Episode 07 Yarangiye muri Eclipse Division higaragaje uwakoresheje Internet. Christina we Yari ahawe mission yo kwataka SR . Gusa SR we yari yamaze kwinjira muri servers za General nyuma yo gukoresha internet arimo gushakisha uwakoresheje internet kandi bibujijwe. Ese ni iki cyakomeje ? Twikomereze …
NOTE :Iyi nkuru ntaho ihuriye n’ibyo wize ,wasomye cyangwa wizera ,yewe habe n umuntu numwe uzi . Ahubobwo ni ibihangano by umwanditsi yihimbiye. Rero hatagira kwiyumva nabi, kuyoba cyangwa comment mbi izagaragara kuri iyi nkuru
Dutangiriye muri Eclipse Division , uwavuze ko ariwe wakoresheje internet bigatuma Dickson yikanga ntayundi ni SR ubwe. Dickson ati “SR ni weho ?”
SR ati “Yego ni ngewe !”
Bagishangaye bose bumvise phone zabo zose zirimo kwakira ama sms , Computers zose zisubizaho SR ahita atangira guseka !! Dickson yahise atanga itegeko ry uko SR afatwa agafungwa nabo bagahita bazimya buri kimwe cyose gikoresha internet . Uko ibyo bibaye niko Christina nawe yugururuka icyogajuru avuye mwisanzure aho General arimo gukontorera buri kimwe cyose. Polisi ikibona icyogajuru bahise bagitunga imbunda . Kugitunga imbunda cyariyuguruye havamo Christina . Polisi itanga gasopo ariko Christina akomeza kuvamo . Sangahe bataramurasa amasasu bakikanga batari kumubona 😳 . Bacyibaza ahantu yaba agiye yahise agaragara inyuma yabo avuga agubanije izosi ry’Umwe. Mugenzi we ahindukiza pisto ngo amurase ariko imbunda iba yamaze gukurwamo magazine kare . Kwegura amaso yamuteye akaboko munda ibyo munda arabikanda Nawe arwa aho. Igitangaje kukaboko ke ntanamaraso yagiyeho !!
Uko ibyo bibaye Ninako mumugi wari utangiye gukarukamo amahoro inyuma y Imvururu ya Virus wari wongeye guhungabana kubwakavuyo kimyuka iri kuva ahacuke n’ibisasu bibiri General yari yarashe muri middle of the earth tutanibagiwe ba Christina warimo kwivugana polisi ariko yerekeza kucyicaro cya Eclipse Division . Indani muri Eclipse Division ho Tina n ubwo atari yakira neza yatanze igitekerezo ati “Mwoye gutekereza byinshi bidafite akamaro aka kanya. Icyo gukora sinziriza SR ubundi ave online namara kuva online we , Chance na EM muhite mubakura hano , bitari ibyo Christina aragera hano kandi ntwamuhagarika !”
Dickson akibyumva ati “Mubikore uko muhite mubanyuza muri Secret tunneliraza kubageza hanze”
Akibivuga Process yahise itangira banyuzwa aho yababwiye Christina neza ageze hafi y inyubako yariho abonaho signal ya SR ihita izima. Kwinjira azenguka Etage yose araheba, agerageza guscana ariko wapi (Mwibuke Eclipse Division iri hasi mubutaka munsi ya Etage arimo guhigiramo). Nyuma yo kubura Signal yahise akora kugutwi abimenyesha sebuja ariwe General iyo yibereye mwisanzure !!!
General umaze guhabwa ubutumwa we hari icyo bari kuvugana, ntakindi ahubwo reka nkuzane aho kiri. Kukigeraho turamunuka neza muri cyacyobo Hasi cyane kubirometero byinshi umanuka ikuzimu. Hari ikintu kinini cyane kihaboheye n’Iminyururu kirimo kwaka umuriro umubiri wose. forme ni nkumuntu ariko cyo ni kinini cyane ndetse gifite n’amahembe!!
Kiravuga kiti “Akazi naguye ukagejeje hehe ?”
