Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Amanda
.
Naramukurikiye mubona ajya mu modoka ye maze nanjye nsohoka mu kigo mpita mbona ivatiri iparitse ubundi ninjiramo nsaba uwo mushoferi gukurikira imodoka ya Cassien kugera aho iri buparike Nahise ariko noneho nanjye menya ubwenge noherereza SMS Marie kugirango ataza guhangayika Nyuma y’urugendo rw’iminota igera muri 30, Cassien yaparitse ahantu hafi y’ishyamba nuko uwari antwaye na we araparika.
Amanda : ushobora kuntegereza iminota itanu ?"
Shoferi : yego itanu si myinshi ariko nirenga ndahita ngenda."
Amanda : nta kibazo rwose. Ndishyura angahe se?"
Yahise anyereka aho biba byiyanditse nuko ndamwishyura ubundi nkurikira Cassien buhoro kugirango atambona Muri rya shyamba hari harimo inzu nuko mbona ashyizemo code ifungura urugi rurafunguka ariko ndihuta kugirango mbashe kwinjira rutarongera kwifunga ngira amahirwe biba ari ko bigenda nanjye ndinjira Nahingukiye muri corridor nuko numva urusaku hakurya ndebye mbona urugi rufunze n’idirishya hirya yarwo nuko ndafungura buhoro ndungurutsemo nsangamo intebe n’ameza na screen nini ku gikuta Ku rundi ruhande hari igikoni kirimo n’ameza yo kuriraho Nakomeje kujagajaga hose ariko sinabona Cassien. Gusa inzu ni nini kuko ifite imiryango myinshi pee. Ahandi ninjiye nahasanze imodoka na moto biparitse, na cyo cyari icyumba kinini hanarimo za screens nyinshi na bya ecouteus binini Ibi byose bikora iki hano se ? Nakinguye ikindi cyumba ndikanga noneho Cyarimo akaziki gatuje, hirya hari Cassien yambaye ecouteurs mu matwi arimo yitoza kurasa kuko imbere ye hari igipimo arimo kurasaho Mana yanjye. Ibi se kandi ni ibiki ? Arambwira ko agiye mu kazi naho aje kwitoza kurasa ? Kubera iki se ubu koko ? Ubu wasanga bafite mission runaka akaba arimo kwitoza uburyo azakora akazi neza. Naramubonye uburyo arimo kwitoza kurasa yarakaye. Ubanza arimo kwitoza ikintu gihambaye cyane rwose Gusa ubanza nararangaye kuko nashidutse andi iruhande ubwoba buranyica sinamenye igihe yamboneye n’igihe yangereyeho.
Cassien : uri gukora iki hano?"
Amanda : nabonye ibyawe bidasobanutse niyemeza kugukurikira." Cassien : ngo iki ? ntabwo wemerewe kuza hano Amanda "
Amanda : nahageze rero."
Cassien : Amandaaaa."
Amanda : iki se ? wowe urava ku ishuri ukaza kwitoza kurasa, ubundi ufite ikihe kibazo wowe?"
Cassien : ariko ubundi ubona wuzuye ubwo ? Ubanza wibera mu yindi si wowe rwose abandi batabamo. Uribuka ibiheruka kukubaho ? None uranzanaho utubazo tutampaye agaciro ? Ubu se uwakuzanye iyo agushimuta na we cyangwa iyo usanga nitabye cyangwa naje mu rugamba ? "
Yahise amfata ukuboko aransohora
Amanda : ngaho se ndekura kandi ureke kuncyurira ibyahise."
Cassien : si incyuro ni ukukwibutsa kuko wowe ubanza kwibuka byarakunaniye."
Amanda : ese urinda uncyurira iyo uba warandetse ngapfa."
Numvaga ndakaye cyane nuko amarira aratemba ,
Amanda: Cassien muri iyi minsi ko wahindutse wabaye iki koko?"
Cassien: sinahindutse ndacyari wawundi ariko pee."
Amanda: oya mwese mwarahindutse na Rudy mbona ari uko."
Cassien : oya ibyo ni ibyo utekereza gusa Amanda."
Amanda : basi reka kundakarira umbwire. Kuki waje kwitoza kurasa koko ?"
.
CASSIEN
.
Ubu se mubwize ukuri koko kuri gahunda zose mfite ? Oya mubwiye ukuri kose bishobora kurushaho kugenda nabi. Gusa ndabona atangiye kwivanga muri gahunda zacu ibi bishobora kuzamubera ikibazo ku mutekano we ariko ntakundi reka mubwire iby’ingenzi.
Amanda : nguteze amatwi kandi ntumbeshye."
Cassien : rero urabona buriya nakubwiye ko dufite ibyo dukora ariko ntabwo ubizi."
Amanda : yego ntiwigeze ubimbwira."
Cassien : buriya rero twese uko utubona dukora ibikorwa bitemewe n’amategeko."
Amanda : mucuruza urumogi ?"
