Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Mama Razari afungura umuryango.
.
Created by Chris nandi ishimwe.
.
Mu masaha y'ijoro, President na madamu we Sheba bari mu modoka bari mu nzira bataha. gusa Sheba aratuje cyane.
President aramureba ati" watwaye nabi wansebeje cyane.
Sheba ati" nakoze iki se Kandi?
President ati" gute abantu Bose bakubonaga muri iyo sura yijimye?
Sheba ati" ikibazo sinjye , ubwo nibo bashatse kumbona uko bambonaga.
.
President ahita amufata mu misatsi arayikurura n'umujinya umugore arababara arataka.
President ati" wakigore we ntugashake kujya wigira umunyabwenge. Uranyumva neza.
.
Aramurekura.
Kurundi ruhande mu rugo kwa President. Joe Umuhungu wa President ari mu cyumba cye hari abashuti be bari hanze arimo kuvugana nabo kuri telephone. Asoje kuvugana nabo ariruhutsa. Hashize akanya gato aba atangiye kwibuka amagambo mama we yigeze kuvuga. Avuga ko President yashize mubikorwa Umushinga we.
.
Ahise abyuka aza hasi muri saro ngari cyane ahuriramo na Mushiki we Rema.
Joe aramureba ati" Rema Kare wavuze ko ushigikiye Umushinga Data yakoze.
Rema ati" yego. None...
Joe ati" burya nawe ufite umutima udasanzwe.
Rema ati" abana ba President niko tuba tugomba kumera.
Joe ati" none watangiye abantu iriya barimo gupfa.
Rema ati" turimo kubaka isura nshya y'Igihugu.
Joe ati" harya bariya Bantu barimo kuzira ko ari abakene ?
Rema ati" Joe sinzi impamvu wowe na mama mutabyumva. Ubukene n'icyo cyorezo cya mbere kibi kibaho. Kandi ubukene Aho buva bukagera n'umwanda.
.
Joe ati" ariko igisubizo cy'ubukene sukwica.
Bakiraho babona President na Sheba mama wabo bageze mu rugo. Jeo ahita areba mama we aza imbere ye.
Joe ati" mama umeze neza.??
Sheba atarasubiza president aba aramurebye.
Joe areba papa we ati" Papa ubutaha....
Atarasoza kuvuga president amuca mu ijambo.
.
President ati"ceceka wivugana nanjye uko ugiye kumvugisha.
Joe ati" ukwiye kujya wubaha mama bitabaye ibyo...
Sheba ati" Joe wivugisha so uko wiboneye njye meze n za ntakibazo mfite.
.
Tuze karitsiye.
Fille na Jimmy Hari aho binsimbye. Mu kizu nabo babonye Aho hafi. Fille aryamye mu ntebe gusa ameze nabi.
Jimmy ari maso arimo gucunga.
Fille ati" ndimo kubabara.
Jimmy ati" ihangane ushinyirize ukomere. Ejo nzakugeza kwa Muganga hamaze gucya.
.
Kurundi ruhande kuri ba Razari . Nabo bageze hamwe.
Razari yicaranye na Liane. Emo yicaranye na Mushiki we Mujide na Jules.
.
Razari areba Liane ati" ahari iwanyu mwe haratekanye. Ariko reba ibyago wizanyemo.
Liane ati" nari gutinya ibihe byago nje kureba umukunzi wanjye.
Razari ati" ubu iwanyu barahangayitse.
Liane ati" nkubwiye ko ntabyitayeho.
Razari araseka.
Liane ati" Cher ikizima nuko ari wowe gusa nitayeho.
.
Tuze mu ishyamba ku isugi , Faruma na Jean. Baricaye nabo baratuje cyane.
Jean ati" muratekereza ni bangahe bagiye kuzarokoka ibi?
Faruma ati" kurukoka nta mpahirwe bifite.
Jean areba isugi ati" Ni gute wisanze uba ahantu nkaha?
Isugi ati" ni nkuru ndende cyane pe! Nagezemo mfite imyaka 10 gusa.
.
Faruma na Jean bagwa mu kantu!
Faruma ati" wabashije kubaho muri iri shyamba kuri iyo myaka ?
Isugi ati" nagombaga kubaho. Kandi ntahandi nagombaga kuba uretse hano. Mama yaramazwe kwicwa.
Faruma ati" harya ngo yishwe kubera ko yari yararwanyije ibi turimo gukorerwa ?
Isugi ati" yego.
Jean ati" bivuze ngo ibi byateguwe kuva cyera
Isugi ati" yego.
Faruma ati" naho papa wawe ?
Isugi bamubajije kuri papa we aba agiye kure cyane.
.
Isugi arenas Faruma ati" byaba byiza ntagusubije iki kibazo
Faruma ati" kiragoye cyane se ?
Jean ati" Faruma akubwiye ko byaba byiza atagusubije..
Faruma ati" sorry niba narimpatirije.
.
Bwaracyeye.
Mu gace hose n'imirambo y'abantu. Abandi buri wese arimo guhunga ibye akiza amagara ye. Ba Razari bava mu kizu bari barahezemo. Jimmy nawe arimo gutwara Mushiki we mu ingorofani amujyanye kwa muganga.
.
Abandi baturage benshi bibumbuye hamwe barimo kwiruka bakiza amagara bagana kuri rwa ruzitiro rwubatswe na Leta.
Razari na ba Emo nabo baba bageze aho.
.
Abantu Ni benshi barimo kwiruka bahagana. Ba Razari barareba.
.
Mujide ati" ubuse aba Bantu barimo kubona baraca he ?
Razari ati" Leta ntabwo yakabaye yarubatse uruzitiro.
.
Jules ati" umva natwe tugomba gucika tukaba inaha.
Razari ati" njye ngomba kubanza kujya kureba mama.
Jules aramufata ati" ubwo se utekereza ko mama wawe yaba akiri mu rugo.
Emo na Mujide nabo bararebana.
Mujide ati" Emo natwe tugomba kujya kureba ababyeyi.
Jules arabareba ati" ariko mwasaze.
.
Razari ati" wapi ntawasaze.
Jules ati" nonese muribwira ko baba bakiri mu ngo ?
.
Abantu tayali batangiye kurira uruzitiro. Gusa barimo amashanyarazi arimo kubakubita . abantu baba batangiye kwiga amayero mashya yo kurwurira. Gusa birakomeye.
.
Ako kanya abantu baraho barimo kurwana no kurira. Haza abasirikare benshi. Bari inyuma kuri ndi ruhande.
Abaturage barabatakira babasaba ko babatabara.
General nawe arahari.
Abaturage bakomeza gusaba.
Kumbe ibinyamanswa nabyo byaje inyuma yabo.
.
Abaturage barataka bati" mwasenye uruzitiro mukadutabara.
General areba abasirikare ati" mufate imbunda zanyu.
Abasirikare barazifata.
General ati" murinde uruzitiro ntihagire umuturage ubasha kururenga. Abagerageza kurira amayeri yose bakora mubarase mubice.
.
Itazacikwa na Season 2
.
Agakuru gashya tugiye kuba dusoma ni
TRUE LOVE NEAR BY YOU.
Comments