logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 22

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twaherutse Igikomangomakazi Kirabo asabye ko Bambi acibwa umutwe bakawumuzanira.
.
Inkuru ya Chris nandi Ishimwe.
.
Kirabo akibisaba abantu baguye mu kantu. Umwami nae yarikanze Gisa we biramurenga.Ntare na Rutare baraseka kuko bo birabanejeje Bmabi bamufataga nk’umwanzi wabo nimero ya mbere. Umwamikazi yarebanye n’Umukobwa maze aramwenyura kuko amkoreye icyo yariyamusabye kumukorera.
.
Mu ngoro hose byabaye urusaku abantu bamwe bibaza impamvu iby abisabye.
Gisa ahita ahaguruka areba Kirabo ati” Kirabo nizere ko icyo atari ikifuzo wikiraniraga.
Kirabo aramureba ati” urabona njyewe ndimo gukina. Ntagihe kimikino ndimo hano.
Gisa ati”Urakomeje.
Kirabo ati” Yego ndakomje umutwe wa Bambi nkukeneye hano.
Gisa biramubabaza ati” Niki gitumye wifuza umutwe wa Bambi+
Kirabo ati” Nuko nshaka kwishima ntakindi.
Gisa arumirwa ati” Abandi basaba imitwe y’abanzi babo nkawe Bambi niki yagukze ko mutanaziranye?
Kirabo ati” Umva Gisa va mu byifuzo byanjye. Umwami yambwiye ngo musabe ibintu bitatu nshaka byose arabimpa kandi yabirahiriye imere y’abantu bose. 
.
Gisa arihundukira areba Umwami abonaUmwami yubitse umutwe hasi ntago arimo kumureba Gisa aramuhamagara cyane.
Umwami yegura umutwe aramureba
Gisa avugana akababaro ati” Ndacyeka Mwami ikifuzo cya mushiki wanjye ntago ntukwiye kucyumva.
Kirabo ati” Ariko nkawe urahakana iki?
Umwamikazi ati” Gisa ubaha ibyifuzo bya mushiki wawe. Ubundi Bambi niki hano si umuja gusa hari ikindi kubera iki umuvuganira.
.
Bambi na Sola baraho barimo kureba. Sola afite ubwoba arahindukira areba Bambi amureba arimo kurira.
Sola ati” N’ibiki bigiye kuba.
Bambi ati” Umva tuza wirira.
Sola ati”Ndahangayitse cyane uriya mukobwa ni umusazi.
.
Gisa areba aho Bambi ahagaze bahuza amaso bararebana cyane. ako kanya abasirikare bajya gufata Bambi.
Gisa arababuza ati” Mube muretse. Umwami ntago ntago yariyatanga ijambo rye.
.
Kirabo areba Umwami ati” Mwami wanjyeibyifuzo byanjye byamaze gutangwa.
Umwami aramureba maze arahaguruka , abantu bose baramureba bategereje kumva ijambo agiye kuvuga.
Umwami areb Kirabo ati” Kirabo mukobwa wanjye urabizi ko nkukunda cyane uri umukobwa wanjye w’igikundiro ndetse nkukonabvuze ntacyo wansaba ngo nyikwime.
Gisa ahita ateza akavyo avugira mu Mwami ati” Papa ugiye gukora ibiki?
Kalego areba Gisa ati’Gikomangoma ubaha Umwami wimuvugiramo.
Gisa ramureb aramusubiza ati” Umva nkuraho uwo munwa.
Umwamikazi ati” Gisa iyubahe garagaza icyubahiro.
.
Umwami aramureba maze akomz kuvuga ati’Kirabo naguha burikimwe cyose ariko nkanjye so Kandi ugukunda ntag nshobora kuguha Amaraso naba mkuraze nabi.
Kirabo ahita ahaguruka ati” Papa ahourashaka kuvuga iki? Utambwira ko ugiye kwanga ikifuzo cyanjye?Ndetse ibyo bibaye waba ugiye kwica indahiro yawe nk’Umwami warahiriye mu mas y’abantu bose.
Umwami ati” Oyaaa suko ngiye guhindura indahiro yanjye ariko kubwo kurinda umwana wanjye umuvumo w’amaraso ibyo wasabye byo kwiva Bambi ndabihakanye ibindi byose ndabikora.
Kirabo arasakuza cyane ati”Papa waba unsuzuguje cyane imbere y’abantu.
.
