
Episode 09 yarangiye Dickson ameze nabi ariko nawe arimo ababwira ko bashaka the extraordinary one sekibi atari yamugeraho. SR we yarakangutse nyuma yo gucomorwa SOMNEX-9 yatumaga asinzira ubutikangura bikozwe na Chance atazi ko akoze ikosa kuko Byari byoroshye neza cyane ko ahita ababona. ESE NIKI CYAKURIKIYE ? TWIKOMEREZE ….
Dutangiriye kuri wamwana twabonye udasanzwe , ari kugenda mumugi wuzuye abantu barimo bahunga imyuka mibi iri kubinjira igatuma bahita buma , abandi barimo kwicwa n’abantu binjiwe n’imbaraga za sekibi. Umwana we ntarimo kwiruka ahubwo yitegereje ibirimo kuba byose kuriwe arangije ikimurimo kiramubwira kiti “Nawe kora akazi nkakabagenzi bawe !”
Umwana nawe ati “abajinga batumye nica umuryango wanjye ntanumwe ngomba kubabarira”
Umwana azamura umujinyaa muriwe akabegi gato ahetse ndetse yahoze agahetse kuva batari banakora impanuka karaka maze icyari umwijima wamukoreshaga yica abantu akabakuramo roho kirahinduka umweru zigahinduka imbaraga z umucyo agatangira kurwanya abafite izumwijima ndetse atabara n’abantu , Iki gikorwa cyatumye Sekibi aho ari mukuzimu arakara abwira umwana we ati “Abasore bawe ntacyo bari gukora , Extraordinary one atangiye gukuza imbaraga ari kugabanya izange. Nicyo gihe ngo wimanukire kugikorwa ubwawe”
Ubanza umwana ariwe Etraordinary one !!!
Aho Chance yangirije ibintu , SR gukanguka yahamagaye Chance ati “Chr niki ko uri gusakuza cyane ? Wibagiwe ko utameze neza ?”
Chance arahindukira ati “Chr umeze neza ?” SR arasubiza ati “Yego meze neza!” Bahita bahoberana murukundo rwuzuye ubwuzu bukomeye cyane Kuburyo EM na Tina bikanze bibaza niba hagarutse SR wari wamaze kwinjira muri system ya General cyangwa umwe muribo !
Nyuma yo guhoberana SR yarebye inyuma ati “ EM nawe Tina kuki turi hano tutari muri Eclipse Division ?”
EM akororamo gato arangije ati “ Urebye wowe ,..”
Atari yakomeza Tina aramukoma ati “Muri Eclipse Division nibo batwohereje hano ngo mubanze mumere neza nyuma tuzasubirayo”
SR ati “None ko muri Eclipse Division ariho hafite umutekano n’ubuvuzi Buhagije kuruta hano, gute batuzana ahangaha?” Tina na EM babura igisubizo !!
Muri Eclipse Division ho nyuma yaho Dickson akomerekeye kurugamba bikabije . Mugihe bari kumwitaho wamusaza ugendera kukagari byabaye ngombwa ko aba ariwe uhagararira Agence yose. Arimo kwibaza cyane kumagambo yanyuma ya Dickson yibaza ahi ari bukure Extraordinary one nta internet, hanze ni amaborogo n imfu zitandukanye, atazi aho ari bushakire, atazi isura byose bikamucanga ! Akiri aho Dr yarinjiye akimubona ati “Mwabashije kubikora?”
Dr aramusubiza ati “Twagerageje uko dushoboye kose tuvura byihuse aho umubiri we wangiritse gusa ibikomere bikomeye biri kuri inner power ye nayi ntabwo twayisana kereka undi nawe ufite inner power nkawe cyangwa uri hejuru ye!”
Umusaza ubwonko bwarushijeho kwikanga abura icyo afata!
Tuze kumwana , Umwana yaragiye akwira imyuka ya sekibi yose yarimo kwica abantu y inzirakarengane General mwenyewe (Twamaze kumenya ko umuhungu nyirizina wa sekibi amurimo) yarahigereye umwana atuzamo gusa umubiri we ukomeza kungurukwa n ‘imbaraga z’umweru. General yaje atongera amagambo ari mukirimi tutamenyereye agira ati “Varu’kath neru lumar, Shiar no’vem, uraku thal, T’rel asa’vorin. Moru’tha ven silur, Kel’tharin vora osun. Veth’ral kumor ish-da. No’shar velu, akram thol. Silun thar’ko mevh.Ar’vel takar no’shun” Ubusobanuro bwayo magambo urabusanga musi y inkuru. Uko yakavuze ayo magambo dore umwana ngo aratuza imbaraga zumwijima zikongera kumugaraho. General yasetsemo arangije aca bugufi azamura akaboko ati ingo mwana mwiza, Umwana nawe aza amusanga kandi disi ubanza ari extraordinary one Dickson yarimo avuga ! Noneho General naramuka abonye izi mbaraga araba ikindi kintu tutazi 🌟🌟🌟 . Umwana uko yakegeze imbere ya General yamuhereje akaboko nkuko abandi bana disi bamera . General gukorana numwana mukiganza byonyine akabegi umwana ahetse kongera kwaka maze General akubitwa n imbaraga zimeze nkamashyanyarazi harangije haba uguturika nkukwigisasu . General arwa hakurya umwana nawe ntiyongera kugaragara !!
