logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S05 EP01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Season 04 yarangiye Chance na SR bagiye mumugi iwabo wa Chance bagiye gushaka ukuri ngo bamenye SR uwo ariwe. Diohene , Trecia nawamusore nabo bari bagiye kuri mission yogubagarika imiduka yari ijyanye Virus  mugihe General we yarimo aserebura yishimira uko virus iri kwica abantu kwamuganga. Ese ni iki Cyakurikiye ? Twikomereze ….




Dutangiranye kuri mission yaba Diogene, bageze hejuru kumusozi babona amamodoka manini arimo gutambuka hasi mumuhanda agiye kwambuka ava mugigu cyabo yerekera mugihugu gituranyi. Trecia ati “Imodoka ziherekejwe n’abarinzi benshi kugirango tuzishire hasi biradusaba ubwenge kwanza apana imbaraga”

Diogene ati “Urashaka tubikore dute ?”

Trecia ati “weho uraza guturuka inyuma n’imbunda urasa abarinzi bari inyuma ,mugenzi wawe nawe araba yaturutse imbere arasa. Igihe muza kuba muri kubarasa baraza kubahugiraho imodoka zihagarare maze nanjye nyure kuruhande ndazitegeho ibisasu ubundi twivireho zisigare ziturika ubwazo”

Umusore ati “good plan !”

Bahita banyura gu3 umwe wese muri sector ye !!!



Tugaruke kuri Chance na SR , bageze hafi yiwabo ariko basanga harinze cyane kuburyo batapfa kuhinjira . Chance ati “ukuri kwiwanyu kuri hariya ariko ikibazo hararinzwe ntabwo twahinjira byoroshye”

SR ati “ikibazo ni ukuhinjira cyangwa ?”

Chance ati “yego!”

SR ati “mbice bose ubundi twinjire ntankomyi cyangwa ?”

Chance ati “hoya ,byateza akavuyo bigatuma bahora badushaka. Ahubwo niba ufite ubundi buryo wabikora bikore ariko atakavuyo uteje”

SR ati “ ok madam!”

Chance atari yanabitekerezaho yumvise umuyaga mumaso yisanga bageze muri ya Base kare cyane ko ariho habaga ibiro bya se arabaza ati “aha tuhageze dute ?”

SR ati “nkoresheje Sun Rising style (umuvuduko w’umuco wizuba)”

Chance arikanga arangije ati “sha nakwibesheho !”

SR ati “ usanzwe unzi se ?”

Chance ati “ibyo byihorere ahubwo dushake file”

Hari computer bahasanze bayakije yanga kwaka kubera umuriro gusa kubwamahirwe umuriro uri hafi barayicomeka barayatsa. Basanga irimo password Mugihe Chance akirimo gufomboza Password SR ati “aho ntamakuru namwe arimo yihorere”

Chance ati “ngo ? Wabimenye ute?”

SR ati “nasoje kubona ibirimo byose ndetse buri cyuma cyose kirimo hano gikoresha umuriro namaze kugisuzuma, ntamakuru arimo adufasha kereka inyandiko gusa. Zana ibitabo byose birimo hano nabyo mbirebe”

Chance ati “ko library ya papa ari nini turasoza kubisoma ryari ?”

SR ati “weho akazi kawe ni ukuzana ibitabo ngewe nanjye nkabisoma , zana ibyambere”

Azana ibitabo 5 ahindukira kuzana ibindi , azanye ibindi asanga bimwe yazana mbere biri hasi ati “ ko wabijugunye kandi dukeneyemo amakuru ?”

SR ati “ nasoje kubisoma ntamakuru dukeneye arimo !”

Chance yarikanze gusa SR ati “wikikanga nge ndi Spectral Rise ntabwo ndi umuntu usanzwe. Muminota 10 birakenera ko nza kuba nshoje gusoma Library gusa. So koresha Speed ubizana kimwe kukindi”




Nkuzane kubari kuri mission, inyuma Diogene yaje kumasasu menshi imbere naho wamusore aturukayo. Koko nkuko Trecia yabipanze abarinzi bose bihatiye kurasa Diogene ndetse n’umusore Maze Trecia aba abonye amahirwe yogutega ibisasu imodoka. Gusa Diogene mumasasu menshi yararashwe isasu rimwe arwa hasi ariko ntiyapfa , mugihe yihishe yibaza ko bamurashe yakoze aho bamurashe abona isasu ntiryinjiye ahubwo ryarashe kuri kagakufe nako gakoze muri gold itamenwa nisasu , bivuze ngo niko kamurinze !!

Acyibaza byinshi mugutwi yahawe amajwi ko Trecia yasoje akazi ke biri ngombwa ko areka kurasana ahubwo agacika bagahurira kuri Rendez vous point. Ntakindi yakoze yahise yurira imodoka yajemo aracika !!!



Kubitaro ho kuva bimenyekanye ko Ivuriro abarimo bose banduye Virus mbi cyane President ubwe yasohoye itegeko ry’uko abaturage bari aho hafi bahakurwa maze ibitaro byose bikaraswa missile zombies zose zigapfiramo ntamuntu numwe wo hanze yandujwe !!! Yego birumvikana ko ari icyemezo gikomeye ariko ntakundi kuko hako icyorezo gikwira mugihugu cyose hapfa abo bake bari mubitaro ariko abandi bakarokoka ,gusa icyo batari bazi ni uko General we virus ari gukoresha ntanimpamvu yo kwanduzanya ikenewe ahubwo ari gukoresha inkingo batewe ngo bari kwirinda virus batazi ko ariyo virus yenyewe yewe we icyo akora ni activate gusa !!!!



Kuri SR na chance , Umusore yaragiye asoma ibitabu byose ariko avuga ko ntakintu kirimo . Chance wananiwe kubera gusomba ibitabu ati “ko byose ntakintu gifadika dukuyemo ukuri ni ukuhe ?”

SR ati “ukuri ni weho”

Chance ati “ngewe ? Ko ntakintu nzi se ?”

SR ati “kumugongo wawe niho hari ukuri kose kwibyo nshaka!”

Chance arikanga cyane ko kumubiri we ntana Tatoo ibaho ariko SR we yihuse avuga yamuciriyeo imyenda umureba mumugongo amaso ye ahita ascana , kumbe koko mumubiri wa Chance hari amabanga se yari yarahishe mumubiri we ndetse SR yari ayabonye !! Chance yambaye imyenda arimo kwidoga arangije aza yihuse akubita urushyi SR ati “Wagihehesi we !” Arinabwo arira, SR we kumwitegereza arira nawe ntubyamushimishije ahubwo yicujije ibyo akoze kumukobwa abona ntibyari bikwiye. Dorr sass ngo arifata kumutima agatangira gutaka bigaragara ko yarimo kubabara !! Chance abifata ibisanzwe ariko atungurwa nukubona SR yikubise hasi arahwera !!!!!........LOADING EPISODE 02 .


ABAYE IKI SASA ?







Comments

Gisubizo Elie : Where!! Birabe ibyuya ntibibe amaraso p komeza igeze aho iryoshye ujye ugerageza basi urebe ko kumunsi waduha agace kamwe basi p