaha biranga asa n’usigaye inyuma gato. Hatabuira gato ngo bimufate.
Jean ahindukiye inyuma abona  Kanazi yasigaye.  Faruma ni Isugi bo barasa n’abasizeho gato.  Bageze ahantu  bagiye gukata babona  Jean na Kanazi basa n’abasigaye. Isugi  ibona ko bibaye ibibazo kandi.
.
Kanazi arebye inyuma abona ibintu  bimugezeho. Jean  yahise akata aragaruka aje kumufasha amufata akaboko ngo amukomeze amuhe imbaraga biruke.
Jean kimwe muri ibyo kiba cyamufashe arwana nacyo ahangana nacyo gishaka  kumuruma.  Baragundagurana agitera umugeri kigwa hakurya maze arongera afatiraho. Nabyo birakomeza biromeka. 
.
Isugi irabireba maze afata amabuye  atangira kubitera  agira ngo abice intege agabanye umuvuduko wabyo,  kugira ngo Jean na Kanazi babone amahirwe yo kuba babisigaho gato. Isugi akomeza kugenda abitera.
.
Jeana na  Kanazi barahanyanyaza nabo baba bageze kuri ba Faruma ubwo baba bakomeje gufatiraho gusa ibintu nabyo ntakuva kwizima bibariho cyane ko byo kwiruka bitaruha byabaye ibindi buntu.
.
Tuze  kurundi ruhande Jimmy na Fille nabo bakomeje kuzenguruka bakata bashakisha mama wabo. Bageze kure  cyane   hashoboka. 
 Hari  agakaritsiye bagezemo basanga kuzuyemo imirambo gusa. Abantu benshi bapfuye bariwe na biriya bintu.
Ni abantu bagiye bapfa nabi cyane. Agakaritsiye karimbutse kose.
Jimmy na Fille barikanze barumiwe.
.
Fille ati” Nibiki byabereye hano?/
Jimmy afata gashiki ke ati”Nibi ubona.
Fille ati” Amahirwe yo kuba twabona mama ntayahari..
.
Kumbe bagihagaze aho hari icyo bumvise gihirita. Barikanga. Kumbe cyamaze kubabona. Nabo baba bakibonye.
Jimmy aba yafashe akaboko mushiki we maze batangira kwiruka. Ikintu nacyo gifatiraho  kibirukaho.
.
Tuze mu mujyi mu rugo kwa President.
Joe na Rema barimo kuvugana na Mama wabo.  Bamufashije bamukura hasi aho yaramze kugwa ubwo yakubitwaga naPresident urushyi.
Joe  ati” Mama mubyukuri nikihe kibazo gihari.
Sheba ati”  Joe urabizi neza ibyo Papa wawe arimo gukora??
Joe ati” Nonese wa mushinga barawukomeje.
Sheba ati” Papa wawe yaratubeshye yanze kuva kwizima.
Joe ati” Bivuze ngo agukubise kubera ko utari kuruhande rwe.
Sheba ati”Yego.
.
Rema ati” Ariko mama nanjye snabyumvaga. Ariko papa amze kunsobanurira neza namaze kumva neza akamaro kaweo.
Sheba ati” Ngwiki rema.
Rema ati” Njye namaze gusobanukirwa neza. Icyo papa ashaka gukora. 
Sheba ati” Rema bariya bantu barimo gupfa ni abantu nkatwe.
Rema ati” Ariko bo n’ikibazo si nkatwe. Bariya bantu baba basa nk’umwanda  ku  gihugu cyacu.
.
Sheba ababzwa n’amagambo umukobwa we avuze.
Joe areba Rema ati” Rema amagambo uvuze nizere ko atavuye kumutima wawe nawe ibivuze utabizi.
Rema ati”Oyaaa njye ndakomeje.
Sheba ati”Uravuze ngo ni umwanda ku gihugu cyacu.
Rema ati” ariko se mama  Amahanga yirirwa avuga gute igihugu cyacu. Na  haora avuga ko turi iguhugu gikennye cy’umwanda  gituwe n’abaturage benshi binjiji batize?
Joe ati” Nonese amahanga niyo agena kubaho kwacu??
Rema ati”Oya ariko Papa nka President we icyo akora ni ukurinda  isura y’Igihugu cyacu.
.
President ari hanze ari mu modoka arikumwe n’umushoferi we n’abamurinda. N’Umujyanama we Malani.
President ati” Ese umukobwa wawe yarabonetse.
Malani ati” Oya. Ariko ambasade zirimo  kubikoraho. Baracyanamushakisha.
.
Twigarukire mu nzu.
Joe ati” Mama ihangane. Ariko rero nubundi ndumva byamze kuba ushaka wabyakira ukituriza ntukomeze guhangana na Papa.
Sheba ati” Ntabwo byoroheye umutima  wanjye. Kumva natuza kandi hari abantu barimo gupfa.
Joe ati” Mama ubu hamaze gupfa benshi kandi nta buryo bwo kubihagarika.
Sheba ati”  Ngaho igire  muri gahunda zawe wa mwana we.
.
Joe aragenda. Sheba asigara yicaye aho.
.
President aba agarutse mu nzu areba Sheba.
President ati” Nakubwiye ngwiki?? Nakubwiye ntaho njya tutajyanye. Kandi mbabarire ntukomeze kungerageza.
Sheba ati” Wakwihanganye ukampa amahoro.
President ati” Uri  umugore wanjye. Kandi ahantu hose ndi umugore wanjye agomba kuba ari iruhande rwanjye. Sinongere kuvuga  cyangwa ngo utumpe nkererwa.
Sheba aramureba.
.
Twigarukire mu gice cy’iburasirazuba ibintu bikomeje kuzamba.
Isugi  na bafaruma bakomeje kwiruka ibintu biracyabariho. Kandi harabura gato ngo bibafate. Bagera ahantu sasa hari umugezi munini cyane mugari. Barebye inyuma babona byaje.
Isugi ati” Amahitamo ni amwe gusimbuka mu mugezi.
Kanazi ati” Sinasimbuka.
Isugi ati” Nudasimbuka urapfa.
.
Inyuma byaje noneho bimaze kuba byinshi ntabasha no guhangana nabyo. Jean we tayali aba yamaze gusimbuka. Isugi nayo iba yasimbutse. Faruma na Kanazi basigaye hejuru abndibamaze kugwa mu  mugezi.
Faruma abona  bibagezeho neza neza. Maze nawe aba  yasimbutse. Kanazi niwe usigaye hajuru wenyine n’ubwoba bwose.
Kandi intambwe nyeya biraba bimugezeho. Yishakamoimbara mu mutima zo kubayasimbuka.
Jean ati”Ariko se wowe utegereje iki wasimbutse koko.
Faruma ati” Kanazi wasimbutse twe urabona twabaye iki??
.
Kanazi agiye  gusimbuka. Kumbe yatinze biba byamugezeho biramufata bikurura ukuguru maze  bimuhuriraho. Bimuporeza abandi bareba n’amaso  yabo. Cyane ko ntacyo  bakora.
.
Udacikwa na Episode 18

Comments