logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S02 EP06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
  CASSIEN 
 .
 Mana yanjye nasimbutse nk’umurabyo nirasa mu byatsi kuko sinashakaga ko yampamya na gato gusa nasimbutse nanjye ndekura urusasu ubundi numva aratatse, ubanza namuhamije ariko nanjye amahwa yarankoroboye aho nituye Ako kanya numvise amasasu abiri mu kirere, ikimenyetso ko urugamba rurangiye kandi rwari rurangiye ntahanye intsinzi Nasohotse mu ishyamba abantu bose bankomera amashyi .

Marc: bravo musaza."

 Cassien : habuze gato umuswa yari andiye sha."

Alex : ubanza yarabanje kukwigaho uburyo urwanamo erega urwanye igihe kinini uhita ubatsinda."

 Rudy: jya kwivura aho wakomeretse reka natwe tujye kwishyuza no kwaka amakuru kuri bariya twari duhanganye ubwo ni aho mu kanya dutaha."

Nahise ngana mu cyumba cyanjye cy’urwambariro nuko abantu baza kumpa felicitation uko ninjira ubundi ngeze mu kumba mbanza kunywa amazi numvaga ndi kwaka.  Nahise mfata ibyo kwihanaguza aho nakomeretse ariko hari mu bitugu sinaharebaga neza nuko igihe nari nkiri gushaka uko nifasha mbona urugi rufungutse maze haba hinjiye Catheline.


 Catheline: ukeneye ubufasha se ?" Cassien : urakora iki hano Catheline ?" Catheline : nje kugufasha kwivura."

 Nabanje kumwitegereza umwanya utari muto, ni Catheline wa kera rwose pee. Yambaye uburyo bukurura abagabo nka kera kandi ntabwo ari mubi reka mvugishe ukuri nubwo mu mutima wanjye namaze kumuhanaguramo kera Ubundi se ko anyizaniye uwahita ntangira mission yanjye nubwo amatariki nari narihaye ataragera bitwaye iki ?"

  Catheline : ushaka kwifasha se nigendere ra ?"

 Cassien: ngaho akira mfasha nta kibazo."

 Yahise anyegera atangira kumpanaguza umuti wabugenewe aho nakomerekejwe n’amahwa n’ibiti byo mu ishyamba.

Catherine: uracyari indwanyi nziza rwose."

  Cassien: urakoze. None se wagaruwe n’iki mu mugi ?"

Catheline : umva Cassien… "

Cassien : mbwira nta kibazo."

Catheline : nari naribeshye kuri Luc burya."

Kuvuga izina Luc ubwabyo numvise ari nko kunsogota kuko Luc ni we watumye byose bibaho 

Catheline : nyuma y’umwaka tugiye yarahindutse gusa nibwo nabashije kuvumbura ko burya ari wowe nakundaga ahubwo…"

  Naramurebye nibaza niba ibyo avuga ari ukuri cyangwa se ari ugushaka kongera kunyigarurira. Gusa nanjye aka kanya nshaka gukora akazi ubwo nyine ni ukwishyura ibyo yankoze nubwo wenda we bizaba bimurimo noneho ariko jyewe nzaba ndi mu kazi.

 Cassien : kuki se warindiriye imyaka ibiri yose koko ?"

Catheline : kuko nari mfite ubwoba nyuma y’ibyo nagukoreye nkagenda maze kukurasa. Gusa ubwo nagarukaga nakubonanye na wa mukobwa mbaza gukekako ari uwo kwirira gusa ariko namenye ko umukunda nk’uko wankundaga."

Cassien : urazi se, mu kuri ntakubeshye turakundana ariko ahari naguha umwanya tukazaganira wenda tukiyunga nubwo gukundana byo bidashoboka."

 Catheline : ntabwo nabyanga ariko se inshuti yawe ibimenye?"

 Cassien: nzagerageza mbimuhishe."

 Catheline: ntabwo nshaka ko abantu bazavuga ko nje kwivanga mu rukundo rwanyu Cassien. Cyangwa se ko yazavuga ngo naje kumutwarira umuntu."

 Cassien: ntabwo azabimenya kandi nabimenya nzamubwira ko byaturutse kuri jye wowe urengana."

 Catheline : nta kibazo noneho."

 Yabimbwiye ahita ampobera byo kunshimira ariko jyewe icyo nashakaga ni ugushyira mu bikorwa gahunda zanjye neza ibindi ntibindeba. Gusa ako kanya urugi rwahise rufunguka yari Marc winjiye,

  Marc: umva Cassien tura…"

 Yahise akanura amaso kuko yinjiye ngihoberanye na Catheline,

Marc: uri gukora ibiki n’iyo ndaya Cassien? "

Nahise nsunika Catheline ,

Cassien: umva Marc ibyo ukeka ntabwo ari byo. Yarimo anshimira gusa… "

Marc : ngo agushimira ? ntumbwire ko wamubabariye."

 Cassien : namubabariye."

  Gusa nabimubwiye mureba mu maso ngo byibuze amenye ko ibyo ndimo ari mission natangiye ariko ntabwo we ahari yabibonye.

 Marc : ngo iki ? umushenzi nyuma y’imyaka ibiri akubeshya byarangiye ajyanye n’umwanzi wawe nyuma yo kukurasa no kutwiba none umunsi umwe uramubabariye ? Ese ubwo ni uguha agaciro Amanda ? "


Nabaye ntarongera kumusobanurira numva ingumi nziza cyane yangezeho mba ndabandagaye aba asunitse Catheline na we aguye hasi erega ubwo intambara iba irarose.  Twamaze hafi iminota igera mu icumi turimo duhondagurana Catheline agerageza kudukiza ariko biba iby’ubusa Nibwo Alex na Rudy binjiraga basanga turi muri ibyo Babanje kudukiza ubundi babona kutubaza icyo turimo gupfa.


