logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S06 Ep 7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Episode 6 yarangiye Tina avuze ko afite igitekerezo cy’icyo bakora bakabasha gutabara EM, SR ndetse na Chance bari bafatiwe mubitekerezo n’Imashini. General we hari ibyo yari yuguruye byibyuka byarimo kugenda byica abantu bagapgfa bumye. Ese hakurikiye iki ? Twikomereze  …


Dutangiriye muri Eclipse Division , Dickson ati “Ni ubuhe buryo Tina ?”

Tina ati “ Imana mukurema Eva yashakaga ko Adam atagira irungu ariko nanone yashakaga ko nagira ibimugora azabone ikimuturisha. Rero na EM akeneye umuturisha”

Diogene ati “Ariko EM ntabwo asanzwe akuzi ngo byibuze niyumva nijwi ryawe atuze. . Urabibasha ute ?”

Tina ati “ umubiri w umukobwa n’Uwumuhungu birakwega.Mumpe akanya mbereke Ibaraga za nyazo z’umugore !”

Begerayo bamuhereza akanya.…  nawe arangije aratambuka yegera aho EM aryamye amaaraso arimo kumuva mumazuru arangije amukora kumutwe atangira gusa n’Umuhanagura kumutwe . Kumbe uko arimo gukora ibyo muntekerezo za EM hatangira koroherwa yumva neza nkaho ari amazi bamusutseho yarimo gushya !!!



Twigarukire ahandi hantu mumuhanda unyura mwishyamba , hari Famille igizwe n’Umudamu , umupapa n’Abana 2 . Umukuru ni Umuhungu naho umuto ni umukobwa . Barimo kugenda mumodoka umupapa niwe utwaye yicaranye n umudam we naho abana bicaye inyuma  . Sasa mumodoka bagenda umwana mukuru yafashe fone ye arimo gukina Game nawe byabyuka byaraje bimwinjiramo ubanza nawe phone ye yari yakoze Registration . Umwana bikimwinjira we aho guhita apfa nkabandi ahubwo we yahindutse amaso gusa arigorora . Mukwigorora yahise asakuza urusaku ruremereye kuburyo rwababaje famille ye bituma papa we ahusha umuhanda imodoka yabo irenga umuhanda yicura intembe igenda yidunda nkumupura igera hasi yarangije kuba ubushingwe !! Bose bahise bacaho habe numwe gusa igitangaje wamwana winjirwa n’ibyuka yahise yikangura ava mumodoka yashwanyaguritse yanacitse akaboko . Ageze hanze yayo yirebye kukaboko kacitse harangije hahita hamera akandi ako kanya !! UYU WE YINJIWE N IBIKI BITAHISE BIMWICA ? Tuzabimenya imbere…



Twigarukire muntekerezo za batatu. Sasa uko Tina yakamukorakoye kumutwe ari nako amubwira utugambo twiza ubwonko bwaragiye buratuza arangije asubira gufokasinga neza arangije abona SR yamaze kunanirwa arangije ahita akontorora Chance atangira kubwira SR amagambo meza amukomeza ari nako SR agarura imbaraga ze . Chance Yasanze SR ati “ Chr twagenda tukava hano mwiri shyamba tukajya murugo”

SR ati “Bwanyuma uremeye ?”

Chance ati “Yego bebe ! Erega ntampamvu yo kwanga ikintu nakimwe umbwiye . Iteka uhora unshakira ibyiza ndetse n Ibyishimo”

Ahita amuyambira maze SR ati “ Umfate unkomeze utaza kundekura !” Chance arabikora bahita baguruka . Kuguruka gusa ninabwo bahise bakanguka bombi ari 3 Na Chance aba avuye muri Coma atyo !!



