Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
AMANDA
.
Nakangutse ndebye ku isaha nsanga habaye saa tanu neza neza. Mbega gusinzira bidasanzwe Ariko ni mu gihe kuko karaye kabaye rwose pee. Gusa nasanze Cassien ntawe uri mu cyumba nibaza niba bagenzi be baba bamuhamagaye ariko ndebye mbona nta rwandiko yansigiye. Mu gihe nari nkirimo kwibaza ahantu ashobora kuba aherereye nahise mubona aje mu cyumba ateruye ipulato iriho ibya mu gitondo. Waouu!!! Uyu ndabona agiye kujya afatanya na papa rwose mu kunyitaho nintitwara nabi. Yarazanye nuko dusangira tuganira numvaga nishimye bidasanzwe rwose pee Ubwo twamaraga kurya numvaga nkeneye koga nuko njya mu bwogero ariko nshiduka na we yinjiyemo numva isoni ziramfashe noneho.
Gusa ntabwo yanyoroheye ahubwo nashidutse no muri douche tubikoreyemo, ubu na bwo ni ubundi bumenyi nungutse, sinirirwa mbirondora uko byagenze gusa byari byiza na byo. Twamaze koga nuko turasohoka turambara maze twicara ku buriri tuba tuganira.
Amanda : Cassien, ndagukunda."
Cassien : nanjye ndagukunda ndetse cyane urabizi."
Sinzi niba nabona uko nsobanura uko byagenze ariko numvise muri jye mbaye undi muntu kubera amagambo meza yari ambwiye maze dukomeza kuganira nk’aho turi mu isi yacu babiri twenyine.
.
.
Ubu amasomo n’akazi narabisubukuye ndetse hashize ukwezi kurenga kuko tugeze mu kwa kabiri Abantu bose tubanye neza rwose, Alex aracyari umujyanama wanjye, Marie we biri ubu Abasore ba Cassien bo nsigaye mbona bagenda bantungura umwe ku wundi Marc asigaye ahugiranye ntakiboneka neza ubanza na we asigaye afite umuntu umuhugenza iyi minsi.
None se ko nsigaye nanamutera urwenya nkabona ntabwo bimushishikaje, sinzi ibye. Rudy tubanye na musaza na mushiki nyine ariko antesha umutwe hamwe tuba twenda ahari no kurwana gusa nanone ntabwo byagera aho da. Cassien we ni byose byanjye rwose gusa na we iyi minsi ntabwo tukibonana cyane sinzi ikibazo kirimo ariko umubano wo urahari kandi mwiza.
Ubanza ahari akazi karamubanye kenshi cyangwa se akaba na we amasomo amumereye nabi dore ko we yiga ibijyanye na siyansi naho jyewe niyigira ibisosi. gusa turi gusatira isoza tukajya mu rugendo hanze, ubanza ari bwo tuzagirana ibihe bidasanzwe kuko noneho ni jye na we tu. Papa aracyakorora sinzi igituma atajya kwa muganga gusa aba ambwira ko bidakaze ariko ntangiye kugira ubwoba simbabeshye Narimo ngenda mvuye mu masomo nuko ndarangara mba ngonze umuntu. Ubundi kurangara kwanjye na byo bizankoraho rwose pee.
.. : Mbabarira sinari nakubonye."
Yamfashije guhaguruka,
Amanda : oya nta kibazo."
.. :jyewe nitwa Mathias wowe se ni nde?"
Amanda : jyewe nitwa Amanda."
Yahise ankora mu ntoki nuko numva umuntu amfashe mu mayunguyungu.
Cassien : bebe uzi ko narimo ngushaka naho uri kumwe na.. "
Amanda : uyu yitwa Mathias. Mathias, uyu ni inshuti yanjye yitwa Cassien."
Mathias : uraho neza. Reka mbareke noneho, nanone kandi unyihanganire Amanda."
Cassien yahise andeba mu maso,
Cassien : biriya ni ibiki mbonye ?"
Amanda : ibiki se kandi?"
Cassien : uburyo agusabamo imbabazi akureba nk’umuhehesi se biriya ni ibiki?"
Amanda : nyine yangonze ngwa hasi urumva ko kunsaba imbabazi byari ngombwa."
Cassien : sawa nyine. ariko ntazagaruke kukureba kuko uri uwanjye urabizi."
Yahise ankurura aransoma nuko mu gihe turimo gusomana,
Marie na Rudy baba batugeze iruhande,
Rudy : ese ntabwo muzi ko hari za hoteli ra ?"
Amanda: ese wowe wabaye ute wagiye worohamo."
Nahise nshaka kugenda ariko Marie arampagarika,
Marie : sha nyine ejo nzaba ndi kumwe na Alex nimugoroba ntabwo bikiri uyu munsi gahunda yahindutse."
Amanda : ntacyo bitwaye ubwo akumenyesheje kare. Ariko se yakubwiye impamvu? "
Marie: sha nanjye sinzi tu Narahindukiye mbona abasore barimo gusa n’abatongana biranyobera,
Marie: bite Amanda?"
Amanda: none se nanjye ko nasabye Cassien ngo uyu munsi tubonane akambwira ko ataboneka none na Alex akaba ahinduye gahunda urumva nta kintu barimo kuduhisha koko?"
Marie: sha ndumva kirimo rwose pee.'
Amanda : ndaza gushakisha kugera menye ikintu bari bube bahugiyeho uyu mugoroba, nzakubwira icyo nzamenya."
