logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S06 Ep 06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 05 yarangiye  EM hari aka device kamukuye akantu mumenyo akagaha amabwiriza, Dickson we hari icyo yari ategereje kuri screen tutari twamenya icyaricyo. SR we yari yibonye mumazi asa nkuko atakeka . Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze …..



Dutangiriye kuri Chance mucyumba bamushikirijemo, arimo kurira amarira adaca , ntabwo arimo kwiyumvisha ukuntu ko SR (Spectral Rise) yapfuye kandi yaratangiye kumukunda disi . Ubwonko bwe buri kwibuka byinshi kuva bwambere bahura ameze nkumusazi akamutabara ari nako akaririmbo kajya mbere. 

🌴🌴

Wanyitangiye mu mwijima,
amaboko yawe arankiza.

Twanyuze mu nzira z’icuraburindi,
tuseka dufatanye ibiganza.

Imvura yagwaga, wampishaga,
ubu imvura y’amarira niyo nsigaye.

Nari nzi ko tuzabana iteka,
nseka mu maso yawe nkabona ejo heza.

Oooh ntwari yanjye…
ntunsige mu nzozi zanjye…

Urukumbuzi ruracyatse umutima,
nzahora ngufite iteka.

🌼🌼🌼🌼




Tuve kubarira twigarukire kukirwa ahafungiye EM bunyamanswa ! Kaka device amaze kugaha amabwiriza kamuvuyeho kanyura musi y’urugi karangije kaza mucyumba kirimo za Servers zose zikoreshwa na HSSSR karangije gahita kazamuka , siko gato !! Gahita kinjira mukabati karimo servers karangije karifungura kavamo udisinga twinshi gahita kaducomeka muri servers . Uko kabikoze uko ninako Dickson muri Eclipse Division kuri mashine ye hari ibyatangiye kuba copied bitangiriye kuri 0.1%. Sangahe atari yaseka ati “aho sha !!”

Ese niki kibyihishe inyuma ? Burya EM nyuma yo kumenya SR uwo ariwe agashaka kumwica bikanga Dickson yaje kumureba bagirana ikiganiro .

EM ati “ushaka kumbwira ko nababarira SR ?”

Dickson arasubiza ati “mwese mwakuye imbaraga muri HSSR ndetse mwanatojwe kwica nubwo mweho mwagiriwe ubuntu imitima yanyu ntihinduke. Yego yishe mushiki wawe ariko nawe yari kwitegeko kandi iyo atabikora nawe yari kwicwa. Umwanzi si SR ahubwo ni HSSR yo yabahinduye inyamanswa ibatandukanije n’imiryango yanyu. Rero ndabona mwakorana ahubwo mugakura umwanzi wanyu munzirs ninabwo muzaba mutabaye isi mukoresheje impano mwahawe”

EM ati “ndakubaha ariko kuri icyo ntabwo tubyemeranyaho”

Dickson ati “isi iri mubyago kandi SR niwe wenyine watabara ariko nawe ubwe ntiyuzuye kandi uwamwuzuza ni weho”

EM ati “gute naho ?”

Nibwo yatangira kumwiganira uburyo bazakoresha Chance kubera ko General amushaka , ndetse burya na Tina ni Umu Agent wa HSSR w’ibanga wa Eclipse division akaba ari nayo mpamvu yashize kaka device kurutugu rwa Chance , ndetse EM akaba ariyo mpamvu yemeye kurakaza Chance kugira amufungure kumuwa aze kubasha guha Device amabwiriza. Byose ni umupango wapanzwe !!!



SR we aho ari yamenaguye ibuntu yabimaze kubera umujinya arinako arushirizaho kwibaza byinshi kucyo aricyo. Christina ufite ubwoba bwinshi yaravuze ati “ugomba kwiyakira uwo niwe weho wanyawe apana uwo wari waragizwe!”

Akivuga atyo SR yarahindukiye ati “kumbe uranzi ?” Amaso ahita ahinduka umutuku christina yisanga yazamuwe hejuru atanakozweho ! SR mwijwi ryamaze no guhinduka ati “ndinde ?”

Akivuga atyo Kukirwa bahise babona Location ariho ,ndetse na Eclipse Division uko . Impande zombi uko ari ebyiri zahise zohereza teams zo kumushaka!!!



Tugaruke kuri Chance, yaragiye ararira bihagije ariko biba ngombwa ko aza guhora . Aribaza ati “SR ntabwo ari umuntu usanzwe , gute nakwizera ko yapfuye ? Ngomba gukora uko nshoboye mushake”

Ahita aza kuri computer arayatsa gusa agerageje gushaka Access yo hanze y’ikirwa biranga bigaragara ko ntamuntu wohanze yemerewe kohereza msg cyangwa ngo avugane nuri indani muri HSSR. Yaribajije ati “Ese ndabigenza nte ?”

Akiri aho Tina nabakozi babakobwa barinjiye ati “sorry madam, Mr General arashaka kubonana nawe byihuse . Pleade waza tukajyana”

Chance ntakindi yakoze yahise ahagurutswa Tina aja imbere nawe arakurikira abakozi inyuma baraherekeza. Ntahandi bamuzanye ni kwa General mwenyewe, General akimubona araseka arangije ati “uhawe ikaze mukobwa mwiza wa Dr Alfred”

Chance ati “Murakoze cyane !”

Yerekwa aho yicara nawe aricara atuje atanikibazo afite maze General aramubaza ati “ndabona ukeye ukomeje kwishimira murugo hashasha yo yaguteguriye!”

Chance ati “urashaka gusobanura iki ?”




Reka nkuzane kuri Dickson , machine ikomeje Kuzamuka ikora Copy ubu tuvugana imaze kugera kuri 10% ya Data Coping . We ategerezanije igishika , cyane ko nabona data zose za HSSR ari bumenye amabanga menshi bigatuma abasha kwifashisha mukumenya ni ubwoko ki bwa virus. Uko bikomeje kuzamuka ninako ahari SR Team ya General ndetse na Team ya Eclipse Division bari batangiye gutana mumitwe boss barwanira ko bakinjira bagafata SR . SR we kubibona we yaketse ko bose bamuteye ahubwo atangira nawe kubataka umwe kuyundi . Gusa kubwamahirwe make aba General bamurashe isasu rimusinziriza arwa hasi  yahwereye babasha no kumuboha !! ……LOADING EPISODE 06



BIRAGENDA BITE BARAMUTSE BATWAYE SR KWA GENERAL KANDI ARIBYO BYIRINGIRO ECLIPSE DIVISION ISIGARANYE NGO IBASHE GUSHIRA HASI GENERAL ??





Comments

Gisubizo Elie : Komeza igeze aho umwana arira nyina ntiyumve ariko utinda kuduha utundi duce pee basi ujye ugerageza kumunsi uduhe agace kamwe