Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
CASSIEN
.
Mana yanjye sinzi icyo noneho ndi bukore pee! Ese ubundi ubu ni uwuhe mushenzi wafashe amafoto akajya kunteza abantu koko? Mufashe ntabwo yamva mu nzara. None ndebera uyu na we agiye yivumbuye. Ubu se njye kumushaka nako mukurikire cyangwa mbyihorere?
Marc : umva man tuza ndaje njye kumushaka."
Naratunguwe uburyo byatangiye atamwumva none ndabona asigaye na we amufata nka mushiki we.
Marc : ndajya kumushaka hanyuma mucyure iwabo."
Rudy: haguruka se nyine ubivuge ugenda."
Marc : sawa reka ngende ndi bubahamagare mbahe amakuru."
Numvaga nkeneye kuruhura mu mutwe nuko mpita nambara imyenda ya siporo ubundi nerekeza aho dukorera siporo iyo dushaka kuruhuka mu mutwe, Gusa ndibaza amaherezo nintangira ya mission neruye ko nihaye ibyumweru bibiri nkazaba nyishoje ubu koko bizemera uyu mukobwa noneho ntazasara nanjye akansaza Ubundi kuki namukunze koko ? Ese ubundi kuki we yankunze ubu ? Jyewe ubundi imyitwarire yanjye ntabwo ndi uwo gukundwa kuko ndabona nzamubabaza ntabishaka.
.
AMANDA
.
Numvaga nshaka kurira nkaruhura umutima nuko ndirekura ndarira kuko ntawarimo andeba cyangwa ngo anyumve Yambwiye ko ankunda ambeshya ngo nkunde ndyamane na we nanjye mba agashwi muha ubusugi bwanjye koko ? Ese ubundi kuki namukunze jyewe koko?
Aho ndi numvise umuntu ampamagara sinigora mpindukira gusa arongera arahamagara numva ijwi sindi kurimenya neza ariko niba atari Rudy ubu ni Alex Narahindukiye mbona ni Marc .
Amanda : Marc ? "
Marc : Imana ishimwe ndakubonye."
Amanda : warimo unshaka se?"
Marc : yego twese twari duhangayitse."
Amanda : ukuyemo Cassien ariko."
Marc : umva wimurakarira ndagusabye."
Nahise mpaguruka nshaka kugenda,
Marc : aho ujya hose ndagukurikira ni hahandi niwiruka ntunsiga kandi."
Ngo iki ? naricaye ngo numve ibyo ashaka kumbwira,
Marc : ni ukuri ntabwo baryamanye icyo nakiguhamiriza. Gusa yamufashe mu maboko amushimira."
Amanda : nubwo byaba ari uko byagenze sinzi ko namubabarira vuba. Kuki yemeye akamwegera ? nako sinzi."
Marc : urumva nawe uri we byakubaho kuko umukobwa kugaruka kwe byibukije Cassien ibyahise byose asa n’ubuze icyo akora cyangwa areka."
Amanda : ni ukuri ndamukunda sinshaka kumubura ubanza nasara."
Marc : humura ntacyo uzaba kandi ntabwo azagenda rwose ."
Amanda : urakoze cyane. None kuki hataje Rudy cyangwa Alex hakaza wowe ?"
Marc : nkubwije ukuri mbere numvaga nta birenze ariko uko ugenda ubana natwe nisanze ngufata nka mushiki wanjye bityo bikandinda kumva ndi kure y’umuryango wanjye na cyane ko nkumbura cyane gashiki kanjye."
Amanda : muri make unyifashisha ngo urukumbuzi rugabanyuke?"
Marc : oya nanone gusa nyine nguha agaciro nka mushiki wanjye."
Amanda : numvaga burya unzira kubera ibyanyu nabivangavanze burya."
Marc : aho ho rwose simbikunda ariko se nyine ko ari ko waje nabigira nte. Ngaho ngwino nkujyane iwanyu utahe."
Twagiye mu modoka anjyana mu rugo,
Marc: gusa hanagize ikiba kibi cyangwa kidasanzwe umenye ko Cassien na we agukunda kandi atifuza kukubura."
Amanda: ni iki kibi kizaba we? Ko unteye ubwoba?"
Marc : nta na kimwe gusa navugaga hagize ikiba kuko ntawamenya."
Amanda: OK nta kibazo. Ariko ngo nawe usigaye ufite umuntu mwana?"
