
Season 06 Yarangiye Umugambi wa General na se bategereje imyaka myishi kuva mubisokuru ushizwe hasi mukanya nkako guhumbya. Ese ni iki kibyihishe inyuma ? Dickson we yari ameze nabi nyuma y umurwano ukomeye yari yagiranye na Christina ahugiye gukiza Trecia ndetse akaba yari yanasize asabye umusaza gushaka Extraordinary one,icyari cyabaye ihurizo rikomeye kumusaza. Chance we SR urukundo rwari motomoto ibyateye Tina na EM nabo kureba . Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze …..
Note : Iyi nkuru ni igihangano cyanjye nka Edouard Safari ntaho gihuriye n ibyo uzi cyangwa wumvise.
Dutangiranye inkuru yakera ,kera Imana yaremye ijuru ,irema isi ndetse irema n ukuzimu. Mwijuru hagombaga kubayo abamarika, mwisi hakaba abantu ndetse n ibindi biremwa bihatuye uyu munsi turiho.Ntamwiryane wariho ariko yo yashizeho imbaraga zagombaga kurinda uburinganire bwibyo bice 2 Byari bituwe (Ijuru n’Isi
Izo mbaraga yari AURELION:Imbaraga z’Ijuru (Heaven-Class Energy) na TERRAKINE:Imbaraga z’Isi (Earth-Core Energy) .Imana yahaye uburenganzira umumarayika mukurukuyobora abandi ariko nawe akagira imitapa atagomba kurenga mbese akagira n ibyo atemerewe gukora mwijuru. Noneho kwisi Imana iha ikiremwamuntu uburenganzira bwose bwo kwisanzura ntamipaka ,ndetse no kuyobora isi n ibiyiriho byose . Iki gikorwa Imana yari ikoze ntabwo cyashimishije umumarayika mukuru ahubwo yahise atangira kugambana ngo ahirike Imana abe ariwe uyobora. Umugambi we ntabwo waciyemo kuko imbaraga za Aurelion zifatanije niza Terrakine zabashize kumutesha arwa kwisinabo bari bafatanije. Bageze kwisi ntakindi bakoze batangiye kwica abana babantu cyane ko ntambaraga bari bafite zo kumurwanya . Imana ibibonye nibwo yashiraho izindi mbara zigira gatatu arizo NETHRION – Imbaraga z’Ukuzimu (Abyssal-Dark Energy). Hifashijwe izo mbaraga abamarayika bane (Babiri bakoresha Aurelion ndetse abandi 2 bakoresha Terrakini ) Nundi ugira 5 W umunyembaraga kuruta bose wakoresha Nethrion nibo babashije kurwanya uwo mugambanyi waje kuba sekibi barangije bamuzirikira ikuzimu. Imiinyururu yamuboshye bayizirikiye kunkingi 5 arizo Radiant Ascension na Celestial Verdict Kuruhande rwimbaraga za AURELION akaba arizo zafashe amaboko, GeoPulse Resonance na MassShift Armor za TERRAKINE zo zafashe amaguru, hamwe na Void Reversal ya NETHRION iyari inyembara kurusha zose yafashe munda. Ubuzima bwarakomeje ariko abakozi ba sekibi bo babasha kuza mwisi y abantu ariko ntambaraga bafite kuburyo bakora ibirenze . Batangiye kubigisha ubukonikoni (amarozi) ngo barebe byibuze ko umuntu yazabasha kurekuza sebuja ariko abubaha Imana nabo bavumbuye igitabo cyasendaga abo badayimoni kuburyo ibyo bageragezaga byose byahora byangizwa hakoreshejwe icyo gitabo. Ntibyigeze bibahira nagato kuko uwararwaga icyo gitabo nawe apfuye yagisigira undi kugeza nanuyu munsi. IBI BIVUZE NGO IZO MBARAGA 5 ZOSE SEKIBI ARAMUTSE AZIBONYE YABASHSHA KWIFUNGURA GUSA IGITABU NACYO NI INTAMBAMYI KURIWE. (Ubusobanuro bwizo nkingi n imbaraga zifite tuzagenda tubumenya bukebuke munkuru kukoni burebure bwabishya inkuru bikabacanga mweho gusa mufate amaxina ibindi bizaza biza).
