logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S05 EP04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 03 yarangiye Chance atabawe nyuma yaho SR yikubise hasi agahwera , EM we yari yabwiwe amateka yose ya SR . Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze …



Sasa EM uko yagatabaye Chance yahise aza amufata akaboko amugurukane basige SR ariko Chance arabyanga ! Ntakindi cyabaye usibye kumugurukana kumbaraga . Uko yskamujyanye yagiye asakuza abona za Zombies zimuhundayeho ,abona ko ibye birangiye ziri buhite zimurangiza ! EM wasaga nubikoze kubushake ngo SR apfe yakubise kugakanu Chance ahita ahwera amujyana atamusakuriza !!!



Tuze kuri General , mwibuke ibiba byose aba arimo kubibona kuri Screen ye. Mubyishimo yabwiye Tina ati “sinarinzi ko umunyembaraga nka SR yapfa byoroshye kuriya!”

Tina asekamo ati “umwanzi iyo umwitanze uba ugomba kumutsinda kabone n’ubwo yaba akurusha imbaraga”

General ati “nageza ho umukobwa Wa Dr Alfred muhite nawe mumwica , ntabanyembaraga batankorera nkeneye kuri ino si”

Tina ati “ndabikora neza nyakubahwa” 

Kumbe EM bakoresheje urwango rwe yanga SR kugirango abakurire SR munzira maze ubundi nawe bahite bamwica , ikirenze atazi ni uko na Chance azanye atagiye kumera neza ahubwo bashaka kumusakamo amakuru ya se ndetse n’ibanga yakoresheje akora SR .L!!!



Tuze munyubako imwe , turabona Christina arimo guhanagura n’agatambara isura ya SR , Kumbe cyagihe batwara Chance amazombies amaze kuzenguruka umubiri we yahagereye igihe aramutabara muguhangana naza Zombies wenyine !! Arimo kumuhanagura yarivugishije mumutima ati “uko byagenda kose, imbaraga wagira zose icyo nzi ni uko utari mubi ntanuwo wababaza. Ngomba kukurinda kujya mwiyo si yohanze kuko niyo ikugira mubi”

Uko yibaza avuga ayo magambo SR we mubwonko ari kwibona ahagaze ahantu murubura rwinshi wenyine, ari guhindukira impande zose akabura inzira n’imwe yafata. Mwijambo rimwe yibuze , Akiri aho yumvise ijwi ry’umuntu umubwira ati “musore uri ahantu utakagombye kuba uri , isi iragukeneye ngo uyikure mubyago irimo kanguka byuka byihuse !”

Iryo jwi rikimara kuvuga yahise akangukira hejuru Christine ati “Chr urakangutse ?”

SR ati “ Christina ni weho ?”




Tuze muri Eclipse Division , Dickson arimo kuzenguka mubiro byamushanze . Ntabwo arimo kwiyumvisha ukuntu Chance yajyanywe ndetse bikarangira na SR abigendeyemo kandi ariwe kizere cyonyine bari bafite !!

Wamusaza aramubwira ati “uburakari ntakintu buri budufashe hano , icyo gukora ni ugutekereza neza uko twahagarika iyi virus itari yamara igihugu. Tuma abasore bawe bajye mumugi gutabara abatari bandura babajyana mukigo Leta yamaze gutegura cyo guhungiramo abarwaye bagume hanze abakomeye binjizweyo kugeza ubwo tuzatora umuti w’ikibazo”

Dickson ati “ Icyo Leta yatekereje ndacyumva gusa umwanzi yaje yipanze kuko virus iri gutembera mumaraso y’abaturage benshi vatanabizi . Rero dushobora no kubegeraniriza hamwe ngo barakomeye bikarangira ahubwo bose abiciye rimwe”

Umusaza ati “ariko niyo nzira ihari aka kanya twaba dukozemo ibintu mugihe twaba turi gushaka ikindi gisubizo gikomeye”



Tuve aho tuze muri HSSR  Kwa General , nibyo EM yararimo amanukana Chance (mwibuke yaje agurukanwe na Suti ye ndetse Chance yamuhwereje murwego rwo kutamugora ) , amarembo yarakinguriwe akomezamo indani arangije Chance amuhereza abarinzi we akomeza guhura na General. Nkubisanzwe yakuye Suti imera nka Breafcase nayo abarinzi barayitwara agenda ntantwaro nimwe afite. Ageze aho yagombaga guhurira na General yahasanze Tita Umwunganizi we  arangije ati “boss arihe ko ariwe twagomba guhura akampa ibyo yansezeranije ?”

