logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISUGI Y'ISHYAMBA S01 EPISODE 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ISUGI Y’ISHYAMBA
.
Episode 10
.
Twaherutse  Isugi irimo gupakira ibiryo mu rugo kwa Gabo.  Maze Gabo araza aramubona aranamufasha.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Gabo yakomeje gufasha Isugi agenda amuhereza kubyi kurya bitandukanye.Isugi nayo ikomeza gupakira  yitegereza uwo mwanaaaaa.
Gabo ati” Ese ahantu uba ahora ushonje??
Isugi aramurebaaaaa.
Gabo ati”  niba udashaka kuvuga ntakibazo. 
Isugi irakomeza irapakira. Gabo nawe ahagaze aho arimo  kureba.
.
Gabo ati”  naragushushanyije.
Isugi   irabyumva ati” Ngo waranshushanyije??
Gabo ati” Yego.  Cyagihe nkubona mu idirisha ry’icyumba cyanjye, ku nshuro ya kabari nari namaze gufata isura yawe mu mutwe nahise nkushushanya.
Isugi ati” Wanyereka nkareba??
Gabo ati” Mushiki wanjye niwe ufite icyo gishushanyo kandi ngiye kumureba yahita akanguka ugasanga baragufashe.
Isugi ati” None ntawe uzabwira ko wambonye hano ntwara ibintu??
Gabo azunguza umutwe arahakana.
.
Kumbe Lania nawe arabyutse ashaka telephone ye arayibura ahita atekereza ko Gabo ariwe uyifite kubera ko gakunda kuyimutwara cyane. Ubwo ahita abyuka kugira ngo ajye kuyimwaka.
.
Avuye mu cyumba arimo agenda yumva amajwi y’abavuga. Aza agana aho amajwi ari. Abona ni mu cyumba cya stock
Araza yegera umuryango yumva ni ka Gabo karimo kuvuga  afunguye umuryango abona  Gabo wenyine kumbe Isugi yagiye kera.
Lania ati” Gabo urakora iki hano muri stock?
Gabo ati” Si mu rugo se sinemereye kuba ndi hamwe hose nashaka.
Lania ati” Ngwiki?? Nonese muri Stock wowe waba urimo ukora iki??
Gabo ati” ariko hano ni mu rugo kandi ntaho mpejwe.
Lania ntiyabitindaho cyane ati” Mpa telephone yanjye.
Gabo arayimuhereza.
.
Kurundi ruhande Isugi yamaze kugera hanze y’Igipangu ifite ahantu ica ikurira kuburyo n’abarinzui batajya barabukwa.
Amaze kugera hanze ashyira umufuka kuri moto w’ibyo atwaye kwa Gabo maze acaho aragenda.
.
Aza muri ya Karitsiye isanzwe.
Hari urugo yajeho maze arakomanga. Hashize akanya hafungura umu mama usa n’ukuzemo. Abona Isugi maze agwa mu kantu.
Mama ati” Koko ni wowe??
Isugi ati” Mwihangane kuba nje kubareba  ijoro.
Umu mama ati” Ntakibazo rwose.
Isugi ifata uwo mufuka wuzuye ibyo kurya maze awuhereza uwo mu mama.
.
Isugi ati”  ejo  utekere abana bawe.
Umu mama arishima ati” Ariko nukuri uri Malayika watugendereye.
Isugi ati” Ntakibazo. Ukwiye kwita  kubana  bawe.
Umu mama aramushimira cyane ati” Sinzi uko nagushimira. Ariko Imana yagutumye ndizera ko izaguha umugisha.
.
Isugi icaho iritahira.
.
Bucyeye mu gitondo mu rugo kwa Gabo. Umukzo wabo aje  muri stock gufata ibyo ateka  abona stock  itandukanye nuko yaraye hari ibintu bitarimo.
Aritonganya  Mama Lania aba aciyeho aramwumva.
Mama Lania  ati” Bite wowe ko uramutse witonganya??
Umukozi ati” Mabuja ngwino hano urebe.
Mama Lania azan awe muri Stock agezemo nawe akubitwa n’inkuba.
Mama Lania ati” birongeye biraba se kandi?? Ese ninde muntu ukora ibi??
Umukozi ati” Simbizi nanjye.
Lania nawe aba aciyeho arabumva aza kureba ati” Hano habaye iki ko numva mwitonganya??
Mama Lani ati” Ibintu byongeye kubura.
.
Kurundi ruhande muri Karitsiye.
Razari arikumwe na  Emo barimo kugenda.
Razari ati” Man simpibuka neza pe!
Emo ati” Umva turahashakisha tumubone bana.
Razari ati” Uriya mukobwa ntabwo asanzwe. Ahubwo hari izindi nkuru naje kumenya nijoro.
Razari ati” Izihe nkuru ?
Emo ati” Ngo hari imiryango myinshi ajya ajya ashyira ibiryo.
.
Barimo bagenda bahura na wa mu Nyamakur agenda witwa Jules.
Jules ati” Bite  byanyu??
Razari ati” Ni sawa.
Jules ati” Nitwa Jules ndi umunyamakuru hari icyo nshaka kubabaza.
Razari ati” Niba ari amakurj ushaka kutubaza nta makuru twe dufite.
Jules ati” Wowe ndabizi ko wahuye n’Isugi.
Razari ati” Wabibwiwe nande ra!
Jules ati” Umva mureke  dukorane ndabaha kumafaranga.
Emo yumvishe amafaranga ati” None urashaka ngo dukorane gute??
Jules ati”Mujye uwo mukobwa  nikorere inkuru.
.
Emo ati” Uraduha angahe??
Jules ati” Amafaranga ashoboka.
Emo ati” Niba turibwumvikane neza twgiye.
Razari ati” Njye ariko ntabwo mbirimo.
Emo ati” Wishaka kuba idage. Kubera iki utabirimokandi n’ubundi twari tugiye kumushaka.
.
Razariaba arabyemeye baragenda.
.
Kurundi ruhande Jean ari iwe mu rugo akomeje nawe gukora ubushakashakashatsi bwe  yibaza  impamvu igihugu gisa nikirimo ibice bibiri. Igice kimwe  cy’uburengerazuba  gituwe n’abakire gusa. N’igice kimwe cy’Iburasirazuba gitwe n’abakene gusa.
.
Tuze  mu mujyi kuri ya Labo y’igihugu Iyobowe na Doctor Baty. President. Malani na General barahaje. Bahageze bakirwa na Baty.
President ati” Tuje kureba uko bimeze.
Baty ati” Bamaze guhinduka.
.
Baza kureba babantu bashize mu bimashini muri labo. Barabarebaaaaa.
President arahindukira areba Malani ati”  Urukuta rugeze he??
Malani ati” Harabura iminsi mike.
President ati” Naho ibyo gutangaza virus ko yatatse Igihugu??
Malani ati” Nabyo bigiye gukorwa.
President arishima cyane ati” Ndanezerewe  kuba umushinga ugiye  kugerwaho.
.
Ese ni uwuhe mugambi urimo gutegurwa??
.
Next episode 11
.

Comments