logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISUGI Y'ISHYAMBA S01 EPISODE 19

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse, Jimmy ari hasi ndetse gashiki ke Fille abona kagiye kwicwa n'ikintu.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Jimmy ari hasi kandi ikintu cyamaze gufata gashiki ke kigiye kukica. Jimmy aragerageza guhaguruka ariko wapi biranga kubera ko yavunitse umugongo. 
.
Ikintu gifata gashiki ke. Fille nawe yirwanaho ariko ikintu gifite imbaraga kinateye ubwoba. Jimmy armo kubireba asakuza cyane ataka.
Fille nawe arimo kuvuza induru.
.
Tuze hamwe ba Razari nabo bari baracyihishe mu ka etage. Baracyarimo kureba hasi ibihari n'ibyinshi.
Mujide ati" kubera iki biriya bintu bitava hariya?
Razari ati" byatubinze.
Liane ati" Koko!
Emo ati" urabaza ngo Koko!
Jules ati" biriya n'ibintu nyabaki?
Emo ati" icyorezo icyo kirimo gukora abantu si ibyinaha..
.
Mujide ati" nibitava hariya turaza kwisanga turayemo hano dore n'amasaha arimo gukura.
Razar ati" ahubwo reka mpamagare mama wanjye.
.
Liane nawe ahita areba kuri telephone . Arebye abona telephone ntabwo zifite network.
Liane areba Razari ati" honey wivunikira ubusa.
Razar ati" uravuga ibiki ?
Liane ati" telephone ntabwo zifite network .
Jules ati" ngwiki ?
Emo nawe arareba.
Razari ati" ibi bishoboka bite ?
.
Tugaruke kuri fille na Jimmy. Ikintu cyamaze kumuruma akaguru ari hasi. Gusa Jimmy nawe yabashije kubyuka yirwanaho arimo guhangana n'ikintu gusa kirimo kumuha.
Nawe arwana nuko kitamutera amenyo.
Kubwo amahirwe agwa ku biryo ahari byaribwaga na nyiri Alimantation abonamo ikanya. Ikintu kiza hejuru ye kigiye kumutera aba yagitanze agitera ifoke mu josi arigishimangira kigwa hasi maze baba babonye agahenge ko kuba bacika.
.
Jimmy afata fille akaboko.
Fille ati" sinabasha kugenda.
Jimmy ati" Fille ihangane ushikame.
.
Fille arihangana ariko biragoye.
.
Kurundi ruhande.
Isugi , Faruma na Jean nabo bageze Jude bagenda
Jean ati" ese ubu ko tugenda turimo kugana he?
Isugi ati" iwanjye mu rugo.
Jean ati" iwawe ?
Faruma ati" wibagiwe ko iwe  ari mu ishyamba ?
.
Bidatinze bageze ku kazu ka Isugi barinjira ahita afungaho . Ijoro naryo rimaze kugwa.
.
Tuze mu mujyi hamwe kuri ya hotel ibirori biracyajya mbere. Abakire rwose n'abayobozi bakomeye barimo kwishimisha.
Sheba yicaye hamwe..
Mama Liane aramureba maze aza iruhande rwe.
Mama Liane ati" Sheba bimeze gute ko wigunze.
Sheba ati" njye ntacyo mfite kubyinamo hano.
Mama Liane ati" kubera iki ra! 
Sheba ati" njye ntabwo ndi kuruhande rwanyu.
Mama Liane ati" ubwo urashaka kuvuga iki?
Sheba ati" mbwira wowe niba uguwe neza no gushimishwa n'imeneka ry'amaraso.
Mama Liane araseka ati" ese uhangayikiye abantu nka bariya batagira ubuzima ?
.
Sheba ati" nonese bagira ubuhe buzima byose byarikubiwe n'inda ndende z'abakire.
Mama Liane ati" ese Ni gute ....
Abona Malani Umugabo we asa n'uwamaze gusinda armo gukata mu bantu. Ahita ajya kumureba.
.
Mama Liane ati"  cher uze kwirinda ntusinde cyane.
Malani ati" tuza sha.
Mama liane ati" ese ntabwo urongera kuvugana na Ambassade ngo twumve ibyo gushaka umwana wacu Aho bigeze ?
Malani ati" oya.
Mama Liane ati" cher ndacyeka ntabwo tugomba gukomeza kwicara inaha gusa. Ejo tujye muri kenya gushaka Umwana.
.
President aho ahagaze minister witumanaho aba aramwegereye aza kumuha raporo ko social media zose zo muri kariya gace zakuweho.
.
Tugaruke mu gace.
Ni mwijoro. Jimmy aracyahungana na gashiki ke. Inzira barimo bayirimo bonyine. Barimo kugenda bahura n'imirambo gusa y'abantu bamaze gupfa. 
Fille araruha. Cyane ko n'uburibwe bimeze nabi.
Fille ati" ese ubundi turimo kujya he ?
Jimmy ati" ndashaka kukugeza kwa muganga.
Fille ati" ubuse abaganga no baracyahari.
.
Bakiraho inyuma yabo hari ibyaje.
.
Kurundi ruhande kuri ba Razari baracyari hamwe.
Emo ati" birangiye turayemo hano.
Razari  ati" ntayandi mahitamo.
Emo ati" ntabwo natekerezaga ko hazabaho ibihe nkibi.
.
Liane ati" nubu sindiyumvisha ibirikuba.
.
Tuze mu rugo kwa Razari. Mwibuke Papa wa Razari Kanazi yamaze gupfa nawe. Gusa umugore we n'Umuhungu we Razari ntabyo bazi.
.
Mama Razari araho mu rugo wenyine yumva abakomanga atekereza ko ashobora kuba ari Razari cy papa we utashye.
Aza gufungura. Agifungura.....
.
Udacikwa na Final Episode kuri Season 1 
.
Ndabakunda cyane.
.

Comments