Ukwo guturika kukiba gusa ,sekibi mundiba Roho zarimo kumwinjira zikamuha imbaraga zo kuba yakihambura zose zahise ziturika ya minyururu n inkingi ziboheyeho zongera gushikama bushyashya. Imyuka yose yarimo kwica abantu ijyana roho irabura. Isi yari yuzuye amaborogo , y impfu, impanuka, byose bihita bihagararakuburyo na Eclipse Division bumvise urusaku ruhagaze bayoberwa ibibaye mukanya nkako guhumbya !! General nawe ibyabaye byatumye ahita asubira mucyogajuru ikitaraganye. Gusaturi kubona akaboko kose kashiririye wagirango koko mumutwe ari kumva ugusakuza kwuburakari kwase aho ari mundiba yisi. Yaje asenyaguza ibintu atari kwiyumvisha ibibaye ! ESE UYU MWANA NI MUNTU KI ? Ikiki kibazo turagisubizwa muri SEASON 07 Izaba irwiyemo Action nyinshi !.
Tuze kuri Chance na SR , nyuma yo kubura ubusobanuro buhagije kuva kuri Tina na EM byabaye ngombwa ko birengagiza cyane ko bari kure y umugi munyubako nziza mbese ifite ubusitani bwiza aho bicaye barimo kwiganirira.
SR ati “Byose nibirangira ndifuza kuzakwibera ahantu nkaha ndikumwe nawe byiteka, Hirya hari ibicundebo abana abana bacu babyicundebaho. Indabyo zitandukanye impuro arizo zizengurutse igipangu cyacu. Ibinyugugunyugu byamoko atandukanye birimo bizirwaho , akayaga kazikubitaho kakavanga impumuro yazo hakavamo impuro idasanzwe utapfa kubona ahandi hose kwisi…”
Atari yakomeza Chance amushira agatoke kumunwa ati “gezaho mukundwa ,Uko ukomeza kuvuga amagambo asosa nkayongayo atuma iminsi yiyongera yo kubona uwo munsi live gusa muringe ni uko uwo munsi namaze kuwugeraho yewe neza uko urikubivuga niko biri mumutima wanjye !” Ahita akura agatoki yamufukishije kumunwa aramusoma undi nawe aramwakira 💏. Hejuru kuri flour 2 TINA na EM babarebaga bose bumva imitoma yabo Nabo umwe yagize isoni zo kubareba n undi biba uko maze mukureba kuruhande nabo bashiduka amaso yarebanye !! ….LOADING 11 arinayo Isozera MY SUPER BODYGUARD YACU
GUSA IGIYE GUHITA IKURIKIRWA NA The Codex of the Bound Realms (igitabo cy’amabwiriza n’amateka y’isi zose ziboshywe hamwe ijuru, isi n’ikuzimu) . Abakinyi ni babandi usibye abaziyongeramo mbese niba utarasoje iyi MY SUPER BODYGUARD ntabwo wazayitahura. Yakabaye SEASON 07 ariko kuvana na Story uko igiye gukomeza izina yariho ntabwo byaba bijyanye . Rero ntucikwe
NGIYI INSIGURO Y IMITONGERO GENERAL YAKORESHEJE MURI IYI EPISODE ATURISHA UMWANA 👇👇👇👇👇👇
👉 Umucyo wawe urahumira imbere yanjye.
👉 Imbaraga zawe zirakwigarukira.
👉 Uzi kurwana, ariko ntuzi impamvu.
👉 Umweru wawe ntushobora gutabara umutima wawe utanyuzwe.
👉 Ndabona ubwoba bwawe mbere y’uko uvuga ijambo na rimwe.
👉 Uri kubona? Urasinzira uhagaze.
👉 Kugarura icyizere cyawe ni uguta igihe.
👉 Imbaraga zawe zashyizwe ku munzani—zahoze zitsinzwe.
👉 Uri kugenda usa nanjye buri mwanya.
👉 Uzi ko urugamba rwarangiye mbere yo gutangira.
Comments