Marc: ahubwo se ntiyiga iwanyu mu wa mbere we, ariko nyine… "
Twabiganiriyeho mu rugendo kugera ngeze iwacu ndamushimira nuko njya mu nzu mpita njya mu buriri mba nirambitseho ndi kureba amafoto yanjye na Cassien nibwo urugi rwafungutse mbona ni Marie
Marie: sha nari mpangayitse Alex yambwiye ibyawe na Cassien."
Amanda : sha nyine ni uko byagenze tu gusa ntakubeshye bariya basore hari ikintu barimo kudukinga."
Marie : basi ndi buganirize Alex wenda ndamukuramo ikintu. Sibyo cherie ? kandi ni ukuri niba bakubwiye ukuri nyine ni ibyo byakire unababarire niba bakubeshye ukuri kuzagaragara."
Nagumanye na Marie umwanya utari muto kugera ubwo atashye kwitegura kujya kureba Alex nanjye nduhukaho kugera ubwo papa ampamagaye kurya. Namubajije niba asigaye afite imiti kuko atagikorora cyane aranyemerera nuko ansezera ambwiye ko agiye ku kazi nanjye njya mu buriri kuryama. Ibya mu gitondo mubwira nabi ntiyabimbajijeho ubanza atanabyibuka nanjye nirinze kubigarura ngo atabimbazaho byinshi .
.
MARIE
.
Alex yansohokanye muri resto nziza cyane kandi mbona ko ishobora kuba ihenze rwose pee. Byarandenze.
Alex : wahakunze ? "
Marie : cyane ahubwo. Gusa jyewe niyo wanjyana muri mukubite umwice nta kibazo kuko rwose ngombwa ni wowe."
Alex : waouu. Ubutaha nzabizirikana nkujyane hamwe baba bicaye ku mifuka y’umuceri hirya hateretse icyesi."
Marie : urakoze cyane."
Alex : ubundi se ubu iwanyu baba bakwemereye gusohokana n’umuntu ukuruta cyane. Nta kibazo babigiraho ?"
Marie : ahubwo se baba banabimenye ko badakunze kuba bahari. Papa ni avoka akunze kujya kuburana henshi akagumayo ubwo mama akamusangayo ajyanye na gasaza kanjye jyewe ntitwajyana kubera niga kandi ndanakuze."
Alex : mama wawe se nta kazi agira?"
Marie : aragafite yigisha kaminuza urabizi abarimu ba kaminuza ashobora no kumara ukwezi ataboneka aho aziye mukiga nk’abari ku ikosi. Hanyuma se wowe ababyeyi bawe ?"
Alex : jyewe ntabo."
Marie : sha basi sorry nyine."
Alex : ariko ntabwo bapfuye ahubwo ni uko hashize imyaka icyenda ntababona. Urebye ntabiciye ku ruhande nabonaga batanyitayeho byose mbyishakira no kwiga nirwariza kubera guhora kwabo mu ntonganya ndavuga nti uwababisa ubundi. Nguko uko maze icyo gihe cyose kandi mbayeho "
Marie : yoo sha urakoze kunsangiza amateka yawe ababaje."
Alex : byabanje kungora ariko ubuzima nagiye mbumenyera kuko nari nzi ko noneho ntawe ntera imbabazi aho bigeze. Twakomeje kurya tuganira kugera dushoje ubundi arishyura turasohoka tugana aho yaparitse moto, yambwiye ko akunda moto kurenza imodoka rwose ngo moto ntaho itagera kandi yo inyaruka kurenza imodoka.
Marie : wanyemerera nkakubaza ikibazo ? "
Alex : yego mbaza."
Marie : wigeze ukunda bikurimo?"
Alex : yego ariko rimwe gusa. "
Marie : nibyo Nabimubwiye mureba mu maso gusa mbona ameze nk’ufite izindi ntekerezo."
Alex: akira ambara casque nkwereke aho tujyana."
Nahise nurira moto ubundi turagenda nuko tugera ahantu araparika ansaba kuva kuri moto maze yegera imbere aricara nanjye mwicara iruhande. Hari ku nkombe y’amazi nuko aratangira
Alex: hano mpazi kuva umunsi mumenya.. "
Marie : ex wawe ? "
Alex : sinzi niba namwita ex."
Ngo iki ? baracyari kumwe rero ? Nahise numva akantu ko kubabara kanjemo ndahaguruka na we ahita ahaguruka amfata ukuboko ,
Alex: mbere yo guhubuka ufata umwanzuro ujye uha umuntu umwanya abanze asobanure ibyo yashakaga kukubwira."