  Marc : musanganye n’iyi ndaya barimo guhoberana."

 Rudy : ngo iki ? "

Marc : byonyine se ahubwo ngo ko yanamubabariye ."

Catheline : mwimubeshyera ni jye namwegereye mushimira ko …"

 Alex : nta jambo twagusabye hita usohoka hano se vuba bitaraba nabi cyangwa nkwereke ko ntibagiwe ibyo wadukoze."

 Catheline yahise asohoka nuko dusigara aho twenyine  

Cassien : ese ubu muyobewe koko mission ndimo?"

Marc : none ni uku uyitangiye se?"

 Cassien : ariko ngomba kujya mu gakino gahoro gahoro kandi sinavuze ko ngiye gusohokana na we cyangwa kuryamana na we ubyumve neza."

 Marc : umva reka ngende kuko ngumye hano nagutera indi ngumi ."

 Yahise asohoka 

Cassien : ese uyu we afashwe n’ibiki koko ?"

 Rudy : umva Cassien urabizi Amanda ni nka mushiki wacu twebwe. Rero iyo mission yawe rwose urabizi ko izamuhungabanya niyo mpamvu biba byaturenze."

Cassien : murabura kunshimira ko natsinze ariko ibyanyu ni ukuza munyuka  inabi gusa ? "

Na we yahise asohoka ansigana na Alex 

Alex: man urabizi bariya bahungu bamufata nka mushiki wabo rero buriya baba bumva banaguhombanya kubera badashaka kukubonana n’undi mukobwa uwo ari we wese."

 Cassien : ese ukeka ari jye norohewe koko ?"

 Alex : ndabizi man. Gusa nyine komera kandi ntubigire intambara bizashira kandi neza."

  Nahise nambara nuko turasohoka.
.
 Bukeye bwaho ,

.
 AMANDA
.
  Ijoro ryose sinaraye neza. Naraye nibaza niba Cassien yabashije gutsinda cyangwa se yagize ikibazo runaka kuko ntawigeze agira icyo ambwira Numvaga mpangayitse nuko ubwo nafataga telefoni ngo mpamagare menye amakuru nahise ngwa ku ifoto yoherejwe n’umuntu ntazi . Muti ni ibiki ? yari ifoto ya Cassien ahoberanye na ya ndaya ngo ni Catheline Umujinya waranyishe mpita nsohoka mu cyumba nihuta ngo njye guhangana na yo kuko ubu ndabizi bararanye Nakubitanye na papa ambaza ikibaye mubwira ko mwiyamye, ntimumbwire ngo naramwubahutse hari igihe ibintu bikurenga ukumva ntawe ushaka ko akuzanaho izihengamye  Burya icyatumye atanyandikira cyangwa ngo ampamagare yari mu ndaya ze ? Nageze ku muhanda mpita mbona bus yihuse ubundi ecouteurs mu matwi ngo byibuze mbashe gutuza ariko numvaga ngiye kwica umuntu neza neza. Agire amahirwe nsange adahari naho ubundi haragwa umuntu.


  Nagezeyo Alex aba ari we ukingura mpita mubaza aho Cassien ari akimbwira ko ari mu cyumba niruka ari ho ngana ubundi nsunika urugi rw’icyumba n’ingufu nyinshi.

   Amanda: iyo ndaya yawe ngo ni ex iri hehe ? "

Cassien : Amanda ubaye iki ko utarwiyambitse ? "

Nahise ndebera hose njya mu bwogero ndeba no munsi y’igitanda mbura umuntu.

 Amanda : yatashye ? ari hehe ?"

 Cassien : none se ni nde ukubwiye ko ari hano koko?"

 Nahise mwereka ifoto muri telefoni

 Amanda : uwo si we mwahoberanaga ? None byarangiriye aho ntimwahise muza mukaryamana se ndabayobewe aba EX iyo batangiye kuza babihobereshwa ?  "

Cassien : Amanda ntabwo twaryamanye. Nyuma yo kurwana yaje ashaka kumpanagura aho nakomeretse. Namubwiye kumva iruhande ariko aza ambwira icyatumye agaruka nuko …"

 Amanda : nuko uramubabarira ? ariko ubundi ugira ubwenge cyangwa aho bwari kujya harimo igikoma ? umuntu nyuma y’ibyo wambwiye yagukoze byose ngo wababariye ? cyangwa warambeshye ntibyanabaye byose ?"


 Cassien : ahahise haba ari ahahise numvaga nshaka kumubabarira bikarangira ubuzima bugakomeza. Umbabarire ko ntaguhamagaye cyangwa ntakwandikiye ariko nta kibi nakoze rwose pee."

 Numvaga nakizera ibyo ambwiye ariko uburakari bwari bwinshi ku buryo budasanzwe rwose pee Nahise nsohoka n’umujinya mwinshi ariko Cassien amfata ukuboko ,

Amanda : Cassien ndeka ngende."

 Cassien : ba uretse mbanze ngusobanurire ariko ."

Amanda : ubwo busobanuro bushyire Catheline undeke."

 Cassien: ese ko wigize intakoreka bite byawe?"

 Asyi we!  Nahise mwiyaka ngenda niruka mfite umujinya amarira atemba mu maso ngenda ntazi iyo ngana, nisanga nageze mu busitani nuko nicara mu byatsi hafi y’amazi mu gacucu gahari ngo nsubize ubwenge ku gihe.
.
IRAKOMEZA 
.
 Ese iyi mission izakunda ra cyangwa bizazana amakimbirane? 
Aha, ariko ngo ntarukundo rutabamo intonganya. Agace ka 7 ntuzagacikwe.

Comments

Manishimwe clementine: Ahaaa nidange