Tina ati “Boss ntabwo ari hafi ariko ushobora kumutegereza nkicyumweru azaba yagarutse !”

EM ati “ariko mubyo twasezeranye ko ngomba kwica SR nkanamuzanira umukobwa wa Dr Alfred nawe yarangiza akampa imbaraga ntacyumweru twigeze dushiramo !”

Tina Mwijwi rituje ati “ariko ntabwo natwe aritwe , ni akabazo katokeye katumye boss ariwe wigirayo apana abakozi”

EM umujinya uramurya ahita afata mwizosi ngo amutere igifunsi , za ngabo za General zakozwe zihita zotegura kwataka ariko arazibuza arangije ati “nyakubahwa watuza ugategereza igihe wahawe!”



Tuze kuri SR na Christina , Sasa ndagirango ukurikire inkuru witonze . Ubwo SR yazimaga yakoraga nkirobot mbese itegeko arimo kugenderaho ari ukurinda Chance mubibi no mubyiza . Gusa ubu tuvugana mugukanguka yakangutse ubwonko ndetse n’ibyo yibuka ni nka Mateo. Christina yarabibonye ati “ndashaka ko twitandukanya n’isi yo hanze yuzuyemo ibibazo tukibera aha twitenze abandi bose tukiberaho nko muri paradizo !”

Mateo ati “gusa ubwo nari nsinziriye numvise ijwi rimbwira ko nkwiye gutabara isi kuko ngo irankeneye na ninge muntu wenyine wayitabara”

Christina ati “ariko we ntabwo uri Intwari ! Weho wiyumvamo ko waba intwari itabara isi yose ?”

Mateo ati “nyine ndi kwiyumva nkumuntu usanzwe ariko nkibaza impamvu iryo jwi naryumvise!”

Christina ati “ibyo byihorere zari inzozi zisanzwe nkizindi”

Mateonati “ariko…”

Atari yakomeza Christina yamushize agatoki kumunwa ati “Shiii” Ahita agakuraho aramusoma Direct 😘 undi arikanga !!!



Nkugarure kuri EM , sasa nyuma y umwanya munini byanze ko bumvikana byarangiye atangiye kurwana ! Sangahe zangwanyi zitarakangurwa zigatangira kumuhondagura cyane ko bari babanje kumwambura n’intwaro ze zose . Niko EM yisanze hasi mukanya nkako guhumbya . Bamufashe Tina yavuyeyo ati “sha Dr Alfred yari ikigoryi , ibaze ukuntu yabahaye imbaraga zirenze akananirwa no kubongerera ubwenge? Ni gute wizeye HSSR kandi ubizi neza ko wacitse uri product yabo ?”

EM mumujinya n’uburakari bukabije banamushize hasi ati “sha mugire Imana sinzabashe kongera gufata intwaro zanjye kuko mwese nzabica mbarangize”

Tina aramuseka arangije ati “ayo mahirwe ntayo uzigera ubona ahubwo ugiye kumara ubuzima bwawe bwose ukorera uwo uzi nkumwanzi wawe . Mujyane umujinga mumufunge bihagije !..... LOADING EPISODE 



DORE NGO ARISANGA HASI KUBERA INZIKA YO KWIHORERA , YABITSE INZIKA NONE BIMUGEJE








Comments

Gisubizo Elie : Komeza ariko uri gutinda kuduha akandi gace p byibuze kumunsi wagiyeuduha agace kamwe ko byaba Ari byiza