logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S05 EP 03

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 02 yarangiye SR hari ibyo aberetse biri kubera mumugi abaciriyemo kumateka Dickson yarimo abwira abana kubyerekeye SR. Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze….




Dutangiriye muri Eclipse Division, nyuma yo kubona ibiri kubera mumugi rwagati bose barikanze maze .

Dickson ati “nkabikeka, uyu muginga ashaka kurimbura isi neza neza”

SR ati “ari gukoresha Dominus-X biri gutuma abasha kuba yakontorora ubwonko bwa muntu akoresheje Computer ye. Gukora Activate ya virus biroroshye cyane !”

Dickson ati “urasobanura iki ?”

SR yanga gusubiza biba ngombwa ko Chance ariwe ubaza ati “ushatse kuvuga iki kuri Dominus-X?”

SR ashaka amakuru mubwonko bwe ariko byandika Error bigaragara ko ubwonko bwe butemerewe kurenga imipaka , arangije arasubiza ati “sorry madam , ntabwo nemerewe gushaka amakuru arenze hano ntari naba upgraded”

Dickson nkumuntu uzi byinshi ati “upgrade file yawe irihe ?”

SR ntakuvuga mpaka Chance arinda gusubiramo icyo kibazo maze SR aho gusubiza yikubise hasi arahwera abaganga baza biruka kureba ikibaye !!!!



Tuze kuri EM , Mwibuke duheruka ahura na Tina (umwishikira wa General) amubwira ko yamufasha kwihorera kuri SR wishe inshuti ye . Ubu turi kumubona imbere ya General .

General ati “urahawe ikaze muri HSSR iwanyu”

EM ati “ntabwo nshaka ikaze ryanyu kuko ntakeza ko muri HSSR , icyo nshaka ni ukwihorera kuri SR ntakindi”

General ati “birumvikana ariko nubwo udashaka HSSR  niho honyine wabashije kuvana imbaraga ugite ndetse ninaho gusa wavana izirenze zatuma ushira hasi umwanzi wawe”

EM ati “ndakeka mwumvise ikibazo cyanjye, ni gute nashira hasi SR ?”

General asekamo arangije ati “umwanzi wawe arakomeye cyane kurusha uko ubitekereza , afite muriwe Quantum Neural Fusion, tekinoloji ikoreshwa mu labo ihuza quantum computing n’ubwonko, ikamuha ubushobozi bwo kwinjira mu mateka cyangwa mu mikorere y’ibikoresho bya electronique ndetse anafite nicyo bita Telekinesis (Scientific ) ubwonko bwe bufite ubushobozi bwo kurema imbaraga za electromagnetism zihagije ku buryo bishobora kwimura cyangwa kugenzura ibintu bitandukanye. muri make we ni Neurokinetic Field – urubuga rw’imbaraga ruterwa n’ubwonko bwe, rutuma ahindura ibintu adakozeho”

EM yarikanze kumva SR urwego ariho maze General arakomeza ati “kwikanga nibyo pe kuko nanjye arankanga sinakubesha  ariko ni uko mfite Weakness ye”

EM ati “umuntu nkuyo yagira weakness ate ?”

General asekamo ati “Dr Alfred niwe wamuhaye imbaraga nkizo ariko ntabwo yigeze azikorera activation ngo amenye  kuzikoresha mbese ahantu ari ni nkimashini ifite tools zogukora Unlock ya telefone ariko iyo mashini idafite Drivers zizo phone. Sometimes arazikoresha ariko mpaka bimugireho ingaruka kuko ntaba yabinyujije munzira yo nyayo!”

EM ati “bivuze ngo ngomba kumwitanga atari yaronka izo drivers ?”

General akoma amashyi ati “you are so smart , ubu tuvagana arikumwe na Drivers ze icyo asigaje ni ugukora installation gusa kandi divers ze weho bizakorohera kuzimukuraho ubundi umupige byoroshye !”

EM ati “Drivers ze ni izihe ?”



Tuve aho tugaruke mumugi aho umuriro uri kwaka, aba Agent bose ba Eclipse division babanyempano baje mumugi kureba ko bahagarika amazombi kugenda yanduza abakomeye ariko biracyari ingume kuko General yatangiye igitero yiteguye neza cyane kuko usibye abanduzanya we ari no gukora activation ya virus kubandi !! Sasa Chance yaje mubandi aje gutabara mugisata cy’ubuvuzi bagerageza gutera imiti yabasha kwica virus irimo kwangiza abantu . Sangahe amazombi atari ymwataka bagenzi bagahunga bagatinya kumutabara !!! Amazombi yaragiye amwuzuraho nawe yihisha munsi yameza . Ako kanya amazombi yose yamwuzuyeho yatangiye kuzamuka mukirere ubwayo asigara ari wenyine, arebye hejuru yabonye SR ariho ari ahagaze mukirere , kumbe niwe warimo gukoresha zambaraga za Telekinesis azamura Zombies mukirere atazikozeho !! Chance amubonye umutima we wahise utngira gutekereza aka karirimbo 

💞💘Umuhungu ati :Mu mwijima w’urugamba, amaraso arameneka, ndacyari ku ruhande rwawe, ntabwo ngusiga.
Zombie zirahurura, ariko umutima wanjye uragukingira, urukundo rwanjye nirwo mbaraga zanjye. Nabonye amaso yawe yuzuye ubwoba, nahise nandika izina ryawe mu mutima nk’intwaro.Ntacyo ndinda, ntacyo ntinya, igihe uri kumwe nanjye, isi yose iratuvuga ariko umutima uraduhuza.Urukundo rwacu rurenze urugamba, rurenze urupfu,
Ntacyo izo nyamaswa zindusha kuko amaraso yanjye arakurengera.”
Umukobwa ati “Wansanze mu rupfu, unsubiza mu buzima,
Mu biganza byawe, ndumva ntigeze mba imfubyi y’isi”

Umuhungu ati “Naho umuriro waka, intwaro zishirira,Ijwi ryawe rinyibutsa impamvu yo kurwana.
Ntacyo icyaha gishobora gukiza, ntacyo ikinyoma gishobora kunkura,Urukundo rwawe rwanditse mu maraso yanjye nk’umurongo udashira.Nk’uko izuba ritangira mu gitondo,
Ni ko nzasubira kukubera urumuri mu mwijima.
Naho isi ikaba imivumo, naho abantu bakaba ibicucu,
Mu maso yawe, mpabonera ejo hazaza” 💞💞💞💞💞



Amazombies yose yaragiye arayica arangije ahita amukurura amuzamura mukirere  aho ari arangije aramufata bahita bacaho (mwibuke we ubu ameze nka robot ndetse command arimo kugiraho ni ukurinda Chance gusa abandi ntabyitayeho). Barimo bagenda umusore imbaraga zatangiye kugenda zimucika birangira bahanutse mukirere bikubita hasi , zombies kubabona zaje ziruka kubarya cyane ko SR yari yamaze kuzima Chance yifata kumaso ariko kubwamahirwe Zombes zakubiswe n’imbaraga zidasanzwe ziratumuka , ninde Uzikubise ? Ntsyundi  ni EM muri ya suti ye !!........LOADING EPISODE 04



KUBERA IKI ABATABAYE SASA ?

DUHURE EJO MURI EPISODE 04







Comments