Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twaherutse Gisa amaze kwemereza imbere ya bantu ko Bambi ari umugore we ndetse bagiye guhita bashingiranwa.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Kirabo n’umwamikazi byarabarakaje cyane.
Gisa areba Kirabo ati” Ngaho noneho komeza usebe Umwami kwica umugore w’Igikomangoma?
Kirabo avugana umujinya ati”Urabeshya. Uwo mukobwa umuhaye agaciro kawe akakanya kubera ko urimo kurwanya ubusab bwanjye.
Gisa ati” Kirabo reba Bambi umwitegereze neza cyane. agaciro ke yaragasanganwe nk’umuntu. Kandi simuhisemo uyu munsi kuva numubona nahise muhitamo..
.
Ntare avuga cyane ati”Gisa ibyo uvuze ntagaciro byagira kubera ko uwo mukobwa yaroze ubwonko bwawe.
Gisa ahindukiranya Ntare ati” Impamvu wowe umwanga nuko yakosye amakosa yawe yakunaniye wa kigwari we.
Ntare biramurakaza cyane.
Gisa areba Umwamikazi ati” Ngaho mama wowe n’umukobwa wawe mukomeze ubusabe bwanyu.
Umwamikazi abona ntakindi bakora kuva Gisa amaze kwemeza ko Bambi ari umugore we.
.
Umwami areba Kirabo ati” Ibindi byose usaba ndabikwemerey ariko Bambi ntakorwaho ni umugore wa musaza wawe.
Kirabo byaramubabaje ariko arabyumva.
Umwami ati” Gaju arababariwe kubwo ubusabe bwawe.
Ababyeyi ba Gaju barashimye cyane byibura umwana wabo agiye kurekurwa..
.
Ntibyatinze ibirori byararangiye. Gisa na Bambi barajyanirana bagenda bafatanye ikiganza barebana cyane.
Bambi ati”Kubera iki wabikoze kuriya?
Gisa ati”Nicyo nagombaga gukora.
Bambi ati”Ese koko buriya urumva witeguye kumbera Umugabo nkuwo navuze. Umugabo utarangwa n’amategeko gusa kandu uha ugaciro umugore we.
Gisa ati” Wowe humura . nkuko wabivuze buri umwe ese azaa icyuzuzo cya mugenzi we.
Bambi araseka.
.
Sola arimo kugenda inyuma yabo yakumva amagambo barimo kuganira agaseka. Barahindukira bareba inyuma bareba Sola.
Sola ati” Murimo kunshimisha.
.
Tuze mu rugo kwa Bambi ibyishimo ni byose umukobwa wabo agiye kurekurwa avane mu gihano yariyarajywemo.
Dumba nusaza wa Gaju ati” Ariko nubwo agiye kurekurwa ntago azigera aba umugore w’Igikomangoma mwe murumva ari iki cyo kwishimira
Mama Gaju ati” Twishimire ko agiye kurekurwa atazagwa iyo bari baramujyanye.
Dumba ati” Nibyo ariko n’ubundi ntacyo tugezeho. Ubundi se ubw wavuga Umwamikaiz adufashije iki?
.
Tuze ku Mwamikazi na Kirabo bicaye hamwe barimo kuvugana.
Kirabo ati” Niki uriya Mukobwa yahaye Gisa?
Umwamikazi ati” Nanjye nicyo nibaza kuva uriya mukobwa yagera hano I bwami yaratuyogeye ntago tuzi icyo agamije. Igitangaje nuk Musaza wawe n’Umwami bamwiyumvamo cyane.
.
Igihe kirisunika.
Bidatinze Gisana Bami barasezeranye baba umugabo n’Umugore byemewe. Abantu benshi bishimiye ubwo bukwe ariko hari n’abatarabwishimiye habe na gato harimo na Gaju.
.
Nyuma y’ubukwe Gisa na Bambi baje mu nzu yaboya bonyine. Bahagarara mu nzu bararebaa. Gisa afata icyo kunywa asukira Bambi nawe arisukira.
Gisa ati” Uyu munsi uhinduye amateka hagati yanjye nawe. Kandi rowse ndagusezeranya Bambi ntag uzababara cyangwa ngo wicuze.
Bambi ati”Urakoze cyane.
Gisa ati” Vuba abantu bose bakwanze nabaguhize ugiye kuzaba umwamikazi wabo bajye bakwikubita imbere.
Bambi ati’ Ntago ibyo bigiye gutuma niyemera ku bantu ariko bizaba isomo kubabiba urwango rw’ ubusa.
.
Barareban mu maso maze barasomana nyuma yo gusomana bajya mu buriri buri wese yita kuwundi barishimana .
.
Igihe cyarageze Kirabo asubira mu bwai yashingiwemo.
.
Mu bwam nah iminsi ikomeza kwicuma. Ubuzima bwa Bambi bwatahindutse nawe asigaye afite abaja. Ndetse Sola ntakiri umuja ahubwo ashinzwe bimwe mu bikorwa by’I bwami.
.
Tuze mu rugo kwa Gaju.
Gaju ahagaze hamwe arimo gutekereza cyane ntago yishimye. Nengwa aza kumureba ahagararana nawe.
Nengwa ati” Ese Gaju hari icy ugipanga ko nubundi ibyo warwaniraga byarangiye.
Gaju aramureba ati”Igihe cyose haba hakiri amahirwe.
Nengwa ati” None ushaka kuvuga.
Gaju ati”Ubu ntacyo kuvuga ariko vuba uraza kubona.
.
Mu rugo rwa Zaheni ya nshoreke y’Umwami arikumwe n’abahungu be barimo kuganira.
Ntare ati” Mama ko wigeze kuvuga ko hari icyo urimo gupanga none byagenze bite ko byaheze mu magambo?
Zaheni araseka ati” Igihe kiraregereje bana banjye mutegereze gato. Iki gihugu nimwe muzaba abami bacyo. Gisa ntago azigera yima ingoma.
Ntare ati’Gute Mama uzabikora gute.
Zaheni ati’Mwe mutegereze gusa umupango wanjye icyo nzi cyo ntakindi kihe kiribushire.
Ntare na Rutare bararebana.
.
Mu rugo kwa Bambi na Gisa mu masaha ya mugitondo Bambi aracyaryamye, nyuma ya kanyao gato yumva akantu keza karimo kumukora mu gutwi akangutse abona ni Gisa arimo kumusoma mu gutwi yambaye ubusa.
Bambi uburyo Gisa amutunguye biramushimisha cyane ndetse yumva nawe bitemuye ubushake barasomana.
Gisa asubira mu bururi neza aryama hejuru ya Bambi barasomana cyane. Hashizeakanya Bambi aba ariwe ujya hejuru nawe aba ariwe uyobora.
Bambi ati”Nsigaye nkukunda cyane.
Gisa ati” Ni ubwa mbere umbwiye ko unkunda.
Bambi ati’ Urabizi ko mbere bitagambo ndetse no kuba narakwemeye numvaga ntazi impamvu mbishdikanya ariko maze kubona nanjye nkukunda.
Gisa ati” Bambi undemeye ibihe.
.
Barakomeza baratwaza.
Bambi ati” Reka nze nkwereke ibanga nkufitiye rero.
Gisa agira amatsiko menshi ati” Iryo banga nirihe.
Bambi araseka ati’ rega wigira amatsiko ngo akwice iryo banga ndikumwe naryo hano.
Gisa araseka,
Comments