NOTE :Iyi nkuru ntaho ihuriye n’ibyo wize ,wasomye cyangwa wizera ,yewe habe n umuntu numwe uzi . Ahubobwo ni ibihangano by umwanditsi yihimbiye. Rero hatagira kwiyumva nabi, kuyoba cyangwa comment mbi izagaragara kuri iyi nkuru
Episode 08 yarangiye Dickson aje kwifatanira na Christina murugamba. Ese aramubasha ko twabonye Christina nawe asigaye ari invicible ? General we yari ahawe amakuru y uko Extaraordinary one (Udasnzwe) yagaragaye , uwo nawe yari nde ? Twikomereze ….
Dutangiriye kumurwano wa Christina na Dickson aho umaze kuba inkundura , Intambara yabo bari gukoresha imbaraga gusa (Mwibuke na Dickson afite imiti yatewe kukirwa). Kubera imbaraga nyinshi bari gukoresha bahanganye Etage ziri kurwa nkaho barimo gutabagura amakaratasi asanzwe , mugihe hirya kure yaho gato abana nabo bakamejeje bahanganye n’ingabo za General , nubwo bamaze kunanirwa ariko bo umurava baracyawufite bagomba guhanganira isi uko byamera kose !! Bakirimo guhangana Dickson yabahaye itegeko ryo gucika umugi avugiye mutwao bambaye mumatwi yabo nabo barasubiza ati “Ingabo ni nyishi kuzicika ntabwo byatworohera twamaze kuzengurukwa”
Dickson warimo upezanya n’imbaraga za Christina akoresheje akaboko kamwe yahise akubitaho akandi haba guturika , Christina hasi nawe ahita yikoza ikirere amanukira hagati aho abasore be bamaze kuzengurukwa. Akihagera yatangiye gukoresha ibiganza impande n impande ariko abagurura avuga aba abaciriye inzira ati “Hita mucaho!”
Trecia ati “Tujyane !”
Dickson ati “Winyitaho mwebwe genda nge ndaza nyuma!” Uko Tina atinda abandi bagiye , ingabo za General zongeye kubazenguke azikubita ikiganza arangije nawe aramusunika atumuka ikirere agenda yitegereza Dickson uko asigaye, kurangara gusa Christina yavuyeyo nikiganza , Dickson akibona bitunguranye ariko nawe azana icye barahuza haba guturika , ingabo zose zirahundara . Dickson ashiramo imbaraga ariko Christina aramusunika basubira inyuma baserereka ….Dore sasa Ngo Dickson aragarura agasunikwa akarwa kure !! Disi kubera kurangarira Trecia yari yohereje byatumye adafocusinga kumurwano Christina amwataka amutunguye yisanga hasi ntambaraga !! Christina nawe araparika atangira kugenda amusatira !!
Tugaruke muri cyacyobo , roho zabantu zikomeje kugenda zizanwa na Yamyuka y umukara icyinjiramo ari nako kiri kubona imbaraga gitangira gupeza iminyururu itanu yari ikiboshe . Ibiri amaboko , indi amaguru ndetse n’Undi umwe munda. Kubera imbaraga kiri kuzumva neza cyatangiye guseka cyitegura kwihambura kiti “Ninge wabyaye abandi bo baribeshye!” ESE IKI CYO BAHURIYE HE NA GENERAL ?
Reka ngusubize inyuma kuri Sekuru wa General , Sekuru wa General yahoze ari umuntu wizera Imana cyane . Gusa we na na Nakuru Wa General bagize ikibazo cyo kubura urubyaro imyaka myinshi. Barihanganye bihagije kugeza n ubwo basaza nibwo Sekuru arimo gupfa yacumuye Kumana avuga ko yizeye byose kuriyo ariko hari ikintu kimwe atizeye kandi gitumye yicuza imyaka ye yose yangije ayisenga, Umusaza yarapfuye ariko iryo jambo rito yari avuze ryatumye ikibi cyavumwe ndetse cyari cyarugaraniwe ikuzimu cyongera kubona andi mahirwe yo kubohorwa . Umusaza we yari abivuze atazi disi ko isengesho rye Imana yari yarangije kurisubiza usibye ko nubundi atari buzabone umwana we kuko Umukecuru yari asigaye atwite inda y umwana w umuhungu ariwe Papa wa General. Icyo gihe se kibi aho aboheye nibwo Yafashe ayo mahirwe atuma umwana we w umuhungu kwisi ngo aze akurikire ubuzima bw uwo mwana ndetse aze anahimbe inkuru y amamuko y uwo mwana ari nayo twari twarabwiwe mbere muri Episodes zabanje. Sekibi yaragize ati “Uyu mwana niwe azaba urufunguzo , genda umwiteho ndetse uzamube hafi , umuhe ubwenge buzatuma amenya ikoranabuhanga rizamukomokaho maze Umwana we abe ariwe uzinjiramo umukoreshe azatugeze kuntsinzi”
Umwana wa sekibi yarasubije ati “Sawa papa !”
