
Episode 01 yarangiye Umusore, Trecia ndetse na Diogene babashije gutega ibisasu mumamodoka ya General yari atwaye virus muguhugu kibanyi bayita ngo ni inkingo. SR we yari akuye imyenda kumbaraga ya Chance ari nabwo yabona ibanga ryose bagashatse bakabura burya Dr Alfred yaritsimbye mumubiri w’umukobwa we mbese nawe ubwe ntabyo yari azi. Ese niki cyakomeje ? Twikomereze ….
Uko SR yakikubise hasi Chance yaje kumwegura asanga yahwereye yibaza ibibaye biramuyobera kandi hanze hari abarinzi. Yashatse icyo gukora arabura ahitamo kuryamisha neza SR akicara agategereza yikanguye. Kumbe uko bategereje SR ninako Abatatu bari bagiye kurugamba Trecia wari ufite Remote bamaze kugera kure yaho imodoka ziri yayikanze amamodoka yose ahita aturika ! Sasa ndebera ngo barakora ikosa, iyi virus ya General nubwo bayibatera munshinge , nubwo yaba iri mumuyaga ibasha kwandukira kubayihumetse !
Kumbe koko nkuko nabikekaga General yabonye ibyabaye kumodoka ze arishima ahubwo ati “mbega ukuntu bankoreye akazi neza , ubu noneho Virus yanjye igiye kugenda kumuvuduko kurusha uko byari kungora ndinda kuyishirako ibitoro byiyongera” Ahita abwira Team ye ihora kuri mudasobwa ati “bafunze ibitaro bazi ko banshoboye ? Activa abandi bantu bari mumugi noneho umugi urwiremo za Zombie”
Nabo bati “sawa nyakubahwa !” Batangira gukandaguza mudasobwa bashaka abo bactivaho virus ubundi Amazombie akwire umugi wose ! Umugabo ntamikino ashaka kurangiza isi neza neza !!!
Tuze kuri Chance , nyuma y’umwanya SR (Spectral Rise) yaje gukanguka , Chance ashaka kumwegera ariko SR azamura akaboko amuhagarika ati “madam mbere y’uko unyegera banza umenye amabwiriza yanjye ngenderaho!”
Chance ati “amabwiriza ?”
SR ati “nka Specral Rise ngira amabwiriza ngenderaho atuma ntarengera kuwo nshinzwe kurinda”
Chance arikanga kuko uko SR ari kuvuga neza ameze nka Robot , yarakomeje ati “ibwirizwa ryambere nyamukuru ni ukurinda boss wanjye ariwe Weho Chance haba mubibi ndetse no mubyiza. Iryakabiri ngomba kukumvira icyo wantegeka cyose cyaba cyiza cyangwa kibi ,upfa kuba ugishaka gusa. Irya 3 ngomba kwirinda amarangamutima yose yampuza nawe kuko niyo weekness yonyine yabasha kunshira hasi !”
Chance ati “Mateo wabaye iki ko uri kugenda uhindagurika?”
SR ati “Madam aha hantu ntabwo hatekanye ngomba kukuvana hano. Ese urashaka ko nkwerekeza he ?”
Chance abitekerezaho abona ahantu bajya byibuze bagafasha SR ari muri Eclipse Division arangije ati “tujye muri Eclipse Division”
SR ati “sawa madam , reka gato nshake Location”
Umutwe we ubu uri gukora nka mudasobwa , yarashakishije ariko kuvana nuko Eclipse division ari ibanga ntawuyizi usibye abakoramo arayibura ati “madam mushobora kuba mwibeshye , Eclipse Division ntabwo ibaho kuri iyi si”
Chance phone ye ihita ihamagarwa na Diogene , atari yitaba SR ati “uwo uguhamagaye niho aherereye ?”
Chance ati “yego !”
Akivuga atyo yahise amufata bacaho nkumurabyo !!!!
Tuze muri Eclipse Division, Dickson arikumwe nawamusaza baganira , umusaza ati “urakeka General ari umhntu wapfa guheza ibintu bye bigatokombera bityo ?”
Dickson ati “ariko twamuteye tumutunguye muburyo atari yiteze”
Umusaza ati “Sha ngewe amakenga ntabwo yari yashira ! Byanze bikunze hari ikintu kibyibushye arimo gutegura ! Ibaze nkubu habaye hari umuntu wundi urimo kwidegembya mumugi maze akaba amufiteho Connection akazamura virus ahandi hatandukanye no kubitaro !!”
Dickson ati “niyo mpamvu Eclipse Division igomba gukora ubudahweka tukamushyura hasi atari yagera kumupangu we !”