Twahise tujya gukora siporo kuko yari amasaha ya siporo ariko numvaga muri jye ntameze neza rwose. Aba bahungu batangiye guhindura imico bitunguranye no guhindura gahunda ku munota wa nyuma sinzi ibyabo rwose.
Twageze mu kibuga nuko mbona Cassien anje iruhande, ndabikunda iyo dukoze siporo turi kumwe cyangwa twegeranye bintera imbaraga ngakora cyane kandi neza.
.
CASSIEN
.
Ntabwo nigeze mbabwira ibyabaye mu minsi ishize hagati yanjye na Pedro Nyuma yo kumpa icyumweru ngo nzabe namushubije, naje kwicaza abasore turaganira dusanga uko byamera kose akazi ka Pedro ntagomba kukemera, nagenda tuzabona abandi dukorana. Uburyo yashakaga ko ngakoramo byari ukuba inshuti na Catheline noneho nkazamumugezaho atazi ibijya mbere, ibintu bitari kungora kubera yuko nigeze nakundana na we ariko nanone ntabwo bari kungwa amahoro kubera Amanda kandi Amanda ni we nimero ya mbere imbere yanjye ubu Ubwo namaraga kubyumvikana na bagenzi banjye nahise mfata telefoni mvugana na Pedro. Uko byagenze.
Pedro : Allo ."
Cassien : ni Cassien ."
Pedro : eeh bite Cassien, wemeye dukorane se?"
Cassien : unyihanganire ariko nasanze ntabibasha."
Pedro : ubwo ngo ni ukubera Amanda harya ? "
Cassien : uwo mukure mu biganiro byacu rero."
Pedro : ese ubwo urumva nshobora kukureka ukancika utankoreye ibyo nasabye ? Icyakora niba ushaka gufungwa cyangwa ko Amanda akureka, ubwo akazi ukareke?"
Cassien : uravuga ibiki Pedro?"
Pedro : mfite ibihamya byinshi byagushyirisha muri gereza mbishatse."
Cassien : ngo ibihamya ? "
Pedro : cyane rwose. Amafoto, abo mwakoranye bose, mfite dosiye nini rwose pee. Wowe nkorera mission unzanire umukobwa ibya cherie wawe simbyitayeho. Uranyumva neza Cassien ?"
Cassien : ubwo se nakemezwa n’iki ko atari ukuntera ubwoba ra ?"
Pedro : reba kuri whatsapp nakoherereje ifoto."
Nahise mfungura whatsapp ndebye mbona ifoto twafotowe turi kwica umuntu wo mu gatsiko twari duhanganye nuko mfunguye indi file yari yohereje mbona ni urutonde rw’abo twakoranye bose. Ubu se ibi byose yabibonye gute?"
Cassien: turakuzanira umukobwa wawe nawe uduhe iyo dosiye tuyishwanyaguze.'
Pedro: ntiwumva ahubwo noneho umwanzuro nyawo."
Cassien: sawa Pedro. Gusa ndakubwira igihe nzatangirira akazi. Nshaka kuzagatangira mu matariki asoza y’ukwa kabiri, muri za 20 na 21 gutyo."
Pedro : sawa tuzavugana."
Namaze kuvugana na we nibaza uburyo byose yabimenye nuko abasore bambaza ibyo twavuganye ndabasobanurira byose.
Rudy : mwana uragirango koko ubabaze Amanda nk’uko Catheline yakubabaje ?"
Cassien : ndabizi ko azabasha kubyikuramo yewe. Jyewe ntabwo ngamije kumwanga ahubwo ikigambiriwe ni ugusa n’umwitaje gato nkamwima umwanya nitwaje akazi ubundi nkabona uko ndyoshyaryoshya Catheline nkabasha kumushyikiriza se ubundi nkagaruka mu buzima bwanjye."
Nguko uko byagenze Kuva uwo munsi nagerageje kugabanya igihe marana na Amanda gusa mu mutima mba numva ntameze neza.
.
AMANDA
.
Ubwo siporo yarangiraga nagannye mu ishuri nuko mba mbonye Cassien hafi yanjye birantungura,
Amanda : urakora iki hano ? "
Cassien : ko uhinduye imvugo bite se?"
Amanda : nabonaga mu gukina wowe ariko warimo unatereta si gusa."
Cassien: Amanda…"
Amanda : iki se simba nkureba?"
Cassien : sawa basi ntakundi gusa ndagiye."
Amanda : ugiye hehe se kandi ?"
Cassien : ni akazi nta kindi."
Amanda : none se uyumunsi ni akahe kazi ugiye gukora ?"
Cassien : urabizi nta na rimwe ndabikubwira wikumva ko ubu bwo ndi bubikubwire rwose pee."
Amanda : nicyo kinyobera nanjye. Niba dukundana koko kuki umpisha ?"
Yaranyihoreye akomeza urugendo rwe nanjye nsigara nibaza. Mukurikire menye aho agiye n’ibyo agiyemo cyangwa mwihorere ? None yaba agiye guhura na Catheline koko ? Oya ariko yambwiye ko byarangiye ibyabo. Oya nako icyo ngomba gukora ndakizi.
.
IRAKOMEZA
.
Agiye gukora iki ? Ubu se ibyabo ntibijemo kidobya nanone ? Ibyabo nabo,,,, ariko ni Urukundo. Agace ka 5 ntuzagacikwe
Comments