logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S04 EP 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 09 yarangiye Chance atabawe na SR inzoka ogiye kumumira, kwamuganga ho Hari icyorezo cyari kihateye gutejwe na General murwego rwo gukora test ya virus tayali yaramaze kugera mubantu bakayigendana batabizi. Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze …



Dutangiriye mwishyamba , SR yaragiye yubaka inzu ahantu hejuru mugiti ninaho yazanye Chance kuruhukira. Chance yarahitegereje anitegereza umusore abona yarahindutse ntabwo akimeze nka mbere uko yahoze !! Kandi koko nibyo ukuntu arimo kwitwara nabwo ariko yahoze ahubwo ari kwitwara nkinyamanswa yo mwishyamba ubanza bivana n’imiti batewe bakiri bato babashakamo ba Super Soldiers bazajya bakoresha mukazi kabo !! Chance kubibona yaramwegereye ati “Mateo!” Ntiyitaba undi amukoraho ahita ashidukira hejuru arikanga !!



Tugaruke kubitaro ahatangiriye icyorezo, abarimo indani bose bamaze kwandura bamaze kuba zombies , ugerageje gucika ageze hanz3 abasirikare ba Leta bahita bamurasa ngo atajya gukwirakwiza icyorezo ! Disi abagore ,abana , abatwite ,abasaza,... bose icyorezo kiri kugenda kibageraho nabo bagashaka abo barya ngo babanduze ! Kandi ibyo bikaba General ariko yishima ko Project X ye yamaze kurangira ndetse agiye kuba akontorora abantu nkuko abishaka !!



Twigarukire muri Eclipse Division , Umusaza yabajije Dickson ati “none ko numva imigambi ye yose apanga wari uyizi , gute wamuretse akayigeraho ?”

Dickson arasubiza ati “General kumushira hasi ntabwo ari akazi koroshye nkuko ubikeka. Ninayo mpamvu nahuje abanyempano benshi ngo dushire hamwe tumurwanye”

Umusaza ati “tuzamubasha dute na ziriya ngwanyi afite? Ikindi abasore bacu nubwo batozwa ntabwo bakomera nkabariya basore babakorano ba General”

Dickson ati “hari umusore umwe nzi wamuhangara ariko ikibazo cye hari ibyo abura kugirango imbaraga ze zuzure kuburyo yahangana na General akamushira hasi !”

Umusaza ati “uwo musore ninde ?”

Dickson ati “igihe ntabwo kiragera ariko nikigera uzamumenya , ubu nawe aracyishaka abanze yibone  ubundi abone icyo akwiye gukora. Twe tugiye kuba tunaniza General mukumutegereza”

Umusaza ati “turabikora dute ?”

Dickson ati “ubwambere tugiye gushira hasi Laboratory ye ikorerwamo imiti babesha ngo ni inkingo kumbe ari virus yihishe bazakoresha munyuma barimbura ikiremwamuntu”

Umusaza ati “ese ubundi wabimenyesheje president akaguha ubufasha bwa gisirikare ko nabyo byakongera imbaraga?”

Dickson ati “Eclipse Division ntabwo ari iyumuntu cyangwa igihugu . Iyi igomba kuzabaho ndetse ikazanakomeza n’igihe twe tuyibanje tuzaba twarapfuye , rero tugomba kubikora muburyo bwacu igikuru ni uko turi gutabara”




Mwishyamba ho Chance byamucanze , SR ari kumuhunga nkaho ari inyamanswa! Chance bukebuke yitonze yamukozeho arangije aramubaza ati “Mateo , ufite ikihe kibazo ?”

Mateo mwijwi rito asubiramo ati “Mateo ! Mateo ninde ?”

Chance ati “ni wewe !”

SR arasubiza ati “,ngewe ntabwo ndiwe ahubwo ndi SR  (Spectral Rise) the 1st generation of Project Titan

Chance ati “Project titan ni igiki ?”

SR ati “Spectral Rise bisobanuye Izamuka riturutse ku mbaraga zitagaragara (energy beyond human naho Project Titan ni izina rya project badukozemo”

Chance agerageze kwibuka neza kera hari File yigeze kubona murugo iwabo mubiro bya Papa We (Dr Alfred) yanditseho Project Titan ashaka kujya kuyifata ariko papa we aramubuza amwiyama guhora amurebera mumadosiye nawe ntiyabyitaho! Arangije ati “ese waba uzi murugo iwacu ko ngewe numva ntari kubyibuka?”

Chance mbere yogusubiza arabanza aratekereza mumutima ati “ko ndeba atiyibuka , uwamerera maze tukajya iwacu maze nkajya gushaka iriya file ko wasanga ifite aho ohuriye nawe maze nkamenya ukuri ?”

Arangije arasubiza ati “yego ndahazi !”

SR ntanirindi jambo asubije yahise afata Chance bahita basimbuka hejuru muri cyagiti kirekire barimo ! SR neza ari kugenda asimbuka nkinkende kandi anafashe Chance . Chance buri uko ari mugituza cya SR ari kugenda yitekerereza ibindi mumutwe”

Reka mbasigiremo akaririmbo gato ndaje mukanya dukomeze na Episode yacu isozera Season yacu ya 04.

🎵🎵🎶🎶Nkureba mu bwitonzi, wicaye mu ijoro,

Turazamuka hejuru y’amatara y’umujyi,

ukuboko kwawe mu kanjye, ntitugira ubwoba.

Mu mvura, mu kirere kitagira iherezo,

urukundo rwacu ntiruzigera ruhuma.

Nzenguruka inyubako, mpagaze hejuru y’imijyi,

nkugirira neza mu ntoki zanjye, umutekano wawe ni wanjye.

Mu gihe inkubi n’umwijima bigerageza kutubuza,

imbaraga zanjye zidashira, turi kumwe ntidushobora gutsindwa.


Nubwo nzagenda nsimbuka mu kirere nk’inyenyeri y’ijoro,

umutima wanjye uzakomeza kuba uwawe, iteza ryose.

Urukundo rwacu rwuzuye imbaraga,

nk’intwari, nkurinda, kandi ntuzigere ubura ibyiringiro🎶🎶🎶

Reka nkugarure mumugi kuri Team ya Diogene mwibuke ubu barikumwe na wamusore wamukomye mbere ndetse na Trecia. Barimo kwambara imyenda y’urugamba ngo bajye kuri mission .Abasore barambaye , Bafata intwaro zabo zihagije maze Dickson avayo ati “ndabona murangije kwitegura. Mission yanyu ni iyo kwangiza Imodoka zose zitwaye virus bazi ko ari imiti kandi mumenye mugomba kugurka muri bazima akazi karacyari kenshi”

Bati “sawa nyakubahwa !”

Dickson aragenda Trecia n’umusore barakurikira na Diogene gusa Diogene ahita afatwa akaboko na Clara amuhereza agakufe ati “aka karaza kuguha umugisha kurugamba ugiyeho kitwaze”

Diogene ati “urakoze kandi ndagusezeranya ko ndi bugaruke ndi muzima” Ahita asohoka nawe arerekera ……. LOADING SEASON 05


ESE BARAZA KUBIGERAHO ARI 3 GUSA ?

SR WE ARAZA KWIMENYA UBWO BAGIYE IWABO WA CHANCE ?

Mwarikumwe na Edouard Safari duhere muri SEASON 05


Comments

Gisubizo Elie : Komeza uduhe nutundi ariko ntiwongere gutinda