Abantu baramushigikira batangira gusakuza bavuga ko Umwami amuha icyo yasabye.
Kirabo ati” Papa kora ibyo wanyemereye.
Umwamikazi yongerera Umwami ati” wikwitesha ikuzo imbere y’abantu. Bambi ushaka kurengera ntacyo aricyo.
.
Ntare areba Bambi bahuza amaso araseka maze ahita avuga cyane ati” Bambi nacibwe umutwe.
Sola arebana na Ntare urimo kuvuga gutyo. Gisa nawe arabyumva arahindukira areba Ntare maze ava aho yicaye asanganira Ntare aramufata amutera igifunsi.
.
Abasirikarebahita babyivangamo barabakiza.
Umwami abona neza ko bibaye ikibazo.Kirabo arebana na Mama we maze azenga amarira arira imbere y’Umwami.
Kirabo ati”Mwami udsubije ibyifuzo byanjye niko kababaro kababaro waba unteye mu buzima bwajye bwose kandi sinazakubarira. Ese ubundi waba ubaye umwami nyabaki utarinda ijambo rye?
.
 Abantu barakomra cyane basaba umwami ko atakwisubiraho ngo arenga ku ijambo rye.
Umwami arabyumva maze arahindukira areba Bambi bahuza amaso arongera areba mu bantu be.
Sola areba Bambi ati’ Reka tuve hano ducike.
Bambi ati”Ntago wacika.
.
Umwami ati’ Muceceke mwese mureke mfate akanya gato.
.
Umwami ahita ava imbere ya Bantu ajya mu cyumba kiraho abanza gutekereza neza icyo agiye gukora.
Gisa ahita aza imbere ya Bambi amufata akaboko aramukomeza ati”Bambi tuza muri wowe hano ntakintu kibi kiza kukubaho.
Sola ati”Umwami niyanzura ngo yicwe biraba birangiye.
Gisa ati’Ibyo sinza kwemera ko bibaho.
.
Uko bavugana, Kirabo n’Umwamikazi baricaranye barimo kubareba.
Umwamikaziavugana na Kirabo ati” Uriya mukobwa ni nzoka y’indyarya yinjiriye Umwana wanjye kuva yabonana na Gisa , Gisa yabaye nk’ikimara ntago akiri umugabo.
Kirabo ati” Mama ngomba gutabara Musaza wanjye umutwe wa Bambi ndakora igishoboka cyose uveho.
Umwamikazi ati” Urakoze cyane, wowe ukomeze utitirize imbere y’Umwami mpaka yemeye kuzuza ibyifuzo byawe.
.
Umwami avuye gutekereza agaruka mu bantu be.
Abantu bakoma amashyi. Umwami arabareba ati” Muceceke
Abantu baraceceka.
Umwami ati” reka mbaze umukobwa wanjye kandi namwe mwese mbabarize hamwe.
.
Abantu baratuza.
Umwami ati”Kirabo banza unsubize n’abantu bose barihano baze kunsubiza. Ese igiti cyera imbuto nziza ninde muhinzi wagitema kubera iki yagitema?
Kirabo ati” ibyo ntago bibaho ntamuntu watema igiti cyiza.
Umwami ati”Nabandi mwese niko mubibona?
Abantu barikiriza.
Umwami ati’ Niko Bambi kuri njye mubona. Uriya mukobwa mubonamo igiti cy’Umugisha mwe mutabasha kubona. Niyo mpamvu Umutwe wa Bambi ntemeye kuwuha umukobwa wanjye.
.
Umwamikazi ahita ahaguruka ati”Ntago ibyo wabikora. Ibyo ubihakana gute Ubundi Bambi ni akahe gaciro afite hano I bwami uretse kuba ari Umuja.
Gisa ahita aza imbere ya bantu aravuga cyane ati” Nicyo gihe ngo munyumve mwese hano. Uriya Bambi murimo kuvuga ko ntacyo aricyo ni umugore wanjye ndetse ubu tuvugana tugiye guhita dushyiringiranwa.
.
Abantu bose baba baracecetse.
Gisa areba Kirabo n’Umwamikazi ati” Ngaho ni mwongere muvuge ko ntacyo aricyo.
.
Ibice 28. Byose bisigaye amafaranga 200 ndabiguha. Waba ukoresha Facebook gusa. Wanyandikira inbox 
Abakoresha Whatsapp ni 0781955794.
.
Nkabihera aba chou.
.
Udacikwa na Episode ya 23

Comments