Twigarukire kuri Wamwana winjiwe n’Ibintu agateza impanuka . Turi kumubona arimo kuririra umuryango we ameze neza kugeza nubwo Polisi yahageraga igasanga arimo arira . Nkumwana byabaye ngombwa ko bamushira kuruhande maze polisi ikore akazi kayo yisanzuye. Sasa umwana uko bakamusize kuruhande icyamwinjiyemo cyahise cyongera kwigaragaza amaso arongera arahinduka , guhinduka gusa yahise azamuka ibirere bose barikanga ,batari bagira icyo bakora umwan yavuyemo umwuka w umukara winjira muri buri umwe Bose bahita bapfa bumye neza neza nkuko abandi barimo gupfa  , ibi bivuze ngo uyu mwana we ameze nka Store y’Imyuka mugihe abandi bo bameze nkibiryo by iyo myuka.



Tugaruke kwanza muri Eclipse Division , Kugaruka mubuzima kwa SR , EM na Chance kwagaruye ikizere cyabo barishima cyane. Chance nubwo yari yavuye muri Coma ariko yari akiri umurwayi ndetse na EM yari yababariyemo byabaye ngombwa ko bamwitaho, gusa SR we ntabwo yagombaga kwicara ahubwo yahise aza munama y’Ukuntu bahagarika General.

Dickson nkumukuru aratangira ati “ tumaze kubona amakuru y uko General ari mwisanzure ndetse yamaze no kuba yafungura ukizimu , ubu tuvugana Se kibi agiye kugaruka kuko akomeje kubona imbaraga ziri kuva muri roho ziri kunywebwa n abakozi be . Uwaduhaye amakuru bwe ndetse nuwayamuhaye ubu tuvugana nabo ubwabo bamaze gupfa. Ndasaba ko buri Agent wese wa Eclipse Division adafungura internet mukwiyandikisha kuri link ya General!”

Aha umwanya Muzehe nawe arangije ati “Mumisi yose maze ndimo gukurikirana General n ibikorwa bye maze kuvumbura byinshi nubwo byahitanye ubuzima bwinshi bw’abavandimwe. Gusa amakuru yizewe mfite ni uko General ashaka kugarura amadayimoni kwisi na yanamaze kubigeraho ubu tuvugana ahubwo hasigaye ko hagera mukuru wayo”

Atari yakomeza SR ahita yivanga ati “Hari internet muri eclpse Division !”

Dickson ati “Ninde uri kuyikoresha  na ari hehe?”

Sibwo Ahise akoresha Imbaraga ze ashakisha Uwuri gukoresha internet bikarangira nawe yinjiye muri Server ya General !!!!



Twigarukire ahandi hantu mumugi , Hari abandi bana nabo binjiriwe nkwamwana twabona kare nabo bari kugenda bica abantu mumugi .General yipanze kabisa aho ari mucyogajuru we ni ukurya no kunnywa neza gusa Anibyinira akazi bukebuke. Akiraho icyogajuru cye inyuma cyarugurutse hinjiramo.akandi gato kimaze guparika havamo Christina n’izindi ngabo. Christina ati “General buri kimwe cyose cyamaze kuba setted !”

General ati “Akazi keza , hari mission nkufitiye”

Christina ati “Nditeguye boss!”

General ati “Ndashaka kumanuka kwisi ukajya kwitaho Spectral Rise”

Christina ntakujijinganya ati “Sawa !” Ahita ahaguruka asubira mucyogajuru  kimuvana mwisanzure kiramujyana !!



Muri Eclipse Division , Nyuma yo kuvumbura ko hari internet aba Agents bose ba company bahise bakoranira hamwe maze Dickson aza imbere yabo ati “Ba Agents ba Eclipse Division , mwese muzi neza akazi kacu Ndetse ntagushidikanya ko mwese muzi ingaruka zo gukoresha internet muri kino gihe . Ndagirango uwakoresheje internet yigaragaze tutari twakoresha izindi mbaraga mukumushaka” Akivuga atyo inyuma hari uwavuze ati “Ni ngewe !”

Dickson  arahindukira ,   Yarikanze abonye  ubivuze uwariwe !!! …..LOADING EPISODE 08











Comments