General mwisanzure agasubiza ati “ Nyagasani , vuba imbaraga ziri bubashe kugufasha guca iyo minyururu ziraza kuba zikugezeho kuko abasore banjye bari gukora neza akazi kabo”
Ikigabo kiti “Byiza cyane , nicyo gihe ngo ikiremwa muntu kimbone ndetse kinansingize . Uwo cyitaga Imana kimwihakane kumugaragaro kubera ubwoba!”
General ati “Sawa Papa !”
Haaa , gute iki nacyo acyise papa ? Hari amateka turaza kumenya wowe komeza usome inkuru buri munsi na episode nimwe igucika. Ndizera neza ko uzayitahura neza.
Chance we n ubwo yari yakangutse ariko ntabwo yari yamera neza ahubwo aho aryamye kugitanda barimo babacikisha mumodoka yarahindukiye areba kuruhande abona Tina arangije ati “SR arihe ?”
Tina aramusubiza ati “SR hari ibyo yahawe gukora , rero yansabye ko mbitaho weho na EM nawe nabisoza araza kuza kutwiyungaho”
Chance ati “None se urugamba mwararutsinze ?” ( Mwibuke yagiye muri coma bari kurugamba arimo kubuza Christina kugabanya imbaraga za SR)
Tina aramusubiza ati “Urugamba twarutsinze ntugire ikibazo na SR wawe ameze neza Christina yaratsinzwe. Weho ruhuka SR araza kuza”
Chance yemera gutuza atazi neza ko mumodoka yindi iri inyuma yabo irimo SR waboshwe nkinka yica ndetse yanasinzirijwe !!!! Uko bari gucika niko Diogene , Trecia , Wamusore wacu utajya uvuga menshi wiswe Devy , n’ Abandi ba Agent ba Eclipse Division bo bari banyuze inyuma bajya guhangana n ingabo za General bazizijijisha ngo zitavumbura icyicaro cyayo ikangizwa . Bakirimo bahangana hari uwasimbutse hejuru kuri Etage aparika hasi ahagaze ntayundi ni Christina !! Abana bamubonye bose bahise bishirahamwe bafata umwe wese intwaro ye neza bitegura kumuhagarika ntagusubira inyuma. Christina yarabitegereje neza bose arangije amenyuramo ahita azamura akaboko Ibiyo bya Etage bitangira guturika birangije birisongora byikoramo ibisongo arangije ahita aboherererza , abana babibonye bamenye ko urwabo ruje gusa bitari byabageraho habaye guturika gukomeye biramenagurika nabo barakangarana !!!
Christina yarikanze arangije areba hejuru , kumbe ntayundi wari uhagaritse ni Dickson mwenyewe , abana nabo ubwabo barikanze kuko batari bazi ko nawe ubwe ari umunyembaraga kuburyo yabasha guhagarika attack ya Christina. Dickson uhagaze mukirere ati “Jya kwitaho abandi uyu ndamwimenyera !” Bahita bacaho …
Tugaruke kuri Wamwana wiyiciye ababyeyi muri accident y imodoka nyuma yo kwinjirwa n’ibyuka biri kuva muri cyacyobo. Mwibuke umwana yari yanabashije kwica polisi yose yari yaje ahabereye icyaha bamubaza uko byagenze ngo habe accident abandi bose bapfe ariko we asigare akomeye ntanagokomere n’agato afite. Umwana we ubanza atandukanye kuko turi kumubona yicaye ahantu yigunze arimo arira yibuka ibyo yakoze kubabyeyi be mugihe abandi bana nkawe bo buzuye umugi bakura roho zabantu ariko izo Roho zimanurwa n imyuka muri rwa rwobo. Kumbe uko Umwana ari aho General nawe mucyogajuru nawe yabwiwe nase (Kimwe gifungiye ikuzimu) ati “ The extraordinary one (Umwe udasanzwe) nawe yagaragaye nawe ugomba kubonekera igihe”
General ati “Sawa papa, nawe ndaza kumugeraho!”….. LOADING EPISODE 09
ESE NI IKI CYIHISHE INYUMA Y IBI BINTU ? UTAZACIKWA NA EPISODE IKURIKIRA .
Comments