Numvise koko ari byo ndatuza,
Alex: aha ni ho namenyaniye n’uwahoze ari umugore wanjye witwaga Loulou ubu hashize imyaka itatu apfuye azize kanseri y’igifu. Ni we wa mbere nakunze nuko nyuma y’imyaka itatu dukundana turabana ariko nababajwe nuko yanapfuye nta mwana ansigiye. Nyuma yo gupfa kwe numvaga kubaho nta na kimwe bimeze kuko yari yarabaye byose kuri jye. Numvaga ntazongera gukunda ukundi ariko hari umuntu umwe watumye umwanzuro nafashe nywuvaho. Nkubwije ukuri wampinduriye ubuzima nkuko Lou wanjye yabigenje gusa muratandukanye mwembi cyane nanone,
Marie : Alex sinshaka gusimbura umugore wawe mu mutima wawe ndabizi sinshobora kuba nka we pee,
Alex : ndabizi. Gusa ntarakumenya, igihe cyose numvaga meze nk’uri ku kiriyo ariko kuva nakumenya nagaruye ibyishimo muri jye ntakubeshye pee."
Numvise ayo magambo ankoze ku mutima nuko amfata mu misaya turarebana duhuza amaso,
Alex : ndabizi nturi Lou ntuzanamusimbura. Gusa ni ibyahise kandi nshaka kubaka ahazaza nkahubakana nawe kandi niba ubinyemereye."
Nabuze icyo mvuga neza neza pee,
Marie : Alex ntakubeshye tukimenyana numvaga ko ari ukwirira isi gusa ndetse nari mfite ubwoba bwo gukundana nawe nyuma yo guhemukirwa n’uwo twari tumaze umwaka dukundana ngasanga yarandyaryaga."
Alex : uwo muswa ntabwo azi umuntu yihombeje mureke azicuza."
Marie : ngushimiye ibyo umbwiye kandi ntabwo nakanga icyifuzo cyawe cyiza ariko nyemerera ntitubyirukanse pee. Ariko se koko urumva ushaka ko tubana mu buzima bwawe buzaza ?"
Alex : cyane ndetse nubu ubyemeye byaba. Ahubwo wowe bite?"
Marie : urakoze cyane."
Alex : gusa hari indi nkuru itari nziza ngiye kukubwira kandi iri bukugore kuyakira. Ariko kuyikubwira ni ku neza ya Amanda. Nunantonganya ndihangana ariko nta kundi. Gusa ubanze unsezeranye ko utazabibwira Amanda."
Marie : sinzi Alex kuko Amanda ni inshuti magara."
Alex : ndabizi ariko ni ku mutekano we n’ineza ye."
Marie: niba abimenye byahungabanya umutekano we nzabika ibanga."
Alex: Cassien afite mission agomba gukora uko byagenda kose kandi akayikora kubwacu twese kuko atayikoze twafungwa. Ibintu dukora ntabwo byemewe kandi hari umuntu ufite amakuru yadufungisha twese burundu ubwo rero uwo muntu ashaka ko Cassien azamugezaho umukobwa we wamwibye, akabona kuduha amahoro."
Marie: none ibyo bihuriye he na Amanda?"
Alex: uwo mukobwa bizasaba Cassien kuba ameze nk’umutereta kugirango amugeze kuri uwo muntu atarabutswe. Ikibazo rero uwo mukobwa ni Catheline ex wa Cassien."
Nahise numva ijuru ringuyeho neza neza,
Marie: ubwo azareka Amanda abe kumwe na Catheline rero?"
Alex : yego gusa bigakorwa Amanda atabizi. Kandi kugirango na Catheline adakeka bizasaba ko Cassien atongera guhura cyangwa kugendana na Amanda kandi nanone Amanda abimenye urabyumva mission yapfa uko byamera kose."
Marie : Mana yanjye kuki koko ? Kuki twakunze abasore bagendana n’ibibazo ? Kuki koko uru rukundo ruteye ubwoba twarugiyemo ?"
Alex : Marie… "
Marie : ibaze Amanda namenya ko nari mbizi nkabimuhisha azahita nanjye anyanga namwe abange…'
.
IRAKOMEZA
.
Yego ko mission. Ese ubu Marie azabasha kubika ibanga ? Disi Alex ararikocoye. Niyihe nama wowe wagira Cassien? Tubwire muri comments. Agace ka 8 ntuzagacikwe.
Comments