TUVE MUNKURU TUGARUKE INYUMA Y AMEZI 3
Urugamba rwose rwari rumaze kurangira mbese na General ubwe yemeye gutsindwa , ikoranabuhanga ryarasubiyeho. Eclipse Division imaze kwemerwa hose kwisi ko igizwe n intwari ndetse akaba ari nayo yari yahawe uburenganzira n isi yose gukora ubushakashatsi ikambura n ibyo General yakorera kukirwa . Turakwereka Chance na SR bari babukereye basohokeye ahantu hatuje. SR yarahitegereje arangije ati “Chr mbega ahantu heza ! Uzi ko wagira neza neza ni hahandi twari turi Mumezi 3 ashyize ?”
Chance araseka ati “Nawe koko ufite ubwonko butajya bwibagirwa uhise uhibagira ? Nyine ntabwo nkwise umuntu udafa kumutwe wihangane ariko ni hahandi usibye utu modification duke bongeyeho !”
SR asekamo ati “ Nijijishaga ngo ndebe , naho ubundi ko nge meze nka mudasobwa ntabwo njya nibagirwa !”
Chance ati “Wivuga ko uri nkamudasobwa kuko weho uyirenzeho kuko nta malware yakwinjira , battery igucharginga urayigenda ndetse ninawe ubwawe uyichargingira kabone nubwo ntamatara cyangwa izuba ryakwa. Haba mubukonje cyanga ubushuhe uhora uyisharga nayo igushariza” (Ubwo baba barimo kwivuga kuko imbara z uyu musore zongezwa na Chance naho chance yakishima agashariza SR , SR nawe yamukunda akamushimisha Chance nawe akaba arose umuriro asharijisha) .
Sepectral Rise ati “Chance ndagukunda !” Aza kumusoma ariko chance ahita atambika enveloppe hagati , SR 🙆 ati “Urakora ibiki Chance?”
Chance ati “guhera ubu ntiwemerewe kunsoma kugeza itariki igeze!”
SR ati “Itariki ? Iyihe tariki ?”
Chance ati “Soma ibiri muri envelop !” SR agata envelop asoma urupapuro rurimo arikanga arangije ati “Dickson yemeye noneho ko tubana ?”
Chance mubimwenyu byibyishimo ati “Yes nkuko ubibona ubu ni tweho dusigaje gutora itariki y ubukwe ubundi tukabana byeruye”
Dore ngo barishima Bagahoberana bigaragara ko urukundo muribo rwari rukomeye cyane !!
Tuve aho tuze mugihugu kibanyi kwirimbi , turi kubona Diogene muri Costume nziza ari imbere y imva y’uwahoze ari umugore we . Afite indabyo ndetse n’akavura karimo kurwa gusa Clara niwe wari umufutse n ‘Umutaka. Diogene yaciye bugufi ashira indabyo kutiro cy umugore we arangije mugahinda ati “mugore wanjye , wagiye nkigukunda gusa nizerw ko aho uri wishimye ko nkiriho kandi nabashije guhorera urupfu rwawe ! Gusa nkuko nabigusezeranije ngomba kubaho kubwawe ndetse nkuko wari ufite igitekerezo cyo kuzajya dufasha abana nzagikuza noneho simfashe abana gusa ahubwo nzajya ntabara isi yose muri rusange!”
Inyuma hari uwaturutseyo arabaza ati “urinde uri gushyira indabyo kugituro cya mushiki wanjye ?”
Diogene arahaguruka arahindukira abonye uvuze ati “ FRANCIS !”
Undi ati “urinde uzi izina ryanjye ntakuzi ?”
Diogene ati “mushiki wawe akiri muzima yahoraga akugaho kenshi ndetse yananyerekaga amafoto yawe !”