Ni uko yazamutse kwisi kuri mission yari ahawe nase , Bivuze ngo General kwihinduka mission yawa mu president bashaka kugambanira isi ngo bayitwarire si nawe ahubwo umukoresha ni umwana wa sekibi mwenyewe na uriya mu president yakoreshejwe nkuwo gushiramo imitahe gusa kugira sekibi agere kucyo ashaka !!! NDAKEKA HANO DUSOBANUKIWE !!
Tugaruke kuri Dickson, turi kumubona nawe arimo kwinjira muri Eclipse Division asindagira , abasore baramwakiriye ameze nabi . Ese yacitse ate Christina ko yari yamaje kujya hasi ? Burya cyagihe amwegera bukebuke yahise atangira kuvuga ati “Christina uwo ntabwo ari weho wanyawe garura ubwenge !”
Christina yamusetse arangije ati “ Icyo nicyo nangira abantu , kubera iki mutajya mwemera gupfa mutanduranije ?”
Dickson arongera ati “Yeho ndabyumva nkamwe niko mubyumva ariko weho wagakwiye kwiyumva ko uri Christina umugore wa Mateo!”
Akivuga atyo Christina mumutwe byicanze asa nushaka kwibuka ariko biranga ahubwo utangira kumurya yifata kumutwe ataka arinabwo Dickson yahise aboneraho akanya ko gucika amusiga arimo gutaka !! Abasore bakimwakira bihutiye kumushira kugatanda bamwirukana kumwitaho gusa agenda avuze ijambo ati “Mushake The Extraordinary one atari yamugeraho se kibi ari munzira!”
Tuze aho bacikishirije SR , we nubu aryamishijwe kugitanda aboshye n iminyururu ikomeye cyane Kuburyo atabasha kuyica . Hari serum imucometseho irimo imiti ibasha gukomeza kumusinziriza ngo adakanguka agasubira online bigatuma General abona ahantu bari. EM arimo kuganira na Tina bahagaze imbere yaho aryamye aboheye , EM ati “Ese ubundi General ni ikintu ki ashaka kugeraho ?”
Tina nkuwakoze kwa General igihe kinini amuneka arasubiza ati “Ntabwo nabasha kukimenya neza ariko icyari cyo cyose ni ikintu kinini kandi kibi cyane. Ntabwo agomba kuyobora isi ahubwo hari ikindi kinini ashaka”
EM ati “ Niba adashaka kuyobora isi kandi yamaze kuyishira muntoki ze , icyo kindi ashaka ni igiki ?”
Atari yasubiza inyuma yabo hari uwavuze mwijwi ry umurwayi ati “Kuki SR aboshye ?” Tina na EM bararebana Chance yegera aho SR aryamye aramwitegereza neza arebye serum imucometseho abona ikopo ryanditseho SOMNEX-9 arangije ahita acomora serum byihuse ! Tina na EM kujya kwegera Chance ahita asakuza ati “Mujye kuri Ya Mateo wanjye !” Akivuga atyo inyuma SR yahumetse impumeko nini Nkuwitsa itima , Tina na EM barikanga !!!! …..LOADING EPISODE 10 isozera Season 06 Duhita tunakomeza Season 07 Izaba irimwo Action ihagije kubazikunda !!
ESE BIRACURA IKI KO AKANGUTSE ? UBU GENERAL NTAHISE ABABONA ?
Comments