Cassien :" hhhh sha Amanda, oya pee. Twe dufite ibindi dukora ariko bitemewe harimo kurwana, gusiganwa kuri moto n’imodoka ndetse no kurasa, ariko byose bikorwa nijoro kuko bitemewe."
Amanda : kurasa na byo bizamo se ?" Cassien : yego."
Amanda : mubyungukiramo iki?"
Cassien : haba hahanganye amakipe abiri ubwo rero itsinzwe ihita itanga amakuru y’ibanga ayerekeye kandi abantu baba banatanze amafaranga kuko birebwa n’abantu benshi uretse ibyo kurasa."
Amanda : umuntu ashobora kubigwamo ?"
Cassien : oya keretse bibaye ku byago naho ubundi nubwo bitemewe bigira amategeko abigenga."
Amanda : none muri byose wowe ukora iki?"
Cassien: nkuko wabibonye jyewe nkora ibyo kurasa."
Amanda : uzarwana ryari ?... None se bagenzi bawe bo bakora ibihe?"
Cassien : uyu mugoroba nibwo ndi buhangane. Alex asiganwa kuri moto, Marc ni umu boxeur naho Rudy asiganwa mu modoka."
Amanda : ese ubwo koko umuntu ntiyapfa?"
Cassien : oya. Jyewe mu byanjye birabujijwe kurasa umuntu mu mutima, ku myanya y’ibanga cyangwa mu mutwe. Ahandi hose biremewe."
Amanda : ubwoba buranyishe."
Cassien : humura ntacyo mba kuko mbikoze imyaka ine kandi sindatsindwa na rimwe nta bwo ndanakomereka."
Amanda : rero uze kundeka tujyane ndebe."
Cassien : oya ntabwo nagukundira kuko biba biteye ubwoba."
Amanda : basi nibirangira uramvugisha menye ko ukiri muzima."
Cassien : yego ndi buguhamagare nta kibazo."
.
AMANDA
.
Twavuye aho nuko nsanga ya modoka yanzanye yagiye kuko iminota yari yarenze nuko tujya mu modoka ya Cassien ariko nabonaga muri we adatuje ubanza hari andi makuru atampaye kuko rwose mbona iyi minsi yarahindutse pee.
Cassien : ndi bubwire Rudy aze kugucyura ushoje akazi."
Amanda : si ngombwa ndatega bus."
Cassien : ese wagiye wumva ukareka gufunga umutwe."
Amanda : sawa nta kibazo."
Cassien : Amanda umenye ko ngukunda kandi uko byamera kose..."
Amanda : wimbwira ibyo bintu udatuma ndushaho guhangayika kubera ibyo ugiye kujyamo iri joro."
Cassien : ndahava amahoro humura."
Amanda : rero ndabona isaha zegereje njyana ku kazi nibyo byiza ."
Yahise anjyana angeza ku kazi maze mbere yo kugatangira mbanza kwandikira Marie mumenyesha ko ndi amahoro nageze mu kazi ko ibindi nzabimubwira duhuye ejo.
Nahise njya mu kazi kanjye bisanzwe kugera ubwo nagashoje nsohoka nsanga Rudy yaje kundeba maze tugenda tuganira byose mubwira ko namenye ibyabo ko Cassien yabimbwiye na we ambwira ko yababwiye ko yabimbwiye. Babana nk’umuryango icyo mbakundira rwose ntacyo umwe yakora ngo undi akiyoberwe .
.
CASSIEN
.
Urugamba rugomba gutangira mu kanya Ni ahantu mu ishyamba kure y’umugi uhagenda iminota igera muri mirongwitatu iyo uvuye mu mugi. Niho hari inzu yabigenewe aho abantu binjira bakishyura. Icyo bareba live ni boxe no gutwara moto n’imodoka naho ihangana ku mbunda byo bategereza uri bugaruke yatsinze ntakindi Abo tugiye guhangana ndabona ari bashya mu mukino ubanza bitari bungore Uko umurwano uteye nyuma yo guhabwa itoroshi, umwenda n’imbunda yuzuye amasasu hakurikiraho gukingurirwa imiryango isohokera mu ishyamba ubundi tukajya guhigana. Utanze undi kumuhamya ubwo ni we uba atsinze ni ko itegeko rivuga. Twinjiye ishyamba wawundi duhanganye aba ashatse kundasa ariko mba namubonye nubwo mu ishyamba haba hatabona, amatoroshi tuba dufite ni yo adufasha kureba aho tugenda uretse ko inatuma uwo muhanganye akubona Nahisemo kuyizimya ariko nabyibutse natinze kuko nagiye kubona mbona wawundi duhanganye aje yiruka agana aho ndi yantunze imbunda nuko…
.
IRAKOMEZA
.
Ubu ntagiye kuraswa ? Ese baramutse badakurikije itegeko bakamurasa mu cyico ? AMANDA yaba agiye gupfakara. Siga comment nze dukomeza Agace ka 6ntuzagacikwe
Comments