Umusore akibyumva ahita ajugumya umutaka (umbrella) we hasi ahita asimbukira kuri Diogene barwa mubiziba atangira kumuhondagura ibifunsi kumutwe amushinja urupfu rwa mushiki we , Clara agiye kwivanga Diogene azamura akaboko amubuza . Diogene yaragiye akubitwa ibifunsi ava amaraso karahava ariko we ntacyo yakora usibye kureka agakubita gusa cyane ko nawe ubwe yishinjaga amakosa !
Muri Eclipse Division nabo bamaze kuvumbura ikoranabuhanga ryo kurwego rwo hejuru kuburyo noneho icyakwataka isi cyose cyaba kivuye i kuzimu , mwisanzure yewe kinari kwisi bahita bakimenya byohuse kitari cyagira icyo cyanginza. Ubu tuvugana baracyakora ubushakashatsi bwimbitse kubyo bakuye kukirwa aho General yakorera mbese mubyo bahakorera harimo na zimwe mungabo zidasanzwe . Dickson nkibisanzwe yakomeje kuyihagararira ndetse nawamusaza ugendera kukagari amwungirije. Ntabwo bicaye bakomeje no gutekereza kuri the Extraordinary one wari wavuzwe kurugamba rwanyuma ariko ntagisubizo babonye kuko kuva urugamba rwarangira nawe ibye byahise bibura ! Gusa General ntabwo yari yapfuye twari twabonye ko yasubiye mucyogajuru cye nyuma yo kunanirwa kurekuza se aeiwe sekibi ndetse na Christina yari akiri iruhande rwe !
Tuvuye aho Tugaruke kwirimbi , Francis yakubise Diogene ageraho ararambirwa birangira bicaye batangira kuganira bose buzuye ibyondo gusa , Diogene ati “ntabwo aringe wishe mushiki wawe nubwo uwamwishe yari yaje ashaka nge . Rero kunkubita uri mukuri pe ntabwo nabipinga kuko uri mukuri”
Francis mugahinda karimo n amarira ati “ubundi nakakwishe kuko nicyo ukwiriye , kuko iyo utaza gushuka mushiki wanjye ngo yange umukire wari bubashe kumurinda ntabwo aba yarapfuye”
Diogene ati “rwose nicyo nkwiriye kandi niba unabishaka fata imbunda uhite ubisoza”
Amuhereza pisto ati “bisoze !” Clara ashaka kubyinjiramo ariko Diogene aramuhaharika ahubwo ahita anahumiriza yitegura gupfa ! Francis yafashe imbunda ahita arasa amasasu atatu kuruhande arangije ahita ajugunya imbunda ava kwirimbi arigendera bivuze ngo aramubabariye !! Clara nawe wananyagiwe yahise aza akubita urushyi Diogene ati “Kuki ushaka kwiyahura ? Ukeka ko ntabandi bagukeneye!”
Gahita kanamuhobera disi ,ubanza nako kari kamaze kumukunda kuva aho bagakoraniye !!
Nkugaruye muri Eclipse Division , EM we yikomereje imyiyozo ye ari nako agenda avumbura bishya kumbaraga yari yaraterewe kukirwa cya General , Trecia nkibisanzwe nawe yari ingwanyi nziza cyane nawe kwari ukugenda yagura Technique kuko inshingano zari zibategereje nka Eclipse Division zari nyishi kandi zihambaye . Devy we ntavuga aba yiyicariye hirya yitegereza uko abandi bakora imyitozo ntawe ashaka kuvugisha. Sasa Mugihe Dickson ari mubiro bye , ukuriye ubushakashatsi hari urukaratasi rwanditseho yamitongero twigeze kumva General avuga umwana agatuza , Hejuru yayo magambo handitseho THE CODEX OF THE BOUND REALMS !!! Dickson yarayasomye arikanga !!! LOADING PART 2
IYI NKURU IKOMEREZA KUYINDI TUGIYE GUHITA DUTANGIRA YISWE THE CODEX OF THE BOUND REALMS.
Iyi nkuru n’izindi z’ubwenge nkizi muzandikirwa na Edouard Safari. Ndabakunda byebye 😍😍😍😍
Comments