logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twaherutse Umwamikazi asabye umukobwa Kirabo ko hari ikintu yamufasha.
.
Inkuru ya Chris Nand Ishimwe.
.
Bamaze kuvugana Kirabo yaje kureba Umwami ngo nawe bavugane asanga Umwami ateruye umwuzukuru we barimo gukina
Kirabo akomeza guhagarara aho ageze arabareba arabishimiye cyane. Umwami aba aramubonye arimo kubareba.
Umwami aramuhamagara ati” Ngwino hano
Kirabo aramwegera 
Umwami ati Ngwamo cyane.
Kirabo amugwamoUmwami arishima cyane ati” Mukobwa wanjye narinkukumbye cyane
Kirabo ati” Nanjye narabakumbuye cyane nakumbuye hano iwacu cyane.
Umwami ati” Nubwo wagiye ariko ntago watandukanye natwe burundu wagumye kumitima yacu.
Kirabo ati’ Ndishimye Papa kongera k kukubona.
.
Tuze mu nzu y’Igikomangoma arikumwe na Bambi bari mu buriri.
Bambi ati” Mushiki wawe ko yaje ukaba utarimo kujya kumureba?
Gisa ati” Kuba ndikumwe nawe ndumva ntakindi nkeneye.
Bambi araseka ati” Oya haguruka ujye kureba Mushiki wawe wiba gutyo.
Gisa ati” Koko ushaka ko ngenda ibihe nkibi tubyangize,
Bambi ati” Bizasubira genda.
Gisa arabyuka aritegura yitegura yirebera Bambi ati”Uri mwiza.
Bambi agaseka ati” bura kugenda ngo urimo kuntaka.
.
Gisa atI” Ni wiwe ushishikaje cyane hano ntabandi.
.
Kirabo amaze kuvugana na Papa we yahise aza mu rugo rwa Zaheni. Zaheni aramuhobera cyane amwishimiye koko
Zaheni ati”Uraho mukobwa wanjye nkunda
Kirabo ati”Uraho neza mama
Zaheni ati” Disi twaragukumbuye cyane, 
Kirabo ati’Ntare na Rutare barihe?
Zaheni ati” Baribarihano sinzi aho bagannye.
.
Baricara bakomeza kuganira.
Zaheni ati”Iriya ubayeyo. Njye ntakubeshye ntago nashimishijwe n’uburyo Papa wawe yemeye kugutanga ukajya gushyingirwa iyo mu banzi. Na mama wawe akabyemera koko ! bisa nkaho mama wawe atagukundaga.
Kirabo ati” Njye siko mbibona byose byakozwe kubwo amahoro nanjye niyo mpamvu nemeye gushyingirwa.
.
Zaheni ati” Koko urumva ntakibazo kibirimo waragiye gushyingirwamu banzi?
.
Uwo mwanya nTare na Rutare baraje maze baramuhobera cyane biratinda. 
Kirabo ati” Narimbakumbuye cyane basaza banjye
Ntare ati’ Natwe nuko kandi urabizi ukuntu tugukunda.
Kirabo ati”Mwarakuze weeeee.
.
Kurundi ruhande Gisa ari mu nzira arikumwe na Bambi.
Bambi ati” Ngaho genda jya muri bene wanyu njywe urabizi ko ntahagera.
Gisa ati” Bambi ibyo wibigiraho ikibazo njye nawe twamaze kuba umwe.
Bambi araseka ati” Ni bande ibyo biteguye kubyumva.
.
Bakiraho basiganira kujyana Kirabo na ba Ntare bavuye iwabo baba babonye Gisa arikumwe na Bambi barimo guseka.
Kirabo arahagarara arabareba cyane ati” Gisa ntago yigeze amenya ko naje?
Ntare ati”Yabimenye ariko ikigaragara ntago akwitayeho kubera kirya gikobwa.
Kirabo ati”Uriya niwe Bambi
Ntare ati”Yego wamumenye ute?
Kirabo ati” Nkigera hano namumenye.
Ntare ati”Niko ameze akunda kwigaragaza ahantu hose..
.
Kirabo ahita agenda agana aho bari.
Gisa na Bambi baba baramubonye aza abageraho arabareba Gisa agiye kumuhobera Kirabo arabyanga.
Gisa ati” Wanze ko nkusuhuza.,’
Kirabo avugana umujinya ati” Ubuse nibwo umenye ko naje ra!
Gisa ati” Nibwo mbimenye.
Kirabo ati” Warikubimenya se mama kandi uyu mukobwa yarayobeje intekerezo zawe?
Bambi ati”Kirabo haricyo mfa nawe.
Kirabo ati” Ntacyo mvugana nawe.
.
Kirabo ahita yikubita aragenda.
Gisa arebana na Bambi
Gisa ati’Rekana n’umushiha we.
Bambi ati” Njye ntacyo biba bimbwiye.
Gisa ati”Nkunda ko wakira ibintu vuba  
Bambi ati” Njye ntaribi rwose ikibi ni uwahungabanya ubuzima bwanjye cyangwa ngo ansuzugure aho sinabyemera.
Gisa araseka ati” Urihariye.
.
Bidatinze bateguye ikiroro cyo kwakira Kirabo n’umwuzukuru yazanye. Barabaga inyama barenga ibyo kurya n’ibyinshi I Bwami.
Bambi na bandi baja barimo gusavinga abantu. Umwami avuga ijambo rikomeye ko akunda Umukobwa we cyane.
Igikomangomakazi kirabo kicaye ahantu heza bagiteguriye.
.
Bambi arimo gusavinga gusa mu batware n’abandi bayobozi. Agera kuri Kirabo agiye kumusavinga kirabo aranga.
.
Ibirori byarakomeje Gisa we amaso ayahane Bambi gusa niwe arimo kwirebera gusa. Ntare nawe arimo kureba Bambi gusa.
Rutare aba aje kwicara iruhande rwe.
Ntare ati”Icyama amahirwe ruriya rikobwa nkongera nkarufatirizaho ukabona ibyo nkora.
Rutare ati” Tuza Mama yaravuze ngo dutuze dutegereze.
.
Umwami afata ijambo abantu bose bahita baceceka.
Umwami ati”Nkunda umukobwa wanjye niyo mpamvu yibi byose. None umukobwa wanjye w’igikindiro wameye gushyingirwa kubwo umutekano w’Igihugu none akaba yaje kunyereka umwuzukuru wanjye nansabe ibintu bigera muri bitatu yumva ashaka kandi ndahita mbimuhera imbere yanyu
Abantu bakoma amashyi.
Kirabo arahaguruka abanza kuvuga amagambo ashimira Umwami arangije aba atangiye kuvuga ibintu bitatu ashaka ko Papawe yamuha.
Kirabo ati” Icyambere nsaba. Gaju nahabwe imbabazi asubirane ubuzima bwe busanzwe.
Umwami agwa mu kantu. Ariko Umwamikazi biramushimisha.
Kirabo ati”Ikintu cyakabiri nsaba Umwami ni Umutwe wa Bambi. Bambi bamuce umutwe bawunzanire hano.
.
Abantu bose bahita bagwa mu kantu! Umwami yarumiwe. Bambi nawe arabyumva. Gisa areba nabi Mushiki we .
.
Udacikwa na Episode ya 22

Comments