Episode 05 Yarangiye General hari ibyo yohereje kuri machine ye nyuma y uko abantu benshi bari ahatandukanye kwisi ndetse na za companies zubahirije ibyo yasabaga ngo asubizeho internet arangije asigara aseka cyane ! Spectral Rise we mubitekerezo yari abonye Chance . Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze …
Dutangiriye mubwonko bwa SR na Chance, Sr yatangiye kuremesha Chance agira ati “Humura wirira ndahari !”
Chance ati “ SR narimfite ubwoba!”
SR ati “ wikongera kubugira dore nje kugutwara”
Chance arikanga arangije ati “ ujyana he ?”
SR ati “Murugo !”
Chance ati “Murugo he ! Njye ntahantu nshaka kujya”
SR abona Chance arimo kuvugishwa n Ihababuka arangije amufata amaboko ati “ Humura mukundwa tugiye kujya murugo tuve mwiri shyamba Riteye ubwoba !!”
Chance ahita amwikira atangira gusubiza inyuma umugongo !! Kumbe uko Chance ari kwanga mubitekerezo niko arimo kunananiza EM wabahuje !! Dore sasa ngo EM mucyuma arangira gutitira ava amaraso mumazuru !! Haaa bashatse uko bamufasha ariko wapi umwe ahita yiruka guhamagara Dickson !!
General we sasa Nyuma yo kugira ibyo yohereza abamaze gukora Registration yongeye aza kuri screen arangije agira ibyo akanda hahita hazamo misiles 2 . Arangije akaraga umubumbe neza afata Target neza neza ireba hagati na hagati mwisi mumajyaruguru ya Africa ahita akanda Lounch misiles zombi zohita zerekera !! Igice kinini cya Africa avuga aracyangije ndetse n ‘Ibihugu bya Asia byegereye Africa Amazi atruwe n ibyo bisasu biterwa n’Umwuzure !!” General we kuriwe arishima gusa agahita asuka Ka wine yinwera !
Kuri Dickson we yaraje abona uko EM ameze ahita ategeka ko bahagarika imashini gusa bamubwira ko imashini yanze guhagarara !!! Dickson ati “Muyicomore kumuriro !”
Undi ati “Turamutse dukoze ibyo dushobora kubabura bombi ari 3”
Dickson yifashe kumutwe abura icyo akora !
Kumbe uko bari guhangayika EM umerewe nabi yavugiye mubwonko bwa SR ati “Ntabwo ndi kubasha kubikora umwanya munini , koresha umwanya ndi kunanirwa !”
SR abyumvise yongeza kwinginga Chance agira ati “ Chance urazi ko ndi umurinzi wawe kandi ikirenze kuri ibyo ni ndagukunda !”
Chance ati “ariko ngewe singukunda ! Ndakwanga mbess ntunanyegere !”
Sasa kuvuga uko dore ngo arabizambya ! Kuko bituma SR acika imbaraga !
Tubanze twiyizire hanze kubarimo basangira aka wine mukayaga keza . Aka wine kamaze kubinjira , si abandi ni Diogene na Clara ( Murihangana muri Episode itambutse yavuzwe nka Belyse ariko siwe ahubwo uyu ni clara umwe mubasore ba Diogene bahoze bagize Luky 7 United).
Clara biboneka ko yamaze gusinda yatangiye ikiganiro ati “ Ese Nakubaza ?”
Diogene ati “Ntakibazo mbaza !”
Clara ati “ ese weho urategekanya iki hanya iki hanze y Ubuzima bwa Eclipse Division ?”
Diogene ati “ Hmmm urebye ntakindi nteganya usibye kuzakorera Eclipse Division kugera kukuka kanjye kanyuma. None se weho wiyibagije amasezerano twasinye tujya kwinjira muri Eclipse Division ?”
Clara ati “ Ntabwo nayibagiwe ariko nge ndateganya kuzahava nkajya mwisi yohanze nkabona umugabo mwiza unkunda Tuzabyarane abana beza twikorere umuryango munini w uzuye umunezero”
Akivuga atyo Diogene yarikanze ahindukirana igishika ahita amena icupa ryari ribateretse imbere gusa ritari ryagera hasi bose barihurijeho amaboko barisama ! Umwe kwegura amaso areba undi bayahuriza hamwe neza neza baregeranye byahafi barebana akana ko mujisho!!! Kuruhande hari uwakoroye Barikanga barekurira rimwe ryacupa ry Inzoga rirameneka !!!
Tuze sesa ahacukuwe n’Ibisasu General yarashe . Mucyobo ibisasu byacukuye harimo kuvamo imyuka y Umukara itera ikwira ikirere isakara impande zitandukanye n’isi , kandi uko ibyo birimo kuba General weari kubireba neza kuri screen imbere ye . Sasa uko iyo myuka irimo kugenda isambara mwisi iri kugenda yicomeka mubantu bagiye batandukanye maze uwo yisobetsemo agahita yikubita hasi umubiri we ugahita wuma ako kanya. Ndetse buri muntu wese upfuye kumubare wabakoze registration kuri Link ya General uhita ugabanuka. Bivuze ngo iyo myuka iri kwataka abayindikishije gusa , ibi ninabyo Dickson yari yaketse ko General hari ikintu kibyibushye ari gupanga . Ese uyu mugabo agamije iki ?
Muri Eclipse Division , kumbe uwari ukanze Diogene na Clara ntabwo ari uwundi ahubwo ni Trecia (Ingwanyikazi yarakaye ya Eclipse Division ) Ati “Clara , urakenewe na Mr Dickson”
N’amasoni menshi ahita ahaguruka yiruka yinjira muri Eclipse Division aho Dickson ari. Diogene nawe wasigaranye isoni , Trecia yamenyuyemo gato Ati “Humura ntakintu nabonye !”
We ntamenshi ahubwo ahita akata arigendera Diogene asigara yiruhutsa yibuka n’Amagambo Clara yarimo kuvuga.
Indani ho byakomeye Machine zanze kurekura kurekura imitwe ya EM,Chance ndetse na SR . Clara nkumuntu bizera kwikoranabuhanga yegereye mudasobwa nyuma yo kubwirwa neza uko Situation yose imeze atangira nawe gushiraho akenge ke ngo arebe yo yabavana muri situatio barimo imeze nabi na niko kuko muntekerezo turikubona SR ari hasi bidakunda ko yahaguruka bivanye nuko arimo gushirwa hasi n urwango Chance ari kumwereka rwo kumuhunga !! Yagerageje uko ashoboye kose ariko biranga bimushira hasi arangije aravuga ngo uwabafasha ni uwajyayo naho guhagarika imashini ntabwo byakunda kuko bahita bapfa bose!”
Haaa dore ngo Eclipse Division irakangarana kandi aba bantu 3 nibo isi itezeho guhagarika General atari yayirimbura. Bose bihebye habuze n’Umwe utanga igitekerezo byize cyafasha gutabara , Tina kuruhande ati “Mfite uburyo twabikoramo bakagaruka bose kandi ari bazima”
Bose bahindukirira rimwe kumureba !!! LOADING EPISODE 07
Ese ni uyuhe mupangu afite ? Yaba nawe agiye kubasanga mumashini cyangwa ?
Utazacikwa Ep07
Comments