Kumbe koko uko bari kubikeka hagati numugi abantu batangiye kuryana kandi ho biragoye ko wabahagarika kuko ni mumugi rwagati !!
Uko ibyo bibaye ninako SR yashikana Aho Diogene ari , bamubonye barikanze bivanye n ukuntu baje muburyo budasanzwe , ntamarembo barinze kubakingurira yewe ni ukubura no kugaragara gusa Chance ubwe nawe atangara mubandi kuko ninkokuba uri ahantu ,bagahita baguhindurira Background yaho wari uri , ariko Kuri SR ho si background ahubwo ni speed idasanzwe akoresha!
Diogene arakankama ati “Nanone ugarukanye yanyamanswa ?”
SR yishura burobo ati “ntabwo ndi Inyamanswa ahubwo ndi SR (Spectral Rise) the 1st generation of Project Titan”
Diogene ati “ziba wakinyamanswa we !”
SR ati “madam wampa uruhusha ngatanga isomo gato ?”
Chance ati “hoya goya sigaho! Diogene ahita akubita urushyi Chance Gusa SR amufata akaboko atari yarumugezaho nawe amutera igifunsi Chance ati “stop!”
Igifunsi neza cyagarukiye kwisura ya Diogene arikanga kubera n’uburemere cyari kizanye umuyaga niwo wamukubise mumaso !”
SR aramurekura yisubirira inyuma , neza neza yamaze kumera nka Robot uwo yumvira ni Chance gusa abandi bose ni ibisanzwe !
Chance aritanganiza ati “mutuze mbabwire , Mateo yagize ikibazo akenye kurebwa mumutwe ikibazo afite kuko n’izina rye ntaryo yibuka”
Diogene wabonye ibyari bimubayeho , noneho avuga atuje ati “Chance niba uvuga ko uyu mugabo ari Mateo , we ntakibazo afite ahubwo ikibazo gifite weho”
Chance ati “munyizere , nibirebire kuburyo ntabona naho mpera mbibabwira kuko bisize ubwenge”
Diogene niwe uri gusubiza wenyine abandi bumiwe gusa bakibona uko baje ! Bakiraho Dickson na Trecia barinjiye !
Mukwinjira Dickson yaje avuga ati “Kagaruka neza mukobwa wa Dr Alfred urikumwe n’umurinzi wawe” Bose baraceceka Gusa SR arasubiza ati “Urakoze cyane Mr Dickson!”
Chance nawe ubwe yarikanze ahindukirira SR ati “Musanzwe muziranye ?”
SR ati “Mr Dickson ni ….” Atari yakomeza Dickson yazamuye akaboko amucecekesha aba ariwe ukomeza ati “ntampamvu zo kwirirwa wivuga . Basore nicyo gihe ngo mumenye ukuri kose” Atangira kubiganira kuva ba SR bakiri abana bashimutwa na Se wa akabigisha imirwanire kugirango bahinduke abicanyi bazajya bamwumvira akabatuma gukora icyaricyo cyose kwisi. Yabatwaraga ari bato akabangisha abantu abumvisha ko babataye mukubereka ko we ariwe muntu ubitayeho. Uko bakuraga bagenda baterwa imiti idasanzwe ngo babe abadasanzwe, nibwo inshuti ye yaje kumugambanira ahitamo kubarimbuza bose amasasu gusa kubera ubudahangarwa SR yari amaze kugira we nubwo babarashe we ntiyapfuye . Bamusubijeyo maze Papa Wa Chance bamutegeka kumwongerera imbaraga akaba Half human half Robot (Mutant) , kubera Ko Dr yari amaze kubona ko ibyo yakoze bizangiza isi nibwo yamuhisemo noneho kumugira icyo ashaka we gitandukanye n’Icyo bo bashaka”
Dusige abiganira tuze mumugi, abantu bamaze kuba za Zombies bamaze kuba benshi cyane . Polisi ubwayo yananiwe bamwe muriyo bamaze guhinduka yewe mumugi hamaze kuba akavuyo kadasanzwe , ibiri gutera umunezero udasanzwe nyirabayazana ariwe General . Uko Dickson akomeje kubiganira SR yanyujijemo ati “ndakeka mwakoresha amaso yanyu mukareba kuri Screen aho gukoresha amatwi yanyu mwumviriza ibidafite akamaro” Ahita abakiriza Tv akoresheje amaso ye babona ibiri kubera mumugi , bose barikanze !!!......LOADING EPISODE 03
HAA ,UMUGABO YABAZIYE KABISA NTAGUKINA !
Mwarikumwe na Edouard Safari duhure muri episode ikurikira !!!
Comments